RWANDA: NI MUKANGUKE BURACYEYE !

Publié le par veritas

Izi ni ingabo z'abafaransa zambukanye n'iz'amahanga zisubira iwabo mucyo bise "débarquement en Normandie"

Izi ni ingabo z'abafaransa zambukanye n'iz'amahanga zisubira iwabo mucyo bise "débarquement en Normandie"

Abahanga mu byerekeye imigenzereze ya muntu (psychology) n’abahanga mu gusesengura amateka bemeza ko “ba nyamuke” (minority) bategekesha igitugu. Iyo abaturage bo mu gihugu iki n’iki bagize ibyago ba nyamuke bakagera ku butegetsi, ubwo nyine baba bagushije ishyano, kuko bashyiraho ingoma ishingiye ku iterabwoba, bagafunga, bakica, ibyiza by’igihugu bakabyiharira maze rubanda bagasigara barebera nk’aho igihugu batagifiteho umugabane.
 
Iyo rubanda nyamwinshi irambiwe, igatangira gusaba uburenganzira bwayo, iyo rubanda igasaba impinduka mu nzego zose, ubutegetsi bw’igitugu burushaho gukaza umurego  mu gushyiraho ibihano bikaze byo guhahamura abaturage ngo bakunde baceceke. Ariko burya rero, iyo abaturage barakaye bagahaguruka, ntawe ubahagarara imbere. Ingoma z’igitugu zabayeho kuva kera, kandi zabayeho mu mpande zose z’isi. Reka turebere hamwe mu banyagitugu bari barayogoje Uburayi, aho bahuriye n’umunyagitugu woretse akarere k’ibiyaga bigari ariwe Pawulo Kagame.
 
Burya koko ngo amateka yisubiramo
 
Uko ibihe bigenda bisimburana, ni nako ubutegetsi bugenda buvaho, bugasimburwa n’ubundi. Hari ubwo ubutegetsi bushya bugiyeho usanga bunogeye abaturage, cyangwa ubutegetsi bushya bukarushaho kubera umuzigo abaturage, kubera kubakandamiza. Hari ibyo rero usanga amateka agiye ahuriyeho, nko kubona ikinyejana iki n’iki kigira abami cyangwa abayobozi bitwaye nk’abo mu bihe byashize. Hari ababa barateje imbere imibereho y’abaturage ndetse bagateza imbere n’ibihugu byo mu karere baherereyemo. Hari n’abandi bategetsi babayeho bateza intambara mu turere batuyemo akenshi aba baba bagizwe n’agatsiko k’abantu kabaho gakoresha iterabwoba.
 
Muri iyi minsi rero, imyitwarire ya Pawulo Kagame nasanze ifite byinshi ihuje n’ingoma y’umwami LOUIS XVI wo mu Bufaransa. Ariko Pawulo Kagame we afite akarusho. Ku matwara yo gukandamiza abaturage be, hiyongeraho  ubugome bwa mpatsibihugu  bumeze nk’ubw’umunyagitugu HITLER  w’Umudage washakaga gutegeka Uburayi bwose ndetse n’isi yose yitwaje ko ngo ubwoko bwe aribwo bwiza, bwaremewe gutegeka  andi moko. Tugarutse kuri Louis XVI, amateka atubwira ko Abafaransa babayeho nabi mu gihe cy’uyu mwami. Agatsiko k’abantu bari bamukikije kari karigaruriye ibyiza by’igihugu cyose, mbese abaturage barahindutse abacakara nko mu Rwanda rwa FPR y’iki gihe. Uko byaje kugenda ni uko abafaransa bagezaho bakarambirwa, maze barahaguruka, biyemeza gukuraho uriya mwami n’agatsiko ke.
 
Iyo mpinduka niyo yiswe “Revolution Francaise”. Rubanda nyamwinshi yari yarakandamijwe yishize hamwe, maze igira ingufu, ishyira igitutu ku ngoma ya Louis XVI maze Revolution iratangira. Umwami n’ibyegera bye bitifuzaga kugabana ubutegetsi n’abo bitaga abakozi babo, aho kumva akababaro k ’abaturage  ngo bunamure icumu, ahubwo bakajije umurego mu kubahohotera, ndetse bashyiraho n’imashini bitaga guillotine yo gukata imitwe y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
 
Nyamara ibyemezo umwami n’ibyegera bye bari bamaze gufata ntibyaciye intege Abafaransa, ahubwo bakajije umurego, kugeza ubwo bahagurutse biyemeza kurwana n’ingabo z’umwami. Kubera akababaro bari basangiye byatumye bashobora gushyira hamwe maze batsinsura ingabo z’umwami. Umwami yaje gufatwa mpiri maze bamucira urubanza ku manwa y’ihangu, maze abaturage bose bemeza ko umwami wabo acibwa umutwe na guillotine.
 
