Zitukwamo nkuru: Paul Kagame ni asabe imbabazi z'amahano aregwa,ahe urubyiruko amahoro! "TWAGIRAMUNGU Faustin"
[Ndlr:Amashusho aherekeje iyi nkuru yatoranyijwe n'ubwanditsi bwa veritasinfo ntabwo yatoranyijwe n'uwatanze ibi bitekerezo].
Ku itariki ya 30 Kamena 2013, Abanyarwanda twese twakubiswe n’inkuba twumvise amagambo mabi y’iterabwoba yavugwaga n’umukuru w’igihugu cyacu, Perezida Paul Kagame.Yiyambuye ikamba ry’icyubahiro ry’umukuru w’igihugu ugomba kuvuga nk’umubyeyi, arishyira hasi, ahitamo kuzura umugara yigira nk’intare mu ishyamba aratangira avuga avumera ashyiramo ubukana budasanzwe, buvanze n’umujinya n’ibitutsi, yibagirwa ko avugira ku ma radiyo, TV, na Internet ; Isi yose yumva, ireba, uko yigira, uko yivuga imyato, avuga n’amasomo y’uburyo azica abantu batemera amacakubiri yadukanye yo gucamo Abanyarwanda ibice bibiri : abicanyi n’abana babo bagomba gusaba imbabazi, n’abatutsi bagomba gusabwa imbabazi.
Twatangajwe cyane no kubona umukuru w’igihugu, uvuga ko yabohoje Abanyarwanda bose, yifata kugahanga agaca iteka avuga ko agaruye nta shiti politike yivanguramoko mu benegihugu.
Iyi mvugo mbi itazibagirana, kimwe n’izindi mvugo mbi Perezida Kagame asanganywe mu kanwa, yavugiwe imbere y’ikoraniro ry’urubyiruko rwari rwatumiwe na First Lady, Madame Kagame Jeannette. Amagambo akarishye yavugiwe imbere y’urwo rubyiruko rwasaga n’aho rwatumiriwe guhabwa amabwiriza y’imyitwarire mishya hagati y’abahutu n’abatutsi.
Twari tuziko nyuma ya jenoside, gukoresha amoko ku nyungu za politike twabyegetse iruhande. Ikindi, ni uko twibwiraga ko jenoside yakorewe abatutsi gusa itazaba urwitwazo rwo kugundira ubutegetsi, cyangwa se ngo ibe igikoresho cy’iterabwoba mu miyoborere y’ingabo z’u Rwanda no muri politke rusanga hakoreshejwe «ingengabitekerezo» yo gutsindagira ipfunwe n’ ikimwaro mu bahutu.
1.Agashya muri politike ya Perezida Kagame
Agashya rero ni uko umuhutu aho ava akagera, n’abamukomokaho, kabone niyo yaba ari umwere, agomba gusaba abatutsi imbabazi mu izina rya benewabo b’abicanyi bakomoka mu bwoko bw’abahutu.
Ni uko Perezida Kagame abyumva. Ariko aribeshya ntabwo ariko Abanyarwanda benshi babyumva, abahutu kimwe n’abatutsi. Kuri iyi politike isa na apartheid Kagame ashaka gukina azayitsindwa uruhenu. Gushaka kumvisha ubutitsa abatutsi ko ari ba « victims » b’abahutu, ntabwo ari politike, ni uburozi-politike. Nta bwoko bw’abicanyi bubaho. Umwicanyi w’umuhutu ntaho ataniye n’umwicanyi w’umututsi (et vice-versa). Niba umututsi yishe umuhutu ntabwo azahanagurwaho icyaha cy’ubwicanyi ngo kuberako abahutu bishe abatutsi benewabo muri 1994. Turibwira ko Perezida Kagame atariko abyumva. Aramutse abyumvise atyo, yakwibwiriza akegura, agashaka mu mahoro uwa musimbura akaba ariwe wusa ikivi yatangiye. Turizera ko uwo Cyusa, yasana imitima y’Abanyarwanda yashenguwe n’ibyabaye mu Rwanda no muri Congo (RDC), kandi Perezida Kagame afitemo uruhare rukomeye.
Politike ye yo kwigira Malayika-murinzi w’abatutsi, no kwigira Ntamakemwa na Nziramakenga, igomba kurangirana n’igihe turimo. Imyaka hafi 20 y’ikinyoma no guteranya abanyarwanda ashingiye kuri jenoside y’abatutsi irarambiranye. Igihe kirageze cyo gusana imitima, kuyihumuriza, no gutegura imibanire myiza mu Benegihugu. Politike yo gufatwa nk’imbohe za politike ishingiye kuri jenoside igomba kurangira, abanyarwanda bagasabana imbabazi, bakigorora, bakiyunga, bakiyemeza kubana, nta muperezida ubishatsemo uburambe.
