Uwarashe Indege ya Habyarimana arazwi. Nimureke amarangamutima twumve neza ibyatangajwe n’abahanga.NCR-INTWARI

Publié le par veritas

007-Habyara-Emmanuel.pngMuri raporo yabo yaraye isohotse igahita isakara ku isi uko itari, Abafaransa bazobereye mu bumenyi bw’indege no kuzihanura bemeje ahantu hatandatu hashoboka abantu barashe indege ya Perezida Habyarimana nabo yari itwaye bashoboraga kwihisha.

Ntagitangaza. Igitanganje n’uburyo abantu n’ibinyamakuru baca igikuba ngo impaka zirarangiye twemere ibyo FPR n’abayikoresha batubeshye imyaka 17. Ni akumiro gusa! tumaze kumva neza ibyatangajwe n’abo bahanga twasanze bivugwa uko bitari. Dore impamvu zibitera:

a) Ahantu 6 basuzumye bagasanga abarashe indege bashobora kuba ariho bari bihishe.

Batangaje ko abarashe iyo ndege bashobora kuba baritwikiriye ijoro bakihisha ahantu 6 harimo n’ikigo cy’abasikare cy’i Kanombe. Ariko ntibigeze bavanamo n’agasozi ka Masaka. Iyo anketi rero igaragaza gusa ahantu hashoboka abarashe indege bashobora kuba barahisemo.

Uumuntu wese uzi neza akarere ka Gasabo abona ko hari ahantu henshi hashoboka. Bityo uwateguye kurasa indege igiye kugwa ku kibuga cy’i Kanombe akaba yarahahisemo akurikije misile yari afite yo kuyirasisha. Abasirikari ba FPR babaga ku kimihurura muri CND bashobora kuhahitamo no kuhagera ubwabo cyangwa babifashijwemo n’ibyitso byabo kuva hasi kugera kuri Marcel GATSINZI waje guhita aba umukuru wa Etat-major w’ingabo zatsinzwe nyuma yiraswa ry’indege yaritwaye Perezida Habyarimana, na Roméo DALLAIRE wari uhagarariye MINUAR bizwi neza ko yafashaga FPR.

Bityo tukabona ikibazo atari ahantu henshi abarashe indege bashobora kwihisha. Ikibazo nyamukuru ni kumenya uwayirashe n’icyo yayirashijije. Njye ndabona impaka bavuga ko zirangiye ariho zijya gutangira. Ese abemeye iyo raporo ko itabogamye biteguye kwemera n’imyanzuro y’Umujuji naramuka yemeje ko aribo barashe indege bakayirasira ahantu hamwe muri aho hatandatu havugwa muri iyo raporo bemera? Tubitege amaso. Aho ntibizaba nka bimwe tumenyereye m’urukiko mpanabyaha rw’Arusha rurekura abere, abicanyi n’abahunga ubutabera bakavuza induru!

b) Umujuji TREVIDIC wakoze anketi ntacyo aravuga, agahita avugirwa imyanzuro.

Mubyo umujuji yatumye aba bahanga batangaje raporo yabo kandi mbona ko bayikoze neza ntiharimo kumenya uwarashe indege. Ikibazo ni ukumenya impamvu uyu mujuje yemeye ko batangaza ikintu kidafite akamaro gituma abantu bakitwaza bakavuga ibyo bishakiye. Niyo mpamvu byaba byiza dutegereje imyanzuro y’uwo mujuji wakoze anketi maze akatubwira ibimenyetso yakusanyije ku bibazo bikurikira:

Ninde akeka ko yahanuye indege ya Habyarimana? Ari  k’uruhande rw’ingabo zatsinzwe cyangwa izatsinze za FPR?
Ni iyihe ntwaro akeka kandi afitiye gihamya ko yakoreshejwe mw’ihanura ry’iyo ndege y’umukuru w’igihugu Habyarimana n’abo yari itwaye bose?
Haba mu ngabo zatsinwe cyangwa zatsinze, abasikare bahawe imyitozo yo kurashisha misile yarashe iyo ndege ni abahe?  Misile yarashishijwe indege yagurishijwe kandi igurwa n’ikihe gihugu?
Ni ibihe bimenyetso bifatika umujuji  afite cyangwa abantu yabajije kumpande zombi zari zimaze gusinyana amasezerano y’amahoro intambara irangiye kugira ngo anketi ye itamera nk’imwe ya Mutsinzi yibanze kungabo zatsinzwe, ikarengera ingabo zatsinze?

