WIKILEAKS NYARWANDA: uko Intambara y'ubutita hagati ya Kagame na kayumba yatangiye

Publié le par veritas

DOC RWANDAPRESS PAGE05 0000000487[1]Amakuru dukesha bamwe mu bakozi b'ishami rishya rikorera mu Rwanda mu bwihisho ryiyise Rwandan Wikileaks batashatse kwivuga amazina kubera ikibazo cy'umutekano wabo batugezaho amakuru yo mu kazu ka RPF indani ku buryo nkatwe tutagera ibwami tuhamenyera byinshi. Kandi batwijeje ko amakuru nkayo bazakomeza kuyakwirakwiza mu banyarwanda bose bo mu gihugu n'ababa hanze bakoresheje ikoranabuhanga. Uyu munsi Rwandan WikiLeaks iratugezaho amavu n'amavuko y'intambara ya Generali Kayumba na Generali Kagame:

Nkuko bizwi cyane Gen kayumba yari umwizerwa kwa Kagame cyane kuko yara mufashije ubwo nyuma yurupfu rwa Rwigema muri 1990 intambara yu kwakira ubwo yatangiraga nibwo habayeho Impfu zitunguranye zari izabayobozi ba FPR ndetse ubwo hakurikiraho uburyo hashakwa undi muyobozi wayobora FPR ariko hagati ahongaho Museveni yifujeko Kagame ariwe wasimbura Rwigema ariko abandi basirikare bari abayobozi ndetse no mwishyaka ntabwo babikozwaga kuko nubundi kagame yari yari yaroherejwe muri USA nko ku muhungisha abandi ba nya muryango ba FPR bata mwifuzaga nuko abayobozi ba FPR bamwe mubenshi bamaze kwitaba Imana muburyo budasobanutse neza nibwo Kagame ya tumijwe muri USA.

Nibwo yagejejwe kurugamba bahamagaza inama yabayobozi bose yabereye Mbarara aho Salim Saleh afite farm yororeramo hari abayobozi benshi mugisirikare cya FPR nabamwe mu basivile barimo icyogihe bavugaga rikijyana nka Karimba Haruna mukuru wa Hatari Sekoko ucunga umutungo wa Kagame nabandi.....

Icyo gihe byari byamaze kugaragara ko abasirikare hafi yabose batashakaga Kagame nk'umuyobozi wabo nibwo murumuna wa Museveni Salim Saleh yabasabye kubemerera aranahaguruka amuha isaruti yerekana icyubahiro amuhaye nibwo byemejweko abaye umuyobozi wa FPR ariko kagame icyo gihe ntabwo yakundaga kuba ku rugamba kubera kutizera umutekano we nkuko byagaragazwaga no kutishimirwa yabaga cyane Mbarara niho yakoreraga ubwo buyobozi nkuko Kayumba yari ashizwe ishami ryari rishizwe ubutasi DIM nibwo yagiye ashobora kumukiza imitego myishi hari nkaho abayobozi bamwe bigisikare bajyaga bata Kagame hafi y'imirwano rimwe yari agiye gufatwa n'ingabo za Habyarimana akizwa na kayumba aho bitaga Nkana ariko nibwo kagame yagiye arushaho ku mugirira ikizere ntawundi muntu yumvaga icyo gihe kandi nikindi gice cy'abasirikare cyari kigizwe naba Kayitare cyumvaga Kayumba cyane arushaho kuba umuhuza ariko kagame akajyenda abona aho ibihe bigeze nibwo yatangiye kujya yirenza
abashoboraga ku muveba ku makosa yajyaga akora nibwo nabibutsa nk'impfu z'abantu zagiye zitunguranye.