2.Perezida Kagame yiyerekanye uko ari
Ijambo rya Perezida Kagame ryamwerekanye uko ari imbere n’inyuma. Nibyo Abanyarwanda bita gukura agahu ku….. Ntaho yaduhishe, yabaye intagondwa. Nta mahoro ashaka mu Rwanda kugeza igihe cyose abahutu bazaba batemeye gusaba abatutsi imbabazi, bakemera ko bose ari abicanyi. Nta bwiyunge ashaka, kuberako abahutu biciwe kimwe n’abataragize uruhare na busa muri jenoside bagomba gusaba imbabazi z’ibyaha batakoze mw’izina ry’ubwoko bwabo. Perezida Kagame aciye iteka ryo gushyiraho umuco mushya mu gihugu. Uyu muco ashaka gushyiraho ufite uburemere buruta umuco wa kija na gihake u Rwanda rwabayemo, rukaza kuwipakurura nyuma imyaka amagana. Icyo Perezida agamije kiragaragara. Arayobya uburari. Ariko icyo ashaka ni ukwigarurira urubyiruko. Arasha kurugira umuhanda azakomerezamo urugendo rwo kumugeza ku mugambi we wo gukomeza gutegekesha igitugu muri za mandats zizakurikira. Bityo agashimangira umusingi wa « apartheid » nyarwanda yishyiriyeho, ntakimuhungabanya. We niko yibwira.
Nyamara ni ayubusa, ntazabishobora. Ibihe byarahindutse, hashize hafi imyaka 20 Abanyarwanda bahangayitse, Perezida Kagame abagaraguza agati, ntibazemera gukomeza kubaho nkuko babayeho nk’imbohe z’ubuyobozi bufata jenoside nk’igikoresho cy’iterabwoba. Ariko icyo gihugu cyaba ari gihugu ki abantu babamo bahinda imishyitsi, bose barahinduwe ba Nsekambabaye, na ba Wumvenkome!
3.Urubuga rwa politike
Ubwo yari ahagaze imbere y’urwo rubyiruko nta soni afite , yarakomeje akaza umurego uvanze n’umujinya, afata intwaro ye ya jenoside y’abatutsi asigaye yaragize igikangisho mu mahanga no mugihugu, dore hagiye gushira imyaka 20.
Amaze kwita abahutu bose abicanyi, yaratandukiriye yiyama abanyarwanda bari hanze yita «abashinyaguzi»,avugako nta rubuga rwa politike azabaha. Abo yita abashinyaguzi, umenya ari bamwe bavuga ko Abanyarwanda bose ari abavandimwe. Abashinyaguzi bamenyeshejwe ko nta rubuga rwa politike bazabona mu Rwanda. Nyamara urubuga ruzaboneka Perezida Kagame yabishaka atabishaka. Kubera ko abashaka « freedom » avuga ko atari ngombwa, ari benshi mu gihugu, kandi ko atazabarusha ingufu, niba anateganya kubica ntabwo azabamara.
Perezida Kagame niba ari Rutikanga, afite ubwoba bw’iki? Kuba afite ubwoba bw’urubyiruko ashaka kugira imbohe za jenoside ntazabishobora, ikinyoma cyakoreshejwe muri za 1990 kugeza ubu kigomba kurangira. FPR ngo yateye irwanya ubutegetsi bubi, ibeshyako ishaka demokarasi impunzi zigataha. Uko byagenze ibara umupfu ! Nyamara ibyo ashaka gukora ntazabishobora, kimwe n'uko atashobora kubuza amazi y’Akagera gutemba ajya muri Nili. Urubuga rwa politike ku rubyiruko ni ngombwa. It is imperative and it is not negotiable. It is a right to fight for and to die for. The choice for the Rwandan youth is cristal clear: to live free or die.
Kagame we avuga ko ku isi yose nta hari urubuga rwa politike nko mu Rwanda. Ibi bisa noguca umugani ku manywa. We, Perezida Kagame, yumva ko politike y’igitugu ari yo rubuga rwa politike yemeza ko uwashaka gukora ibyo adashaka yaherako « amuhitana ». Ati : « ntabwo bazamenya icyabakubise ». Ibi nibyo yita urubuga, urubuga rwoguhitana abarusaba, urubuga rwo kwica abatavuga rumwe nawe! Kwica abashaka urubuga rwa politike mu Rwanda abigize programu politike ye ! Kuba abatutsi babana n’abahutu yita abicanyi kuri we birahagije, nibyo yita urubuga rwa politike. Iyo avuga aya magambo twibaza niba atibwira ko u Rwanda ari umurage we, isambu ye !
