Rwanda: Mu rubanza rwa Lt Mutabazi, imfungwa zasekaga abacamanza kuko bahuzagurikaga! Guhirika ubutegetsi ukoresheje telefoni !!

Publié le par veritas

Imfungwa zabonaga abacamanza ba Kagame na FPR  bahuzagurika zikisekera !

Imfungwa zabonaga abacamanza ba Kagame na FPR bahuzagurika zikisekera !

[Ndlr : Ibibi ,bisekwa nk’ibyiza ; imanza za FPr zirasekeje n’ubwo bibabaje kuba abantu bakomeje guhohoterwa ngo bandikiranye kuri telefone kandi badakunda leta iriho !! Biratangaje kubona imfungwa arizo ziri guseka abacamanza ba FPR na Kagame bitewe ni uko baba babasomamo ihuzagurika no kubura uko bifata mu karengane ! None se koko FPR si agatsiko k’abicanyi ? Ibimenyetso ubushinjacyaha butanga byo kuri téléfoni byo guhirika Kagame n'ubutegetsi bwe ni urwenya gusa ! Ni mwisomere iri kinamico riri mu rubanza rwa Lt. Mutabazi na bagenzi be !]
 
Urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo abantu 16 barimo Lt Joel Mutabazi wabaye mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida, rwasubukuwe kuri uyu wa kabiri nyuma y’igihe kinini rwari rumaze rutaburanishwa, Lt Mutabazi akaba yongeye guhakana ibyo aregwa ariko Ngabonziza JMV alias Rukundo, yemera abyo aregwa n’ubwo hari ibyo asobanura.
 
Iburanisha ryabanje gutinda ho gato ku mpamvu zitasobanuriwe abari mu cyumba cy’iburanisha,  Urukiko rusaba Ubushinjacyaha bwa gisirikare gukomeza bugaragaza ibimenyetso ku kuba Joel Mutabazi yaba yarandikiranye na Nshimiyimana Joseph alias Camarade kuri WhatsApp na Skype. Uku kwandikira ngo kugaragaza ubufatanyacyaha mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igitero cya gerenade cyakozwe na Nshimiyimana Joseph nk’uko yari yabyemeye mu nyandikomvugo zinyuranye yakoreye mu bugenzacyaha akaba yaravugaga ko raporo yayitangaga kuri Lt Joel Mutabazi akoresheje ubwo buryo bw’itumanaho.
 
Ubushinjacyaha bwagaragaje bimwe mu byo Nshimiyimana ngo yaba yarandikiye Lt Mutabazi, ariko bikaba byari mu mvugo y’igifefeko. Ubwo butumwa bwo kuri WhatsApp Ubushinjacyaha ngo bwabukuye kuri nomero yakoreshwaga na Nshimiyimana alias Camarade akaba yarandikiraga nomero 00256777825126 y’umuntu witwaga ‘Afande Joel’ Ubushinjacyaha buhamya ko nta wundi utari Lt Joel Mutabazi. Mu kiganiro Camarade yaba yaragiranye na Mutabazi, nyuma y’iterwa ry’ibisasu bya gerenade ku isoko rya Kicukiro, Camarade yagiraga ati “… ndava Kabare a la bwenge, mvuye kwereka indorerezi uko zizitwara mu matora (mu Rwanda amatora y’abadepite yari yegereje) arongera ati “Ko utavuza impundu? (ibi Ubushinjacyaha bubisobanura nk’aho Camarade yasabaga Mutabazi kwishimira igikorwa cyo gutera grenade cyari cyabaye) – Mutabazi bazi ngo aza kumubaza ati “… Kicukiro se? Nyuma Camarade aza kumubwira ati “Ndananiwe nimbana akanya turazakuvugana…”
 
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyo kiganiro cyerekana ko Joel Mutabazi yaba yari azi neza ibyo Camarade yakoze ariyo mpamvu akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu iterabwoba. Nshimiyimana Joseph yahakanye ibikubiye mu nyandikomvugo zose yakoze avuga ko atari we wazisinyeho, kandi avuga ko nomero za telefoni zavuzwe na telefoni ubwayo Ubushinjacyaha bwahaye Urukiko atari iye. Umucamanza yabajije buryo ki Nshimiyimana Joseph ahakana ibyo yemereye inzego zitandukanye, maze we asubiza ko yabonaga bazana impapuro zisanzwe akazisinyaho ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko yemeye ko ariwe wateye gerenade ndetse ko yandikiranaga na Mutabazi atabizi, ko ntabyo yakoze.
 