Nkurupfu rwa Sam Byaruhanga warashwe numusirikare ubu abarizwa Kigali ukorera Nyabugogo kuri gare wakoreshejwe na Kagame kumwirenza kuko Byaruhanga ayari umusirikare mwiza ndetse wakundwaga. Nkurupfu rwa Kayitare nawe warozwe n'itsinda rimwe ry'abaganga nawe kuko ntabwo yavebanaga Ijambo nawe yirengejwe na Kagame ariko bitangira kuzana ikibazo nibwo ba Kayumba naba Ndugute bamugiriye inama yo kureka ubwo bwicanyi kuko burimo kutesha ikizere mubo ayobora nibwo Kagame yabaye nkurekeyeho imigambi ariko nyuma aza gukomeza aho Kigali ifatiwe habayeho gahunda yo kwirenza bamwe mubasirikare bari bakomeye ndetse bari n'abarwanyi ninabwo hatangiye gahunda yo kuzamura abatarigeze bagaragara kurugamba.

Twababwira nkurupfu rwa Ngoga warozwe bifashije uwitwa Dan Gapfizi na Ndugute warwaye kuburozi yari yahawe habuzwa inzego zose za Gisirikare kuvuzwa.

nkuko natangiye mbibamenyesha ubwo muri 1994 Leta imaze gufatwa nibwo urebye ibibazo bya Kayumba na Kagame byatangiye cyane kagame ashaka guhita aba umuyobozi nibwo kayumba yamugiriye inama bari i Musha kayumba we yabaga Masaka amusabako atakwihutira gutegeka ko yareka abasivile bakitoramo umuyobozi ko aribwo byaba byiza ariko hagati aho Kayumba azagushaka Tito Rutaremara amusabako yatanga nkumukandida munama yabereye Kanombe mu kigo ko yatanga nku mukandinda Bizimungu ko kandi aza gushyigikirwa ni Gisirikare nkumuntu wari umuhutu wayobotse FPR kandi wagiye mu mishyikirano kandi uzashobora kumva nandi mashyaka yari asigaye mu rwanda nibwo Bizimungu yemejwe ariko Kagame ntibyamushimisha nibwo ariko bakomeje kubana ariko atamwizeye cyane nibwo Kayumba yavuye muri DIM agirwa umuyobozi wungirije wa Gendarumori yungirije Ndibwami asimburwa na Karenzi Karake kubuyobozi bwa DIM ninabwo hatangiye intambara yubutita ya Kayumba na Kagame ihemberewe na Kagame
kugirango ashobore kujya yirirwa abaryanisha ashobore kujya abajyenzurango bimwemereye nibwo haje igice kigizwe ngo naba Kayumba naba Karenzi haba muba Sivile babanyamuryango ba FPR ariko hagati aho Kayumba azakugirwa umukuru wingabo ndabyibuka Kagame yamushimaga igihe cyose ariko hagati aho haza kuzakubaho ubundi bwumvikane buke kugurwa kwibikoresho bya Gisirikare bwarimo Indege za Kajugujugu za guzwe na Kagame ahagarariwe na Ndahilo hamwe nu mufashawe Jeannette nibwo ndahiro yatse inyoroshyo uwitwa kato wa Uganda amafaranga angana 50,000$ nibwo hariho intamabara yabacengezi nibwo kayumba yagaragarije Kagame ubuswa bwabayemo bwo kugura ibyo bikoresho yerekana nuko atabyemera birakaza Kagame cyane ariko ashaka no kumukuraho ariko abonako igisirikare kimukunze cyane abura aho ahera.

Ikindi cyagaragaye nkikimenyetso cyo kutumvikana na kagame na Kayumba naho Kagame yategetse kayonga nabandi bagenzi be gushimuta inka zabagogwe anibwo kayumba yakuye kayonga kubuyobozi bwa Unite yitwaga Bravo yabaga muri kariya gace ka Gishwati nibwo hatangiye iperereza ku ishimutwa ryinka bifata kayonga ariko hagati aho Kagame amuhungishiriza mugihugu cya USA kwiga kayumba aza gusaba Leta ko igisirikare cyariha inka zashimuswe icyo bibaza Kagame cyane nabwo bishirira ahongaho.