Ubu buryo  bwo kwica bwari bwarashyizweho n’umwami ubwe  n’agatsiko ke kugira ngo bice nabi abamurwanyaga. Ku italiki ya 21 Mutarama 1793, nyuma y’umwaka umwe gusa Louis XVI ashizeho guillotine, bamukatiye urwo gupfa kandi bemeza ko yicishwa na guillotine we ubwe yari yarashyizeho!!! Mbese byabaye nk’ibya Kamegeri n’urutare rwe. Undi munyagitugu wazengereje isi ni uwitwa Adolph Hitler w’Umudage afatanije na Mussolini Bonito ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani. Aba bagabo bombi ngo bari inshuti zikomeye cyane ku buryo bageze naho  basinye amasezerano yo gutabarana (1936) mu gihe kimwe muri ibyo bihugu gitewe. Aba bagabo bombi bakaba aribo batangije intambara ya kabiri y’isi mu w’1939 ubwo Hitler yateraga Pologne, agafata n’ibindi bihugu byinshi byo ku mugabane w’Uburayi.
 
Bitewe n’irari ryo kwiyemera;dore ko Hitler yavugaga ko Abanazi (twagereranya n’Abega n’Abanyiginya mu karere k’ibiyaga bigari) aribo beza mu moko yose atuye Uburayi, ngo kubera iyo mpamvu bagomba gutegeka andi moko yose ari muri kariya gace.Ibyo bitekerezo yabyinjije bu Banazi bose, maze baramuyoboka, biyemeza kugaba ibitero mu bindi bihugu, aho bishe inzirakarengane zitagira ingano, ari nako basahura imitungo yabo.
 
Abanyamerika, Abongereza babonye ko Hitler na Mussolini bakomeje umurego wo gushora abantu mu ntambara no gutera akajagari, nibwo biyemeje gufatanya n’Abarusiya ngo batangatange ingabo za Hitler n’iza Mussolini. Nibwo bohereje abasirikare kubarwanya. Igitero kimwe cyaturutse mu majyaruguru y’Afurika, cyerekeza mu Butaliyani, ikindi gitero gituruka Normandie (mu Bufaransa) ku mataliki ya 6 Kamena 1944. Ingabo zaturutse mu majyaruguru y’Afurika zashegeshe bikomeye ingabo za Mussoloni, maze abaturage bamuta muri yombi ahunga. Bamukubita inkoni zitubutse, we n’ibyegera bye, ubundi barabamanika nk’uko byari umuco wo kumanika abagome muri icyo gihe.
 
Ingabo zaturutse  Normandie nazo zashoboye gutsitsura ingabo za Hitler, maze zimwe zifatwa mpiri n’ingabo z’Abongereza n’Abanyamerika. Hitler yumvise urupfu rwa mucuti we Mussolini, yumvise ko ingabo ze zagizwe ingaruzwamuheto mu Burengerazuba bw’Uburayi, yumvise uko ingabo ze zakwiye imishwaro mu burasirazuba aho Abarusiya barimo bazirukankana, Hitler ntiyategereje ko ingabo z’abanyamahanga zimufata, ngo yahise yiyahuza uburozi bwa cyanure ( soma siyanire), yirasa n’isasu mu mutwe. Ni uko ibyo kuba umwami w’isi birangirira aho.
 
Byifashe bite mu karere k’ibiyaga bigari?
 
Mu karere k’ibiyaga bigari Abega n’Abanyiginya bahuriye mu ishyaka rya RPF bakaba  bayobowe na Pawulo Kagame  bafite polotiki isa mahwi n’iya Hitler n’ishyaka rye ry’Abanazi. Uyu mugabo Pawulo wunze ubumwe na Kaguta Museveni w’umuhima twagereranya na Mussoloni, bamaze iminsi itari mike bagerageza kwigarurira ibihugu byo mu karere, ariko Imana igakinga akaboko.
 
Aba bagabo barimo gushaka amaboko hirya no hino mu migambi yo gushora akarere kose mu ntambara ikomeye. Nyuma yo kwigarurira u Rwanda  batewe inkunga n’ibihugu by’ibihangange nka Amerika, Ubwongereza ndetse na Islaheli bakomeje intambara bashaka kwigarurira Sudan y’Amajyepfo na Congo Kinshasa. Kuri Congo aba bagabo bombi bagerageje inshuro nyinshi kwigarurira iki gihugu ariko abaturage ndetse n’ibihugu by’inshuti za Congo (SADC) bababera ibamba.
 
Imigambi yabo ikaba igenda iyoyoka buhoro buhoro kubera ibihugu byabashyize ku butegetsi bimaze kumenya ko bariya bagabo bombi ari ababeshyi,abicanyi kabuhariwe bo mu karere ndetse no muri iki gihe tugezemo. Kubera ko babonye ko amahanga yabahagurukiye barimo kugerageza kwihererana abayobozi ba Kenya ngo babafashe kurwana urugamba rwo gufata ibiyaga bigari.Ariko ibyo dukeka kandi dushobora kwemeza ni uko abayobozi ba Kenya batazaza kwijandika mu ntambara yo kurimbura inzirakarengane, nta n’inyungu igaragara babifitemo, kandi ibibazo bifitiye mu gihugu imbere ntibyoroshye ku buryo bajya muri ziriya gahunda za Kagame na Kaguta.
 