Biratangaje kumva Minisitiri Mushikiwabo Louise avuga ko impaka zirangiye kandi tutaramenya neza ibimenyetso umujuji yakusanyije agamije gusubiza ibi babazo. Nawe se yaba ategeka umujuji w’umufaransa imyanzuro nk’uko Perezida P.Kagame abikora iyo afungishije abo adashaka?  Tuzi ko Bitugukwaha ibaho kandi ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose. Ariko se twemezwe nanone ko Perezida N.Sarkozy akoresha uko yishakiye ubutabera bw’ubufaransa nk’uko Perezida P.Kagame abigenza mu Rwanda? Niyo kandi byaba  uko abyifuza, inkuru yabaye kimomo. Ntakundi byagenda usibye kwemera ko P.KAGAME ari we watanze amabwiriza yo kurasa indege ya Habyarimana kandi akabikora mu gihe cy’amahoro intambara yararangiye dore ko nayo bakunze kuyitwaza.

c) FPR n’ibinyamakuru birakwirakwiza ibyifuzo cyangwa propaganda yatangiye.

Ibivugwa kuri Raporo yasohotse umuntu yabikubira  mu byifuzo cyangwa propaganda itangiye guheza mu rujijo no kuryanisha Abanyarwanda. Dore ibimenyetso bibigaragaza:

1)    Guhuza no gukomatanyirizahamwe (géneralisation)

Birigaragaza ko FPR yifuza  ko umujuji w’umufarasa nawe ashobora kugera k’umwanzuro umwe n’uwa Mutsinzi nta bimenyetso bifatika agaragaje kumpande zombi zishinjwa. Kuriyo, ibinyoma cyangwa kwibeshya kubyabaye igihe cyahise birashoboka kandi byabayeho. Byayiha agahenge rero uwo umujuji nawe yemeje k’umukuru w’igihugu agira abanzi mubyegera bye kandi ko bishoboka ntabimenyetso bifatika ko Perezida Habyarimana nawe yari afite abanzi mu byegera bye bakaba bashobora kuba aribo bamuhitanye. Nyamara ibi byose n’ikomatanyirizahamwe ibintu. Uwo mujuji aramutse abyemeje ntaho byaba bitaniye n’ibyo baregaga umujuji yasimbuye Bruguière.

Gukomatanyarizahamwe ni kimwe muntwaro uwabuze ibimenyetso simusiga yitwaza kugira ngo asobanure ibidasobanuka. Nibyo, ntabwo nagaragaje ibimenyetso byuzuye ariko kuba nabuze ibyo bimenyetso ntibivuga ko ibyo mvuga ataribyo, ari ibihimbano, ibinyoma gusagusa kubera y’uko hari ibintu bisa nibyo mvuga byigeze kubaho igihe cyahise. Gushoboka birahagije ko ibyo mvuga ari ukuri kutavuguruzwa.

2)    Kwisobanura uhunga wigiza nkana (justification ad hoc)

Kugira ngo FPR ibone uko yemeza ko habayeho umugambi wo gukora jenoside ntacyo ititwaza ngo yemeze amahanga ko Habyarimana yarashwe n’ibyegera bye. Ikimenyimenyi dore noneho n’abahanga b’abafaransa bemeje ko ikigo cy’abasirikare cy’i Kanombe kiri mu hantu 6 havuzwe muri raporo. Ibyo birahagije kugira ngo wemeze ko abarashe indege cyangwa abari bafite uwo mugambi wo kuyirasa bari mu basirikari be gusa? Ntakundi byagenda kuko FPR itari muri icyo kigo? Mu gifaransa ibitekerezo n’imyanzuro y’ubusamo nkibi babyita « Procès d’intention ».

