Rwanda : Umu DMI Richard Kanyamfura niwe wohereje abanyarwanda benshi kwa Nyamuzinda !

Publié le par veritas

Rwanda : Umu DMI Richard Kanyamfura  niwe wohereje abanyarwanda benshi kwa Nyamuzinda !
Abanyarwanda baca umugani ngo «Uwububa, abonwa n’uhagaze !» Uyu mugani uhuye nibyo Richard Kanyamfura yirirwa akora yica abana b’abanyarwanda akibwira ko abantu batabizi kandi bazi neza ko ariwe wabamaze bakaba ahubwo batarabona ubushobozi bwo kumuhagarika ngo babimubaze. Ni ubwo bimeze gutyo ariko, ngo«Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru »,ubwicanyi ari gukorera abanyarwanda afatanyije n’agatsiko kamushyikiriza abo yohereza ikuzimu amaherezo azabibazwa kandi n’abo bafatanyije ntibazasigara!
 
Kuwa gatanu taliki ya 28/11/2014 imbere y’ingirwarukiko rwa Paul Kagame i Kigali, nibwo Dukuzumuremyi Jean Paul washimuswe na Richard Kanyamfura ku italiki ya 14 werurwe 2014 ; yatinyutse avuga uburyo yakorewe y’iyicarubozo ari kwigishwa uburyo agomba kwishinja ibyaha yibeshyera ! Bitewe ni uko Dukuzumuremyi Jean Paul yabaye umusilikare w’inkotanyi, bamutoje kwishinja icyaha cy’uko ariwe wagombaga gutera igisasu cya grenade i Kigali, bityo ba Kizito Mihigo n’abo bareganwa hamwe bakaba babonye ishumi ikomeye ibashinja ko bari mu bikorwa byo guhungabanya umudendezo wa Paul Kagame !
 
Imbere y’ingirwa bacamanza, Dukuzumuremyi Jean Paul yagaragaje uburyo yashimuswemo :Dukuzumuremyi yasezeranye n’iyi ntasi yitwa Richard Kanyamfura yafataga nk’inshuti ye ngo aze amuhe mudasobwa ye ndetse anamugurire agacupa, uyu Richard yahise amutega igico cy’aba DMI 4 bamutunga imbunda ashyira amaboko hejuru, ajyanwa ahantu hatazwi, atangira gutotezwa anahatwa ibibazo kandi mubamutotezaga n’uyu wiyitaga inshuti ye ariwe Richard Kanyemfura yari arimo ; ubwo atangira kwigishwa uburyo azishinja ibyaha ! Dukuzumuremyi ntiyishwe kimwe na bagenzi be bo mu ishyaka PS Imberakuri bashimutiwe muri Uganda kuko we bashakaga kuzamukoresha gushinja ba Kizito ! Niyo mpamvu imbere y’ingirwabacamanza Dukuzumuremyi yagize ati : «Mbere na mbere reka nshimire Imana, kuko ari benshi baba batifuza ko umuntu abaho, Ndashimira kandi Kizito Mihigo na Ntamuhanga Cassien kuko iyo badafungwa mba narapfuye », ibi Dukuzumuremyi yavuze ingirwabacamanza zarabisetse kuko zisanzwe zizi ko ariko bikorwa !
 
Mukugaragaza uburyo yatojwe kwibeshyera, Dukuzumuremyi yatanze ingero zigaragaza uko bikorwa mu Rwanda, ibyo akaba yarabivuze muri iyi mvugo : «Boko Haram yashimuse abakobwa barenga 200 irabategura kugeza ibagize abagore. Ba Nyampinga (miss) baratozwa, bagategurwa, umukobwa wo mu giturage kikamuvamo kugira ngo amenye guhagarara imbere y’abantu, nanjye ni uko natojwe kwibeshyera nishinja ibyaha ntakoze » ! Iyi mvugo ya Dukuzumuremyi iragaragaza kuburyo budasubirwaho imyitwarire ya Kizito Mihigo mu rubanza rwe, buriya nawe yamaze amezi menshi cyane ari gutozwa kwemera ibyaha atakoze kandi akihaniza n’abamuburanira ! Genda Rwanda waragowe !
 
