Rwanda: Inkongi z'umuriro zageze no mu Bugesera, ariko leta yabihinduye urwenya!
Iyi ni foto abaturage bari mu Bugesera boherereje veritasinfo berekana uko uruganda rw'umutobe mu Bugesera rwafashwe n'inkongi y'umuriro muri iki gitondo cyo kuwa 16/07/2014 ministre w'ibiza avuga ko ari ibishingwe biri gushya!
Aba n'abarimo basambana bahungaga igihe igorofa rya Nyabugogo basambaniragamo ryari rimaze gufatwa n'inkongi y'umuriro!
[ndlr :Ibikorwa by’inkongi bigiye kugira u Rwanda igihugu kimeze nka SODOMA kandi ubutegetsi bukaba bugaragaza ko ibintu byoroshye ndetse bikabihindura urwenya ! Ubwo ejo inzu y’amagorofa yarimo ishya muri Nyabugogo, abasambanyi birutse bambaye ubusa, radiyo rwanda yabonye ibyo ariyo nkuru igomba kugeza kubanyarwanda, ihamagara hirya no hino ngo nibagire icyo bavuga kuri abo basambanaga, mbese ikora kuburyo ubusambanyi buba ariyo nkuru iby’inkongi biribagirana ! Aho kubaza ubutegetsi ikigomba gukorwa ngo inkongi zihagarare cyangwa hamenyekane ikibwihishe inyuma, radiyo rwanda irajijisha yivugira ubusambanyi, uku se si ugutekinika amakuru ?
Muri iki gitondo abaturage bo mu Bugesera batugejejeho amakuru avuga ko amazu naho ari gushya ariko Ministre ushinzwe ibiza Mukantabana séraphine yasubije ko nta nzu nimwe iri gushya mu Bugesera ko ahubwo ari Mayibobo zatwitse ibishingwe ! Imvugo nk’iyi ni ugushinyagura !! ihuje n’imvugo inkotanyi zajyaga zikoresha ubwo zayogozaga igihugu mumyaka y’1990-94 kuko zatwikaga amashyamba zikavuga ko ziri gutwika igisunzu cya Habyarimana ! Ingeso mbi ntirara bushyitsi koko !None se ubu amazu ari gushya mu Rwanda ni Habyarimana bari kurwanya ? Hasi aha nimwisomere inkuru iri kuvugwa ku nkongi mu Rwanda !]
Ubwo inkongi y’umuriro yafataga inyubako y’ubucuruzi i Nyabugogo, hagaragaye umugore n’umugabo basohotse bambaye ubusa (ifoto hejuru) bikekwa ko barimo bakora imibonano mpuzabitsina bagateshwa n’iyi nkongi yibasiriye inyubako zegereye icumbi baruhukiragamo.
Umunyamakuru wa IGIHE wari aho inkongi yabereye kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nyakanga 2014, yavuze ko uyu mugore n’umugabo basohotse bambaye ubusa bagatungura abantu benshi bari bashungereye uko inzu ziri gushya.
Ifoto yafashwe n’umwe mu bari aho igaragaza uyu mugabo n’umugore barwanira kwikinga igitenge nyuma yo gusohoka nta myambaro bafite bakagobokwa "n’umugiraneza wakibahaye (igitenge)" ari kimwe.
Igihe.com