Undi mwumvikano wabayeho ni murwego Gen Kayumba yazanye gahunda yo kujya batanga amapeti bakurikije ubushobozi bwu muntu ariko ubwo nabyo bibonwa ko Gen. kayumba atangiye ngo gukora igisirikare cye ariko ikindi gisekeje mubantu yirirwa arega yazamuye muntera harimo Ibingira hakaza Dany Munyuza hakazamo abo mwumva bitwa ba Siza Kayizali nabandi beshi nta narimwe muzigera mwumva bakora urutonde rwabo yazamuye muntera bata bigomba.

ikindi bapfuye cyane nahabereye inama ya FPR ku kicukiro ariho havuye ishwana rya Nkongoli na Kagame ndetse nishwana rya Mazimpaka na kagame na Kanyaregwe ubwo Gen.kayumba yamugiraga inama yuko yareka abasivile bakayobora ishyaka nawe akaguma kubuyobozi bundi akanabafasha kuba mu gisirikare ubwo kagame yabifashe nkindi ntwaro yindi ngo Gen. Kayumba ashaka gukoresha nibwo Kagame yasabye Inyumba ku mushakira aba Kada begereye Patrick Mazimpaka ndetse na Bizimungu bakaba kurikirana hafi ndetse bagashaka nabamwe bajya bakoreshwa kugenzura inama zibera mu muryango nibwo ubona aba ba Musoni James bavutse bakagaragara kuko Musoni yakoraga muri minisiteri yurubyiruko yimurirwa Kubunyamabanga bwa FPR abifashijwemo na Patrick Mazimpaka nibwo Musoni yahawe Mission na Inyumba yo kuneka abantu baba mu bunyamabanga sukubabeshyera karahava azamurwa muntera ubwo yahagarariraga Kagame mubunyamabanga bwa FPR.

Igihe cyo kwirenza Bizimungu nibwo Gen. Kayumba yerekanye uruhande ahagazeho abwira Kagame ko ata kwihutira gufata uriya mwanya ko kandi bizana amacakubiri agaragara mu muryango wa FPR nibwo kagame yanze kuva kwizima yewe bishaka ko bizimungu yahimbirwa icyaha agafugwa byihuse vuba nibwo Gen.Kayumba ndetse nabandi bamwe mubasivile ba FPR bahagurutse batangira Kagame kumubuza nibwo bari batangiye gukoresha abitwa ba karinamaryo wari umuyobozi wa Komine Kanombe ubu abarizwa mu mubunyamabanga bwa FPR.

Nibwo kagame yatangiye kwerura abifashijwemo numufashawe kuvugako Gen. Kayumba ari umwanzi wabo ndetseko abangamiye ni nyungu zumuryango wa FPR hafatwa gahunda yo kumuca kushuti no kureba uko ba mwijyizayo nibwo kagame yayoboye Inama kuri Muhazi iwe yari igizwe na matsinda abiri iryambere ryari abasirikare ryabonanye nawe mu gitondo irindi rigizwe nabasivile ribonana nawe kumugoroba ariko yahamagaye icyo gihe abitwagako ari inkora mutimaze

itsinda ryambere ryari rigizwe nabasirikare barimo Kabarebe ndetse na Nziza hamwe na Ndahiro na Karegeya wagombaga kuba ari muriynama ariko bihurirana nuko atari mu Gihugu hamwe na Muhire icyo bize nuko Kayumba bamwaka imbaraga afite no kureba ukuntu bamurekera mu gisirikare ariko ntakigiremo imbaraga nibwo hafashwe gahunda yo kukigabanyamo Kabiri umutwe urwanira mu kirere nu wo Kubutaka bikagira ubuyobozi kandi Nziza ahabwa gahunda yo kujyenzura abitwa boseko aringo aba Kayumba niko bitwaga icyo gihe.

