Rwanda: Abaturage batazi Kagame nibo bashinjwa gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe!

Publié le par veritas

Ubutegetsi bwu Rwanda bufitiye ubwoba aba bagore ko bashobora kubuhirika !

Ubutegetsi bwu Rwanda bufitiye ubwoba aba bagore ko bashobora kubuhirika !

[Ndlr : Ibyo mu Rwanda birababaje ariko kandi bikanasekeje ! Ngo ushinzwe iperereza muri FDLR niwe utegura guhirika ubutegetsi bwa Kagame, kugira ngo abigereho akaba agomba kuzuzanya uwo mugambi n’abaturage batazi Kagame, bakaba bataranamubona n’amaso yabo ! Ikirushijeho gusetsa ngo ni uko ubutegetsi bwa Kagame bushobora guhirikwa n’abantu bavugana kuri telefoni gusa kandi gutera grenade i Musanze bikaba bifatwa nko gukora coup d’Etat…]

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rumaze gukatira igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo abagore babiri bakurikiranyweho gukorana na FDLR. Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise bemereye urukiko ko bavuganaga na musaza wabo witwa Majoro Mutsindashyaka Juvenal alias Blaise, bapanga imigambi yo guhirika Leta y’u Rwanda.

Aba bagore bari mu itsinda ry’abantu 12 (abagore 8 n’abagabo 4) bari bakurikiranwe mu rubanza rumwe, ariko usibye bo bafunzwe by’agateganyo, abandi 10 basigaye barekuwe. Aba bose uko ari 12 bafitanye amasano ya hafi yo mu miryango.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko batawe muri yombi hashingiwe ku biganiro bakoranye na Majoro Mutsindashyaka Juvenal ushinzwe iperereza muri FDLR kuva mu mwaka wa 2008. Bose biyemerera ko bavuganaga na Majoro Mutsindashyaka.

Amakuru yakuwe muri MTN ajyanye n’uburyo bavuganaga nawe, ngo agaragaza ko aba bagore babiri bafunzwe bagambaniraga igihugu, mu gihe abandi 10 barekuwe bo ngo bavuganaga nawe ibintu bisanzwe bitarimo ubugambanyi ku buryo nta mpamvu yatuma bakomeza gukurikiranwa. Nubwo bafunguwe ariko bazajya bitaba ubushinjacyaha igihe bubakeneye.

Mujawamariya Leonille na Twizeyimana Françoise biyemerera ko bapanze na musaza wabo Majoro Mutsindashyaka ibijyanye n’ibisasu byatewe mu Karere ka Musanze n’aka Rubavu. Ubwo amabwiriza yo kubaruza simukadi yatangiraga gushyirwa mu bikorwa umwaka ushize, Mujawamariya yemera ko yaguze simukadi ya MTN ayibaruzaho ubundi ayishyira musaza we (Majoro Mutsindashyaka) ngo akomeze ashake abayoboke.

Iyo simukadi ngo ni nayo ngo bavuganagaho kuva icyo gihe. Muri aba bantu 12 harimo n’ufite imyaka 20 y’amavuko. Mu kiganiro yahaye Izuba Rirashe nyuma yo gusomerwa, Mujawamariya yavuze ko ibisobanurwa n’ubushinjacyaha ari ukuri, akaba asaba imbabazi abanyarwanda, by’umwihariko abagore kuko ngo yabasebeje.

Source : Izuba rirashe

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
F
Ubundi u Rwanda nta mutegetsi rugira uretse icyihebe PK. Icyagaragaye n'ubwo ari umuterroriste ni n'umuyabwoba birenze. Abamuzi ngo kubera aziko aurusha ubugome Hitler, nta muntu yizera, n'umugore we ntamushira amakenga. Ibyo rero bituma ahora yikanga kuburyo n'imbeba imukanga. Iminsi ye turimo kuyibarira ku ntoki. Mwabonye umutegetsi urya ntashire iraso ku mubiri. Umuntu wumaganye wagira ngo ni uwo ku nzara ya Ruzagayura?!!!
Répondre
B
Ibi birababaje,uyu mugabo afite ubwoba bigeze naho muzumva yafashe igicucu cye(shadow); bitinde bishyire cyera ,akazaza gatinze ni amanye ya Rubamba
Répondre
N
Ni bya bindi ngo:&quot;Ubuze inda yica umugi!<br /> Genda Rwanda waragendesheje!Noko wajwemo!!!!<br /> <br /> Nkoronko.
Répondre
K
Ishyano riragwira ! Ubutegetsi bufite ubwoba bwo guhirikwa n'abagore b'abaturage bifashishije telefoni ubwo hari akabagaraga bwifitiye ?
Répondre
M
Kagame agomba kumenya ko FDLR,harimo abavandimwe, inshuti, etc......nta kintu kiruta ubuvandimwe. <br /> Ntidushobora kubatererana nabo n'abantu mu bandi.
G
Biteye isoni, kubona tugira umutegetsi w'umunyabwoba. Utinya abagore b'abahinzi. ishyano ryaraguye !!!