URWANDIKO RW'INZIRA YA DEMOKARASI MU RWANDA
| URWANDIKO RW'INZIRA YA DEMOKARASI MU RWANDA |
Isabukuru y’imyaka 50 Abanyarwanda bihitiyemo kuyoborwa muri demokarasi isesuye !
1. INTANGIRIRO.
Ku Banyarwanda n’Abanyarwandakazi, bari mu gihugu cy’Urwanda n’abari mu mahanga, mwese indamutso ni « Hobeee Banyarwanda ! Mugire Demokarasi !» Ubuyobozi butangwa n’abaturage, kandi bugakorera abaturage. Mugire kandi AMAHORO n’UMWAKA MUHIRE WA 2011. Uzababere umwaka w’uburumbuke mubyo mukora no mu bitekerezo byiza muzagira kugira ngo Urwanda rwongere rube Urwanda nyirizina, Urwanda rwa twese, Urwanda ruzira udutsiko tw’indobanure zarugize akarima k’umwihariko. Ariko cyane abari mu mahanga uyu mwaka wa 2011 uzabageze k’untego yanyu kaminuza yo gutaha iwanyu i Rwanda, mutahe mwemye, kandi mwongere muhature nta mususu, maze mutunganirwe. Gutaha ni yo ntego y’uyu mwaka. Imyaka 17 irahagije kugira ngo dutahe. Singombwa mu bihe turimo ko twategereza imyaka mirongo 30.
Iyi nyandiko ndende ije ikurikira itangazo mperutse kubagezaho mu mboneko z’ukwezi kwa Nzeli 2010. Ubwo icyo gihe nabamenyeshaga ko umukuru w’igihugu Pahulo Kagame yikoreye amashyiga ashyushye, kandi amushengura ariko agashinyiriza yikomereza ingendo ze mu bihugu by’amahanga, zitagamije na busa ugutunga no gutunganirwa kw’ abanyarwanda, ahubwo zigamije kubabuza uburyo aho baba bikinze itotezwa bagirirwa na leta ayoboye. Narangije iryo tangazo nisabira abenegihugu bari mu Buraya ariko cyane abari mu Bubiligi kwamagana Perezida Kagame warugiye kuza i Bruxelles, asize Ntaganda, Ingabire, Mushayidi Ntakirutinka, n’abandi banyepolitiki ku ngoyi gahotozi, akaza kwibwanagiza azanywe no gucyura interahamwe z’ibigugu, ashaka guhindura intore ze, zimucinyira umudiho w’ ubwidishyi. Ubwo ariko ngo akaba yari afite n’ijambo rikomeye yagombaga kuvugira mu Muryango w’Ibihugu by’Uburarayi byunze Ubumwe (Union Europeenne).
Mumfashe dushimire Abagabo, Abategarugori, Abasore n’Inkumi, abana b’abangavu n’ingibi Abanyarwanda bifatanyije n’Abacongomani bemeye bakanyagirwa n’urubura rukonje byagahebuzo, kandi ruvanze n’umuyaga winjyanamuntu, ku mihanada y’i Bruxelles. Bityo barigaragambije biratinda ntashiti, berekana nta bwoba ko badashaka umutegetsi w’igitugu, Ko bamaganye kuyoborwa n’ Umwicanyi ugeza ubwo bugome ndengakamere no hakurya y’ imbibi z’ urwanda.Tubahaye impundu n’amashyi. Mwerekanye ko demokarasi iharanirwa kandi ko nta kiguzi cyayo Ikindi na none, mwamfasha tugashimira byimazeyo abategetsi b’Ububiligi, cyane Ministre w’Intebe, Yves Leterme, wakurikije urugero rwa mugenzi we, Luiz Zapatero, wo muri Espagne, maze akanga kwakira umukuru w’igihugu cy’Urwanda. Ubwo nyirubwite yabonye atakiriwe, asanga bikomeye ati : « kibuno mpa amaguru », yisubirira mungaruzwamuheto ze z’i Rwanda, aho yica agakiza.
Perezida Kagame akomeje gushimangira ubutegetsi bw’igitugu n’irobanura rimeze neza nka « Apartheid yahoze muri Afurika y’Epfo », ntacyo yishisha na gito. Iyi politike ya Kagame ntayindi umuntu yayigereranya nayo kuva ku ngoma ya cyami (na gikoloni) n’ingoma ya Republika. Tugomba gushyira hamwe tukareka politike y’ubuconco, maze tukayirwanya kuburyo bwose tubona bushoboka bujyanye no kugarura no kurengera demokarasi abanyarwanda bari baharaniye dore hashize imyaka 50. Nimucyo duhagurukire limwe twese nk’ uwitsamuye, maze turwanye twivuye inyuma iyi ngoma mpotozi ya kagame n’ abamushyigikiye. Burya ngo ‘’ Gutinya siko Kuramba ‘’
2. GUSHINGIRA KU MATEKA TUKANOZA IBITEKEREZO BISHYASHYA
2.1. Amateka ntakorwa, arikora
Amateka yacu n’ayamahindura aba hirya no hino kw’isi ni limwe mu masomo tugomba kugenderaho mu kugarura demokarasi mu rwanda rwatubyaye. By’umwihariko ariko, Amateka yaranze urwanda rwacu, niyo tugomba kwemera no gushungura mu kwubaka umusinge uhamye wa demokarasi isesuye. Ni ngombwa cyane ko abanyarwanda twemera amateka yacu, tukayashungura, maze tugahitamo, aho tuyasanganye igitotsi, tukiyemeza ko aricyo tugomba kuniga, aho kuniga amateka yacu ! Kagame nawe agomba gufata amasomo ku mateka y’ingoma zamubanjirije, ndetse n’izahandi zitegekana igitugu, uko zirangira. Agomba guhitamo ; akareka gukomeza gukanga abantu no gukangisha imbunda ubudahwema. Gushyiraho amashyaka, kimwe no gutorwa kw’abenegihugu bo kuyobora Urwanda mu nzira ya demokarasi , ntabwo ari iby’abasirikare. Abasirikare bafite inshingano zikomeye, zibazaba kuba imbonera bose. Kurinda ubusugire bw’igihugu no kurinda icyahungabanya umutekano w’Abenegihugu ntibibangikanywa no guhiganwa muri politike mu guharanira demokarasi. Kubera kwirata kwe, Kagame azahitamo kudahitamo. Aho gukomeza kuba umusirikare gusa, azakomeza abe umusivili kandi abe n’umusilikare, akomeze atukane, avuge ko “yiyubakiye inzu ifite “umusingi ukomeye” ngo ko ntawe uzayimuvanamo. Iyo avuga inzu ye aba avuga Urwanda yitoraguriye amaze kurushyira ku mavi. Abanyarwanda bazasezerera ingoma y’igitugu na gisirikare, nibumva ko igihe kigiye kurenga cyo gusezerera umuco wabo wo kwitwara kija, wo kugenda iteka bunamye bafite ubwoba bw’ababategeka, bumva ko bashobora kubagirira nabi igihe bashakiye.
Politike ya Kagame yo kuduhindura ibikange by’inkomamashyi gusa, no guhora duhangayitse, igomba gucika. Politike ya Kagame ituma Abanyarwanda bavugishwa, aho kuvuga ibyo bifuza bakavuga ibyo abategetsi bashaka kwumva, ntikabeho. Umuco wa gihake na kija wokamye Abanyarwanda cyane Abahutu n’uwo kubunda bunda no gukomera amashyi umwicanyi, ugomba gucika burundu. Uburyo bwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu n’akarengane ni bumwe rukumbi: gushira ubwoba, tugahagurukira rimwe tukavuga tuti : Oya (Non, No, Apana). Ingero ni nyinshi mumateka y’ibindi bihugu, ariko iza vuba ni iza : Abaturage b’igihugu cya Tuniziya ; Pasteur Dr. Martin Luther King n’Abirabura benewabo muri USA muri za 1960, na Nelson Mandera wo muri Afurika yepfo, mbere y’uko afungwa imyaka 28 na ba “Boers”, amaze kuvuga ati : « Ntitwakomeza gupfa turi indorerezi z’abatwica tugomba kwirwanaho ». Bombi bahagurukije imbaga ijyanye imbokoboko gusa, ariko bahiduye byinshi.
Kubirebana n’urwanda rwacu, ubutegetsi busaba ko tubanza guteza imvururu mu gihugu no kwica Abenegihugu, bukwiye kwamaganirwa kure. Nta Banyarwanda baremewe kwicwa, kimwe nuko ntabaremewe kwica. Tugomba kurwanya politike y’amaganya ya buri teka cyangwa y’ubuziraherezo, n’impuruza y’ubutitsa, tukajya ku muzi w’amateka yacu kuko ni yo yonyine yatwereka inzira y‘agakiza. Kubera ko amateka yacu ariyo nyirabayazana y’indwara y’ubutegetsi turwanira rukabura gica. Ntawuvura indwara atayisuzumye ku muzi n’umuhamuro, ngo amenye ikiyetera. Nimucyo twisuzume, kandi tuvugishe ukuri. Tumenye ko umunyarwanda wo muri 2011, atakiri uwo muri 1950.
2.2. Politike n’amateka y’Abanyarwanda
Kumenya amateka y’Urwanda n’Abenegihugu ni ingenzi. Nitumenye ibyo twabwiwe, n’ibyo twabonye tubibwire abato. Ikibabaje ni uko Inkotanyi za FPR zishaka gusisibiranya amateka y’igihugu kandi nyamara dushaka kuyagira ishingiro ry’ubwiyunge. Inkotanyi nyinshi, reka two kuvuga zose, zishakako amateka y’Urwanda atangirira muri 1959; uyu mwaka wa 1959, Inkotanyi zikaba zarawugize umwaka w’ifatizo ry’intango ya “jenoside”. Kagame we ngo nta Rwanda rwabagaho kuva kuri uwo mwaka wa 1959 kugeza afashe ubutegetsi (discours yakoze muri 2003, umunsi arahira). Ariko kandi Kagame yongeraho ko Urwanda rwari rwiza igihe cy’Abakurambere “bacu”, adasobanura ibyo bakoze, n’abo aribo. Inkotanyi zivuga imyato n’ibigwi zagize zihagarika jenoside, hanyuma ubwo zigatangaza zikanashyingura mu cyubahiro abo zibona ko ari Intwari z’Urwanda. Ubwo zikemeza ko nta ntwari zindi zabayeho uretse abo zemera aho zimaze gufatira igihugu ku ngufu. Rwabugiri, Bisangwa na Sharangabo, abo ntibavugwa, reka reka, ubwo Abagabo b’interahamwe (abicanyi batararyanduza) nkaba Kayibanda, Mbonyumutwa, Makuza, Gitera, Munyangaju, Bicamumpaka n’abandi, abo ntawubacira akari urutega mu Nkotanyi, ahubwo bafatwa nk’abicanyi.
Iyi mvugo igomba kuvaho burundu, aba bagabo mvuze haruguru bagahabwa ibyubahiro bibakwiye, byanze bikunze, amazina yabo akavugwa mu ruhame, ntituyavuge duhwihwisa, cyangwa tubasebya ngo tubone amaramuko. Niba hari ibyaha bakoze bazabiregerwe muri rukokoma, bityo rubanda ibyange cyanga ibyemeze. Harya kuki Rwagasana cyanga Rwigema na Mme Uwiringiyimana baba intwari bariya Bagabo ntibabe intwari? Erega na Rukara rwa Bishingwe n’intwari. Nta nubwo ari abo gusa. Musinga Yuhi IV wahoze ari umwami w’Urwanda (1895-1931), warwanije abakoloni b’Ababirigi, akanga kubatizwa kw’Izina ry’Imana Patri na Mwana na Roho Mutagatifu (Umwuka Wera), akanga gutesha igihugu cye idini ryacyo rya Gihanga n’umuco nyarwanda, nawe ni intwari. Ndetse Ababirigi bakwiye gusabwa kuzana umugogo we, bakawuvana aho bawushyinguye muri Congo aho yari yaraciriwe, maze ugashyingurwa mu cyubahiro, iwacu i Rwanda.
Nkaba njye nibwira ko iyi mvugo y’Inkotanyi irimo agasuzuguro, igomba guhinduka, niba koko dushaka ubwiyunge nyabwo. Inkotanyi zikamenya ko Abahutu bashinze Republika nabo barimo Intwari. Inkotanyi zigomba kumva neza ko kwiyunga atari ukugira ngo uwatsinzwe apfukamire uwatsinze. Bimwe Abahutu bamwe b’abicanyi, basakuza bavuga ngo Abahutu bose bazapfukamire Abatutsi babasabe imbabazi. Abicanyi bose bazapfukame basabe imbabazi Abanyarwanda bose biciwe kuva muri 1959 ukaza ukagera mu myaka yo kuva za 1990 kugeza magingo aya. Kwiyunga ni ukumvikana ku bidutandukanya byagirira Abanegihugu akamaro, abariho n’abazavuka, ku mpande zombi. Kandi ibyo byose bigakorwa mu bwubahane. Abahutu ntibazarwanire kuba ba Rucagu naba Rwarakabije, kubera ko ntacyo byabamarira.
3.POLITIKI Y’UBUCONCO (UBUTSHONTSHO) IRATUDINDIZA
Abarwanya ubutegetsi bwa Kagame bagomba guhitamo uburyo bo babugeraho. Muri ubwo twavuga :
1. Kumvikana na Kagame.
2. Kunyura mu nzira ya demokarasi isesuye.
3. Gufata intwaro nkuko Kagame yabigenje, bakamuhirika.
Uburyo twahitamo bwose, ntacyo tuzageraho, yemwe nta n’icyo tuzageza kurwanda n’abanyarwanda, nitudashyira hamwe. Politike y’ubuconco n’ubucogocogo imaze kurambirana. Dushyire hamwe tujye muri politike y’ubumwe, ishingiye ku bitekerezo byubaka no kwinegura (self-criticism, autocritique), ndetse no kwisuzuma no twirega amakosa twakoze kugira ngo turebere hamwe icyasubiza igihugu cyacu ituze, ihumure n’umubano mwiza mubagituye. Umunsi Abarwanya ubutegetsi bwa Kagame twashyize hamwe, tukabwizanya ukuri nta kwigira mwiza ; ndabarahiye uwo munsi ingoma ya Kagame izarara ihirimye !
Kugira ngo tugere kuri ubwo bumwe, nimucyo twirinde ingeso yo gushyiraho abandi ibyaha batakoze, no kwemezwa kwicuza ibyaha utakoze, nkuko byakunze kuboneka kenshi mu nkiko za gacaca. Ariko ni byiza kwemera ubivanye ku mutima ibyo wakoze ukabisabira imbabazi. Tekereza umunsi Kagame azemera ubwicanyi yagiriye Abanyarwanda n’Abanyekongo, akabisabira imbabazi ! Kwemera ibyo wakoze ukabiherwa « absolution », abusolisiyo, ntako bisa. Birababaza, iyo wumva abantu bavuga ngo tubabarirane, ngo maze twikomereze. Abicanyi bazababarirana, maze bikomereze urugendo rwa politike. Naho se abiciwe ku mpande zombi bizagenda bite ? Byakumvikana bite koko, igihe abiciwe, ababiciye bakwikomereza politike badasabye imbabazi abo biciye? Abicanyi bagomba guca bugufi bakavuga bati : « pardon », nimutubabarire. Bitabaye ibyo, iyo politike turimo yaba imaze iki, ko jye numva itatugeza kubwiyunge n’ubwizerane dushaka kugeraho ?
Kagame yishe abantu benshi batari bafite imbunda, cyanga intwaro za gakondo, nta munsi numwe yari yasaba imbabazi, ahubwo aba yiriza ababajwe nuko atabishe ngo abarangize. Imvugo yo gushaka kwemeza ko Abahutu ari bo bicanyi gusa, kandi ko bose bafite ingengabitekerezo yo kwica Abatutsi igomba gushira mbere yo kubeshya ko twababarirana.
Numva byaba byiza Abanyarwanda twicaye hamwe tukibaza, kandi tukisubiza, hanyuma tukoroherana. Abahutu n’Abatutsi bagomba kumenya ko ubwicanyi tutabugira umuco wo kugera kubutetsi. Ikindi nuko intambara z’abashaka ubutegetsi, zitagomba kwitirirwa Abenegihugu bose. Abarwanira ubutegetsi bagomba kwirinda kubugeraho ari uko bagombye gutanga ibitambo by’inzirakarengane zitagira ingano. Izi ntambara ntizigomba kuba karande, tugomba kuzirangiza. Zizarangizwa na demokarasi ishingiye ku bitekerezo byubaka, bigiweho impaka, kandi bigatangwa hakurikijwe ubushobozi n’ubworoherane tugomba gucengeza mu Banyarwanda.
2.3. Gutandukanya politike yo mu bicu n’iyo mu rwego rwo hejuru
Kugirango tureke politike y’ubuconco n’ubucogocogo, nuko tugomba gutandukanya politike ya internet na politike nyapolitike. Tugomba kureka amahomvu tugatandukanya politike yo mu bicu na politike yo mu rwego rwo hejuru, ishingiye ku bumenyi, ku bikorwa no kumishyikirano n’abandi bayishoboye. Mu gihe tugezemo, politike ntigomba gushingira kuburyo bwo kunoza ibitekerezo byo guhirika ubutetsi buriho gusa, kugira ngo natwe tubufate. Politike nyayo ni igendera ku bitekerezo bigororotse bizira uburiganya, guhora, kwihimura, igakorwa hatarimo ibyo kubeshya abo ushaka ko bakuyoboka. Aha tugeze muri iki gihe, ni uko twabeshywe, cyangwa twibeshye, ariko ahanini ni uko tutamenye neza icyo politike ari cyo. Ubu rero noneho igihe kirageze cyo gukosora no kwikosora. Ni ngombwa ko ibitekerezo bigira ababitanga, bikagibwaho impaka, bikayungururwa, bikanyuzwa mu nzira y’umucyo, inzira igororotse izira amakoni y’amayeri no gushaka guhenda abandi ubwenge.
Ubu ikibabaje ni uko politike bamwe bayitiranya n’amayeri. Urugero ni nka byabindi Abanyarwanda, bo hanze n’abo mu gihugu, bashyize umukono ku masezerano ya Arusha, kandi bamwe muri bo, Inkotanyi, bazi neza ko batazayubahiriza. Kubera ko kuyubahiriza kuri bo, bitabahaga ubutegetsi bwose barwaniraga, ariko bakarenga bakayashyiraho umukono (batubeshya), bafite umugambi wo gukomeza intambara, kugira ngo bagere ku ntsinzi, no kugira ngo bafate ubutegetsi bwose. Nibyo koko barabufashe. Ariko se babufashe hapfuye abangana iki ? Ari abasilikare b’impande zombi , ari n’inzirakarengane z’abaturage. Aho babufatiye se, bageze ku butegetsi, hamaze gupfa abangana iki, hahunze se abangana iki ? Ubu se bavuga ko umusingi bubatseho ubutegetsi ngo ukomeye ukaba utajegajega, kuri iyi ngoma y’Inkotanyi zasubiranyemo, abarira amarira atemba ajya munda bangana iki ? Abavuga se ko byari kuruta, iyo tugumana ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana nibangahe ? Ishyano ryose. Ese Inkotanyi iyo zemera inzira yo gutaha yarimaze kugerwaho na LONI muri 1989, cyangwa zikemera Amasezerano y’i Arusha, zitazanye amananiza n’uburiganya nkuko bavuga ngo « bya ngo turwane », Abanyarwanda baba barapfuye urwo bapfuye ? Ababibona gutya turi benshi ? Politike igomba gushingira ku byabaye, ku biriho no kubizaza nyuma; ibi rero bikadusaba ubwitonzi buhanitse bwo gukosora ibibi, kugira ngo ejo tutongera kugwa mumutego. Nta politike yo kurenzaho. UKURI NI GUTANGAZWE mbere ya byose.
2.4. Kuvugurura politike bya nyabyo
Politike iriho ubu ntibereye Abanyarwanda bose, ahubwo ibereye agatsiko k’abayikora ari nabo bayobora igihugu muri ikigihe, n’abanyamahanga babashyigikiye. Ubwo se yaba ari politike ki, mu gihe dutaha iwacu i Rwanda twahagera tukitwa imbwa n’abicanyi b’abaye imitima y’ingegabitekerezo ya “jenoside ya korewe Abatutsi” gusa. Byatumarira iki gutaha twikandagira, cyangwa kuba mu gihugu twahora twikanga ko twafungwa, cyanga ko twatukwa ku muhanda, twitwa abajenosideri. Gukomeza kugaraguzwa agati ubutitsa byari bikwiye kurangira nkuko apartheid yarangiye muri Afurika yepfo! Ibi bigomba guhinduka, ariko ntibizahinduka dusabiriza kubaho kubw’umuntu utegeka igihugu cyacu. Bizahinduka igihe tuzanga guhakirwa kubaho mu gihugu cyacu.
Benshi mu Bahutu, bumvako ngo Abazungu bakajije Kagame gato, cyangwa bakamukanda gato, ngo yakwemera kwicarana nabo, bityo ngo akabaha ku butegetsi (akabasororera).
Kubera akababaro kenshi, abenshi mu Banyarwanda bafite, mugihugu hose no hanze, bakunze kwiyumvira BBC na VOA, kugira ngo bumve niba hari ijambo ryiza rivugirwamo, cyane iryo gucyura Abahutu bari hanze mu bihugu by’amahanga bitandukanye, guhumuriza no “gutanga ituze mu Rwanda”.
Abahutu n’Abatutsi bahunze ubutegetsi bwa Kagame n’impunzi zakera zanze gutaha kubera ko babona ategekesha igitugu, bose bashakira hasi kubura hejuru uwabacyura, akabaha amahoro nyayo. Abanyabinyoma benshi rero babizeza ibitanganza, haba mu matangazo, cyanga kubabeshya ko bavugana n’Abazungu bakomeye, ngo bumvishe Kagame ko igihe kigeze cyo gutaha. Abenshi bigeze gutekereza ko Perezida Bush yamukaza, aho kumukaza amwakira muri “Maison Blanche”. Bukeye noneho Perezida Bush yigiriye mu Rwanda gusura Perezida Kagame, ndetse icyo gihe aranahimbarwa bidasanzwe, bityo acinya akadiho n’imishayayo. Ubwo abari bamutezeho byinshi ku mpamvu zo kwibeshya bahereyeko bacika intege. Ubu Obama niwe ugezweho, ngo azadukize Kagame. Ariko se yakora iki ba Bill Clinton, ba Rick Warren, ba Tony Blair, na Stephen Kinzer bakimukomeyeho, kimwe n’abandi bakamyi ba Republika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) bakoze igikuta cyo kumukingira ngo hatagira umuhungabanya. Ntabwo Obama yavanaho Kagame, abenshi bamushyigikiye muri USA batari no mu butegetsi bakimukomeyeho.
Kagame azi neza ko Abazungu aribo bamugize, mbese ko bamushyigikiye muri politike y’ubu ya “mpa-nguhe”, ariyo bita “win-win”. Abamugize cyane ni abazungu bo muri za “compagnies” (mu masosiyete) na za “lobbies”, abo yahaye umutungo wa Congo, igihe yaramaze kuyitobatoba no kuyigarurira. Kagame ntabwo yitaye cyane ku Bazungu bo muri politike, azi ko bahora bahindagurika. Abo mu ma “compagnies”nibo bamuvugira, hamwe n’amacuti yandi nka ba Pastori Rick Warren wita Sibomana (abarwanya Kagame), tutibagiwe na ba Bill Clinton na Tony Blair, batakiri muri Leta z’ibihugu byabo, ariko iryo bavuze rikijyana.
Kuba Kagame ari umwicanyi ruharwa birazwi cyane, nawe ntabihisha arabyivugira. N’ibihugu bimushyigikiye, nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza birabizi ko ari umwicanyi kabuhariwe. Ariko kandi ibyo bihugu bizi ko Kagame afite “qualite” yo kuba “nationaliste”, bishatse kuvuga ko ashishikazwa no kurengera inyungu z’igihugu cye (ahereye kuze), ariko akanamenya no kurengera inyungu z’ibihugu by’incuti ze. Kagame kubera kumenya gukurikirana no kurwana ku nyungu ibyo bihugu bimushyigikiye bishaka mu Karere kacu, ntabwo ashobora kwihanganira ko hari ikindi gihugu (cy’Abazungu) cyaza kwivanga gishaka kumuha amabwiriza cyangwa amategeko y’uburyo yayobora igihugu cye. Kuri iyi ngingo, Perezida Kagame atandukanye n’Abahutu benshi ndetse n’abategetsi bamwe b’Abanyafurika batinya Abazungu batanafite icyo babamariye. Kagame ntashobora gusuzugura Amerika cyanga Ubwongereza, ariko yasuzugura Ububirigi, Ubufaransa, cyanga Portugal na Espanyia. We azi neza abamuhatse, ntavanga amasaka n’amasakaramentu. Ubu niba hari Abanyarwanda barwanya Kagame bakaba bumva ko bamutsinda, ngo bashingiye ku magambo gusa yo kubwira Abazungu, bakibwira ko bamutsinda bakoresheje amagambo, umenya bizagorana kandi bifate n’igihe kirekire cyo kwisobanura. Kuva 1995 na 1996 twaravuze ntibumva. Umenya tugomba guhindura imvugo. Tukavuga urulimi bumva na Kagame yumva, bakumvira rimwe.
3. KUREGA KAGAME UBWICANYI, INZIRA Y’UBUTABERA
4.1 Ntakuyoborwa n’umwicanyi
Abashaka ko Kagame avaho badafashe intwaro, nibahaguruke bamurege ubwicanyi yakoze. Nibabaze Abazungu bamushyigikiye niba baramushyigikiye mu kwica Habyarimana na Ntaryamira, no kwica impunzi z’Aabahutu zirenze ibihumbi 250 muri RDC, n’Abanyekongo batari hasi ya miliyoni imwe. Abo bazungu nibadasubiza ni uko bazaba baramufashije, bikaba ariyo mpamvu bamushyigikiye ku butegetsi bw’Urwanda. Niba bataramushyigikiye mubyo kwica, nibatureke cyangwa badufashe tumwivanireho. Ubundi gutegekwa n’umwicanyi wishe abaperezida babiri n’abantu bangana kuriya ntibyumvikana. Ikindi kibabaje nuko Kagame adahakana ubwo bwicanyi yakoze, ahubwo akarizwa nuko muri 1994 atishe Abahutu bose bahungiye muri Congo ngo abarangize (disours ye yo kw’itariki ya 7 Mata 2007). Kuba yeremereye kuri BBC ko yishe Perezida w’Urwanda Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien w’Uburundi, ubu Abazungu bakaba ngo bakibijyaho impaka, byerekana ko kwica Abirabura b’abategetsi bidatandukanye no kwica inyoni zirasiwe mu kirere. None se Patrice Lumumba wo muri Congo, ntimuzi uburyo bamwishe, nonese hari icyo byabatwaye, uwamwishe, Mobutu ntiyategetse Congo imyaka 32. Kagame nawe arica za miliyoni z’abaturage , hakaba “silence radio”.
Ibyo Kagame aregwa by’ubwicanyi ntabwo Umuzungu ariwe uzabihagurukira bizahagurukirwa natwe Abanyarwanda twese, tubimurege mu rwego Mpuzamahanga. Nibabyanga dukomeze umurego. Niba dushaka kubana nta buryarya nimureke dushyire hamwe tumurwanyirize ko ari umwicanyi. Kagame ubu ari mubyo bita”social transformation” y’Urwanda, ibi rero Abazungu bazabishyigikira, twe dukomeze dupfe bareba. Nitwe tugomba kwirwanaho, dore ko ngo “akimuhana kaza imvura ihise”. Nta gutegereza akimuhana kava Amerika na UK.
Ubundi Amerika na UK nibo bafatishije Perezida Milsovich wo muri Bosnia, na Perezida wa Liberiya Charles Taylor, na Vice Perezida wa RDC, Bemba, bacirwa imanza barafungwa. Ni kuki batabikorera Kagame? Niba bidakozwe gutyo ni uko ibyo bihugu bisa naho bivuze biti: Niba Abanyarwanda badashaka Kagame ku butegetsi nibafate intwaro niba ari abagabo, maze bakore nkuko FPR yabikoze muri 1990, binginge Perezida Museveni, bafatanye nawe nkuko yabikoreye Inkotanyi, barwane ariko biteguye no kumutsinda. Ibi nibyo bita agakabyo. Bitari ibyo ariko, nibareke Museveni, maze bakoreshe ubundi buryo. Nibahimbe, nako niduhimbe uburyo bushya bwo kumurwaya.
4.2. Abazungu bashaka inyungu zabo
Icyashimisha ni uko Kagame yafatwa agacirwa urubanza, agafungwa. Kumurwanya n’imbunda nabyo nibyo ariko intambara yambere nugukora ibishoboka byose agafatwa agacirwa urubanza. Ibyo kumurwanya n’intwaro bizaza niba we yumva ko inzira ya politike atayishaka. Nubwo kurwanisha imbunda na Kagame ari ukumushyira igorora kandi byafata igihe, ariko hari ighe byaba ngombwa. Ariko se we ntiyafashe intwaro akarwanya ubutegets bwa Habyarimana. Intambara iramutse ibaye (en toute dernier recours) ntawamenya neza umubare w’Abanyarwanda bapfa bazize iyo ntambara. Icyo nzi nuko yahitana benshi kubera ko ba Generali Ibingira na Kayonga bakongera bakayogoza igihugu, igihe cyose baba batarafatwa mpiri. Mujye mwibuka ko Inkotanyi zateye zishaka gufata Urwanda mu minsi 3 zigatsindwa. Zirongera, ariko zishakisha indi nzira ya Guerilla ariyo yatumye yazigejeje kubutegetsi iherekejwe na jenoside nyuma y’imyaka ine.
Ku Bazungu, politike ya Kagame ishingiye kuba ngo yarahagaritse jenoside, kubaha umutungo wa Congo, ikaba ishingiye no kw’iterambere ridafashe. Kubera izo mpamvu abo Bazungu twirukankira, ubu bapfuka amaso, bakica amatwi, maze ahubwo bakamuha rugari, akica, agakiza mu Rwanda. Yibye amajwi kabiri babireba baramureka, akomeza kujora abaturage, aratukana, ari nako yimakaza iterabwoba. Ubu iyo politike ya Kagame yo gukanga abantu no gutukana yayigize urwitwazo rwo guhunga ibirego by’ubwicanyi ashinjwa, kandi bimuhama kuberako nawe ubwe atabihakana.
Njye mbona abari hanze y’igihugu ntacyo babikoraho, niba bakomeje gukora politike y’ubuconco. Politike y’ubuconco igomba guhinduka, ikaba iy’ubumwe bw’abarwanya Kagame, ikagira umuyoboro umwe n’umuvugizi umwe abanyapolitiki twakumvikanaho.
Gukora politiki ntabwo ari ukumenya ikibonezamvugo cy’icyongereza, cyangwa cy’igifaransa, cyangwa se cy’ikinyarwanda. Politike ntabwo ari amagambo, politike ntabwo ari uburiganya, cyanga kurata inkomoko. Politike ni “art”. Politike ni ubuhanga kimwe n’ubundi, ishingiye k’ubuhanzi bw’ibitekerezo bishya, bigaragaza inzira nziza abenegihugu bashobora gukurikira, kugira ngo bagere ku mahoro n’umutekano mu gihugu cyabo, no kugira ngo bagire uburumbuke mu bitekerezo no mubyo bakora bibatunga, kandi bigateza n’igihugu imbere.
Politike irasaba abayikora kuba inyangamugayo no kugira ubushobozi mu bitekerezo. Politike ntikorwa n’ubonetse wese, kubera ko nayo ari ubuhanzi kimwe n’ubundi. Twese ntidushobora kuba abahanzi (artistes). Twese ntitwaba ba Picasso, twese ntitwaba ba Mozart, Beethoven, ba Michael Jackson, ba John Lennon, cyanga se ba Rugamba, ba Kayirebwa, ba Sebanani, cyanga ba Kamaliza. Kimwe nuko twese tutaba nka ba Hegel, Montesquieu, Bismarck, Mao, Lenine, de Gaule, cyanga ba Napoleon, Churchill, Lincoln, Kenndy cyanga Obama. Hogomba discipline, ordre, ubwubahane no kumenya kubahiriza abashaka kwitanga babishoboye kandi babivanye ku mutima. Umutima w’ishyari w’abatayishoboye, bibwira ko bayishoboye usenya politike.
Ingufu za politike ziri mu benegihugu (cyane urubyiruko,) ntabwo ziri mu bazungu, cyanga muri ba “rizembe” batunzwe no kuryongora gusa, cyangwa mubanyabinyoma.
4. IMYANZURO :
5.1. Politike nziza, niyo soko ya demokarasi irambye ‘’
Ubu, muri iki gihe FPR itakibaho, kubera ko yacitse mo ibice, kimwe kikaba mu Rwanda gishingiye ku muntu umwe rukumbi ariwe Perezida Kagame, ikindi kikaba kiri mu mahanga aho gishakira umuti wo kwiyuburura, gishingiye ku mahame mashya, twaridukwiye kurebera hamwe uburyo bw’imikoranire n’iyi FPR ivuguriye, kimwe n’andi “mashyaka” (reka tuvuge groups).
Dore rero uko jye mbibona : Nibwira ko gukora politike atari ugushaka gucurika abantu, ukababwira ibyo bashaka kumva ariko utababwira umuzi n’umuhamuro, mbese ” imvo n’imvano” y’ibibazo byabo n’umuti wo kubirangiza. Ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi ntikizarangizwa n’ikinyoma cyo kuvuga ko twese turi Abanyarwanda gusa, abakoze jenoside n’abayikorewe!!
Mbere ya byose nituvugishe ukuri, tubwira abato ko Abahutu n’Abatutsi babanye kuva kera, ko ariko hagati yabo habayemo ubusumbane bwurukozasoni, bwari bushingiye k’ubutegetsi bwa cyami, ubwo butegetsi bukaza no kubishyigikirwamo n’ubutegetsi bwa gikoloni kuva ku mwaduko w’Abazungu mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari kugeza ku mpindurabuyobozi bw’igihugu yo muri 1961.
5.2. Umuti uranyobwa kabone n’ubwo waba usharira !
Nitwemeranye rero ko twashaka ukuri kuri ibi bikurikira:
1. Ko igihe cy’ingoma ya cyami na gikoloni, Abenegihugu bize amashuri yari ariho muri icyo gihe (petit seminaire, grand seminaire, n’amashuri y’ubwarimu, n’Ishuri ry’Indatwa ry’Ibutare, ryari rigenewe abatutsi gusa kuva muri 1928 kugeza muri 1962) basanze ari ngombwa ko ibintu byahinduka, ko ubutegetsi bwari bushingiye ku “ngengabitekerezo”y’ubuhake, itakomeza. Basanga iyo ngengabitekerezo ya gihake, kija, na gikoloni, yasimburwa n’ingengabitekerezo ya demokarasi, ubutegetsi bukava mu maboko y’Abatutsi “b’indobanure”, bugahabwa rubanda (Abahutu, Abatutsi n’Abatwa), ndetse nyuma basanga n’ubwami bugomba kuvaho, hagashingwa Republika.
2. Ko intambara “y’impindurabuyobozi” bw’Urwanda yatangiye muri 1959 yatewe ahanini n’intambara yo gutsemba “abaporosoma” (muri rusange bivuga abashakaga ko ibintu bihinduka mu gihugu, mbere y’ubwigenge) ari nabwo Abahutu nka: Secyugu, Sindibona, Mukwiye (Pole Pole), Kanyaruka (mwenese wabo wa Gitera) n’abandi, bishwe n’abiyitaga ingabo z’umwami, bityo Abahutu baboneraho uburyo bwo kwahuka mu mazu y’Abatutsi bayatwika, ndetse bamwe bakicwa, inka zabo zikaribwa, maze abenshi mu Batutsi (cyane abatware) bagahungira mu bihugu duhana imbibi: Uburundi, Ubuganda, Congo na Tanganyika.
3. Ko Abahutu batari barigeze kugira ubutegetsi ku ngoma ya cyami, uretse gushyirwa mu ngabo z’umwami rimwe na rimwe, cyangwa kuba abamotsi b’abatware, ko ahubwo abenshi mu Bahutu bari abacakara, bajahajwe n’akazi k’uburetwa. Ubwo kandi umuco wo guhakwa no guhaka wari waragizwe “umuco gakondo”. Bityo ukaba wari warabacengeyemo, bumva ko guhakwa ariyo nzira yo kurebwa neza no koroherezwa akarengane. Abahutu bari bazi ko ubutegetsi butari buri mubyobashoboye, mbeseko bo bataremewe gutegeka.
4. Ko Umwami Ndahindurwa yavuye mu Rwanda muri Kamena 1960 ku bwende bwe, akagaruka muri Nzeli 1960 ku bwende bwe, ubutegetsi bwa Gikoloni bukamwirukana mu gihugu mbere y’amasaha make ngo Kamarampaka yo guhitamo Umwami cyangwa Republika itangire.
5. Ko ubutegetsi bwa cyami bwavanyweho ku buryo bwa demokarasi hakoreshejwe referendum yari yarasabwe n’Umwami Kigeli V ubwe, abifashijwemo n’ishyaka UNAR, kandi LONI ikabyemera, igatunganya ayo matora, ikanayahagararira mu gihugu cyose, kw’itariki ya 25 Nzeli 1961, bityo Republika yari yarashyizweho n’amashyaka ya PARMEHUTU na APOROSOMA ku buryo butemewe na Loni kuri 28 Mutarama 1961, irashimangirwa, ingoma ya cyami irasezererwa.
6. Ko Ubwigenge bwatanzwe na LONI kw’itariki ya 1 Nyakanga 1962, butatanzwe n’Ababirigi. Urwanda rwari “indagizo”nti rwari koloni y’Ububirigi.
7. Ko kuva muri 1961, “Inyenzi”, ari zo “Ingangurarugo (ingabo z’Umwami) ziyemeje kuba Inyenzi” zateye kenshi Urwanda zivuye i Burundi ( zitera mu Bugesera, Nshili, Bugarama) ziturutse no muri Congo (zitera mu Birunga) zagiye zica Abenegihugu mu gihugu hose, zitaretse n’Abazungu (Igabiro, Rutongo, Rwinkwavu) ziyobowe n’uwitwa Numa na Kayitare (mwene Rukeba), bityo muri Nzeli 1963, nyuma y’umwaka umwe gusa Abahutu bafashe ubutegetsi bwa Republika, zitera Ubugesera, zifata Nyamata zishinga ibendera kuri Komine Nyamata, no ku kiraro (pont, bridge) cya Nyabarongo, ahitwa Kanzenze, zishigaje gusa kilometero 12 ngo zifate umujyi wa Kigali. Izo Nyenzi zashubijwe i Burundi na Garde Nationale (ingabo z’Urwanda z’icyo gihe zibifashijwemo n’abaparakomando b’Ababirigi bari i Kigali). Abategetsi bahiye ubwoba, abasecurité bategekwaga na Tulpin (w’umuburigi) bafata abatutsi bari muri UNAR na RADER (abenshi bari i Kigali) barabafunga, nubu ntitwamenye irengero ryabo. Icyo gihe Abatutsi barishwe cyane muri Gikongoro no muri Cyangugu.
8. Ko intamabra y’Inyenzi yakomeje, ikaza kurangira muri 1967, irangirira muri Nshiri, ibihugu by’amahanga bisabye Uburundi ko bwirukana Rukeba n’bandi Banyarwanda bari mu ngabo z’Inyenzi. Ntabwo abategetsi b’Urwanda ba Repeublika ya mbere, yayoborwaga na Perezida Kayibanda, bigeze bahana abishe abarwanashyaka ba UNAR n’aba RADER, kimwe n’Abatutsi bishwe bazira ko ari Abatutsi muri 1963. Ugutera kw’Inyenzi n’iyicwa ry’Abatutsi byatumye abandi Batutsi batari bake bongera guhunga kimwe no muri 1959.
9. Ko Abahutu batangiye gusubiranamo bapfa ubutegetsi, kuva muri 1968; ku ya 5 Nyakanga 1973 hakaba coup d’Etat yakozwe n’Abasirikare biyise “les camarades du 5 juillet”, bayobowe na General Major Habyarimana, bahirika Perezida Kayibanda. Ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habayrimana bwicishije Perezida Kayibanda n’abari muri gouvernement ye, cyane abakomokaga hagati mu gihugu no mu majyepfo yacyo.
10. Ko ubutegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana bwagerageje ku buryo bunyuranye kurangiza ikibazo cy’Impunzi z’Abatutsi zari zaravuye mu Rwanda muri 1959, 1963, 1972, ku girango gikemurwe ariko ntibyashobotse kubera impavu zinyuranye. Impunzi z’Abatutsi ntizemeraga iryo kemurwa ry’icyo kibazo, kubera ubwoba no kubera kubura “guaranties”zihagije, kandi zikaba zarifuzagako ubutegetsi bwa cyami bwagaruka mu gihugu. Byahumiye kw’ishongo aho ubutegetsi bwa Habyarimana bwemejeko byaba byiza impunzi z’Abanyarwanda zigumye mu bihugu zahungiyemo, ntizigaruke mu gihugu cyazo, Urwanda; kuberako ari gito kitashobora kuzakira. Ibyakurikiye birazwi: Intamabara, amasezerano ya Arusha, Jenoside, iyicwa ry’abavanywe mu byabo i Kibeho, jenoside itaremezwa yakorewe impunzi z’Abahutu muri Congo, tutavuze iyicwa ry’abanyepolitike n’abihayimana.
11. Ko Perezida Kagame yivuganye Perezida Habyarimana na Ntaryamira, akaba akomeje kwivugana abanyarwanda benshi ataretse n’abavandimwee b’Abanyecongo.
Politike dushaka ni iyo kuvugisha ukuri kuri ibi bibazo byose, n’ibindi byinshi bitavuzwe ku mateka y’Urwanda. NGIYO RUKOKOMA! UKURI KU MATEKA, UBUTABERA, DEMOKARASI MU RWANDA nibyo bizatuma twumvikana bitume twiyunga nta buryarya, BITYO TUBANE MU MAHORO.
Perezida Kagame agomba kureka politike yo gukomeza gufata Abahutu nk’imbwa shebuja afata neza kugira ngo zimurinde, cyanga zimoke igihe atewe. Agomba kuvana Abanyarwanda muri politike ya “Nigure ndamuke”. Ikindi Kagame agomba kureka agasuzuguro n’ibitutsi ku Banyarwanda bategetse Urwanda, kandi bagahabwa icyubahiro kibakwiye. Biratangaje kubona Abanyarwanda batinya kuvuga izina rya Perezida Kayibanda mu ruhame, ngo Kagame atabica, ariko bakirirwa baririmba andi mazina y’intwari zashyizweho, cyanga irya Kagame nyirizina, nkaho bo bakoze byiza kubarusha.
Biratangaje kubona Abanyarwanda, kubera ubwoba bafite bagera aho bakemezwa ku ngufu na propagande ko ngo Perezida Habyarimana yateguye jenoside y’Abatatutsi (none se nicyo yaba yarazize?). Birenze ukwemera iyo wumva bavuga baranguruye ijwi ko Madame wa Perezida Habyarimana ari umwicanyi, agahigishwa uruhindu, akagaragurwa mw’isayo ry’imanza z’ubutitsa ngo ari mu “Banyakazu” bishe umugabo we (ibyo bikavugwa n’Inkotanyi nta soni zifite). “Abanyakazu” baruta musaza we witwa Protais Zigiranyirazo (alias “Z”) ubu wagizwe umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Urwanda ruri i Arusha ni bande? Madame Habyarimana akwiye gusubizwa icyubahiro cye, agahozwa amarira kandi agasubizwa mu isambu y’umugabo we n’ibindi yari yarahahiye abana be, kandi agahabwa n’inyishyu ya assurance y’umugabo we witabye Imana ari mu kazi k’igihugu, kabone n’ubwo iyo nyishyu yaba yarariwe na Perezida Kagame.
Nkuko nabivuze muri 2003 i Nyamirambo (i Kigali) niyamamaza, reka nibutse, kandi mbisubiremo ko uwahoze ari Umwami w’Urwanda Ndahindurwa Kigeli V agomba kuva mu buhungiro amazemo imyaka 51. Ubutegetsi bwa Kagame bugomba ku mucyura mu cyubahiro nk’umunyarwanda wo mu rwego rwo hejura wabaye Umukuru w’igihugu cy’Urwanda.
Ikindi cyihutirwa mbona Perezida Kagame yakora, mbere yuko yafatwa agacirwa urubanza rw’ibyaha bitagira ingano yakoreye Abanyarwanda, Abarundi n’Abacongomani ni uko yava mu bicu akareka gutukana n’abo basangiye amabanga yo gutera Urwanda, n’amabanga yo kuruyobora. Akamenya ko basangiye akaryoshye n’akabishye, haba mu nkambi cyangwa mu mashuli muri Uganda, ndetse no mw’ishyamba barwana, akamenyako ibyaha bakoze (hari n’ibyiza) akenshi ariwe wabibaroshyemo, maze akerekana ko ariwe mukuru (zitukwamo nkuru), mbese akerakana ko ari ‘’homme d’Etat”, akareka kwirirwa abatuka, kuko aho ari Atari kuhigeza iyo atabagira.
Birenze ukwemera (mugani) kubona Perezida Kagame atuka abantu nka General Faustin Kayumba Nyamwasa, Colonel Patrick Karegeya, Major Dr. Theogene Rudasingwa, Dr. Gerald Gahima, bose tuzi ibyo bakoranye, igihe bari ibyegera bye n’inkoramutima ze, aribo bari kw’ibere. None se yabeshya abanyarwanda n’amahanga ko ari umuntu ushaka kwunga Abenegihugu, mugihe atiyunze n’abo bakaronye?! Ese nta n’akabanga! None se nabo baramwiciye ra? Mu gihe azaba adashoboye kwiyunga n’aba bagabo, muzakureyo amaso.
Hari byinshi bigomba gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bumvikane. Nyiramatwi yumve.
Bikorewe i Bruxelles, tariki ya 26 Mutarama 2011
Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI RWANDA RWIZA