Ikindi abayobozi ba Kenya bakwiye kumenya ni uko abantu bafite imigambi ya mpatsibihugu batagira inshuti.Ubucuti bwabo ni ubw’igihe gito,baba bakina n’inyungu zabo gusa,ubundi igihe cyagera bakakugabaho igitero simusiga,igihugu bakakigira umuyonga mu kanya gato.
 
Mu Rwanda se bimeze bite?
 
Aba bagabo uko natangiye mbivuga,kandi bizwi hose,bafite imigambi mibisha yo kurimbura abahutu mu karere k’ibiyaga bigari, bafatanije n’ibisambo, abasahuzi bo muri Amerika n’ Ubwongereza. Imigambi yabo rero urebye bakaba barayigezeho mu Rwanda nyuma y’aho bahirikiye ubutegetsi bwa Republika bwari buhagarariye rubanda nyamwinshi, maze bagashyiraho ubutegetsi bw’agatsiko, igitugu n’iterabwoba.
 
Umuhutu muri iki gihe yitwa umwanzi w’igihugu, inyangarwanda, dore ko umunyarwanda ari izina ryahariwe umututsi wenyine! Ubutegetsi buri i Kigali muri iki gihe rero bukaba busa, bumeze nk’ubwa Louis XVI twatangiye tuvuga mu ntangiriro y’iyi nyandiko.Umunyarwanda arakora agahembwa ubusa, ubwo busabusa bamuhaye bakagaruka kubumwaka bamusaba imisanzu ya hato na hato.
 
Umuhinzi arahinga ntasarure, ibihingwa bye barabirandura, ibindi bakabiragira amatungo ku maherere, n’ibyo yejeje bakamugurira ku giciro gito bishakiye. Mbese umuhutu ageze igihe cyo gutabarwa. Ikibabaje ni uko usanga ubu butegetsi bushyigikiwe na bamwe mu bahutu biyemeje kuba ibikoresho bya RPF, aba bahutu akaba ari nabo bahoza abaturage ku nkeke z’urudaca ngo ejo batabura umugati! Abahutu bari hanze y’igihugu nabo siba miseke igoroye. Aho bari hirya no hino ku isi, bagiye bashinga amashyaka ya polotiki, bamwe bakunze kwita opposition. Ariko ikibabaje ni uko ayo mashyaka ubu amaze kuba uburo buhuye, kandi ba Sogokuru baratubwiye ko uburo bwinshi butaryoshya umusururu!
 
Harya ngo ucira umupfapfa amarenga amara ibinonko?
 
Abaturanyi bacu b’Abarundi bakongera bati :Ba Sogokuru bari abagabo. None se turanze tubaye bwa buro butaryoshya umusururu? Ibibazo bireba igihugu cyacu nitwe bireba, ntidukwiye gutegereza ngo bizakorwa na banaka! Abanyarwanda bari mu gihugu bo baragowe, bategereje ko abari mu mahanga hanze baza kubatabara. Abanyarwanda bari muri Afrika nabo bakavuga ngo abari mu Burayi babitubereyemo. Abanyaburayi nyamara numva ibyabo ari birebire! None se  niba bafite amashyaka angana na bwa buro buhuye navugaga murabona bazatugeza kuki? Nibo birirwa bandika inyandiko zisebanya hagati yabo, zisesereza bagenzi babo bitwa ko bahuje kurwanya umwanzi w’igihugu.
 
None se Banyarwanda, Banyarwandakazi turagana hehe? Ikigaragara ni uko kugeza ubu,twananiwe kwigira ku mateka. Ba Sogokuru bashyize hamwe batsinda ingoma ya cyami yari yarabahinduye abacakara mu gihugu cyabo, maze bigobotora ubukolonize, bazamura ibendera rya Repubulika ya mbere. Igihugu cyose cyateraga intero imwe yo gushyira hamwe; ibi bikaba byarabahaye imbara zatumye bigobotora Uburetwa, Shiku n’Ikiboko. Ariko kubera kwikunda birenze urugero, abategetsi beza Imana yari yaduhaye ndavuga Nyakwigendera Kayibanda Gregoire n’abafasha be, twabakoresheje nabi, maze inyungu za rubanda turazibagirwa. Dutangira kwitana amazina yo gusebanya; ingwizamuronko, induruburi, n’andi mazina adakwiye abasangiye akababaro nk’ako bari bavuyemo.
 
