Ububiligi burasaba u Rwanda gushyikirana na FDLR, igitekerezo nk'icyo kirarushaho gushyira Paul Kagame mu kato!
«Ni ngombwa ko biba intego ya mbere mu rwego rw’igihugu no mu rwego rw’akarere k’ibihugu bigize ibiyaga bigari, kugirana ibiganiro n’umutwe w’itwaje intwaro igihe cyose uwo mutwe uba wemera kurambika izo ntwaro hasi ukayoboka inzira y’amahoro n’ubwo uwo mutwe waba uregwa ibikorwa bibi » ; ibyo ni ibyatangajwe na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi Bwana Didier Reynders ubwo yari amaze kubonana na Vice-Perezida wa kabiri w’igihugu cy’u Burundi Bwana Gervais Rufyikiri.
Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Ububiligi asanga ibiganiro bishoboka igihe cyose umutwe witwaje intwaro wiyemeje kuzishyira hasi ukiyemeza gukemura ibibazo ufite binyuze mu nzira z’amahoro ,ni muri urwo rwego ministre w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’u Bubiligi yahamagariye igihugu cy’u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR kugira ngo amahoro aboneke mu Rwanda no mu karere kose k’ibiyaga bigari. Ministre Reynders asanga atari ngombwa ko FDLR irambika intwaro hasi kugira ngo ibiganiro bitangire ,ikingenzi ni uko FDLR yemera kuganira , ibyo biganiro biramutse bitangiye bikaba byagena uko imishyikirano yakorwa n’uburyo intwaro zashyirwa hasi,kuko imishyikirano nk’iyo ubu ikorwa hagati y’igihugu cya Congo n’umutwe wa M23 n’ubwo uwo mutwe ugifite intwaro.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « la libre Belgique » Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yatanze icyo gitekerezo akurikije amasezerano yo kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari yashyizweho umukono ku italiki ya 24 Gashyantare 2013 mu murwa mukuru w’igihugu cya Etiyopiya kimwe n’igitekerezo cy’imishyikirano cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete.
Indi ntabwe mu gushyira mu kato Kagame Paul!
Igitekerezo cyo gusaba u Rwanda gushyikirana n’umutwe ururwanya wa FDLR ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na leta ya Paul Kagame cyatanzwe na Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, ubwo yavugaga ko ibihugu by’u Rwanda na Uganda bigomba gushyikirana n’imitwe irwanya leta zabyo ,kimwe n’uko Congo igomba gukomeza gushyikirana n’umutwe wa M23. Perezida wa Tanzaniya asanga ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitazakemurwa n’igisilikare kuko ari ikibazo cya politiki.
Perezida wa Tanzaniya yashyigikiwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Bwana Ban Ki moon wavuze ko icyo gitekerezo cyo gusaba ibihugu bifite imitwe ibirwanya mu karere k’ibiyaga bigari gushyikirana nayo kizasuzumirwa mu nama ya loni mu kwezi kwa Nzeri 2013.
Igihugu cy’u Bubiligi nacyo kirasaba Leta y’u Rwanda gushyikirana na FDLR kandi noneho icyo gihugu kikabitangariza mu gihugu cy’u Burundi,ibi bikaba bigaragaza ko u Bubiligi butangiye gukora icengeza- gitekerezo (propaganda) ryo gusaba u Rwanda gushyikirana na FDLR kugirango amahoro agaruke mu karere kandi u Bubiligi akaba ari igihugu kizi neza amateka y’ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari kurusha ibindi bihugu byose kuko cybikolonije; icyo rero u Bubiligi bwavuga ku bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Congo byagora ikindi gihugu kubihakana.
Ibihugu by’umuryango wa SADC nabyo bishyigikiye igitekerezo cy’uko u Rwanda rwashyikirana na FDLR kugira ngo amahoro agaruke mu karere kose ! Uretse Kagame Paul wenyine utemera icyo gitekerezo cyo gushyikirana ndetse akaba atabitekereza ,nta kindi gihugu twari twumva kimushyigikiye mu nzira yo gukomeza kurwana na FDLR kugeza ayirimbuye burundu, kuba umubare w'abakuru b'ibihugu na za leta usaba Kagame Paul gushyikirana na FDLR ukomeje kwiyongera, biratuma arushaho kugira uburwayi bw'igifu butamworoheye, muri make igitekerezo cyo gusaba u Rwanda gushyikirana na FDLR kikaba gikomeje gushyira leya y'u Rwanda na Kagame mu kato gakomeye ! Iminsi iri imbere iduhishiye udushya twinshi kuri iki kibazo !
Ibisobanuro byose u Rwanda rutanga bituma rudashaka gushyikirana na FDLR ntibifata kuburyo amahanga atangiye kubona Kagame Paul ameze nk’umwana wahiye mu kwaha! (umwana wahiye mu kwaha biragora kubona aho wamufata).
Ubwanditsi