Perezida Kagame yumva ko bishimishije iyo avuga ko « political space » yayihaye «abagénocidaires» akayima abatari abajenosidere. Abashaka urubuga ngo azabahitana nibakomeza gushinyagura. Azabanze atange umubare w’«abagénocidaires » yahaye urubuga. Twebwe abashaka urubuga rwa politike ntidushaka urwo yahaye «abagénocidaires ». Turashaka ukwishyira tukizana, turashaka demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa-muntu. We ati:«Ngo demukarasi, demukarasi, human rights, freedom, ibyo bakoresha, methods bakoresha na standards bakoresha ntabwo zakwaplayinga hano mu Rwanda ».
Muri Afurika Yepfo, Botswana na Sénégal « baplayinga » izihe methods na standards ? Nta rubuga rwa politike (political space) rushoboka mu Rwanda: kubera ko Perezida yumva politike ye igomba gushingira kuri jenoside yakorewe abatutsi. Agakomeza gukanga abo yita “abicanyi” “murderers” yahaye urubuga rwo kubunda no kwitwara nk’abaja mu gihugu cyabo. Byaba bibabaje Kagame atekereza ko “abo yita abashinyaguzi” yumva ko batashobora kuyobora igihugu! Abahutu bapfushije ababo nabo nta jambo bagomba kugira mu gihugu kuberako ari abahutu. Abahutu bapfuye bo ntibagomba no kuvugwa, ntibagomba no kwibukwa.
Umuyobozi w’igihugu wumva ko twabaho tutavuga mu gihugu cyacu, tudashobora kuvuga ko n’abandi Banyarwanda bapfuye bishwe n’abasirikare be, yaba ameze ate? We se ubwe, yaba yemera ubwe ko ari umukuru w’igihugu cy’abanyarwanda bose? We se ubwe yumva ko ububasha afite abukurahe, kugira ngo atubuze kugira ijambo ku miyoborere y’igihugu cyacu?
Iyo utekereje kuri iyi politike mbi, wibaza impamvu Perezida Kagame yibwira ko politike ye aribwo buryo afite bwo gukomeza gukanga no guhashya, no guhahamura abahutu, ubu yita abicanyi. None se yaba yibwira ko iyi politike hari icyo imariye abatutsi? Tuvugishije ukuri, Abatutsi baratesetse, mu makambi, mu mibereho mibi yo gutotezwa no guteshwa agaciro, ndetse n’imbere mu gihugu. Barishwe muri 1994, hagamijwe kubarimbura. Ibi ntibikongere. Kugira ngo bitazongera (never again) Kagame siwe kamara. Hari abandi benegihugu bashobora kukiyobora, bagatanga ihumure, bagafumbira umubano mu benegihugu. Twese tukareka guhora duhagaritse imitima, abenshi bibaza niba hari agaciro bagifite mu gihugu cyabo, aho batagishobora no kurya ibyo bihingiye mu masambu yabo.
Gusa, ntitugomba kwibeshya ko iyi politike ikorwa n’umuntu umwe n’agatsiko ke twavuga ko hari icyo imariye abatutsi; cyane cyane abo mu cyaro bapfushije ababo. Muri make politike ya Kagame ntigomba kwitirirwa abatutsi. Iyi politike mbi irareba Abanyarwanda twese muri rusange. Nta mututsi tuzi ufite ijambo mu gihugu uretse Perezida Kagame. Abatutsi bashatse ko nabo bagira ijambo, bamusaba ko yahindura imiyoborere ye, akareka kwikubira politike n’ibyiza byose by’igihugu,yarabamenesheje. Barahunze, bamwe yabasanze iyo bahungiye kubicirayo, abandi nka Assiel Kabera yabarasiye mu gihugu.
Dore uko Perezida Kagame asobanura urubuga rwa politike, ari byo political space, arabishimangira ahekenya amenyo:
«The political space that accommodates murders, genociders, iki...., space iyiruta ni iyihe?”. “Mu Rwanda, u Rwanda rubana n’abarwishe; tolerance! Tolerating those who murdered one million people, is tolerance you can never get anywhere in this world (amashyi! ngo kaci kaci). Space, space, space duha n’abajenosideri! Waha space umujyenosideri warangiza space abantu baba babaza yindi ni iyihe? Usibye gushinyagura gusa”.
Hari indi “political space” dushaka, ntidushaka ihabwa abajenosideri, kuberako tutari abajenosideri.
4.Interahamwe n’abazishoye mu bwicanyi nibitwe abajenosideri, abahutu bahabwe amahoro
Twari tumaze kumenyera ko bibujiwe gukora politike ishingiye ku moko, twarituzi ko uwatinyuka kubikora yabihanirwa hakoreshejwe amategeko arwanya « ingengabitekerezo » ya jenoside.