Icyo FPR yibagirwa kandi kizayikoraho mu minsi mike ni kimwe. Ni uko FPR igamije guhisha ukuri kuko ingaruka z’uko kuri kwagiye ahagaragara zizwi neza. Kwemeza ibyo idatangira ibimenyetso simusiga yerekana impamvu yatumye Habyarimana araswa n’abe, uwacuze uwo mugambi n’aho wacuriwe n’abo bafatanyije icyaha ntakindi biyimarira usibye guhisha ukuri kandi kwaraginje kumenyekana. Niba bakunda u Rwanda, abantu bo muri FPR bakiri bazima bakwiriye kwitandukanya n’agatsiko ka P.Kagame bagafasha abiyemeje kubwira amahanga ukuri kubyo twese tuzi kuri iri hanurwa ry’indege. Niba bitabaye bizabarushya kongera kwizerwa mubihe bizaza haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.

3) Guhinduranya abagomba kubazwa ibyo bakoze (inversion de la charge de preuve)

FPR ntacyo idakora kugeza igurishije igihugu ikamara abenegihugu kugira ngo amahanga yemere ntabimenyetso simusiga ko Perezida Habyarimana yagambaniwe kandi yarashwe n’ibyegera bye byari byarateguye jenoside y’abatutsi. Ese iyo adapfa Abatutsi n’Abahutu bishwe bari kwicwa? Ryari ? kuki ? gute ? Ni iki ?  Ntisubiza ibi bibazo ahubwo irabikwepa ikihisha inyuma y’icyaha kiterabwoba tumenyereye ngo « révisionnisme, négationnisme » iyo bitabaye icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Aho kugira ngo batange ibimenyetso byabuze mu rukiko mpanabyaha rw’Arusha by’uwateguye jenoside y’abatutsi n’abo bafatanyije icyaha, FPR idashaka ukuri ihitamo kuvuga gusa ngo ntabindi bimenyetso usibye abantu benshi bishwe twese tureba. Kuriyo, turebe imbere twiyibagiza amateka akomeye nkaya. Twemere tutabonye ibimenyetso simusiga byerekana ko Perezida Habyarimana yarashwe n’abateguye jenoside y’abatutsi igihe cyose hataraboneka umuntu uhakana yitwaje ibimenyetso bivuguruza ko ntabanzi yagiraga kandi bashoboraga kumurasa no gutegura jenoside y’abatutsi ! Twemere ihame « ritagatifu » ko FPR « ntagatifu » nta ruhare yabigizemo.

Ntacyo yashakaga k’urupfu rwa Habyarimana kuko bari basinyanye amahoro. Ntayindi mpamvu yo kurwana yari ifite usibye kuza guhagarika jenoside y’abatutsi yatangiye itariki ya 1 ukwakira 1990 ikarangira tariki ya 31 ukuboza 1994. Nicyo bita  mu gifaransa « hypothèse infalsifiable ». Hanyuma se jenoside y’abatutsi yakozwe amezi atanu kuva FPR ifashe ubutegetsi yo yakozwe nande ? Biroroshye cyane gukora aya macenga ! Ariko se kugeza ryari ko ntamahoro ateze kuba muri ruriya Rwanda ukuri kutabamo n’imana bavuga ko yirirwa ahandi igataha i Rwanda itazarugarukamo ukuri kutahatashye ngo twese tukumenye?

4.Kugeraka kubandi ibikorwa, imigambi n’ibetekezo  byawe bigutera isoni (Projection).