Kubasivile harimo nka ba Tito Rutaremara,Musoni Polotazi,Musoni James,Ngarambe umunyamabanga wa FPR hamwe na Mutsindashyaka nabandi bageraga bo nko kuri 20. bo basabwe ahanini gukangurira abanyamuryango ububi bwa Kayumba.

Nibwo kayumba agiye kwiga mugihugu cyu bwongereza nabwo bisigara bishyushye haduka ibihuha byakwirakwijwe na DIM bitazwe na Nziza akoresheje capt Mugisha wabarizwaga muri DIM ndetse na Rushema Inkotsa yu mugi nibwo hakozwe Gahunda yogutangira ku musenya hahamagazwa abantu benshi cyane bitwagako ari inshuti ibinyamakuru birandika abaregwa niyo nkubiri ya Kayumba biba birabahitanye nibwo ubona abitwa ba Bihozagara ba Rwamasirabo ba Mazimpaka nabandi benshi bagiye bigizwa inyuma bagashyirwa kubyitwa gushyirwa ku Gatebe.

Nibwo Gen.Kayumba yakurikiranaga ibyo byose byberaga mu rwanda yibereye UK ariko yicecekeye nibwo yaje mu biruhuko mu Rwanda icyateye kagame kwibaza habaye umupila kuri stade amahoro icyo gihe kayumba aza kuwureba nibwo abantu barahaguruka ba mukomera amashyi icyo gihe Kagame yarababaye cyane nibwo yabajije Nziza ati ikibazo kiri hehe nibwo nziza ya mubwiyeko hari Group ze ziticaye ubusa nibwo haje kutangira gucamo abantu ibice abitwa Group yabacuruzi bavuye nairobi bacamo kabiri haza igice cya Ntazinda na Uzia ariko Ntazinda yarari nabantu nka batatu nibwo hatangiye gushakirwa ibyaha ba Uzia hifashijwe Ntazinda na Mudahunga Jean Marie babeshyera uzia ibutware ariko aza no gutukwa nu mufasha wa Kagame kuri Muhazi icyo gihe bari batumiwe nibwo bavuzeko kayumba yigaruriye bamwe mu baza bavuye za Burundi abitwa ba Nyaruhirira bari inshutize nabo bibageraho hifashijwe abahungube niko ba Bihozagara nabo byabagezeho intambara ya Kagame na Kayumba iba
iratangiye.

Nibwo byadukiriye mu Gisirikare hakorwa indonde zabasirikare bagomba gusezererwa nta nteguza barirukanwa abo ba Major Macumu Lt.Col Ruhetamacumu nabandi beshi cyane abirukanwe nta nteguza. Ubutaha nzabagezaho Kayumba avuye UK agiye gukorera muri NSS asimbura Gatsinzi akorana na Col Karegeya nuburyo Gen.Kayumba yoherejwe mu Buhinde." Rwandan WikiLeaks.

Biracyazaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
Mutubwire.Twebwe Tuzajya Duhitamo Ibikwiye.
Results Zizatwereka Byose
Répondre
G

Ni uko ni uko mukomeze kutugezaho ayo makuru ni ubwo abantu bazamenya icyo bariya bantu bagiye bapfa.

Florien Gasana

Répondre
J

Njye nishimiye cyane ko mutugezahi izi nkuru tutari tuzi cyane.Bravo.Gusa,munyihanganire mbabwire ko texte iramutse yanditse neza(mu kinyrwanda cyanditse neza),byatworohera kumva neza ibyo
dusoma.Naho ubundi,inyandiko yanditse nabi n'est pas sérieux,kandi iranananiza!

Merci de votre compréhension.

Répondre
V

komera!

Critique yawe turayumva yuko inyandiko iba yanditse mu magambo atumvikana neza, ibyo natwe kenshi turabibona , ariko iyo inkuru twayihawe cyangwa tukayikura ahantu twirinda kuyikosora kuko
baytuma nyirayo avuga ko twamuvugiye ibyo atavuze!

Niyo mpamvu kenshi tubireka bigahita uko biri!