Akimara guhakana ko atigeze atunga telefoni, Umucamanza yamubajije uko akora ubucuruzi nta telefoni undi avuga ko afatwa ataari mu bucuruzi kandi ko nta kindi aribwongere gutangaho igisobanuro. Lt Joel Mutabazi we, yahakanye ko nomero y’umuntu Ubushinjacyaha buvuga ko yandikiranye na Nshimiyimana atari iye ndetse avuga ko atakwemera ubwo butumwa kuko niba uwo wandikaga yaravugaga Afande Joel ngo bitavuga ko ari Lt Joel Mutabazi. Mutabazi kandi yaje kugaragaza ko arakaye, ubwo yabwiraga Urukiko mu ijwi rikomeye ati “Sindi umwicanyi n’ababikora ntacyo bibamariye, narwaniye Abanyarwanda myite imyaka 15 ntabwo nasenya ibyo nubatse. Mwikomeza kungerekaho ibyo kwica Abanyarwanda, sindi umwicanyi sinzanaba we.
 
Amaze guhakana nimero ya terefoni yagaragajwe n’Ubushinjacyaha, Umucamanza yamubajije niba yibuka nomero ye ya telefoni, Joel asubiza ko ntayo yibuka ati “Bitewe n’iyicwarubozo nakorewe, nomero ya telefoni yanjye sinyibuka ndetse n’isura y’umwana wanjye sinkiyibuka.” Ibya Joel Mutabazi byabaye nk’ibicumbikiwe aho, Urukiko rukazaba arirwo rufata umwanzuro. Hakurikiyeho Ngabonziza JMV alias Rukundo Patrick. Uyu mugabo we yemera ko ari umuyoboke w’Umutwe wa Rwanda National Congress (RNC) ufatwa nk’uw’iterabwoba mu Rwanda gusa we akavuga ko ari ishyaka nk’ayandi yose kandi ngo yari ashinzwe gushakisha abayoboke ndetse Ubushinjacyaha buvuga ko yemeye ko yakoranaga na FDLR ariko we akavuga ko ahubwo yari aziranye n’abantu bo muri FDLR gusa.
 
Rukundo akurikiranyweho ibyaha byo kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho, kubiba urwango mu baturage abangisha ubutegetsi buriho bikaba byahembera imvururu no kujya mu ngabo zitemewe na Leta. Rukundo wavuze ko yavukiye i Gicumbi akahigira amashuri abanza, ayisumbuye akayiga muri Uganda, ndetse ngo yabaye i Burayi kuva muri 2003-2009 mu Buholandi, ngo yacengezaga amatwara ya RNC yumva ko nta kibazo ngo kuko muri Uganda n’ahandi yabaye kujya mu ishyaka rirwanya ubutegetsi nta kibazo. Yavuze ko ngo FPR ari agatsiko kacitsemo ibice, aho hari agatsiko gakorera hanze y’igihugu ngo ari na ko kashinze RNC n’akandi gatsiko kari mu Rwanda, amagambo yateye uburakari Ubushinjacyaha maze buvuga ko iyo mvugo ipfobya Leta kandi Rukundo avuga ko yemera icyaha.
 