FPR ntacyo idakora ngo ibyo ibinyoma bitavugurujwe n’ibimenyetso simusiga bihinduke ukuri ndetse bibe ibimenyetso simusiga by’abadashaka ukuri kuri jenoside yakorewe abatutsi. Niyo mpamvu yihutira kwitirira abandi ibikorwa, ubugambanyi, imigambi n’ibitekerezo by’abahezanguni bayo bitwaza amakuba yabaye mu Rwanda, intambara, ngo basobanure ibidateze gusobanuka mu mateka y’u Rwanda n’isi nzima. Yabanje kubeshya ko yateye igamije guharika jenoside  none byagaragaye ko itayihagaritse ahubwo yayihagarikiye ikarinda irangira uko yateguwe.

None aho kwemera ukuri kwigaragaza ku manywa y’ihangu FPR yiyemeje kubuza abenegihugu kuvuga ibyo bazi cyangwa babona ngo batazavaho bakavuga ibitavugwa bahishura ibyahishwe imyaka 17 ishize yose babwirwa ibyo bavuga cyangwa batekereza. Ng’iyo intandaro y’icyaha cyo gukora jenoside mu bitekerezo « idéologie génocidaire » cyasizwe mu itegekompanabyaha ry’u Rwanda. Rero ngo bavuga ingengabitekerezo ya jenoside. Biratangaje kumva agatsiko k’abahezanguni na Perezida P.Kagame abari kw’isonga batakiregwa  mubucamanza. Ni ukuvuga ko abandi batariwe n’agatsiko ke baba babarusha kuba abahezanguni maze bo bakishyira aheza muri bamwe bitaga « modérés » ?

Umwanzuro

Abakunda u Rwanda mwese nimuhaguruke mwambarire urugamba. Ntakindi kizahuza abanyarwanda usibye ukuri babuze. Si mu mahanga tuzakura ukuri n’ubutabera tutabiharaniye ubwacu. Tugomba kubipfira cyangwa tukareka abanyamahanga bagakomeza kutugira uko bishikiye mu gihugu cyacu cyitwa ko cyigenga ku butaka  no mu kirere byacyo.

Bikorewe i Buruseli ku itariki ya 11/01/2012

Noel Ndanyuzwe
Komiseri Ushinzwe Documentation muri CNR-INTWARI

Contact médias, tél: 0041786522183

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Dès 1990, les chercheurs avaient mis en garde contre le futur génocide rwandais»

18 commentaires

Recueilli par Thomas Hofnung

Des crânes de victimes du génocide rwandais au Mémorial de Ntarama. (Photo Gianluigi Guercia. AFP)

Je m'abonne

Téléchargez Libé sur web, iPhone, iPad, Android
1€ seulement jusqu'à la fin du mois

Jean-François Bayart, directeur de recherche au CNRS, auteur de L’Etat en Afrique. La politique du ventre (Fayard, dernière édition en 2006), suivait de près la politique
africaine de la France et l’évolution du conflit rwandais dans la période 1990-1994. Il réagit au nouveau rapport balistique présenté mardi, qui attribue aux Hutus extrémistes l’attentat contre
le président hutu Habyarimana en 1994, point de départ du génocide.

Comment réagissez-vous aux conclusions du rapport d’expertise des juges Trévidic et Poux

Le rapport confirme sur un plan technique l’hypothèse qui était la plus logique pour un analyste politique. Depuis 1990, Habyarimana avait instrumentalisé l’offensive du Front patriotique
rwandais (FPR) pour piéger l’opposition, pour l’essentiel composée de Hutus, qui s’était mobilisée dans le contexte du «Printemps africain», dans la foulée de la Conférence nationale au Bénin
et du soulèvement de l’ensemble de l’Afrique francophone. Il avait particulièrement mal vécu, lors de la Conférence de La Baule, l’appel de Mitterrand à la démocratisation de l’Afrique, pour
ambigu que fut celui-ci. Sous l’influence de son Etat-major particulier, Mitterrand a finalement cautionné et protégé militairement cette politique de restauration autoritaire et a été amené à
couvrir des exactions de plus en plus graves.

