Ibitekerezo: Ubwoko bwanjye burimbuwe no kubura ubwenge (niko Uwiteka avuga)

Publié le par veritas

Inyamaswa zatanze abantu kujya mu nkuge ya Nowa zirarokoka mu gihe abantu bamusekaga kandi bazi ubwenge! Ese abanyabwenge ubu bazi CPC ?

Inyamaswa zatanze abantu kujya mu nkuge ya Nowa zirarokoka mu gihe abantu bamusekaga kandi bazi ubwenge! Ese abanyabwenge ubu bazi CPC ?

Tubanze turirimbe aka karirimbo ko mu gitabo cy’Agakiza N°38

1-Nowa kuki wubaka iyo   NKUGE?
Urakora ibyu bupfapfa rwose.Dore utuye imusozi
Kandi nta  mazi  ahari  ,ibyukora  biratubeye!!!

2-Uwiteka niwe wabivuze, y’uko abagizi ba nabi bose
Abujuje  isi  ibyaha  bazamarwa  n’amazi  ayo mazi  azaba
ari umwuzure.

3-Bagira inama yo kubazanya .None NOWA yaba avuga ukuri,
Bati habe  nagato , ntidukwiye  kwemera,Twikomereze  mubyo  kwinezeza.

4-Igihe nacyo gihita vuba, Nowa yubaka numwete rwose.Bose  abamurebaga niko  BAMUSEKAGA bati  ;NONEHO  NOWA  YASAZE.

5-Nowa yumvira Imana ihoraho yinjira muri ya NKUGE vuba.Yinjirana n’abandi bagiriwe imbabazi. Ubwo  Imana  ibakingira  urugi.

Maze iminsi  nkurikirana  bya  hafi  cyane  inkuru  zandikwa  kuri internet n’ibinyamakuru  by’abanyarwanda bari hanze  kandi tuzi  ko  bari   mubatavuga rume n’ubutegetsi  bwa  KAGAME; kuko  abo banyarwanda bari hanze nabo  bakuwe mubyabo, bakicirwa ababo, nyuma ubwo butegetsi bahunze  bukabasaba bo n’ababakomokaho  bose  gusaba  imbabazi  kuko  ba  se  cyangwa  ba  sekuru  bishe    kabone  nubwo  bari  bataravuka.

Igitangaje ni uko abo banyamakuru  twakwita  INCABWENGE  z’IVUGABUTUMWA batabasha gutahura  uyu  mugambi mubisha, ahubwo  bagahagurukira gucamo ibice  intwali zose  ziyemeje   gushyira  ingufu  hamwe ngo twigobotore  FPR ya  KAGAME. Bakaba  kandi  bazi  neza ko iyo  programme  ya  Leta  ya  KAGAME arimo  acengeza  mu  rubyiruko  rw’abanyarwanda, ifite  intumbero yo  kumvisha  abakomoka  ku  bwoko  bw’abahutu  bose, ko  kubaho kwabo  ari  imbabazi  bagiriwe, ku  bwi byo, ko badakwiye   Ubwisanzure n’uburenganzira  bungana  n’ubwabatutsi  mu RWANDA, kuko  abo bahutu   ari  ba  RUVUMWA bakwiye bose  kurimburwa.

Ni muri urwo rwego  rero Leta ya  KAGAME  ISABA  ABAHUTU  BOSE GUSABA  IMBABAZI MU IZINA  RY’UBWOKO  BWABO. Nyamara iyo Leta ikavuga ko nta bwoko buba mu RWANDA. Nyuma ikongera ngo habayeho GENOSIDE yakorewe abatutsi!!! Biteye ubwoba n’agahinda! Si ibyo gusa iyo LETA YA  KAGAME  yatangiye muri 1990  yica  abanyarwanda  none  irimo yica  nabayifashije  kugera  kubutegetsi ibaziza  ko batishimiye iyicarubozo ikorera  abanyarwanda.

Reka  rero ngaruke  kuri  aba  banyamakuru  babanyabwenge  kandi bihaye inshingano  yo  kubwiriza  ivanjili yo  mu binyamakuru. Kuki badashobora guhishurirwa uru rwango rukabije Leta ya KAGAMEikomeje kubiba mubanyarwanda?  Ahubwo  bagatiza  LETA  YA  KAGAME  umurindi  bazana  urwango  runuka  hagati   y’abantu bose  bambuwe ibyabo  kandi  bahigwa   bukware   na  KAGAME,  ndetse  basabwa  guhora  bububa  mu gihugu cyabo? Aho kubafasha  kurwanyiriza  hamwe  umwanzi  wabo  LETA  YA  FPR KAGAME.

