Rwanda: Umuherwe Mo Ibrahim yatumye Kagame ahunga Kigali

Publié le par veritas

Umuherwe Mo Ibrahim i Kigali

Umuherwe Mo Ibrahim i Kigali

[Ndlr :Abantu benshi baratangaye cyane babonye Paul Kagame ava mu Rwanda akajya gukora mu ntoki za Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ubufaransa Laurent Fabius asize abashyitsi bakomeye i Kigali bari bitabiriye inama ya Banki Nyafurika itsura amajyambere BAD. Impamvu Paul Kagame yavuye muri ino nama huti huti ni uko ibitekerezo by’umuherwe Mo Ibrahim wari witabiriye iyo nama bitamugeraga ku nzoka ! Uko Paul Kagame yafataga ijambo muri iyo nama yavugaga k’ubuyobozi,agashaka kumvikanisha ko kubutindaho ntacyo bitwaye ngo ikingenzi ari ibikorwa byiza umuyobozi ageza kubaturage ! Paul Kagame yageze naho avuga ko azemera ko asimburwa n’umuntu wamugaragarije ibikorwa azageza kubaturage ! iyi mvugo akaba ariyo umuherwe  Mo Ibrahim arwanya kuko ariko abanyagitugu bose bigundirije ku buyobozi muri Afurika bavuga !]

Umuherwe Mo Ibrahim ukomoka muri Sudan ariko aka aba mu Bwongereza, yongeye kwikoma abakuru b’ibihugu bimwe bya Afurika bajya ku butegetsi bakabusaziraho, avuga ko abo bantu ntacyo urubyiruko rwaba rubatezeho gishya, akanibaza impamvu abayobora ibihugu bifite ubushobozi buhambaye usanga biyoborwa n’urubyiruko, bitandukanye n’ibyugarijwe n’ubukene.

Mo Ibrahim w’imyaka 68 n’akayabo ka miliyari 1.1 z’amadorali ya Amerika, afite inganda zikora iby’itumanaho, azwiho ko aharanira ko imiyoborere inoze ku mugabane wa Afurika yatezwa imbere. Buri mwaka agena amadorali miliyoni eshanu ahabwa umuyobozi wagaragaje imiyoborere idasanzwe ndetse akaba agomba kuba yaravuye ku butegetsi nta mananiza, ariko kugira ngo uyu muyobozi aboneke uko amwifuza bikunze kuba ingorabahizi.

Mu kiganiro Mo Ibrahim yagejeje ku bitabiriye inama ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere yaberaga i Kigali, uyu muherwe yavuze ko kugira ngo igihugu n’urubyiruko muri rusange bitere imbere ku buryo bwihuse, n’abakuru b’ibi bihugu bagomba kuba koko ari abantu bakiri bato kandi bazi aho berekeza ibyo bihugu. Mo Ibrahim yavuze ko atangazwa no kubona umuyobozi ageza ku myaka 90 akiri ku butegetsi, kandi ugasanga acyiyamamaza ashaka gukomeza kuyobora. Bamwe bakumva ko aribo bashoboye kuyobora igihugu gusa.

Yagize ati “Nigeze kubaza umwe mu bakuru b’igihugu muri Afurika ubu ufite imyaka 90 akaba akiri ku buyobozi impamvu atavaho, yansubije ko yabuze umuyobozi mwiza ushobora kumusimbura kuri uyu mwanya, naramubwiye ngo ntabwo bishoboka kuko nanjye mu kigo cyanjye kandi ari ikigo mfite umuntu uzansimbura, none bishoboka bite ko igihugu cyose habura umuntu wamusimbura.”

Muri iki kiganiro yatanze ari kumwe na Perezida Paul Kagame, Mo Ibrahim yaramubwiye ati “Uyu mukuru w’igihugu w’imyaka 90 uri ku butegetsi yagiyeho ubwo wari ukiri mu ishuri (Kagame), none n’ubu aracyariho.”

Umuyobozi Mo Ibrahim akunze kwikoma kuba asaziye ku butegetsi, ni Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe, uherutse gutsindira indi manda y’imyaka 5 ni mu matora yatsinze mu mwaka wa 2014.

Mo Ibrahim avuga ko bitangaje iyo urebye imyaka abakuru b’ibigu bya Afurika bafite, kuko usanga hafi ya bose bari mu myaka 63 na 64. Yagize ati “Ibihugu bya Afurika bifite abantu bakiri bato ariko abayobozi babo usanga bari hejuru y’imyaka 63, nyamara wajya mu bihugu bikomeye bifite n’umutungo kuturusha nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugasanga abayobozi baho bakiri bato, abayobozi baho baba bari mu myaka 46 na 47, Bill Clinton we yari afite imyaka 46 gusa.”

Yakomeje agira ati “Ubu reka turebe Perezida wa Amerika Barack Obama imyaka afite, ubuse iyo aguma muri Kenya ubu aba akora iki ? Cyakora wenda aba ari umushoferi kubera imyaka afite, isi yose irimo kuduseka ibyo dukora.”

Bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika bategetse igihe kirekire batarekura

1.Perezida wa Equatorial Guinea Teodoro Obiang Nguema w’imyaka 73 : Yagiye ku butegetsi muri Kanama 1979 nyuma yo gukora coup d’état. Na n’ubu aracyari ku butegetsi.

