Umunyamakuru w’umunyamerika yasohowe mu rubanza rwa Madame Victoire Ingabire

Publié le par veritas

 

Ingabire vAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturuka ahantu hizewe yemeza ko uyu munsi ku wa mbere itariki ya 17/10/2011 Madame Ingabire yongeye kugezwa mu rukiko rwisumbuye.
 
Madame Ingabire afunzwe amapingo ku maboko yongeye gushyikirizwa inkiko za Kagame kugira ngo asomerwe k’ubujurire yari yaratse bwo kuba arekuwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeza.

Haje kuvuka ikinamico ritunguranye ubwo Madame Victoire Ingabire yamenyeshaga umucamanza ko afunzwe na Kagame kandi akaba atizera imikorere y’ubucamanza bwa Kagame.
 
Umucamanza Julian Ndinda yananiwe kwifata kugira ngo ye kugaragaza amarangamutima ye nk’umucamanza ahitamo gusubizanya inabi Madame Ingabire, amubaza icyamuzanye muri urwo rukiko niba atizera Kagame n’inkiko ze.

Mu gihe umucamanza yari arimo agiterana amagambo na Madame Ingabire amwuka inabi kubera amagambo yavuze kuri Kagame, ninakwo za maneko za Kagame zarwanaga n’umwe mu banyamakuru w’umunyamerika, Steve Terrill, bamwaka ibikoresho bye by’itangazamakuru bifata majwi. Bageze aho baramusohora, cyakora nyuma bamusubije ibikoresho bye (bitagize icyo bimara!).
 
Umucamanza n’umujinya mwinshi yahise asubika urubanza avuga ko ruzasomwa kwitariki ya 20/01/2011
Ikindi ni uko inzego za Kagame zikomeje guhatira abahoze ari inkoramutima za Ingabire gufatanya na FPR kugira ngo bahimbire iyo nzirakarengane ibyaha byo gukorana n’imitwe y’iterabwoba, kugira ngo babone urwitwazo rwo kumugumisha muri gereza.

Twabibutsa ko ibihugu byinshi, harimo Leta zunze za Amerika, umuryango w’ibihugu by’i Burayi n’intumwa za Leta y’Ubwongereza k’umwihariko, bakomeje kwotsa igitutu Leta ya Kagame, bamusaba kurekura iyo nzirakarengane ikomeje kuzira ibitekerezo byayo.
 
Kyomugisha

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article