1994 – 2014: Imyaka 20 u Rwanda rugushije ishyano (igice cya 4 )
“Abayobozi bose twakoze nabi uretse mwebwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika”: Habumuremyi Pierre Damien, Minisitiri w'Intebe. Basomyi b’urubuga www.veritasinfo.fr nkomeje kubagezaho inyandiko zigamije kunenga imiyoborere ya FPR-Inkotanyi muri iyi myaka 20 iryo shyaka rimaze ku butegetsi mu Rwanda.Muri make ngiye kwerekana ukuntu ihame rya kane ya programe ya FPR nayo itubahirijwe.
4.GUTEZA IMBERE UBUKUNGU BW’IGIHUGU BUSHINGIYE KU MUTUNGO KAMERE WACYO.
Hari abantu benshi bibwira ko u Rwanda nta mutungo kamere rufite kubera ko rutagira amabuye y'agaciro menshi cyangwa petrole. Bityo tukumva ko nta kundi byagenda uretse gucungira hanze gusa kimwe n'uko FPR yo yasanze ari ngombwa gusahura ku mugaragaro igihugu cya Kongo. FPR rero ijya gushyira muri gahunda zayo iri hame ryo guteza imbere ubukungu ni uko yari izi ko nta gihugu kibaho kidafite umutungo kamere.
Dore imwe mu mitungo kamere u Rwanda rufite: abaturage ubwabo, ubutaka, amazi, gazi (urugero gazi metane yo mu kiyaga cya Kivu), ingufu z'izuba n’umurimo,n’izindi. Ikibazo gihari rero ni ukumenya niba FPR-KAGAME, muri iyi myaka 20 ishize, yarigeze iteza imbere ubukungu bw'igihugu ihereye kuri iyi mitungo kamere cyangwa niba ahubwo yarabuhungabanije nkana! Reka tubirebere mu bice 2 by'ingenzi:
-Abaturage ubwabo
-Ubutaka, gazi, amazi, ingufu z'izuba n'ibindi
1.Abaturage ubwabo
Muri iki gihe igihugu cy'Ubushinwa gikunze gutangwaho urugero mu bijyanye n'iterambere kubera kurekera abaturage ubwisanzure muri politiki ijyanye n'ubukungu. Mu yandi magambo, iyo umutungo kamere w'igihugu icyo ari cyo cyose ubyajwe umusaruro, icyo gihugu gitera imbere. Mu Rwanda ho FPR-KAGAME yashoye abaturage mu icuraburindi ry'ubuzima bubi, ari nayo mpamvu tuvugako ubu bukungu bw’abantu butigeze butera imbere muri iyi myaka 20 tumaranye na FPR. Iyo usomye ibivugwa ku Rwanda n'ibiruberamo usanga nta hantu na hamwe FPR ishishikazwa no kurinda abanegihugu aho baba bari hose.
Kuba Abanyarwanda batabarika, cyane cyane abatuye mu byaro, bakomeje kwicwa n’inzara, umukeno n’indwara, ntacyo bibwiye FPR muby’ukuri, mu gihe ibikomerezwa birimo Kagame n’agatsiko ke bikomeje kwigwizaho imitungo, basahura igihugu bacuranwa, nk’abacanshuro batizeye kuzagisaziramo. Wateza imbere ute ubukungu bw'u Rwanda uhereye ku baturage barwo mu gihe ubica ku mugaragaro utitangiriye itama? Ingero ni nyinshi ku buryo bitakiri ibanga ndetse amaherezo ibyinshi muri byo byaha bikaba bizashyikirizwa inkiko:
FPR yarimbuye abaturage benshi haba mu kivunge cyangwa haba umwe ku wundi, ariko hano ikagenda ihera ku banyabwenge n'abandi bashobora gutekerereza igihugu ibyagiteza imbere. Nubwo FPR yakoze ibishoboka byose mu gusisibiranya ibimenyetso by’ubwicanyi ntsembambaga iregwa, hari ibyayinaniye bitangarizwa isi yose, nka mapping report yasohowe na LONI tariki ya 01.10.2010
- FPR yashyizeho gahunda yo gukona abagabo igamije kubuza abaturage bamwe kororoka no guteza abandi ubumuga budakira bakazasaza ntacyo bashoboye kwimarira no kukimarira igihugu.
- FPR yahisemo gupyinagaza uburezi cyane kugeza ubwo ifata icyemezo gicuramye cyo kwima abana b'igihugu, kandi benshi, za BOURSES (soma iyi nkuru: Inguzanyo kubanyeshuri bo muri kaminuza n'amashuri makuru zarahagaze!). Nyamara Perezida Kagame yigwijeho imitungo itagira ingano ku buryo iyo ayirebye akagerekaho no kuba yiyitiranya n'u Rwanda rwose, ahita yumva ko u Rwanda rwateye imbere. Reka ntange urugero rumwe gusa: indege ze 2 za JET zigura akayabo ka miliyoni 186 z'amadorari (186.000.000 $) ni ukuvuga 93.000.000 $ ku indege imwe. Uko akoze urugendo rumwe hanze, Kagame akodesha indege ze na Leta, imwe ku kayabo 800.000 $ (umushahara w'abarimu 12.000)!