Imana yongeye kurebana impuhwe abana b’u Rwanda, maze ibaha umubyeyi Nyakwigendera Habyarimana Yuvenali, waje aririmba ubumwe n’amahoro. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Yuvenali, amahoro koko yagarutse mu gihugu, maze leta itangiza ibikorwa byo kuzamura rubanda nyamwinshi. Mu gihe abanyarwanda bari bahugiye mu guteza imbere umuturage wari waribagiranye, wari wararenganijwe n’ingoma ya cyami, abatutsi nabo babonye umwanya wo gukusanya amafranga, ndetse banasahura igihugu, bategura intambara bise iyo kwibohoza, ariyo nita njye intamabara yoretse u Rwanda n’akarere k’ibiyaga bigari. Ariko umufaransa yaciye umugani ngo “qui seme le vent recolte la tempete”.
 
Iyi ntambara yatangijwe na RPF Inkotanyi n’abambari bayo  muri 1990, yatugizeho ingaruka zikomeye, idusigira ibikomere ku buryo bitazoroha kubisibanganya mu mitima yacu ari ku ruhande rw’abahutu, abatwa n’abatutsi. None se Banyarwanda, tuzakomeza guhiga ubutwari kugeza ryari, tuzumva ko mugenzi wacu ari ikiremwa ryari? Ni ngombwa kandi igihe ni iki ko duhagurukira rimwe tukirukana iyi ngoma yaje kurimbura ubumwe bw’abanyarwanda.
 
Abafaransa bamaze gucira urubanza umwami LOUIS XVI, bashyizeho itsinda ryateguye Constitution yabo, kugeza n’ubu iyo Constitution yo muri 1793 ikaba ariyo bakigenderaho ndetse n’isi yose niyo igenderaho. Birakwiye ko natwe dufatanya rero tukavanaho buriya butegetsi, maze tukishyiriraho amategeko, Constitution izagenga abanyarwanda uko imyaka izagenda isimburana.Uzashaka kunyura ku ruhande cyangwa akica iyo Constitution akajya ahanwa bikurikije amategeko.
 
Niyo mpamvu iyi nkubiri yo KWIBOHOZA NYAKO ntawe ugomba gusigara inyuma. Umunyamashyaka ushaka gusigara inyuma azajye ahagarara, abwire Abanyarwanda n’amahanga impamvu adashaka gufatanya n’abandi. Kuko twe tubona abadashaka gufatanya n’abandi ngo bavaneho ingoma mbisha yiyemeje kuroha akarere kose mu mivu y’amaraso, dukeka ko ajijisha ngo ararwanya ubutegetsi bwa Kagame na FPR kandi abushyigikiye. Uwo muntu cyangwa ayo mashyaka adashaka gukorana n’abandi, afite imigambi yo gushyiraho ubundi butegetsi bubi, buzakomeza gukanda rubanda nyamwinshi.
 
Ibi bihe by’ingorane turimo ni umwanya Imana yaduhaye kugira ngo twikosore, tureke kwishongora, kwikanyiza ahubwo twisubireho.Umututsi areke kwishyira hejuru, ngo ngaho yavukiye guhekwa n’umuhutu. Iyi ngoma ya Kagame na FPR yaje ije kugushyira ku murongo. Niba utarabibona, ukaba ugikomeza gutekereza ko uzarya ari uko umwana w’umuhutu akoze, uribeshya cyane kuko igihe kirageze ngo umenye ko ABANA B’IMANA BARESHYA IMBERE YAYO. Iyi ngoma izasiga Umuhutu nawe amaze guhumuka, azi neza umukunzi n’umwanzi we, azitandukanya n’ibisambo, abasahuzi bo batumye tugera muri aka kaga.
 
Ingoma ya Pawulo Kagame na FPR yagaruye ubuhake, uburetwa ndetse n’ikiboko, tugomba kuyihagurukira twese.Birababaje ariko kubona kugeza ubu hari abantu batumva ko impinduka ibareba, bakumva ko  hari abandi babibabereyemo! Buri wese agomba kugira icyo yigomwa kugira ngo twirukane ubutegetsi bwa Louis XVI, Hitler na Mussolini bo muri Afurika yo hagati.
 
Muri iyi minsi haravugwa amashyaka arenga 20 yiyita ngo ni opposition irwanya Kagame.Njye mbona biteye isoni kumva ngo dufite amashyaka angana atyo.Ku giti cyanjye twakagombye kugira amashyaka atarenze atatu cyangwa abili.Ishyaka ryambere ni iriharanira Repubulika, nagereranya n’iry’Abapalimehutu ba mbere bari bashishikajwe n’inyungu za rubanda, irindi rikaba irishaka kugarura ubwami, ariryo nakwita Abarunari. Irya gatatu rishobora kubaho, ni ishyaka ryaza rishaka gufata impande zombi, nakwita Parti Social, nagereranya na MRND.
 
Ntihagire unyumva nabi kuri iki gitekerezo cyanjye, gusa ndashaka kubereka ko amashyaka makumyabiri ari urukozasoni ku banyarwanda. Dukeneye amashyaka abiri gusa, ubundi bitewe n’ibyo ushyigikiye, ugahitamo igihande cyawe. None se mwa banyamashyaka mwe, nimukomeza kwitandukanya, ntimubona ko mukomeza guha amahirwe no gutiza imbaraga Louis XVI na Mussoloni bo muri Afrika y’ibiyaga bigari?
 
