Rwanda: Kizito Mihigo,Ntamuhanga Cassien nabo bareganwa barangije igihe bakatiwe n'urukiko ariko bakomeje kuguma muri gereza, twizere ko batazaraswa bagiye gutoroka!
[Ndlr: Kizito Mihigo,Ntamuhanga Cassien n’abo bareganwa hamwe bamaze kurenza iminsi 30 bakatiwe n'umucamanza yo kuba muri gereza ; ibyo bikaba bisobanura ko bagombye kuba barayisohotsemo bakaburana ibyo baregwa bari hanze cyangwa urukiko rukongera rugaterana rugafata ikindi cyemezo. Kuba Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien n’abo bareganwa hamwe bakomeje gufungwa binyuranyije n’amategeko kandi u Rwanda ari igihugu kigendera kumategeko, gusa rero igihe bashobora kurekurirwa cyangwa kuburana ntikizwi, Paul Kagame wubatse urukuta rw’amategeko mu Rwanda ntarafata icyemezo ngo ikinamico ry’urubanza ritangire; kubwamahirwe wazabona Kagame atanze icyifuzo nk’icyo yatanze kubanyamakuru Uwimana Nkusi Agnès na Mukakibibibakoroherezwa ibihano, urubanza rwa Kizito nabo bari kumwe narwo rukihutishwa kandi rugaca inkoni izamba !
Umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi be bashinjwa hamwe bakatiwe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kuwa 28 Mata 2014. Nubwo iminsi yarangiye, kuburanisha mu mizi uru rubanza ntibigiye guhita bitangira, kuko umubare w’imanza zitegerejwe kuburanishwa zishobora gutuma rutazatangira vuba aha. Kizito Mihigo na bagenzi be Ntamuhanga Cassien, Niyibizi Agnes na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakurikiranweho ibyaha biremereye birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, ubugambanyi no gushaka kugirira nabi Perezida wa Repuburika, ubufatanyacyaha, no gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.
Ubusanzwe Kizito Mihigo, Ntamuhanga n’abo bareganwa bagombye kuba bararashwe bagiye gutoroka nk’uko byagendekeye Eric Hakizimana warashwe ku italiki ya 15/06/2014 ashinjwa icyaha cyo kuroga Gen.Emmanuel Ruvusha nyuma agashaka gutoroka cyangwa se Alfred Nsengimana wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze warashwe taliki ya 16/05/2014 ashinjwa gutera grenade agashaka gutoroka gusa ni uko amabwiriza ataratangwa !]
/http%3A%2F%2Fikazeiwacu.fr%2Ffiles%2F2014%2F04%2Fimg_97881.jpg)
Mu kiganiro, Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel, yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko urubanza rwa Kizito Mihigo rwamaze kugera mu rukiko, ariko ntiharashyirwaho igihe ruzaburanishirizwa, ati “Nibwo rukihagera ntiruramara ukwezi … nta tariki bararuha.” Yakomeje avuga ko ihame ari i uko imanza ziburanishwa hakurikijwe uko zinjiye, urwabanje rukaba ari rwo ruza imbere. Nubwo nta mubare w’imanza runaka zitegereje kuburanishwa, Umuvugizi w’Inkiko yahamije ko ari nyinshi ku buryo urwa Kizito Mihigo na bagenzi be bashinjwa hamwe rushobora kuba rutazaburanishwa vuba aha.
Yagize ati “Ndibaza ko nko mu kwa Cyenda … Simbizi ariko bazareba aho bageze. Hari imanza nyinshi z’Abanyarwanda zaje mbere, ntabwo yajya imbere yabo. Ntabwo ruragerwaho bari gutanga amatariki.” Mu Mpera za Mata, Umucamanza yetegetse ko Kizito na bagenzi be bafungwa iminsi 30 by’agateganyo, ahamya ko bataburana bari hanze kuko ibyaha bakurikiranweho bikomeye cyane ku buryo barekuwe bashobora kubangamira iperereza, bagatoroka cyangwa se bagasibanganya ibimenyetso.
Umuhanzi Kizito Mihigo byatunguye benshi kumwumva ashinjwa ibyaha birimo umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho, ndetse bimwe mu byo ashinjwa hashingiye ku butumwa yohererezanyaga kuri telefone akabyiyemerera nubwo avuga ko yashutswe. Muri ubwo bugambanyi, Kizito ashinjwa kuba yarakoranaga n’umutwe wa RNC n’uwa FDLR, yose itavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda. (Soma inkuru : Ibimenyetso bikomeye bishinja Kizito Mihigo kugambanira Perezida Kagame).
mathias@igihe.rw