Muri uru rubanza rwa Rukundo hagaragayemo guterana amagambo kwa hato na hato, hagati y’Urukiko n’Ubwunganizi cyangwa Ubushinjacyaha n’Ubwunganizi, cyane impaka zikaba zari zishingiye ku ngingo ziri mu mategeko ahana y’u Rwanda. Ubushinjacyaha bwifuzaga ko bwatanga ibimenyetso ku byaha byose bya Rukundo noneho ubwunganizi bukagira icyo bubivugaho icyarimwe, ariko bwo bukifuza gutanga ibisobanuro kuri buri cyaha.
 
Mbere Urukiko rwemeye icyifuzo cy’Ubwunganizi burimo Me Kabanda Viateur na Me Hubert Rubasha ariko ngo bitewe n’umwanya bafashe bisobanura ku cyaha kimwe bituma Urukiko rusaba Ubushinjacyaha gutanga ibimenyetso kubyaha bifitanye isano bikomatanyijwe noneho Ubwunganizi bukazagira icyo bubivugiraho rimwe. Urukiko rwasubitse iburanisha bitewe n’isomwa ry’urundi rubanza. Ku munsi wo ku wagatatu tariki ya 18 Kamena, iburanisha rikazasubukurwa ku Rukiko rukuru rwa Gisirikare Kanombe ku isaha ya saa 8h30 za mu gitondo.
 
Umuseke.rw
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U
Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiraho. Kagame amaze gucanganyukirwa imitwe ye yose n'abanyamahanga barayivumbuye abanyarwanda bo imaze kubatera isesemi, inzitwazo zirashaje abasilikali nka Mutabazi banze gushinja ibinyoma Karegeya na Nyamwasa ndetse na FDLR ni benshi abatarahise bicwa ubu bacungishijwe ijisho ,ninarwo rwego Kizito afunzwemo, batekerezaga ko niyemera ibyaha nkumuntu uzwi,ukunzwe n'abaturage barahita babyakira babe babonye uwo kumurikira abaturage (nimwibaze impamvu umuntu ashyirwa imbere y'itangaza makuru mbere yo kujyanywa imbere y'ubucamanza) n'imitwe ngo abyemere kuko baribabahondaguye,ndetse hari nabangijwe imyanya ndanga gitsina babategeka kwemera ibyo baregwa ngo bazabarekure(byahe?) narangiza bamwice atarisobanura murukiko. Aha Kizito ndatekereza ko yaba ataranogeje neza umugambi wa Jack Nziza na DMI ze maze bamubuzeho umusaruro baba bamushyize munzu y'imbohe, dutegereze kwiregura kwe kuko ibyo yabwiye abanyamakuru harimo ijambo " URUKUNDO" kandi koko rurakenewe kuruta ibindi byose mu Rwanda. Ahobigeze ndabona Ingabire afungiwe akamama kuko abiyemerera ibyaha barahari nuko batarabona inkiko mpuza mahanga zibakira bakabidusobanurira (aho babitegekerwa, n'ibihembo baba basezeranijwe) maze mukareba uko Kagame n'ingabo ze bakanura amaso.
Répondre
I
Umunyarwanda yaciye umugani ngo urujya kwica imbwa ruyizibyamatwi.ndagirango mbwire ABO bacamanzako ntacyo barusha Joël warinze kagame.ESE kagame KO yigize igikuke yateranye amofe nababeshyera akareka kwishongora ?Joël nakomezabatobe muziko azabashimisha ngo mumurishe mubeshyarubanda..muhaze nabi Joël nubwo utazasoA ibi nanditse bintwari warwanyurwimbunda ntabwo urwo ruzakunaninira bakekane bumirwe.bamaze guhaga kurishabahutu<br /> None bageze kubabicaje kuntebe.mukomere turagusengera kandi uzatsinda
H
téléphone?.kwica habyara byafashimyakingahe..igihe kizagera ABO bashinjabinyoma biruke PE.ntibazabona uko bakanuramaso kuko kagame yigize nka rusiferi wigikuke...ahora akanuye amaso nkuwikanga abazimu .mwabonye umukuru wigihugu wishongora nkaho isariye.kagame ça bugufi na atari wowe abbaye nkimboga zihuye nubushyuhe.muse gère abarengana