ONU : Madame Mary Robinson wari ushyigikiye ko FDLR iraswa nka M23 yahinduriwe imirimo!
Madame Mary Robinson wigeze kuyobora igihugu cya Irlande, akaba yari intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU Bwana Ban Ki Moon mu karere k’ibiyaga bigari ashinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari yahinduriwe imirimo.
Amakuru atangazwa n’urubuga rwa « rtcc.org » aremeza ko Madame Mary Robinson yagizwe intumwa idasanzwe y’umunyamabanga Mukuru w’abibumbye ONU mu bikorwa byo kwita ku mihindagurikire y’ikirere. Madame Mary Robinson akaba azahagararira umunyamabanga mu kuru wa ONU Ban Ki Moon mu nama yo kwiga ku kurengera ibidukikije iteganyijwe mu mezi ari imbere mu mujyi wa New York uri mu gihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika.
Akimara kumenyeshwa imirimo ye mishya, Madame Mary Robinson yahise areka umwanya yari asanzweho wo kuba intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari byo muri Afurika. Madame Mary Robinson yatangaje ko muri iyi myaka icumi ishize yihatiye cyane kwamamaza ibikorwa bica akarengane gashingiye kwihindagurika ry’ikirere. Yashimangiye ko ubu agiye gukorana bya hafi n’umunyamabanga mukuru wa ONU mu nama izahuza abakuru b’ibihugu iziga kubidukikije ikaba iteganyijwe mu kwezi kwa nzeri uyu mwaka.
Madame Mary Robinson abaye intumwa idasanzwe ya 4, umunyamabanga mukuru wa ONU ashyizeho mu byerekeranye n’ibidukikije muri iki gihe cy’amezi 7 ashize. Madame Mary Robinson avuye ku mwanya wo guhagararira umunyamabanga mu kuru wa ONU mu karere k’ibiyaga bigari akaba yaragiye agaragaza amagambo akomeye yasabaga ko FDLR igomba kuraswa nk’uko umutwe wa M23 warashwe ! Nyamara igitangaje ni uko Madame Mary Robinson atigeze ashyigikira na gato ko M23 irwanywa hakoreshejwe imbaraga za gisilikare !
Ubwo habaga inama y’abakuru b’ibihugu bya CIRGL i Nairobi muri Kenya, Madame Mary Robinson yasabye ingabo za ONU ziri i Goma guhagarika ingabo za Congo zarwanyaga M23 muri icyo gihe, ibyo bikaba byarakuruye imyigaragambyo y’abaturage bateye amabuye ingabo za ONU ndetse bitambika imbere y’ibimodoka bya gisilikare bya monusco byashakaga kubuza ingabo za Congo kujya kurugamba !
Ku kibazo cya FDLR Madame Robinson yahatiraga FDLR gushyira intwaro hasi kandi igahita inyuzwa i Mutobo bitaba ibyo ikaraswa, iyo myumvire ye ikaba yari itandukanye n’abifuza ko ikibazo cya FDLR gikemurwa mu mahoro binyuze mu nzira y’imishyikirano.
Ubwanditsi.