- Ikindi kibabaje ni uko FPR-KAGAME itigeze yita ku buzima bwa mwarimu kuko ikomeza kumuha agashahara k'intica ntikize, kera bitaga serum. Mwarimu ahembwa hafi 28.000 F ni ukuvuga 50 $ ku kwezi cyangwa se 600$ ku mwaka (http://www.echosdafrique.com/20110728-la-misere-de-l%E2%80%99instituteur-rwandais). Ni gute Leta ibura icyo iha Mwarimu dukesha ubumenyi bwose, Kagame akabona akayabo agura ziriya ndege, none se ayo mafaranga yayakuye mu mushahara we?
- Si ibyo gusa kuko n'ubumenyi Leta ya FPR igeza ku biga mu mashuri muri rusange burakemangwa iyo bugeze ku marushanwa no ku masoko mpuzamahanga. Ibi byose FPR-KAGAME ibikorera kwanga ko hazagira abanyarwanda bagira ubuzima bwiza cyangwa bajijuka bakaba bagira icyo bimarira cyangwa bakakimara igihugu. Ibi mbifitiye gihamya, kubera ko hari umuntu wahoze mu bubanyi n’amahanga bwa Leta ya FPR wanyibwiriye ukuntu Nyakwigendera Inyumba yamwibeshyeho akamumenera ibanga riteye ubwoba, ubwo FPR yari imaze kugera ku butegetsi. Inyumba yagize ati :”Harya ngo abanyarwanda barashaka demokarasi ? Tuzakora ku buryo bakena bakarwara imvunja, maze turebe ko bazongera kugira ibitekerezo by’umurengwe nk’ibyo byo guharanira demokarasi!”
Kubera ko nta mutekano (nkuko twabibonye mu gice cya 2) FPR yigeze yitaho, ahubwo ikaba yarahisemo gutera abaturage ubwoba, abaturage bose bara barahahamutse bikabije, leta ya FPR ntibemerera gushyira ubwenge ku gihe, kuburyo n'igikozwe cyose ahanini gikorwa nabi kubera ubwoba nkuko Minisitiri w'Intebe Habumuremyi abyivugira.
- Abaturage nk'umutungo kamere w'igihugu FPR-KAGAME ibima inguzanyo, ikaziha gusa indobanure nkeya, zigendera mu kwaha kwayo, rimwe na rimwe zitanashoboye. Uku kutabona inguzanyo bidindiza cyane bene kuzimwa kandi bikagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu. Rapport Global sur la Compétitivité ikorwa buri mwaka na UN, muri 2011 yerekanye ko ubukungu bw'igihugu bushobora kugabanuka ho 20% kubera kwimana inguzanyo (mbibutse ko mu Rwanda n'izitanzwe zibanza kuvanwamo “amavuta” ya Afande).
Ibi byose rero nibyo bituma ubukungu bw'igihugu n’imibereho myiza y’abaturage bidashobora gutera imbere mu by'ukuri, ku buryo dukomeje kwemeza ko FPR yazaniye Abanyarwanda amajyambere ari ugushinyagura gusa.
2.Ubutaka, gazi, amazi n'ingufu
Mu myaka ya mbere y'ubutegetsi bwa FPR, bihutiye kwambura abaturage uburenganzira ku bishanga byabo, bategekwa guhingamo ibihingwa bibereye inganda z'abaterankunga bayo, hehe no kongera guhinga ingandurarugo mu bishanga, inzara iba itangiye ubwo. Ikibabaje kandi giteye agahinda ni uko abo baterankunga ba FPR tuvuga aha ari abayiha cyangwa abayihaye intwaro zo gutera u Rwanda no gukomeza kwica urusorongo abana b'u Rwanda; kandi nyine aribo mutungo kamere w'ibanze. Si ibyo gusa, hari n'indi mishinga myinshi idakorwa cyangwa se yamaze kunyerezwa (détournement), byose mu nyungu z'umuntu umwe n'abaryankuna be ba hafi kandi bake cyane:
- Gazi metane yo mu kiyaga cya Kivu ubu iracukurwa n'amasosite y'amahanga bityo akaba ari nabo ifitiye akamaro bwa mbere, ugasanga ku bireba abanyarwanda amaso yaraheze mu kirere ngo barindiriye ibyabateganirijwe.
- Ibishanga byagiye nka nyomberi, nta muturage wahirahira ngo arahinga ingandurarugo, Imirima y’umuturage iri mu bishanga isigaye ihingwamo indabo n'ibindi bibereye inganda za Perezida Kagame n'agatsiko ke ziri hirya no hino ku isi.
- Imana yatwihereye ibiyaga n'imigezi byinshi, dore imyaka ibaye 20 ndetse inarenga abantu bakomeza gukoresha amazi mabi, amafaranga yagakoze ibyo niyo yubakwamo imiturirwa, agatangwamo ruswa y’abajya kwica abanyarwanda bari mu bihugu byo hanze andi akagura indege za Kagame andi akabikwa mu mabanki akomeye ari hirya hino ku isi.