Perezida Kagame we ayo matekegeko yita urukuta rwa “béton”yayarenzeho nkaho atamureba nk’umunyarwanda. Gusimbuka urwo rukuta yubatse birerekana, “double stdandard” ye yo kwiyemeza ko yacengewe n’ingengabitekerezo y’ivangura. Ayo mategeko yakorewe abo yita ba “murderers”, “abagenocidaires”. Perezida Kagame asobanurira urubyiruko iby”abagénodaires” na jenoside yo mu Rwanda yifashije amateka y’iya bereye m’Ubudage/Germany (1939-1945), bica abayahudi/jews. Umwanzuro yavanyemo ni uko Abadage bose atari abicanyi, ariko ko Abahutu bo muri rusange ari abicanyi.
Birazwi nyamara ko Interahamwe, kimwe n’aba SS avuga, zanyanyagijwe mu misozi, zahawe uburenganzira bwo kwica abatutsi bitwaga inyezi n’ibyitso byazo. Abahutu bo muri “opposition” bishwe nk’ibyitso. Perezida Kagame ngo we aciye iteka ko Abahutu bose arabicanyi kandi ko abana babo bagomba kujya basaba imbabazi abatutsi, atari n’abatutsi biciwe gusa, ahubwo ari ugusaba imbabazi abatutsi bose !
Iri teka rishyizeho ingengabitekerezo bita facisme/fascim. Iyi ngengabitekerezo, tugomba kuyamagana, tukamagana n’uwashaka kuyamamaza mu Banyarwanda.
Ibya “Abajyemani” ngo bitandukanye n’ibya Abanyarwanda. Iby’Abajyemani bifite amateka yabyo n’ibya Abanyarwanda bifite amateka yabyo. Kagame avuga ko mu Rwanda Abahutu bose bahagurutse bagakora “muvumenti” bityo bagakora ishyano! Yemeza ko ibi avuga yabisobanuriwe n’umuntu, umujyanama we (w’umuzungu!). Abanyarwanda bazi ibyabo, abazungu nabo bajye bamenya ibyabo, kandi bazi neza uko byagenze. Ibihumbi 800, cyangwa miliyoni y’abantu bishwe Kagame avuga, abenshi tuzi urupfu rwagashinyaguro bakorewe, kandi biranagoye kumenya umubare nyawo. Dore ko n’iyi mibare duhoza mu kanwa yatanzwe n’abo bazungu, birirwa basobanura ibyo batahagazeho.
Nta munyarwanda n'umwe mubakuze utazi uko ubwicanyi bwakozwe, n’ababukoze (n’Inkotanyi zirimo) mu Rwanda muw' 1994. Gusa nta munyarwanda n'umwe, uretse abashinyaguzi, utazi ko gutsemba abatutsi kuburyo hatagombaga gusigara n’uzabara inkuru, byari inshingano yari yahawe Interahamwe n’abazishyigikiye.
Ikibabaje ariko ni uko Kagame, atemera nk’umukuru w’igihugu ngo yerure avuge n’uburyo Inkotanyi ze zishe abahutu harimo n’abari bamutezeho agakiza. Rero kuri we bose bari Interahamwe, bivuze ko bose bari abicanyi, kubica bikaba nta cyaha abibonamo nabusa.
Ibyo yita “muvementi” y’abahutu babicanyi nibyo ashaka gutsindagira mu mitwe y’urubyiruko (imitwe yita uduseke dupfundikiye). Twe turemeza kandi tubifitiye gihamya ko abahutu bose batahagurukiye rimwe ngo bice abatutsi. Interahamwe z’abahutu zasabwe gutsemaba abatutsi,ntizabishe mu izina ry’abahutu. Zabishe mu izina ryabo no mu izina ry’abazitumye, ari nabo baziremye.
5.Amateka y’umuryango ntagomba guhindurwa amateka y’igihgu cyose
Ku byabaye muri 1972-1973 yabwiwe n’umuryango we, akaba ashaka kubishingiraho ahindura abahutu bose abicanyi, bizamugora. Byaba ari ukwikunda cyane, kubona amateka y’igihugu Kagame ayahindura amateka y’umuryango we. Ibyabereye ku ishuri ry’abakobwa ryo ku Karubanda, aho umuvandimwe we yigaga, byabaye no mu yandi mashuri. Ababikoraga ntibabikoreye abatutsi gusa, n’abahutu bafite bene wabo bakuruwe amazuru kandi baranirukanwa. Ababikorewe b’abahutu baracyariho, abandi barishwe muri jenoside bazize ayo mazuru n’ubwo bari abahutu. Ibya « parade ya buri munsi » byo ni ikinyoma.
Twibwira ko abatutsi ataribo bonyine bafite amazuru agororotse gusa mu Rwanda, cyangwa ngo babe basa ukundi abandi banyarwanda badasa ! Erega Abanyarwanda benshi ni imvage ku buryo imvugo igomba guhinduka, igasobanurwa ku buryo bwitondewe cyane: Iyo tuvuga imibare ya 1.000.000 y’abantu bapfuye. Iyo avuga ibyo muri 1972-1973 Perezida Kagame abivugana umujinya, yerekana rwose ko ari « umuraciste ».
