Rwanda: "Dufite uburenganzira bwo kwica abashaka natwe kutwica" ! (Paul Kagame)
Intangiriro y’uruhara n’imisoso ! Nta gushidikanya amagambo ya Paul Kagame araganisha u Rwanda mu bihe bibi byahanuwe by’uko mu irangira ry’ubutegetsi bwe abantu bazapfa ari benshi kuburyo ubwatsi bwo hepfo y’inzira buzahura n’ubwo haruguru yayo ! Mu kiganiro Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru « Jeune Afrique » aremeza atabica kuruhande ko yiyemeje kwica no kunyereza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ! Paul Kagame aratera utwatsi amahanga yiha kumunenga muri iyo gahunda ye yo kwikiza abatemera ubutegetsi bwe kandi ngo ibyo bikorwa byo kwica abamurwanya abikorera urukundo rw’igihugu no kurengera umutekano wacyo wugarijwe n’abanzi !
Mu Rwanda hirirwa ikinamico ngo ryo kuburanisha abarwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame cyangwa se imfungwa ziraswa ku manywa yihangu bigasobanurwa ko zari zigiye gutoroka, nyamara Paul Kagame we ntabwo abica kuruhande,arabivuga yeruye ko ubwo bwicanyi buba bwapanzwe nkuko byatangajwe na radiyo mpuzamahanga ya RFI nayo ibikuye mu kiganiro Paul Kagame yagiranye na Jeune Afrique. Paul Kagame yabwiye icyo kinyamakuru muri aya magambo : « Dufite uburenganzira bwo kwica abantu bose bashaka natwe kutwica », Paul Kagame yakomeje agira ati : « iyo mvuze gukuraho, ntabwo mba mvuze ko tugomba kwica ubunetse wese ngo tumwicire n’aho ariho hose mu Rwanda cyangwa mu Burayi n’Amerika, hariho amategeko yemewe atwemerera gufata ibyo byemezo bikomeye nkibyo » ! Abanyamahanga bumvise iyi mvugo ya Paul Kagame bahise bagwa mu kantu kandi bahoraga baririmba ko u Rwanda rwakuyeho igihano cy’urupfu, ariko Kagame we yivugiye ku mugaragaro ko ariwe ugenga ubuzima bw’abanyarwanda akica uwo ashatse n’igihe ashakiye !
Nta pfunwe na gato Paul Kagame yemereye « Jeune Afrique » ko yemera politiki ye yo kwica abatemera ubutegetsi bwe kugira ngo arinde umutekano w’igihugu ! Paul Kagame avuga ko raporo y’umuryango wita k’uburenganzira bw’ikiremwamuntu Human Rights Watch kubyerekeranye n’inyerezwa ry’abanyarwanda ibogamye, Paul Kagame yabivuze muri aya magambo : « Biyemeje gutangaza raporo tutagize icyo tuyivugaho : Ibyo bikaba bidashwitse (sérieux), kandi nta bunyamwuga burimo ndetse nta nicyo bizageraho, ibyo ntibizatubuza kugira icyo dukora niba abanzi bacu bataretse ibikorwa by’iterabwoba kubaturage bacu, ahubwo tugiye gukaza umurego, dukore ibisumbyeho tutitaye kubyo indorerezi cyangwa leta z’ibihugu binyuranye zizatuvugaho ! »
Igiteye ubwoba mubyo Paul Kagame yabwiye « Jeune Afrique » ni uko yibasiye n’inshuti ze z’abanyamerika bitewe ni uko zatinyutse kunenga ibikorwa bibi byo kunyereza abaturage amaze iminsi akora muri aya mezi 3 ashize ! Paul Kagame yagize ati : « Ndasanga bigayitse kubona abantu bagitanga igihano cy’urupfu, indege zabo zitagira abapilote akaba arizo zihora zica abaturage badafite intwaro, biha kunenga ibikorwa byacu ! ».
Kuri iyi ngingo Paul Kagame arasanga Amerika (USA) itagombye kunenga ko yica abaturage be kuko icyo gihugu nacyo kica nacyo abaturage uretse ko cyo kica abanyamahanga Kagame we akaba yica abaturage be ; mbese Kagame arashaka kumvisha abantu ko ibyo kwica abaturage yabitojwe n’abanyamerika akaba ari gushyira mubikorwa amasomo bamwigishije ! Mbese muri make Kagame akaba ari umunyeshuri mwiza w’abanyamerika kuko kwica atabitinya! Aho abanyamerika Kagame yibasiye nibamuhindukirana ntibazamwambura ubutegetsi bamuhaye ! Amateka azaduha igisubizo.
Ubwanditsi