Nubwo iki gihugu gifite ubukungu bukomeye burimo ibikomoka kuri peteroli, 60% by’abaturage ba of Equatorial Guinea ubuzima bwabo bumeze nabi, ku buryo umuturage akoresha amafaanga ari munsi y’idolari rimwe ku munsi. 
Obiang aherutse kongera gutorerwa kuyobora Equatorial Guinea iindi manda y’imyaka itanu iri imbere, agize amajwi 97% mu matora yo mu mwaka wa 2012.

2. Perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos w’imyaka 71 : Uyu we yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1979 muri Nzeri, kugeza ubu amaze imyaka 35 ku butegetsi.

Yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Agostinho Neto. Santos avugwaho kudaha urubuga abatavuga rumwe na we.

3. Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 90 : Yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1980 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge. Kugeza ubu amaze imyaka 34 ku butegetsi.

Leta ya Mugabe inengwa kuba yaribasiwe na ruswa, gutoteza abatavuga rumwe nayo no kuba abatuye iki gihugu bafite ubuzima bubakomereye kubera guta agaciro k’ifaranga ryabo.

4. Perezida wa Cameroon, Paul Biya w’imyaka 81 : Yagiye ku butetsi mu mwaka wa 1982 asimbuye Ahmadou Ahidjo kugeza ubu amaze imyaka 32 ku butegetsi.

Biya yakunze kuvugwaho kwangiza umutungo w’igihugu. Hari n’aho aherutse kwerekeza mu Bufaransa mu biruhuko, aho yafashe indege yihariye(Private Jet), akoresha amadorali arenga miliyoni 1.3 mu kwishimisha. Bivugwa ko yafashe ibyumba birenga 43 byo kubamo mu mahoteli abiri ku buryo buri joro yatangaga akayabo k’amadorali ibihumbi 60.

Mu mwaka wa 2008, ubwo Paul Biya yari yerekeje muri Loni, Ambasade ya Amerika muri Cameroon yatangaje ko umwe mu bari kumwe na we yamutorotse yerekeza mu Busuwisi, ariko aza gufatwa ari muri hoteli aho yari afite igikapu kirimo miliyoni 6.4 z’amadorali, uyu akaba ngo ari umutungo w’igihugu wangizwa.

5. Perezida Yoweri Museveni wa Uganda w’imyaka 70 : Yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1986, amazeho imyaka 28 kugeza ubu amazeho manda.

Source : igihe.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R
OK Ndemeranya namwe ko abayobozi ba Afrika badindiza aafrika ariko n'uwanditse iyi nkuru nawe yakwibazwaho byinshi. Mu Rwanda rwacu no muri africa muri rusange hari byinshi byo kunenga ariko mbabazwa n'abiyita opozisiyo bashishikajwe no gusebanya gusa
Répondre
U
Yanenze abandi ngo bajya kwifotoza muri France nawe arihuta ngo ifoto itamucika arikumwe na Fabius nonese yabarushije iki? Yewe niyitonde nawe abamwimitse ndetse bakifotozanya amanywa n'ijoro bagiye kumwerekako icyo baphanaga (Congo) cyarangiye.
Répondre
N
Arabatanga amafaranga byose nibintu byibipapirano. Ahubwo se hari indepandance abanya Africa twaba twararabonye? Byose duhura nabyo ningaruka zabadutegekeramo. Ibaze icyo Rwigema, Samaramashell , Garanga bazize. Ugasanga abantu nka per. Kagame nabandi nkawe bararabye bahawe ibikombe bidasobanutse. Nuyo tuzanjya tuvuga tunjye dutandukanya ba perezida, Ndavuga Mugabe, aragerageza kurwanya ababisha nabo bakarushaho kumutsindagira kubutegetsi kugirango bizagaragare ko ibitecyerezobye byarubusa. Atariko abigena
Répondre
K
Ni ikibazo cyimyumvire ikiri hasi cyane y,'abayobozi ba Africa ariko biterwa cyane ni ubusambo.
Répondre
K
Africa Africa!!!!
Répondre
R
Ariko se wowe Africa, ushyigikiye izi nyandiko zo kuri uru rubuga? Abandika Veritas babona kwandika amafuti nk'aya bizabageza kuki? Kagame yajyanywe muri Gabon no gukora mu ntoki za Laurant Fabius cyangwa yajyanywe no kwitabira inama yari iriyo? Mukanavuga icyamuvanye mu nama i Kigali nk'aho muri mu mutima we!! Isoni ntizica!!!
K
ntabindi mwakora mutavuze kagame leta yanyu yararangiye ntiteze kongera kuzuka courage mukoze mwiruke inyuma y'umuyaga
Répondre
J
Kagome we yibwira ko abanyarwanda bose ari IBICUCU ko ari ntanumwe wategeka neza Rwanda!
K
Naho kagome se ntamazeho 20 ans
Répondre
K
Yooo! Biteye isoni! kumva abantu babaha igihembo cyo kuva kubutegetsi mu mahoro hakabura ugifata !! Afurika waragowe pee!
Répondre