Birababaje ko abahutu birukanywe mu mashuri muri 1972-1973, bamwe muribo tuzi bakaba barishwe n’interahamwe muri 1994 ntawe ubavugira. Uwagombye kubavugira arivugira umuryango we aho kuvugira abanyarwanda muri rusange.
Ikibazo cy’u Rwanda ntikizarangizwa n’Abatutsi cyangwa Abahutu bagendera ku moko, nka Perezida Kagame. Ubwibone n’irondakoko ni indwara nk’izindi. Uko tubibona, ubwibone bushingiye akenshi k’ubujiji, naho irondakoko rishingiye ku bujiji no ku burere duhabwa n’ababyeyi. Byaba ubwibone n’irondakoko byombi ni nki ndwara. Bishobora kuvurwa n’inyigisho z’ubumenyi bw’amavu n’amavuko y’abantu hamwe n’amateka yabo mu Rwanda. Ubwo bumenyi buhujwe na politike nziza ibintu byinshi byahinduka. Ni ngombwa gukora “révolution des mentalités”.
Twese mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ntidushaka ko ibikorwa by’urugomo bisa ni ibyakorewe abana b’abanyeshuri cyangwa ngo bikorerwe n’abakuze bafite imiryango yabo birukanwe ku kazi kubera impamvu za politike nkuko byagenze muri 1972-1973. Abashakaga guhirika ubutegetsi bwariho, bitwaje amoko n’uturere bakora urugomo n’iterabwoba kugira ngo bagere k’ubutegetsi. Ibi ntibizongera u Rwanda ni rugira imiyoborere myiza.
Ni byiza ko twakwirinda kwitwaza amateka yacu tukayagira intwaro yo kwihimura, kunnyega, ndetse no guhora, cyangwa kugundira ubutegetsi buriho tunyuze mu nzira z’uburiganya buvanze n’urugomo.
6.Urubyiruko niwo muti wo kurangiza ubwoba n’irondakoko mu Rwanda
Turasaba ko urubyiruko ruriho n’uruzakurikiraho, gushaka uburyo bwose bwo kubanisha abanyarwanda, kubizeza kuzagenda mu Rwanda rwabo bemye nta mwiryane n’abategetsi bashingiye ku moko baharangwa. Kumvisha Abanyarwanda bose ko amoko atari ikibazo. Ko ikibazo ari ubutegetsi bubi, ubuyobozi bubi n’abayobozi babi, bagundira, bikwizaho ibyiza by’igihugu.
Urubyiruko ni rwo rwonyine tubona ko ruzavura iyi ndwara igeze mu bantu twakekaga ko bafite inshingano zo kuyivura, ahubwo bakaba bibereye mubyo gukuririza amoko bitwaje jenoside itabava mu kanwa nyuma y’imyaka 20. Uburyo bwo kuyivura ntabwo ari ugutongera abahutu, cyangwa abatutsi, tubumvisha ko bose bafitanye inzigo. Ntacyo bapfa kindi uretse ubutuegetsi bagize ikotaniro riterwa no kwikubira bivanze n’ubwibone, irondakoko, n’irondakarere.
Ibyo Perezida asaba urubyiruko rw’abahutu kujya bunamira abatutsi, bakabasaba imbabazi, kubera ko babyawe n’abahutu, kubyemera ni uguheka umusaraba w’iteka. Ibi, ni ibyo kurwanywa, bikamaganwa na buri munyarwanda wese ushyize mu gaciro, aho ari hose. Nta narimwe umunyarwanda aho ava akagera yasabwa cyangwa agategekwa gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze, kabone niyo umubyeyi we yaba ari interahamwe, cyangwa umujenosideri. Icyaha ni gatozi.
Ntabwo byakumvikana ko umuhutu wiciwe kimwe n’umututsi wiciwe, azahaguruka cyangwa ngo yuname, asaba imbabazi abatutsi gusa, ngo kubera ko ari umuhutu. Kuki se umututsi we atamushimira ko aticanye, niba koko abahutu bose ari abicanyi?
Nta muhutu wiciwe muri jenoside ugomba gusaba imbabazi abatutsi. Abicanyi bo ubwabo bazasabe imbabazi abo biciye. Umuhutu utaricanye, akaba ndetse yarabanye neza n’abatutsi, bakaba batarahemukiranye kugeza ubu, yarakwiye kubishimirwa n’abatutsi. Abahutu n’abatutsi b’inyangamugayo baracyariho ntibashize. Jye mbona icyo umuhutu utarishe yakora cyaba kugaya cyane abishe abatutsi.
Kuki se abatutsi biciwe batifatanya n’abahutu biciwe ngo bagire “solidarité” yo kurwanya ubwicanyi bwa jenoside mu Rwanda? Kuki jenoside ifatwa nk’urubibi rubatanya aho kubabera ikimenyetso cyo kubahuza ngo bakore ingamba zo kuyirwanyiriza hamwe bakayitsirika burundu?