L’engrenage était parfaitement prévisible, même pour le non spécialiste de la région des Grands Lacs que je suis. Mais il est apparu que Habyarimana était lui-même sous l’influence d’un Hutu
Power occulte, une espèce de conseil d’administration dont il n’était que le simple fondé de pouvoir, et dont son épouse Agathe était l’âme damnée. Lorsque Habyarimana s’est résigné à des
concessions, lors de la Conférence d’Arusha – notamment sous la pression d’Alain Juppé qui avait infléchi la politique française de soutien inconditionnel au Hutu Power, en arrivant au Quai
d’Orsay en 1993 – il s’est trouvé en contradiction avec ses ultras.

Sitôt son avion abattu, j’en ai logiquement déduit qu’il avait été la victime de son propre camp, dont les ultras étaient déterminés à empêcher par tous les moyens un partage du pouvoir avec le
FPR. Mais c’était une supposition logique, et je n’avais aucun élément permettant de le prouver, n’étant ni agent des services secrets ni journaliste d’investigation. Il est donc curieux que
l’on semble aujourd’hui découvrir la lune à la lecture du rapport des experts et des juges, dont il faut saluer le travail. Ce qui prouve que l’enfumage de l’opinion par quelques acteurs
français de la tragédie a été efficace toutes ces dernières années.

S’il ne laisse plus guère de doute sur la localisation des tireurs, que peut-on en déduire sur leur identité ?

Eh bien, précisément, qu’il s’agit des membres du conseil d’administration du régime, du Hutu Power, capables de mener une telle opération. Donc a priori des militaires, sans que l’on
puisse exclure une éventuelle complicité de mercenaires étrangers, sans non plus que l’on oublie la responsabilité écrasante des membres civils du Hutu Power qui ont joué un rôle crucial dans
la préparation matérielle, diplomatique et médiatique du génocide à partir de 1990, ou en tout cas de 1992-1993.

L’opposition rwandaise, dont des anciens proches de paul Kagamé, affirment qu’on ne peut totalement exclure l’existence d’un commando infiltré du FPR… Est-ce plausible ?

L’opposition dite hutu, qui s’était illustrée dans l’art de la désinformation quand elle était elle-même au pouvoir à Kigali, peut-elle encore être crédible dans ses affirmations ? Quant
aux anciens du FPR qui portent ces accusations, qu’ils apportent des preuves, sans lesquelles on risque de ne voir, dans leurs propos, que des règlements de comptes internes à un mouvement armé
qui a toujours excellé en la matière. A tout seigneur tout honneur, Kagamé lui-même est soupçonné d’avoir liquidé son prédécesseur à la tête du FPR lors des premiers jours de son offensive
contre le régime de Habyarimana. Vrai ou faux, bonjour l’ambiance…  Depuis 1990, les conflits croisés des Grands lacs sont devenus, Internet aidant, une immense chambre d’écho pour les
rumeurs, les accusations et les désinformations les plus folles.

Quid de l’origine des missiles qui, apparemment, proviendraient des stocks de l’armée ougandaise, proche du FPR ?

Voilà typiquement une question qu’il faut laisser aux juges et à leurs experts, et à laquelle les chercheurs doivent s’abstenir d’essayer de répondre faute de compétence, et dans le climat de
désinformation que j’évoquais tout à l’heure

Si cet attentat a été planifié par les extrémistes hutus, est-ce la preuve que le génocide lui-même l’a été ? Ou un groupe de radicaux a -t-il profité du choc de cet attentat pour
prendre le pouvoir et déclencher le génocide a posteriori ?

Non, nous savons que ce génocide a été planifié et préparé plusieurs mois, voire plusieurs années, auparavant, y compris au niveau des municipalités. Dès l’automne 1990-1991, des universitaires
comme Catharine et David Newbury, excellents spécialistes du Rwanda, avaient mis en garde les chancelleries occidentales à ce sujet.

