Urukiko rwanze ubujurire bw’abarega Runyinya Barabwiriza
Kuri uyu wa gatatu Urukiko Rukuru rwa Republika i Nyanza rwanze kwakira ikifuzo cy’ubushinjacyaha aho bwasabagako Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama w’uwahoze ari Prezida Juvénal Habyarimana akomeza gufungwa.
Ibi bikaba bibaye nyuma yaho Urukiko rwisumbuye rwa Huye ku wa kane tariki ya 11 Kanama uyu mwaka rwari rwagize umwere Runyinya Barabwiriza, nyamara ubuhinjacyaha ntibunyurwe nicyo cyemezo bukavugako buzakijuririra.
Kuri uyu munsi, Runyinya Barabwiriza n’umuburanira Maitre Protais Mutembe nta numwe wagaragaye mu cyumba cy’Urukiko.
Iki cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Republika ruri i Nyanza cyo kwangako BARABWIRIZA yakomeza gufungwa ahubwo akaburana ari hanze kikaba cyafashwe mu gihe kitageze ku munota n’amasegonda 30.
Muri icyo cyemezo cyo kureka BARABWIRIZA akaburana ari hanze, Urukiko rwavuzeko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite ko ahubwo barabwiriza agomba kuzongera kwitaba urukiko akajy aburana adafuze.
Muri bimwe byatumye ubushinjacyaha bujuririra icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Huye ni uko buvugako Barabwiriza ibyaha aregwa bikomeye kandi ko yaba ari mu bagize uruhare mu gutegura Jenocide bitewe n’umwanya yari afite mu gihe Jenocide yabaga.
Uyu Barabwiriza, ukomeje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha, yahoze ari umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’U Rwanda i Butare, nyuma aza guhagararira ishyaka rya MRND mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenocide.
Source: Janvier Munyampundu
UMUSEKE.COM