FPR yapyinagaje kandi ubushobozi bwo kuvumbura cyangwa guhanga ibishya byazamura igihugu. Igikozwe cyose kiba kigomba gukorwa no kwitirirwa abantu bake b'imbere muri yo. Kugira ngo bene iyi mitungo kamere ibyazwe ubukungu bw'abaturage ari nabwo bw'igihugu, Leta iba igomba guha urubuga abanyagihugu ndetse ikanatumira n'impuguke zo hanze kubunganira maze bakabona umwanya wo gutekereza uburyo bwakoreshwa ngo iyi mitungo mike kamere Imana yatwihereye ibe yabyazwa umusaruro. Gusa iyo ushishoje usanga inyinshi mu mpuguke zitumirwa mu Rwanda ari izizanywe no gushimangira propagande z’ibinyoma za FPR, nko gushimagiza umugabo Ukomeye wahagaritse jenoside !
Nubwo umutungo kamere w'u Rwanda ari mukeya, ikibabaje ni uko n’utwo duke duhari FPR-KAGAME idashobora kwemera dukoreshwa neza. Ibihari byose irabyikubira, ititaye ku muturage, bigatuma Minisitiri w'Intebe mu nteruro imwe avuga ko abakozi bose bakora nabi kuko mu byukuri nibyo twakwishoboreye bitagerwaho. Ubutaha uyu muminisitiri yari akwiye kuzatubwira impamvu itera abakozi bose gukora nabi akaba ariho tuzashakira umuti. Ubutaha tuzarebera hamwe muri make uburyo FPR yazambije ibijyanye n'ihame rya 5 yari yihaye, isa nitera urwenya, ari ryo: Kurwanya ruswa, itonesha n’isesagura ry’umutungo wa leta
UMWANZURO
Muri iyi myaka 20 FPR yirengagije nkana gushyigikira umutungo kamere wacu. Yari ikwiye kureka gushukisha abanyarwanda n'amahanga iriya miturirwa iri muri Kigali gusa kuko si cyo kirango cy'ubukungu cyangwa cy'iterambere rusange. Biragaragara ko FPR-KAGAME nta gahunda ifite zo guteza imbere ubukungu bw'igihugu n’imibereho y’abagituye, uretse izo kubarimbura yivuye inyuma. Rapport zose zikorwa ku Rwanda ziruvuga nabi (uko ruri), izigerageza gufunga ijisho zikagira aho ziruvuga neza ni uko FPR-KAGAME iba yabanje kuzimenamo akayabo k'amafranga, izindi zikaba zivuye mu murongo wa bya bihugu by'ibihangange byibonera Kagame nk'umuntu washoboye kubifasha gushyira inganda zabo z'ubucukuzi bw'amabuye muri Kongo aho kumubonamo nk'umuyobozi w'u Rwanda n'Abanyarwanda.
Ibi tugomba kubyamagana, kuko tubonako u Rwanda rugenda rurushaho gutakaza abakarutekerereje by'ukuri: Rubatakaza bicwa, bameneshwa cyangwa bahindurwa ibiragi n'impumyi kandi ari wo mutungo kamere wa mbere Imana yateretse mu Rwanda. Umuti nta wundi uretse impinduka tugomba guharanira twese kugira ngo ize bidatinze, kuramira abasigaye. Niduhaguruke nk’umugabo umwe, dufashe Impuzamashyaka CPC kugeza abanyarwanda kuri iyo mpinduka itegerejwe na benshi, ubutegetsi ruvumwa bwa FPR-Kagame busezererwe amazi atararenga inkombe, bityo hashyirweho gahunda zihamye zo kuzahura ubukungu bw'igihugu cyacu, zigamije mbere na mbere guteza imbere imibereho y’umuturage.
Dukurikije uburyo abenegihugu batereranywe na FPR n’umukeno muke ukomeje kubamerera nabi, dufite inshingano ikomeye yo kuzavugurura ubutegetsi yego, ariko tukanihutira kongerera ingufu inzego zose zifasha umuturage kugera ku buzima buzira umuze, no kwiteza imbere muri rusange, binyuze cyane cyane ku burezi butanga koko ubumenyi n’ubushobozi butuma nyirukubuhabwa agira icyo yimarira, akakimarira n’umuryango we n’igihugu cyose.
Ubundi ngo ak’imuhana kaza imvura ihise. Byaragaragaye ko FPR yumvishe macuri uyu mugani w'abakurambere. FPR-KAGAME ihoza amaso hanze ari na ko ipfusha ubusa cyangwa ifata nabi iby'Imana yahaye u Rwanda. Ni yo mpamvu CPC ariyo mizero y’abanyarwanda bifuza ko igihugu cyacu gitengamara, kikarangwa n’ubukungu bwimirije imbere koko ubuzima n’imibereho myiza by’abagituye, dore ko ari bo mutungo w’ingenzi ibikorwa byose by’iterambere bigomba gushingiraho.
Vincent UWINEZA
Commissaire RDI Rwanda Rwiza
Ushinzwe ibihugu by'Afrika y'Amajyepfo.