Comment expliquez-vous que ni l’ONU, ni le TPIR n’aient voulu enquêter sur cet attentat ?

C’est à eux qu’il faut poser la question.

A l’époque, vous aviez vous-même remis une note au Quai d’Orsay sur cette affaire. Comment avait-elle été accueillie ?

En effet, en octobre 1990, j’avais rédigé une note de quelques pages, que Libération a ultérieurement publiée, où j’analysais la stratégie de restauration autoritaire de
Habyarimana, son instrumentalisation de la guerre pour ce faire, l’extension du conflit à l’ensemble de la région, y compris au Kivu – du fait des tensions agraires qui y régnaient et de
l’antagonisme entre Tutsis d’origine rwandaise et «autochtones» que Mobutu, lui aussi engagé dans une stratégie de restauration autoritaire, envenimait. La seule chose que je ne prévoyais pas
était l’ampleur génocidaire du massacre programmé, précisément parce que je n’étais pas un spécialiste des Grands Lacs. Les Newbury, eux, l’avaient compris.

Sans enfreindre mon devoir de réserve, je puis dire que la parole d’un che

Répondre
K

Inama ku mu(ba)lideri leader(s) w(b)azanira u Rwanda amahoro

1.Kudatinya urupfu

Ngo wirinda kwiruka ukagwira ubusa kandi gupfa ntawe byishe cyangwa byakanga kandi igihe nikigera yaba n'irijoro napfa wapfa:Gupfa nka
abahowe Imana mu Buganda cyangwa Patrice Lumumba cyangwa Blaise Compaoré si ugupfa ahubwa ni ukujya mu cyubahiro gihoraho.

Urugero:Imbwa yo ibonye umu{(hu)n}tu  ikamusuzugura imureba nabi akanamutera ubwoba yabona atihagazeho ikamoka imisanga nko guhabura
anahamagaza amahanga ngo urishwe.Iyo wirutse ikwirukaho ikagutura hasi ikagushanayguza nk'impunzi zashanyagurijwe henshi.

Ariko iyo nawe wihagazeho yagukanurira ukayikanurira mugwa miswi ahubwo ikagira ubwoba ikabunda cyangwa igasubirinyuma ukuomereza
urugendo.

Urundi rugero inyamaswa bayihiga mukigunda ngo bayice ikajya kwihisha munzu iziko batayifata nkuko bamwe bihisha mumitamenwa
y'abanyamerika n'abanyaburayi.Abahigi bakaryarya nyirurugo bakaicira munzu cyangwa igasohoka iziko bagiye bakayitera urwingusho nkuko mubibona cyangwa muzabikorwaho.Nanone ucumbikiye iyo nyamaswa
aba yifitiye ubwoba igihe abahigi bayiteyeho ikashe y'uko yicana kurwego rwo hejuru.

Ubwoba ni yo ntangiriro y'urupfu,ubukene no kwitesha agaciro

2. Gukunda u Rwanda n'abanyarwanda bose kurusha gukunda ibintu ,umwanya runaka n'icyubahiro;

Mandela .Gandi,Luther King... bavugwa neza kuko bakunze abaturage babo kuruta uko bikunda.Njya numva  mu bufaransa bavuga Jean d'arc cyangwa Charles Degaule,mu Rwanda higeze kuba intwari
y'umukobwa witwa Ndabaga wikonnye amabere(biravugwa abazi urunyarwandara?) akaba nk'umuhungu kugirango asimbure se wari udafite agatege kujya gukora ubuhake ibwami .Hakenewe intwari nkizo
zitangira abandi.

Urwanira kuzaba prezida, ministitiri cyangwa kubohoza imitungo abatutsi babohije abahutu cyangwa abahutu bagezeho bamaze kwica abatutsi cyangwa bamaze kugambanira abahutu bene wabo.uwaba
atekereza gutyo na musaba kujya gukoma amashyi cyangwa akiyicarira akituriza.