Ni iyihe  mpamvu  aba  banyabwenge    barwanya  cyane  INARARIBONYE  yagize ubutwari  BWIZA  bwo  guhuza  abanyarwanda  bose bahigwa  bukware  niyi  LETA  MPOTOZI YA  KAGAME  kugirango  bazane impinduka  mu RWANDA,   buri  munyarwanda  yishyire  kandi  yizane  mu bwubahane  kuri  buri  wese mu gihugu cye,  ariko  bakaba (incabwenge)barahagurukiye  hamwe  kurwanya umunyarwanda  nawe  ugowe nk’abandi   ariko  ureba  kure   ufite  intumbero  yo  kuganisha  abanyarwanda    BOSE  KUBURINGANIRE   N’UBURENGANZIRA  mu gihugu  cyabo. Bintera  kwibaza    mu byukuri  aba  banyamakuru  (incabwenge)  bakorera  nde  cyangwa  ubu bwenge  bwabo  bwo  gutiza  umwanzi  umulindi   ari bwenge  ki?

Kuki bitwa abanyabwenge ariko bakaba batazi icyo twita INYUNGU ZA POLITIKI? Aho  bizwi ko   n’ubwo  umuntu  mwaba  mutumvikana  mu mitekereze   ariko  mukaba  musangiye  umwanzi(uwo murwanya)  ko  uko  kutumvikana  mugushyira kuruhande   mugahuzwa nuko  murwanya  umuntu  umwe  kandi  ubahiga  mwembi  mugafatanya  kumutsinda. Ikindi  muri politiki   umwanzi  wawe  ashobora  kukubera  intsinzi   iyo  umenye  kubibyaza  umusaruro.

Erega   ukuri kose kurababaza   niyo mpamvu  abenshi  b’intwali  bakuzira. Ninde  wabashije  gutinyuka  kuvuga  ko  mu RWANDA  hari  guverinoma  ebyili  muri 1994? Ninde wabashije  kubaza  FPR  INKOTANYI   ati  ese  muzahora  kugeza  ryari? Nibindi… si NYAKUBAHWA Faustin Twagiramungu? Ubu se ko  baturoze kwibagirwa  vuba, ninde utibuka  INTWALI   VICTOIRE watinyutse  kubariza  abahutu  igihe  bazabasha  kwibuka  ababo  bishwe  na  FPR  YA  KAGAME.(NONESE  IYI MVUGO  YE  NTIYEREKANA  NEZA  KO  HARI  ABAHUTU  BISHE    ABATUTSI   ARIKO  HAKABAHO  N’ABATUTSI BISHE  ABAHUT?)  KUKI NTAWAVUZE KO YATANZE ABAHUTU BENE WABO?

Ariko  RUKOKOMA wagiye  irenge    ngo  akoze  amakosa  gusaba  ko  mubo  bafatanyije  baboshye  amaguru  n’amaboko  bagombye kureka  abashoboye  guhaguruka  bagakora.  Icyaha  kirihe?  Umukinnyi  wavunitse    umutoza  amurekere mu kibuga  ngo ni  uko     ari  inshuti ye? AYI NYAA!!!  Na  SHITANI  ARABASEKA   CYANE  IYO  MURWANYANA  KANDI  MUSANGIYE URUGAMBA  ndetse  mukarwanya  INTWALI  muri mwe  kubera  ishyari  no  KUBURA  UBWENGE!!! Biteye  agahinda  kureba  ntubone, ukagira  amatwi  ntiwumve,  ukagira  ubwonko  ntiwiyumvire!!!

Niyo mpamvu nanjye  mfashe ikaramu  ngo  mpabure  abahabye   nko mugihe  cya  NOWA     kugirango  binjire    MU NKUGE YA  NOWA(CPC) umwuzure  utaraza. Kuko  igihe  ni ki cyo  GUHABURA  ABAHABYE. Nkuko UWITEKA Imana    yabivuze  ko  nitwishyirahamwe twese  abarenganye, Tugashyira  ingufu zacu  hamwe  tuzatsinda  iyi ngoma  mpotozi  ya  FPR  KAGAME.

Ntakundi byagenda naho  guhinduranya  amajambo  muyaha  umurongo  utariwo  ngo  mubone  uko  mutatanya  za  ngufu   muba  mutiza  umwanzi umulindi. IKIBAZO  MUNSUBIZE: ABAKORA IBYO  BAKORERA NDE ? Abanyarwanda  barengana?  cyangwa LETA  YA  KAGAME?