Richard Kanyamfura ,umwicanyi kabuhariwe !
 
Icyo Dukuzumuremyi yakoze gishya muri uru rubanza, ni uko yatinyutse kuvuga umwicanyi kabuhariwe w’umu DMI witwa Richard Kanyamfura. Uyu Richard niwe washimuse abarwanashyaka ba PS Imberakuri bari mu gihugu cya Uganda aribo : Iyakaremye Jean Damascène, Nsabimana Valens, Siborurema Eugène na Bazimaziki Damien washimutiwe i Kigali. Amakuru atugeraho hano i Kigali avuye muri DMI ni uko aba bose bashimuswe bishwe bakajugunywa mu ruzi rw’Akagera bari mu mifuka y’ibigunira bakagera mu kiyaga cya Rweru !
 
Nk’uko aba DMI babikora kandi bikaba byaravuzwe kenshi, Richard Kanyemfura yacengeye urubyiruko rushyigikiye amashyaka ya opposition ruri hanze n’imbere mu gihugu akoresheje internet, kugira ngo abigereho yafunguye konti kuri facebook kuri internet ku izina rya RNC KIGALI (Richard), aho yagiye agaragaza ibitekerezo birwanya Kagame cyane. Byatumye abantu benshi bo kuri facebook biyita «Indatsimburwa» bamugira inshuti ye ndetse bakajya banungurana ibitekerezo kuri politiki ya FPR Inkotanyi, Richard yifashishije uwitwa Hakimfura Noël  wiyita muyoboke wa PS Imberakuri igipande cya Mukabunani, bumvikana uburyo yamugeza kubayoboke ba PS Imberakuri bari hanze ; Nibwo Hakizimfura Noel yashatse uko ashyikirana n’Imberakuri zari muri Uganda kugeza ubwo yagiye kubonana nazo i Kampala ari kumwe na Richard, ku ncuro ya kabiri nibwo Richard yagiyeyo kubonana nabo ahita abashimuta ari kumwe n’abandi ba DMI ku italiki ya 16/03/2014 ; bajyanwa i Kigali ari naho biciwe !
 
Muri icyo gihe Richard Kanyamfura yagendaga abwira urubyiruko ruri i Kigali ko ari umuyoboke wa RNC, akababwira ko ashaka urubyiruko ajyana hanze akarwinjiza muri RNC noneho rugatozwa igisilikare kandi rukazashakirwa imibereho ishimishije, kugira ngo abone abasore benshi ajya kwica yavugaga ko abahutu barimo bazahita binjizwa mu gisilikare cya FDLR kuko bakorana na RNC (muri yamvugo ya Kagame)! Abifashijwemo n’agatsiko k’aba DMI bakuriwe na Hakizimfura Noël (ifoto ye hano) bashoboye gukusanya abasore barenga 15, abo basore bose Richard Kanyamfura yarabafashe ajya kubica bari bateraniye mu rugo rwa Hakizimfura Noel. Amazina y’abo basore nibuka ni aya : Festusi (Rusizi-Cyangugu), Claude (Gasabi i Kabuga), Muhire (Kabuga), Alexis (Muhanga), Kubaho (Nyamasheke –Cyangugu) n’abandi ntibuka, aba bose niko bishwe na Richard Kanyamfura.
 
Abo bantu bose bishwe na Richard kimwe n’abandi bakomeje kunyerezwa nta kindi bari kuzira uretse gukekwaho ko baba bafite ibitekerezo binenga leta ya Paul Kagame !  None se ko iyi leta ikomeje kunengwa kandi n’abanyamahanga bakaba batangiye kuyinenga izica abanyarwanda bose ibamare ? Cyangwa aba ba Richard bazagera ubwo baruha kubera kwica abanyarwanda babahindukirane babaze amaraso y’abanyarwanda bakomeje kumena ! Blaise Compaoré muri Burukinafaso yamaze imyaka 27 ku butegetsi, ariko yarirutse kandi batangiye kumubaza amaraso yamennye, ese abicanyi b’iwacu mu Rwanda bo bazi ko bizaherera aho batazabazwa amaraso bamena ?
 