Mu gihe kiri imbere ufite ibitekerezo n'ibikorwa byiza azasingizwa anahabwe ubukire atabisabye cyangwa amazi kugarika ibirunga by'abatutsi,abahutu,abatwa ,abanyekongo,abaganda ndetse n'anadi
baturanyi.

3.Gutegura neza icyo agamije no gukusanya abo mufatanya

Gutegura igikorwa cyiza bitruka ku mpano wavukanya cyangwa ku masengesho usaba Uwiteka,ntibisaba za dogitora cyangwa amashuri ntavuga kuko no kwiga bitabuza imbwa kuba imbwa.Nga hari abize
ubucamanza,ubunyamakuru ,ububanyi n'amahanga ,indimi,amategeko no gutegeka,ubukarani (secretariat)amateka,gucisha mu kuri (logic) Ese ni bangahe badutangari amakuru y'ukuri cyangwa banyomoza
ibinyoma birushaho gukwira isi?

Gutegura neza bisaba bwa mbere gukora ibiganiro,amabarura,za nketi,kwegera abantu b'ingeri zose utohoza no gusesengura ibyingirakamaro bityo ugafata gahunda,ingamba n'igihe uburyo,uko n'abo
muzafatanya  gukora iyo gahunda.

Abantu bose bize barihirwa na leta yaba iya Gitera,yaba iya Kayibanda,yaba iya Habyarimana yaba iya Kagame bakaba ntacyo bavuga cyangwa ngo bakore ngao abanyarwanda bagire amahoro n'ubumwe
turabashyira ku ntonde muzishyure amafaranga yavuye mu misoro no mu mitsi y'abanyarwanda

4.Kumenya  unabarura ahantu hose abagufasha,abakurwanya n'abadafite aho bahagaze mu ntambara y'amahoro n'ubumwe utangije bari;

Gukorana n'abantu ntibyoroshye kuko ntawutaha kumutima w'undi Imana niryo banga rikomeye yateye mu bantu ngo ntibasome ikri ku mutima w'undi.

Usibyeko umuntu ashobora kugenekereza akamenya umuntu mwiza n'umubi biturutse mu mvugo n'ibikorwa.ariko muri iki gihe agafaranga kakandagiye urukundo n'umutima buntu.Hakwiyongeraho amatako
y'ibizungerezi bikaba bihwaniyemo.

Nemera umutegetsi umwe wo muri Afurika:Kuki abamurwanya bose abazi amazina yabo,aho baherereya ,inshuti zabo ,umutunggo wabo,ingufi n'ubusembwa byabo kuko buri wese aba yamwoherejeho ingenza
akenshi zikorera no mu banyamahanga utacyeka ariko umulideri nyawe arabavumbura n'aho baba badahuje uruhu,ururimi n'ukwemera.

Kumenya umwanzi cyangwa umukunzi si ukumwitaza ahubwo ni ukumwegera wabona yakwirenza nawe ukanyura ku nshuti ze witonze mpaka umenye ibye.

5. Kuvumbura amayeri yose y'umwanzi n'abamufasha bakoresha:

Amayeri ya sekibi ni menshi:

-ibinyoma ukabinyomoza

-gutera ubwoba ugashikama mugakizwa na rubanda n'amahanga

-Gukoresha ruswa zitandukanya:uburaya,gutanga amasoko,utuzi twigihe gito,gutanga imiyago n'iby'ibwe kugaragaza uko ruswa itangwa n'abo ihabwa n'uko itangwa bikajya ku karubanda katari aka i
Butare ahubwo ari ako kwisi

-Gutonesha abanyamahanga kurusha abenegihugu ubakeneyeho ingufuu n'ubwo bakwicira abana cyangwa bakabasahura ugasigara wenyine ntacyo Rwanya iyo gahunda mbi yo gukenesha abenegihugu.