Gukomeza gufata jenoside nk’igikoresho cya politike, kugira ngo abafite ubuyobozi bw’igihugu bayikoreshe mw’iterabwoba mu Rwanda, bayikoreshe no mu mahanga bakoresheje technique bazobereyemo y’icurakinyoma, biragayitse cyane. Ariko ntibizahoraho, bizarangira.
Tugomba kurwanya ingengabitekerezo y’ubutagondwa (extremisme) tubona ko itangiye gushora imizi mu rubyiruko. Perezida Kagame dukurikije ibyo avuga turasanga ashaka guhindura abatutsi ubwoko numero ya mbere mu Rwanda, naho Abahutu bakaba ingaruzwamuheto.
Iriteka yaciye akaricira imbere y’urubyiruko ribangamiye cyane imibanire n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Rirerekana ingengabitkerezo y’ivanguramoko (racisme) ishobora gukurura ubundi bwicanyi mu Rwanda. Kuyirwanya twivuye inyuma byagombye kuba intego yaburi munyarwanda.
7.Inama Jakaya Kikwete wa Tanzania yagiriye Kagame ni iyo gushyirwa mu bikorwa
Inama Perezida Jakaya Kikwete yagiriye Perezida Kagame yo gushyikirana na FDLR, ndetse n’abatemera politike ye bari mu mashyaka anyuranye bari hanze y’igihugu, ni inama nziza, yerekeza ku mahoro arambye mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ariko by’umwihariko mu karere k’uburasirazuba bwa RDC (cyane muri Kivu yepfo n’iya ruguru). Twese tuzi ko FDLR muri iki gihe nyuma y’imyaka hafi 20, igizwe (FDLR) n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi. Barashaka gutaha iwabo i Rwanda. Kubita abajenosideri no gukomeza kwitwaza ubujenosidere bwabo, byabaye uburyo bwo gushaka kwigarurira akarere ka Kivu mu RDC, hakoreshejwe amayeri yo kurema umutwe bita M23. Ibyo byose bikitwa kurwanya FDLR n’abayishyigikiye harimo n’abo Perezida Kagame yahinduye “ibigarasha”.
Kugira rero ngo Perezida Kagame yereke isi yose ko ashaka amahoro niyakirane umutima ukeye inama Perezida Kikwete amuha, ashakire abanyarwanda amahoro, yemere imishyikirano na FDLR hamwe n’abatemera ubuyobozi bwe mu Rwanda.
Inama Perezida Kikwete yatanze, Perezida Kagame yayifashe nka “declaration de guerre”. Mu ijambo yagejeje kurubyiruko kuri 30 Kamena 2013 ubwo yarwigishaga amacakubiri, yavuze yivuye inyuma ko iyo nama atazayemera, ko kandi ntanuwayimwemeza ku ngufu, “akoreshe inzira ya politike, inzira y’ikirere, inzira y’inyanja, cyangwa inzira y’ubutaka”.
Kimwe nibyo yavuze k’urubuga rwa politike, “political space”, yamaganye n’umujinya n’agasuzuguro kenshi, n’inama Perezida Kiwete yamugiriye yo gushyikirana na FDLR n’abanyamashyaka batavuga rumwe na we, nayo yarayamaganye cyane, ayikuba na zero. Yavuze ko abashyigikiye inama Perezida wa Tanzaniya yamugiriye baba FDLR “n’ ibigarasha” bafanije, bose ashobora kuzabahitana. Yabivuze agira ati: « I will just wait for you in the right place and I will hit you ». Yavuze n’andi magambo akarishye y’ubwirasi n’urukozasoni aranga abanyagitugu bose ku isi. Yaratandukiriye cyane avuga ko azarwana na Perezida Kikwete dore ko ngo yamusuzuguye akanga ku musubiza bari mu nama yo ku itariki ya 26 Gicurasi 2013 yabereye Addis Abeba muri Ethiopiya, kuberako ngo akimutegereje “at the right place to hit” him.
Umunyarwanda washyigikira iyi mvugo ya Perezida Kagame yaba ari “Inyangarwanda” cyangwa “Indwanyamahoro”. Inzira y’amahoro ntawe uyanga, keretse abafite izindi nyungu zo gukomeza guteza imvururu muri RDC n’umutekano muke mu Rwanda.