BIRACYAZA IBISOBANURO BYILIYA NDILIMBO.Y’INKUGE YA NOWA

Colonel RUKARA   DAMIEN
NASHO   KIBUNGO
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Twagiramungo nibyo niwe wazanye igitekerezo cyogushinga CPC, ariko ndumva atariwe witoye yatowe nabayigize. Ushobora gushinga company abanyamuryango mufatanyize bakakwirukana kuko mwese muba mufite imigabane ingana; ntabwo ndamenya neza yuko ariko bili kuri CPC.
Icyonshaka kuvuga nuko iriyamyanzuro yinama yatangazwe na Twagiramungu atagaragaje ubwenge bwumuyobozi ushishoza. Ngo hari ababoshe amaboko namaguru yashatse gukura mukibuga? Nonese CPC yashinzwe nabantu bataboshye amaboko hanyuma baza kubohwa nyuma, kugirango twemere yuko ntakosa Twagiramungu yakoze? Ubundi nkumuyobozi watangije impuza mashyaka ya CPC, nibayarazi yuko abayobozi ba FDLR bafite ikibazo aba yarabahakaniye mbere, naho kubona bamaze gusinya nokugirana amasezerano ngo nibishyikirize inkiko? BYEREKANYE YUKO TWAGIRAMUNGU ARIWAWUNDI WO MURU 1990 ATARAHINDUKA NAMBA nubwo yiyita yuko arwanya Kagame.
Répondre
P
Urakoze Mbonyingabo we,

Twagiramungu abantu benshi bari bizeye ko yahindutse, nanjye narimuli abo. Aliko ubu namuvanyeho amaso BURUNDU BURUNDU...Ese ko yadutse muli za 1990's aririmba RUKOKOMA, yarabaye???????ahubwo ko yayiririmbaga kuli stade muli mitingi (ABASORE NINKUMI BAGAKORA CULBUTE MU KIBUGA), nyuma ntiyavaga aho akajya muli USA embassy no mu nkotanyi yakoreraga ati"umukino urimo uragenda neza"..Yari abiziranyeho n'inkotanyi nabazungu ko nta Rukokoma izaba ariko yagombaga guhuruza imbaga ngo abazungu bemere ko ariwe wa mbere bagomba guha ubutegetsi mu bahutu akabusangir ana FPR. Ubwo yakulikijeho kwirirwa ashuka abasore ngo ntibakulikire abalideri bo muli MDR ngo nibitegure bafatanye n'abasirikari ba FPR IBI BINTU HARI ABIBWIRA KO ARI IMPUHA KANDI NUKULI KWAMBAYE UBUSA..ahubwo hakenewe koko conference nationale yo kumushinja kandi ndemeza ko abari bariho icyo gihe nubwoFPR yarimbuyre benshi ntihazabura abakiliho bakeya bo kutuganurira amafuti yuriya musaza. None se ko yabashukaga ngo nibashyigikire FPR nyuma yabamariye iki batangiye kubarimbagura????//Twagiramungu ageze aho atera umujinya bikabije kubona yongera agashuka abajeunes bo muli FCLR ngo bamwemerere chance ya nyuma; yaba Ataratera kabiri muli iyo coalitiona ati abayoboye FDLR nibafatwe bafungwe niko umuzungu ashaka.....Uriya uvuga ngo ibyo abazungu bavuga byose tumire bunguri ariko dutahe ni muzima?????Ubwo se izongero zose tuvuga Twagiramungu yakoreraga abazungu BYAVUYEMO KUBAHO KW'ABANYARWANDA?????cyane cyane abahutu?????None ngo bongere bamire bunguri amahonvu y'izo nyangabirama za ba gashakabuhake bashaka ngo NTIHAGIRE ABASORE BONGERA KWITOZA IBYINTWARO MU BAHUTU(fdlr)..NGO BAFUNGE ABARIMO BAFITE KWIHAGARARAHO(babita abicanyi kandi ibinywamaraso biryamye I KIGALI ntawe ubivuga).Koko Rukokoma uriya abantu bamurambirijeho ni bazima????Ariko ntagitangaje nubundi muli za 1990's abantu bakomeje kumwiruka inyuma ngo abazungu niwe bashaka ngo azabaha imyanya...nubu rero niko bimee nta tandaukanyirizo ma rikeya. Aba bazana bibiliya bakayiha interpretations zitarizo bibuke tujye kuli stade muli za 1992 niba nibuka mu rugendo rw'amahoro harimo n'abihaye Imana, Twagiramungu agafata ijambo ngo "Ntabwo gusenga aribyo bizadukiza iyi ntambara" Ubwo yasekaga abantu bari bafashe amajambo basenga bakangurira abantu Imana..None se uyu mucoloneri ari mu biki????Twagiramungu koko yaba yemera ko Imana ari UKULI agakora amanyanga akora?????/Uriya Coloneli urimo gushaka uko yakwepa umulimo Imana yamuhaye wo kurwanira ubusugire bw'igihugu na defense y'abaturage barasirwa kamama, ngo umuheto we ni amanyanga ya Rukokoma niyicare yarangije urwe.
K
Bwana Muhirw, urasekeje cyane , ntabwo nsubiriza uyu mu colonel ariko wari ukwiye kutubwira aha igitutsi yanditse muri iyi nkuru ye tukamwamagana! Ikindi kuvuga ngo CPC yahawe umudereva utariwe kandi tuzi neza ko uwo mudereva ugaya ariwe waremye CPC ntaho bitaniye nawa mugabo wabwiye umuturanyi we abana be bumva , ati "Ndakwanga ariko ngakunda abana bawe"! igihe wamuturanyi agize ikibazo yitabaje wa muturanyi we ati nyoherereza abana bawe bantabare , umubyeyi abikojeje abana , bati ntitwabara umuntu wanga umubyeyi wacu!! Ngiryo ihurizo abanga umudereva utwaye CPC bafite!!
Répondre
K
Uribuka ku bwa gisunzu arahira ku ibendera ry'igihugu ko atazagitatira ; akanyarukira i Bruseli agasinya n'abicaga igihumeka cyose i Byumba bashaka kwifatira ubutaka bwo kuragiramo inka zabo ati mbarahiriye ko nzatatira urwambyaye nkabageza.......Twemere nde tureke nde ? Ushaka impinduka naze ; si igihe cyo kugabana igihugu mutagira . Ubundi tuzatanga amanota dukurikije ibikorwa by'ubutwari . Uzatubera ikiraro ku bazungu bashaka inyungu zabo mu karere akadukiza ubwicanyi bwa ba kagome tuzamukurikira . Ibyaribyo byose ba Nyamwasa nabo bazi ibanga ku nyungu za rutuku mu karere . Mubahe ibyo bashaka mudukize umwicanyi . Twe dushaka kurya ubusa tukarenzaho ubundi ariko tukisinzirira !!!
Répondre
K
Jose America ko ifite intworo yatsinze uruhe rugamba? Ese aho uri ukora iki izo ndege n amafranga uwabiguha wabikoresha iki umeze nk' umwana uri gukinisha akamodoka
Répondre
M
Ku ingirwa Col Rukara
Ko mbona usa naho ugira ibinyamakuru inama nziza ariko ukarenga ugatukana! Ubwose ntiwaba uta igihe cyawe....
CPC twese twari tuyifitiye amizero ariko ihabwa umudereva twakekagaho ubunararibonye kandi atabikwiye.
Inyandiko yihutiye gushyira Kukarubanda nubwo wenda yari mukuri byagaragaje ubuswa bukabije.
Ntanarimwe abanze kuyoboka Kagame nabamushyigikiye batazasigwa ibyaha. Reba ba bwana Murwanashyaka Ignace, Mbarushimana Callixte. Ariko urebe ituze Rwarakabije yebereyemo.
Kwitwa inararibonye ibi ntubibone cg ukabyirengagiza hari icyo ugamije.
Banyarwanda dusenge cyane Uwiteka itwohereze/atugaragarize MUSA.
Icyumweru cyiza kuri twese.
Répondre
J
Nta muntu ufite mumutwe hazima utakwibaza impamvu
babanyarwanda tugiye gutsembwatsembwa na FPR ya Kagame
twarahuganye igihugu cyose indege .amafr.imbunda na.abantu ariko
tukaba dukomeje gufpa nkibimonyo ndetse nabandi muri
FPR bafite umutima w.impuhwe bakaba nabo barimo bicwa bazira kutuvugira .Ariko bikanabaha bitunaniye gushyira hamwe ngo twiyubake!!!! Niba atari ububwa twapfuye duhagaze
Répondre
J
Nta muntu ufite mumutwe hazima utakwibaza impamvu
babanyarwanda tugiye gutsembwatsembwa na FPR ya Kagame
twarahuganye igihugu cyose indege .amafr.imbunda na.abantu ariko
tukaba dukomeje gufpa nkibimonyo ndetse nabandi muri
FPR bafite umutima w.impuhwe bakaba nabo barimo bicwa bazira kutuvugira .Ariko bikanabaha bitunaniye gushyira hamwe ngo twiyubake!!!! Niba atari umukobwa twapfuye duhagaze
Répondre
Z
CPC niyo yonyine izakuraho ubutegetsi muyihe akanya gato, abatemera bazabyibonera vuba aha bidatinze.
Répondre
G
Ucira injiji amarenga amara ibinonko mu murima!
Répondre
R
Nowa yubatse inkuge abantu bamuseka, Twagiramungu nawe yashinze CPC abantu bakamuseka, inyamaswa nizo zagiye mu nkunge ya Nowa abantu baratikira, abantu baciriritse nibo bazajya muri CPC abanyabwenge bumirwe!! Ese aho ibi bintu byaba aribyo byagenda bite ra?
Répondre