Kugurira ibinyamakuru,amaradiyo na TV n'ibikomerezwa hirya no hino wowe washyira ahagaragara ibi bikorwa bigayitse byábanyenda na rukirira mu binyoma

Kuvumbura no gushyira kumugaragaro intasi z'umwanzi byatuma igihugu kigarura isura kuko abantu beshi bakunda ukuri

6.Kubeshyuza ibinyoma vuba na bwangu hose

Mugihe umwanzi aba atekinika ibinyoma akanabitangaza umurideri nyawe aba ifite impano yo guhita atekinika ukuri ko kubinyomoza ntategerezako abandi bamuhamagara cyangwa ngo asome comments
z'abandi ajye yavuga.

Gusahura no guhana abaturage ubaca amafaranga cyangwa ubatwara imitungo yabo bitanga akamali gatubutse  karimo umuvumo ariko uri umurideri nyawe abaturage ntibaura uko baguter aingabo mu
bitugu ndetse banagufungurira ibiganza ngo bagufashe gutsinda sekibi isiha rusahuzi

7.Gushyiraho itsinda rya maneko ahantu hose(Kumenya ahantu hose umwanzi wawe akura ingufu n'abo bakorana bose).

Ibihugu byinshi bikomeye biba bifite na maneko zikomeye kandi zikora.

Udafite amakuru yose y'ukurwanya wamutsinda ute?Wamenya ingufu ze n'abo bakorana gute?

Iyo udafite inzego z'iperereza urabukwa umukunzi wawe wamugize umwanzi n'aho umwanzi wawe wamuhaye icyizere n'umwanya w'umumukunzi wawe.

8.Gucengera hose.Ni ukugira abantu ,abavugizi,abakozi mu nzego zose zingirakamaro:ahafatirwa ibyemezo binyeganyeza isi,muri za ambassade ,mu biro by'imiryango mpuzamahanga,mu maleta y'ahandi, ku
bibuga by'indege no kubyambu,kuma radio na TV,mu bakire ,mu bahanzi mu bikomrrezwa,mu mashuri n'ahandi mutayobewe umwanzi akorera cyangwa akura ingufu.

Guhatiriza,kudacica intege usaba hari ubwo bica intege ukwimisha cyangwa ukwima bityo bigatuma nawe ava ku ibere ukazaryonkaho nawe umunsi umwe

9.Gukurikira amakuru mu ndimi zose no kwisi hose amanywa n'ijoro:

Kuri iyisi itumanaho rikomeye kurusha igisirikari,politiki n'ibindi

bityo umurideri agomba kumenya uko isi itembera n'ibinyoma byamuhitana yumva radio asoma ibinyamakuru areba na TV n'ibiganiro mbwirwa ruhame kuko bishobora kuba biri kumubeshyera n'abaturage be

10.Gutangariza abanyarwanda n'amahanga gahunda yo kuzana amahoro n'ubumwe mu gihugu no gutanga ituze ku baturanyi

Umulideri wakwisuganya akiga umushinga w'amahoro mubanyarwanda.ku Rwanda n'abaturanyi:ndabarahiye ntazabura imbaga imijya inyuma.Abanyarwanda n'amahanga amubonyemo icyizere ndakurahiye na black
box y'indege yahanuwe yakoherezwa munkiko aho abakoze ibara bari.

Erega si Imana ifasha uwifashije n'amahanga afasha abafatanya .

Nimushake abantu aho bari hose n'icyo bari cyose ngo n'umusazi yakwerekana ko bamusazije kandi ukimuhana kaza imvura ihise .

Ak'indyadya kakaza uwo bagaha bamaze kumuhamba

N.B:ntugira ikibazo cy'amafaranga n'ibindi uzakenera kuko nukora neza Gahunda yawe(your planning) n'umwanzi azagufasha kuko azabonako yatsinzwe agufashe murwego rwo kwigura ngo utazamuciraho
iteka kandi uzanamubabarire.

Répondre