Gusaba imbabazi ni ngombwa k’umunyacyaha, niyo yaba Perezida w’igihugu
Perezida Kagame afite uburyo yitwara busa naho yafashe Abanyarwanda nk’ibigoryi, injiji, ibipfamatwi n’impumyi, cyangwa se abafata nk’ibitambabuga, yumva ko afite inshingano yo kwigisha ibyo yishakiye, no kubatera ubwoba, ababwira ko yabica abishatse. Biragoye kumenya niba ibyo yigisha aba yumva uburemere n’ubugome biba bifite. Biratangaje cyane kubona yibwira ko Abanyarwanda batazi ibyaha yakoze n’ibyago n’amahano yateje igihugu cyose n’abanyarwanda nyirizina. Kubeshya arabizi , ariko yabeshya abazungu, nubwo nabo muri iki gihe abikoreye kandi azi neza ibyo bamukoreye, nabo batangiye kumuvumbura. Kandi nyamara bamugejeje kuri byinshi atari gushobora batamufashije. N’ubu aho ageze ni ukubera bo. Abandi yabeshya ni Abashinwa n’Abahindi. Ariko kubeshya Abanyarwanda biragoye. Abanyarwanda bazi ubwenge, ariko ni abanyabwoba. Kandi akenshi ubwoba iyo bwarenze igipimo bubyara amahano.
-Ninde munyarwanda utazi isaturwa ry’inda z’abagore batwite muri za perefegitura ya Byumba na Ruhengeri, mu bice ubu byabaye intara y’amajyaruguru ?
-Ninde munyarwanda utazi abanyarwanda b’abahutu bicishijwe udufuni, inyundo, n’ikubitwa ry’imisura ya cm 18 mu bwonko bagapfa bashongonoka amaraso ari nako bahambiriye amaboko inyuma y’umugongo ?
-Ninde munyarwanda utazi « akandoya » ka FPR-Inkotanyi, ingoyi, ari byo guhambirira amaboko inyuma y’umugongo umugozi bakawukaza kugeza igihe agatuza gaturitse, ibihaha bikisuka?
-Ninde munyarwanda utazi ko Perezida Kagame ari we wishe Perezida w’u Rwanda, Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we Perezida w’u Burundi, Cypriano Ntaryamari, akaba ubwe yarabyemeye ari imbere ya BBC TV (Hard talk) agira ati: “naramaze niba naramwishe, iyo antanga nawe yari kunyica ” ?
-Ninde munyarwanda utazi ko Perezida Kagame yicishije abanyapolitike bakomeye barimo : Emmanuel Gapyisi, Felesiyani Gatabazi, Seth Sendashonga, Dr. Leonard Hitimana, Colonel Agustini Cyiza, na Kabera Assiel ?
-Ninde munyarwanda utazi inkuru yabaye kimomo ko Perezida Kagame yicishije abepiskpi ba Kiliziya Gatolika, akabatsinda i Gakurazo ho muri Mukingi, n’ubu akaba yaranze ko bashyingurwa muri za diyosezi zabo, ahubwo bakaba barahambwe bagerekeranye nanubu muri Katederali ya Kabgayi ?
-Ninde munyarwanda utazi ko abavanywe mu byabo bagahungira i Kibeho bishwe ku itegeko rya Perezida Kagame, abeshya ko bafite imbunda mu nkambi yabo, hagapfamo hagati y’ibihumbi 6 n’ibihumbi 8, bigizwe n’abana n’abagore batwite, abasaza n’abandi ?
-Ninde munyarwanda utazi ko impunzi z’abahutu zimaze gusenyerwa inkambi muri Zaïre (RDC) muri 1996, ziciwe mu mashyamba, hakicwa abageze hafi ku bihumbi 300, ubu «Mapping Report » yakozwe na LONI isobanura ko abakoze ubu bwicanyi bagejejwe imbere y’urukiko, bwakwitwa jenoside ? Iyicwa ry’izi mpunzi uko bizagenda kose, Perezida yaba akiriho, cyangwa yaritabye Imana, rigomba kuzakurikiranwa. Kubera kwica abana b’incuke n’ibibondo, abagabo, abagore batwite n’abadatwite, abasaza, ingimbi n’abangavu ntaho bitandukaniye n’ibyakozwe mu Rwanda muri 1994.
-Ninde munyarwanda utazi ko intambara z’urudaca Perezida Kagame yateje mu karere k’uburasirazuba bwa RDC zimaze guhitana Abanyekongo batari hasi ya miliyoni 5 (eshanu)!
-Ni bake batumvise, kuri Youtube uburyo umugambi wo kwica uwo basangiye akabishye n’akaryoshye (akabisi n'agahiye), ariwe Général Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umugaba mukuru w’Ingabo, warashwe Imana igakinga ukobuko n'ubu, akaba agihigwa.
Icyitonderwa : Tekereza ko umuntu wikoreye umuzigo w’ibyaha nk’ibi, atinyuka akajya imbere y’urubyiruko yigize nk’Umwami Salomon, acira imanza abahutu bose abita abajenosideri kubera « ubwoko » bakomokamo! Agasaba abana babo ko bagomba kujya bagenda bububa, bajya gusaba imbabazi abatutsi kubera ko bavutse nabi, kubera ko babyawe n’abahutu !