Iyo usomye amateka y’Abafaransa, usanga ibyatumye Revolution ibaho mu Bufaransa harimo akarengane karengeje urugero, abantu bakoreraga ubusa, bagasoreshwa amahoro menshi adasobanutse n’ibindi byinshi. Biriya bihe Abafaransa barimo, nibyo Abanyarwanda barimo muri iki gihe. Akarengane, uburetwa, ikiboko, noneho Pawulo Kagame yaciye iteka ko agiye kujya aturasa ku manwa y’ihangu nta rundi rubanza. Tubibutseko Louis XVI amaze gushyiraho guillotine yo guca imitwe abatamwemera, ntiyamaze imyaka ibiri nawe umutwe we abaturage baba barawukase bakoresheje cya guillotine yari amaze iminsi mike yishyiriyeho. Nonese mwa Banyarwanda mwe muremeye, mwiyemeje ko baturasa ku manwa y’ihangu nk’ibisambo, tuzira ibitekerezo byacu gusa, tuzira gusa ko dushaka amahoro n’ubwisanzure mu bana b’u Rwanda?
 
Dufite amahirwe menshi ko amahanga yamaze gutahura imigambi mibisha ya Paul Kagame na Kaguta mu karere k’ibiyaga bigari. Dufite abahungu b’intavogerwa FDLR bahanganye imyaka na FPR Inkotanyi, kandi bimwe mu bihugu bikomeye bitangiye kubagarukira. None se Banyarwanda murabona hasigaye iki ngo Kagame tumushyire kuri guillotine cyangwa se ngo tumurase ku manwa y’ihangu, niba akomeje kwica urubozo abaturage no kwanga gushyikirana n’abatavuga rumwe na Leta ye? Harabura wowe n’ibitekerezo byawe.
 
Twagize andi mahirwe,tubona umusaza w’inararibonye, Twagiramungu Faustin, wagize igitekerezo cyo kwegeranya amashyaka yo muri opposition, akaba yarashoboye gushyiraho impuzamashyaka  CPC afatanije n’abandi bayobozi b’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali.  Iki  gikorwa cyo gushyira hamwe nicyo cyonyine kizatuma ijwi ryacu rigera aho twifuza. Niba tutemeye gukorera hamwe, turaba twiyemeje kuba  nka za sanani bashyira mu isashi (plastic bag) bategereje kuziteka aho kugira ngo zirye iyo sashi zivemo zitoroke, ahubwo zigatangira kuryana.
 
Biratangaza cyane kumva bamwe mu banyamashyaka badashaka gufatanya n’abandi ngo bajye kurenganura abanyarwanda, ahubwo bakirirwa mu byo kujora abandi gusa. Iyi mikorere itera urujijo, kuko bituma dukeka ko bakora politiki ku nyungu zabo gusa, ko badashishikajwe n’akababaro k’umuturage, ko bahatanira kujya kugabana ubutegetsi aho gutabara abana b’igihugu, abandi bagakeka ko bamwe mu banyamashyaka ari ibikoresho bya FPR byo gukomeza kurindagiza abanyarwanda, bakabatinza mu makoni, bityo ubutegetsi bwa FPR na Kagame bugakomeza bugasugira bugasagamba.
 
Niba se atari uko bimeze, harabura iki ngo dutabare bariya banyururu barimo gutwikwa nk’ibishingwe, harabura iki ngo dutabare bariya bose bari mu Buretwa bushya bwo gukorera ubusa mu bihano nsimburagifungo, bariya bahamijwe ibyaha barengana kandi abicanyi nyabo biyicariye mu Rugwiro, harabura iki ngo twongere duhe rubanda uburenganzira buseseye ku mutungo we, ahinge asarure, yikenure uko abishoboye, harabura iki ngo dufate mpiri kariya gatsiko, maze tukageze imbere y’ubucamanza kishyure ibya rubanda karigishije mu Rwanda ndetse no mu karere?
 
 Njye mbona igihe ari iki.
 
Igihe cyarageze ntimwabimenya. Debarquement de Normandie mwa banyamashyaka mwe murayitinza kandi mbona njye imyiteguro yayo igeze kure. Ibibatanya mubyirengagize, mukore mutekereza umuturage uri ku ngoyi, ibindi bizakemuka mufite aho muvugira (mumaze kubona igihugu), mutabundabunda! Amahanga yarahagurutse ngo adukize Sekibi ntimwabimenya, ya maturufu Kagame n’abambari be badukangisha yararangiye, kuko ubu amahanga azi neza uteza akajagari mu karere.
 