Sinarangiza ndahamagariye urubyiruko rwacu kwitondera cyane abantu baganira nabo kuri internet no ku mbuga mpuzambaga kuko abicanyi ba Kagame niho buzuye bari gushakisha uwo batega imitego ngo bamubone maze bamukubite agafuni, ingero ni nyinshi abasore n’inkumi batabarika bamaze kuzira interneti mu Rwanda bababwiye ngo nibaze babonane ni inshuti, babashakire akazi, babajyane mu mahanga n’ibindi!
 
Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda kugira ngo nabo bazahumeke ituze nk’abandi baturage bo mu bindi bihugu !
 
 
Kanimba Daniel -Kigali
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Mwa nkozi z'ikibi mwe muribeshya akanyu kazashoboka umunsi umwe!! Ayo maraso mumena muzabyicuza igihe nikigera kuko n'iyo DMI-FPR-Kagame ntabwo yari izi ko n'ubwo umubare w'abo bishe utabarika, ko igihe cyari gushyika aricyo iki turimo ngo akabo kamenyekane!!!! Kayumba Nyamwasa yabivuze neza mushimishwa no kumena amaraso mukagirango mwe ntimuzapfa, abana banyu n'imiryango yanyu nibo bazishyura ibibi mwakoze kugeza kugisekuruza cya....!!!! Ruriye abandi rutabibagiwe, upfuye aba aruhutse, kandi intambara yarwanaga aba ayisigiye abandi!!! Ubu mbavuga gutya ejo nimwe narinshyigikiye ntashobora kwemera ibibi babavugagaho, ariko igihe cyargeze mbona ko ibibavugwaho atari ukubabeshyera ahubwo ari ukuri kwambaye ubusa, nahisemo kubatera umugongo nanjye ninjira mubabarwanya!!! Nubundi uko bwije uko bukeye mubura abafana, kuko ikinyoma ntabwo gitsinda ukuri!!! N'amahanga mwatekerezaga ko atazapfa abamenye, yarangije kubamenya no gutangira kubamenyesha abandi!!! IGIHE MUSIGARANYE KIRABAZE!! Ahubwo mutangire mwibaze ngo ESE EJO NZAMERA NTE????
Répondre
A
Yebaba we! indoro ye yerekana ibikorwa bye;n'indoro yuzuye amaraso y'abantu. FPR na DMI yayo babaye intare z'ingore zihora mu mihigo imunsi n'ijoro. ariko baribeshya muri wese agira uunsi we! kandi ngo "akebo kajya iwa mugarura".
Répondre
G
Nibyo bariya ba Gahini n'abarozi ba Kagome : mujye mu babalança mu butegetsi bw'ibhugu byose banyuzemo ; mubatange batarakora ishyano .
Répondre
K
Aba bicanyi ni ukubashyira kukarubanda, twese tukabamenya igihe cyo kubacira urubanza nikigera bizatworohera kubatoragura!
Répondre
M
Iyo mweretse rubanda n'amahanga abica abanyarwanda n'abanyekongo n'inshuti z'u Rwanda<br /> ni itsinzi ya mbere kandi ni n'uburyo bwo kurengera abasigaye kuko abo bicanyi baba bamenyekanye bikaba nka rya buye ryabonetse ritaba rikishe isuka<br /> Byongeye kandi ingoma ngome yashyizeho urutonde ry'amazina y'intwari cyangwa abakagiriye igihugu akamaro ibita abajenosoderi ihita ibica,ibafunga abasigaye ibafungira amayira n'amahaho abandi ibatera kwiheba,kwihisha kubeshyerana ngo bashobore kubaho.<br /> Mwe ni mukore amaperereza nyayo y'abicanyi bayo ndetse n'intore(maneko) aho ziri hose kwisi muzitangarize amahanga n'abanyarwanda bityo bizaba intambwe ya mbere yo gukumira ibwicanye napolitiki y'ikinyoma.muzarushaho no kwizerwa n'abanyarwanda n'amahanga azabasimbuza ubutegetsi bwigometse bw'ubugome kabombo<br /> Imana ibarinde kandi itabare abarengana
Répondre