Perezida Kagame agomba kwitwara nk’umukuru w’igihugu, ntiyitware nk’umukiza cyangwa umukuru w’abatutsi gusa ! Perezida Kagame agomba gutinyuka, akareka kwihisha inyuma y’urukuta rw’amategeko mabi yashyizeho kugira ngo yumvishe abahutu, akareka kwihisha inyuma y’ubuperezida bwe agasaba Abanyarwanda imbabazi z’ibyaha byose yakoze, bishingiye ku muzi w’intambara yateje u Rwanda.
Perezida Kagame akwiye kwihangana akerekana ko zitukwamo nkuru, ntasabe imbabazi mu izina ry’abatutsi, ahubwo akazisaba mw’izina ry’Abanyarwanda bose. Bityo akareka gukomeza gutera ubwoba n’icyokere mu Bane-gihugu.
Umusozo
1.Nta perezida utukana, nta perezida utera ubwoba : perezida ubundi ni umubyeyi
Perezida Kagame agomba kwitwara nk’umukuru w’igihugu ntiyitware nk’umukuru w’Abatutsi, ikindi ntiyitware nk’umusirikare ukiri mu ntambara yo kurwanya “umwanzi”.
Perezida Kagame agomba kwiyubaha akubahiriza n’urwego arimo, akareka kujya atukana ku ma radiyo na TV, mu nteko y’igihugu, no kuri za stade, yita abantu amazirantoki, ibigarasha, abajenosideri. Nta muperezida utuka abantu ayobora avuga ko bafite imitima imeze nk’ibikapu byuzuye umwanda ( 12 septembre 2003), n’ibindi bitutsi ntarondoye byurukozasoni, bitagombye kuva mu kanwa k’umuntu witwa ko ari we mubyeyi w’Abanyarwanda.
Perezida Kagame nk’umukuru w’igihugu yagombye gutanga amahoro yo ku mutima, akirinda kuba gashonzantambara, akirinda kuvuga ko umuti afite wo kwikiza abatavuga rumwe nawe ari uwo kubica, iyavuga ngo: “I will hit them”. Ntabwo kwica uwo mutavuga rumwe ari ubutwari, tubibona nk’ubugome karande n’ubugwari ntangere.
Abakomera amashyi Perezida Kagame iyo avuga amagambo yo gutukana, ntabwo ari bazima. Ni abarwayi. Barwaye ubwoba. Imana tugira nuko iyi ndwara ivurwa.
Mu mateka ya kera, bavugako habayeho umwami nyabami w’Abaromani, witwaga Néron yigeze kuvuga ati: “Abaromani nibashaka banyange, icyonshaka nuko bantinya”. Uwo Néron kimwe na Kagame uwo atashakaga ni ukumwica, ni uko ba Seth Sendashonga barashwe bagapfa, ni uko ba Nyamwasa barashwe bakarusimbuka. Ni uko ubwo n’abandi adashaka azabarasa. Ariko ni ayubusa ntazabamara.
2.Inzira y’amahoro ni ngombwa iruta inzira y’amasasu
Inzira y’amasasu tuzayiharira ba gashozantambara. Perezida Kagame yababajwe cyane n’amagambo meza yavuzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, ubwo mu minsi ishize yasabaga ko kugira ngo amahoro arambye aze muri RDC, nuko hagomba imishyikirano hagati ya RDC n’abayirwanya, u Rwanda na Uganda nabyo nk’ibihugu bikumvikana n’ababirwanya.
Perezida Kagame iyo nzira y’amahoro ntayikozwa ngo azarwana ku buryo abo azarwana nabo, nukuvuga abo yita interahamwe, FDLR, ngo nabo yita ibigarasha bifatanije nazo, kuburyo ngo batazasobanukirwa.
Naho Perezida Kikwete we watinyutse kuvuga ayo magambo yo gushyikirana, Perezida Kagame yemeje ko atazakurikiza inama amugira, avuga ko yarenze umurongo utukura, ko kandi Kikwete niyo yanyura iy’ubutaka, iy’amazi (inyanja), cyangwa iyo mukirere ngo azamu”hitinga”.
Mu ishyaka ryacu RDI-Rwanda Rwiza dushyigikiye ko Perezida Kagame ashyikirana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda bari mu mashyamba ya RDC. Ikindi RDI-Rwanda Rwiza iramusaba gutanga urubuga rwa politike rusesuye (political space), aho gukanga abantu avuga ko ku isi ntahari urubuga rwa politike nko mu Rwanda, ngo yaruhaye n’abagejenosidere, ko kandi uzarukoreramo ibyo adashaka azamwica.
Ndlr: kanda aha urebe vidéo y'incamake y'ijambo rya Kagame imbere y'urubyiruko
FaustinTwagiramungu
Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza.