Burundi : Perezida Pierre Nkurunziza yanyujije umukubuzo mu bayobozi bakuru!

Publié le par veritas

Burundi : Perezida Pierre Nkurunziza yanyujije umukubuzo  mu bayobozi bakuru!
Perezida Nkurunziza yashyize kuruhande abahoze ari inkoramutima ze! Perezida yasezereye umuyobozi mukuru ushinzwe ibiro bye wafatwaga nk’aho ariwe wari umwungirije mu buyobozi bw’igihugu kimwe n’uko Général Adolphe Nshimirimana wafatwaga nk’umuyobozi wa 3 ukomeye mu gihugu nawe wegejwe k’uruhande ; akaba yasimbuwe ku mwanya wo kuba umukuru w’ibiro by’iperereza mu gihugu yasimbuwe na Général Major Godefroid Niyombare ufatwa nkaho acisha make. Si abo gusa begejwe ku ruhande kuko havugwa n’abandi bayobozi bakuru basezerewe barimo abakozi babiri bakuru bo mu biro by’umukuru w’igihugu nabo bafatwaga nka ba Somambike ba Perezida ! Abantu benshi basanga uku guhindura abayobozi bakuru kandi bakomeye mu nzego z’umutekano ari ikimenyetso cy’uko Nkurunziza yiteguye kujya mu mitsi mu matora y’umwaka w’2015 yiteguye neza kugira ngo yiyegereze abantu bashobora kumurwanirira mu buryo bwose igihe bibaye ngombwa !
 
Iri sezererwa ry’abayobozi bakomeye mu Burundi ryabaye nk’inkuba ikubise kuko abantu benshi bakangaranye bakimara kumva iyo nkuru ; kuko isezererwa ry’aba bayobozi bakuru ryakozwe mu ibanga rikomeye kuburyo nta muntu n’umwe warabutswe ! Icyatangaje abantu cyane ni uko umu Général witwa Adolphe Nshimirimana (ku ifoto) wafatwaga nk’akamana mu Burundi bwose kubera umwanya yari afite, nawe yasezerewe ku mirimo ye ! Gen.Adolphe Nshimirimana niwe wari umugaba mukuru w’ingabo za CNDD-FDD igihe iryo shyaka ryari rikiri mu ishyamba, nyuma y’aho iryo shyaka rifatiye ubutegetsi ; Gén. Nshimirimana niwe wari ufite munshingano ze ibibazo byose birebana n’umutekano mu gihugu ; akaba yicaga agakiza ! Perezida Nkurunziza yamuhaye umwanya wo gutunganya imirimo imwe nimwe mu biro bya perezida ijyanye no gutunganya ingendo z’akazi.
 
Abandi basilikare bakuru bakuwe ku myanya yabo bigatungurana, twavuga nk’umuyobozi w’igipolisi cy’u Burundi Alain Guillaume Bunyoni wasimbuwe na Anatole Manirakiza, undi wakuweho ni uwari ushinzwe ibibazo by’ingabo mu biro bya perezida. Ikurwaho ry’aba bayobozi rije mu gihe hari hamaze iminsi hari ibibazo mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Burundi kandi mubyukuri bigaragara ko ingabo arizo zigenzura ubutegetsi bwose mu Burundi. Abakurikirana politiki y’u Burundi basanga iri yirukanwa ritazahagararira aha, rishobora kuzagera no kubandi bayobozi kugira ngo Nkurunziza agaragaze ko ariwe mukuru w’igihugu ufite ijambo rya nyuma kandi ko agenzura byose mu gihugu ayobora. Aba bayobozi bakuru batangarijwe ko basezerewe Perezida Nkurunziza ari mu gihugu cya Sénégal mu nama y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa.
 
Twizere ko aba bakuwe ku myanya ikomeye mu Burundi batazajya mu mitwe irwanya Nkurunziza nkuko byakunze kuba umuco mu bihugu byinshi by’Afurika kandi ijambo ry’umukuru w’igihugu rikubahirizwa n’uwo ariwe wese n’ubwo perezida y’aba ari umusivili !
 
Ubwanditsi.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
Umuntu wanditse iyi article azihangane yongere akore iperereza kumikorere ya CNDD-FDD.Ahubwo ibyo Prezida Nkurunziza yakoze nibigaragaza ko yumva ibyo abo mu ishyak a abamo bifuza ndetse n'abarundi muri rusange.<br /> Yaba Bunyoni,yaba Adolphe,yaba Niyombare aba ni abantu baziranye kandi bumvikana bifuriza ibyiza uburundi.Nkurunziza se yaba abanga cg atabemera akabagira ibyegera bye ate muri présidence?Nizereko ikinyamakuru Véritas kitari mubirwanya imikorere ya Leta y'u Burundi kuko aho cyagombye gushyira intumbero nyamukuru siho kuko bo nk'abashingantahe bikemuriye ibibazo kuko ubahutu n'abatutsi baremeye bicara hamwe maze bashaka inzira ihamye bumvikanye yokuyobora igihugu cyabo.Uburwanya nugwa mumutego wábatifuza ibyiza bihitiyemo.
Répondre
D
Abanyamakuru mukunda byacitse!!!igitangaje niki guhindura imirimo ni hehe bitaba?? ejobundi muri USA minister wa defense ntiyeguye?? muri cndd fdd ho iyaba waruzi ko biriya byunvikanyweho ikiri mwishyamba murwego rwo gusarangatanya.
Répondre
J
Ibi abayobozi bacu baravyumvikanyeho humura ivyo mushaka ko biba muburundi muramaramaeyeee.viva CNDD FDD
Répondre
G
Mon oeil!
Répondre