Mukanguke burakeye, dore ya nkoni yadukangishaga abayimuhaye bamuteye utwatsi, ahubwo muze ducakire iriya nkoni bamaze kumwaka, tuyifate batarisubiraho! Muze twese tugende ntawe usigaye inyuma; UMUHUTU, UMUTWA n’UMUTUTSI, dufate Louis XVI ariwe Pawulo Kagame, tuzamushyikirize abaturage bamucire urubanza, nashaka kwiruka tumurase ku manwa y’ihangu nk’uko aherutse kubicamo iteka. Buri wese niyisuzume, arebe niba imikorere ye ifasha abanyarwanda kwipakurura ingoma mpotozi, cyangwa se niba irushaho guha imbaraga Kagame na FPR mu kurasa ku manywa abana b’u Rwanda.
 
Ngo abwirwa benshi akumvywa na bene yo.
 
BANGAMWABO Abel.
 
 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
Ibintu birashyushye kabisa!!!! ngo hari abantu bize ibijyanye na Chesmistry physics na nuclear technology bavuye muri Russia ,ubu bakaba bibereye mu ishyamba muli Congo.Gahunda yabo ba chimists ngo ni iyo gukora za BOMBS zishobora kuzakoreshwa igihe KAGAME azaba akomeje kwanga kuvugana na baliya bana ba FDLR ndeste na opposition yose.Abo bantu bize ibya chesmistry phusics ngo bariteguye.Bahawe amafr ahagije kuburyo ngo bazakora za BOMBS zikoreshwa limote controls maze bagatwika KIGALI yose.Yewe umenya ya nkongi noneho yari yarigabije imitungo y'abahutu izagera no mu miturirwa ya Kagame.Ibi ni byiza ;ni inkuru nziza kuko byerekana ko FDLR ilimo ikora cyane kandi neza. MWESE NIMUKANGUKE!!C MUBE MASO!!!!TUBITEGE amaso.
Répondre
F
amakuru avuga ko FDLR yaba itangiye kugirana ubucuti na bamwe mu bahutu bo mu Burundi nabo kacitse genocide hutu.Ni muri urwo rwego ABACUNGUZI batangiye kugirana umubano kugirango nyine bazabone uko bafata KAGAME igihe azaba akomeje kwanga DIALOGUE HAUTEMENT INCLUSIF.Ikindi nuko na SADEC ifashijwe na TZ na Zuma wa South Afrika bashaka ko ngo ikibazo cya FDLR kirangira neza nkuko ikibazo cyarangiye mu Burundi. Abibwiraga ko FDLR izahambirwa ku ngufu ,iboshye mushatse mwitonde.BURYA SI BUNO
Répondre
K
FDLR yagiye i Roma iragaruka kuko ikibazo cya FDLR kimaze kumvikana. mbere DMI yitaga FDLR terroriste ,genocidal ariko ubu ikibazo kirazwi neza.sha mwibuke ko na President wa Burundi witwa NKURUNZIZA bamwitaga UMWICANYI,ariko se byagenze bite igihe TANZANIA NA SOUTH AFRICA byahise bifasha NKURUNZIZA? Mwibuke ko TANZANIA yahaye base arriere CNNDD-FDD ya NKURUNZIZA.None mwebwe ngo FDLR ni abicanyi harya? muvuge abicanyi baba muli FDLR bazaburana ARIKO NTIMWIBWIREKO FDLR izajya mu Rwanda iboshye!ikindi kuvuga ngo aba FDLR ibihumbi 11 bagiye mu Rwanda ngo na FDLR isigaye nayo igomba kugenda gutyo;BYOSE MUBYIBAGIRWE.Abo se bagiye baba hehe? bakora iki se? ikizwi nuko bapfuey bahagaze niba bose batarapfuye ngo bahambwe!! FDLR ikeneye ko mu Rwanda haragngwa na DEMOCRACY ikagira ijambo ,ntabwo ishobora KUJYA GUKORERA FPR.
Répondre
F
FDLR igiye kugera i Kigali sha!!ko mwavuaga se ngo FDLR ni terrosrsite byatumye ejobundi FDLR itava i Roma? sha URUSAKU RW'IGIKELI NTIRUBUZA FDLR gukomeza gahunda YO GUFATA U RWANDA.Muzumirwa
Répondre
G
hahaha, ariko muzi kurogotwa ngo fdlr, iba he se? ikindi izi ni iki se atari genocide... ibigoryi, muzaze sha murebe, ntimuzamenya ikibakubise, muzibeshye gusa. Malheureusement ko ari ibigambo gusa, iyabaga mwari mufite utugufu duke ngo murebe ukuntu mukubitwa, ibyanyu byararangiye, nta ngoma izongera kubaho y'abicanyi b'abahutu.
F
sha muzumirwa mu minsi ili imbere.TWAZA MWAJYA HEHE? ko na KIGALI mwubatse mutazayituramo sha!!BURYA SIBUNO kandi ngo na nyinawundi abyara umuhungu.ubu amahanga amaze kumenya neza ibyo mwakoze mwa ntozo mwe.mwarabeshye imyaka 20 yose ariko ubungubu bose bamze kubavumbura.ahasigaye rero FDLR igiye KUBAKANIRA URUBAKWIYE:FDLR byanze bikunze KAGAME akomeza yanga DIALOGUE izafata umutwe we ishirize ubonko bwe
Répondre
S
Gashushu we uli gashushu koko, uyu mwandtsi w'iyi nkuru ndamwemeye pe , mushimiy'ubushisozi n'ubwitonzi yakolesheje mukwandi k'iyi nyandiko, niba gashushu uzi amateka ya Hitleri na musolini n'amahelezo yabo , ayo niyo mahelezo ya FPR na Museveni ndetse utibagiwe na N'uwiyita Kabila kandi ataliwe, amahalezo yabo azahwana n'ibikorwa byabo, ikibabaje nuko opposition zivuga ibyo zidashobola gukola ziri hanze, ahubwo aho gufatila hamwe no gushila mubikorwa ibyo baliya ba oppoza ba musolini bakoze bakamufata mpili bo n;ukuvugila hanze gusa naho bene wabo bapfa, batotezwa n'agatsiko,wowe mwanditsi wa veritas ndagushimiye chane kulaya mateka utugejejeho iman'iguhe umugisha .
Répondre
I
Icyo uvuze ni ukuri, abadashaka kwifatanya n'abandi ntibagamije kudushakira ibyiza, bashobora kuba bashyigikiye agatsiko bajijisha ngo bari muri opposition. None ko OPOZISIYO ari IJAMBO RIMWE, wasobanura ute ko rigirwa n'amashyaka n'udushyaka tutabarika tuterekana n'umurongo tugenderaho n'icyo duteganya gukora ngo turenganure rubanda igiye gushirira ku icumu?<br /> Ndabona rwose aho ibihe bigeze twari dukwiye kuvuga rumwe tuti;&quot; tUBE MU GIHUGU CYACU CYANGWA DUPFE ( HOMELAND OR DEATH) nk'uko umuntu umwe ntavuze izina yabigize undahiro. Kandi rwose nimba tutabeshyana, ubwo polo yarahiriye kujya aturasa ku manywa y'ihangu, ibyiza ni uko yaturasa turwana na we aho kuturasa tumupfukamiye dusaba imbabazi adashobora kuduha. Igihe kirageze ngo abashize ubwoba biteguye kugaruza uburenganzira twambuwe n'ibisambo by'abicanyi dutangire urugamba nta mushyitsi, aho muri nimurebe uko mwakiyegeranya mubwire ababishinzwe twegerane vuba na bwangu tubohoze igihugu cyacu. Nimba uri tayari nkanjye unsubize.
Répondre
M
Byaragaragaye Musevene yemeye yuko bashaka kuboha akarere kakaba akabahima. Kenya ntabwo izigere ibatera inkunga yokurwana, intambara zishobora kurangizwa nomishyikira. Ese mwafashe urugero rwuko Kenya yitwaye muri South Sudan, Kenya yahagaze hagati yabarwanaga. Ntamunya politic cyangwa umusirikare wakenya ushobora gushigikira intamba yamafuti nkiyo Kagame na Museveni bahora bashoza. Iyo abanegihu barwanye wowe wumunyamahanga ugomba guhagarara hagati iyo niyo politic yakenya.<br /> Ikibazo cyamashaka menshi ya opossition kurige ntabwo arikibazo, ikosa nuko bananiwe kwiyunga ngo basabe Dialogue yokubahuza nubutegetsi bagasaba inzibacyuho.<br /> Amashyaka ashobora gutandukana ariko akagira aho ahuriza hamwi kugihe arinyungu yaba Nyarwanda bose. Kuko bahuriye hamwe bakaka Dialogue hanyuma muri Dialogue bakazasaba inzibacyuho izabaha uburenganzira bwo kwiyamamaza ntacyo bitwaye. Nyuma muriyo nzibacyuho twebwe abaturage tuzivangurira urukungu namasaka. Nonese kugumya kwiyita amashaka barihanze bumva bizabamariririki? Impuzamashaka bulya nurubuga abantu bahurizamo igitekerezo bashaka kugeraho bitababujije kuguma mumashaka yabo.
A
Humura eric avuze ukuri pe. Kayibanda na Mbonyumutwa bagomba kugaragara bwa mbere mu ba heros natinaux: batsinze icyarimwe GIHAKE na GIKOLONI, batuzanira REPUBULIKA izi nyenzi zirimo zitobanga. <br /> Aya mateka Abel BAngamwabo atugejejeho niyo atuma tumenya impamvu z'ibintu. Kagame ajya gukuraho isomo ry'amateka mu gihugu yari azi icyo akora burya, ubugome bwe si ubwa none pe. Abel agize neza kutwibutsa ko abishyize hamwe bagambiriye gukora neza nta kibananira.
Répondre
H
Uriya witwa gashushu yagombye kuba gashushwe kuko atekereza nk'abakera(primitif).kuko FPR yo iraziko mu gihe kiza bashobora kwerekeza mu rugano.rero mwifitinge muri Kigali ariko akabanga k'i kampala karabategereje.no mugihe cya MRND nuko abapfapfa nkawe bavugaga ngo Habyara ntazavaho,Kigeli yatekerezaga ko hazabaho republika se?nuko mufite aho mwaturumbutse muzakwira imishwaro.
Répondre
R
ibintu byose bigira iherezo impinduka mu rda umuntu wese ufite amaso yakabaye abona ko ikenewe abaye akunda igihugu banyarwanda mureke dukanguke dufatanye duhindure ibintu nawe birakureba nziko ucecekanye byinshi igitekerezo cyange , ndasaba abanyeportique gushyiraho uburyo bwo gutangiza urugamba guhuza abantu hirya nohino mubihugu abantu benshi biteguye kujya kurugamba harabura iphirmbi ntampamvu kuvuga tudakora hakenewe umutwe wingabo kdi turahari mutwegeranye gusa murakoze
H
Uriya witwa gashushu yagombye kuba gashushwe kuko atekereza nk'abakera(primitif).kuko FPR yo iraziko mu gihe kiza bashobora kwerekeza mu rugano.rero mwifitinge muri Kigali ariko akabanga k'i kampala karabategereje.no mugihe cya MRND nuko abapfapfa nkawe bavugaga ngo Habyara ntazavaho,Kigeli yatekerezaga ko hazabaho republika se?nuko mufite aho mwaturumbutse muzakwira imishwaro.
Répondre
G
hahaha, muri abasazi... ibi uvuga ni amateshwa. erega igihe cyanyu cyararangiye, mwese mwandika muzarinda musaza cg mushiramo umwuka, FPR ariyo igitegeka igihugu.
Répondre
H
Ibyo uvuga ni ukuri ariko icyo tugomba gukora ni ugusaba Imana imbabazi kubera twahemukiye nyakubahwa Dr Kayibanda tumwica nabi bityo duhamba revolution ya 59 dushyiraho Karinga yica abarwanashyaka baduhaye ubwigenge. Niyo mpamvu ubona ntacyo abahutu bagezeho kuva 1994 kuko umuzimu wa Kayibanda n'amarraso ye bituri kugahanga. Itsinzi ni ugusaba Imana imbabazi, ni ugusaba imbabazi umuryango wa Kayibanda kuko icyatumye Habyarimana afata ubutegetsi atari ugukunda abanyarwanda ahubwo yari plan y,abatutsi yo guhamba revolution ya 59, hashyizweho n'abatusti akurwaho n'abatutsi yicwa kuko yishe inzirakarengane abarwanashyaka baduhaye ubwigenge kandi bamukamiye gutaha kw,abahutu revolution yindi y*bahutu ntishoboka ibi bidakozwe ndi umukozi w,Imana ngizo impanuro mbahaye
Répondre
M
Urakoze cyane BANGAMWABO Abel kuri iki gitekerezo cyawe ndetse n'ubusesenguzi wakoze.<br /> <br /> Mu Rwanda ikibazo gihari kandi gikomeye si Abega, Abanyiginya.....Abahutu cg Abatutsi. tujye tugerageza twirinde gushyira mu agatebo kamwe kuko Kagame ntabwo ahagarariye abega cg abatutsi, yemwe nta ni inama nimwe izwi ihagarariye ubwoko runaka i Rwanda.<br /> <br /> Ngarutse kubyo wavuze i Rwanda ikibazo ni politike iriho idaha umwanya na muto abayoborwa ngo batange ibitekerezo byabo kandi banabashe gusangira no gusaranganya ibyiza by'igihugu. ikigaragara nuko nabamwe bitwa ko bakarenganuye cg bakavuguye rubanda bita ku inyungu zabo gusa. aha umuti uragoye cyane kuko iyo abantu batangiye kuvuga ibi bibazo bahita basimbuka bakivugira amoko umunsi ukira. abahanga mu ibyo kuvumbura imiti bemeza ko udashobora kuvura indwara utazi icyayiteye kandi ko mu igihe cyose ugukekeranya cg witiranya icyateye indwara udashobora kubona umuti wo kuyirandura burundu. natwe rero nuko iteka turakekeranya cg tukitiranya ibibazo n'inkomoko yabyo.<br /> <br /> Abahutu n'abatutsi bemeye politike iriho baguwe neza cyane naho abandi banze kumva bahora mu akaga kadashira hatitawe ku amoko yabo. Karegeya, Kayumba, Gahima, n'abandi benshi ni bamwe mu abatutsi bameneshejwe kuko bihaye kunyuranya na politike iriho, Kayumba vubaha yivugiye ko kuba atarabashije kuvuga rumwe na Kagame muri politike bitakabaye impamvu yuko bamwe babigenderamo ko biri hagati yabo. <br /> <br /> Muri make rero tuve ku igiti kuko umuntu arahari tureke gushakira ibibazo aho bitari.<br /> <br /> Murakoze
Répondre