Impuruza y'ikinyamakuru UMUVUGIZI k'uburiganya leta ya Kagame ikomeje gukoresha mugusenya icyo kinyamakuru !
Nyuma y’aho ubutegetsi bwa FPR bumeneshereje umuyobozi w’ikinyamakuru Umuvugizi, inzego z’ubutasi zikica n’uwari umwungirije, Jean Leonard Rugambage umwaka ushize, ubutegetsi bukagerageza gusenya site y’Umuvugizi uyu mwaka, bukananirwa, bukanagera n’aho bugura bamwe mu banyamakuru b’Umuvugizi, noneho bwahinduye isura y’intambara burimo kurwana na yo.
Amakuru agera ku Umuvugizi, yemeza ko noneho izo nzego z’ubutasi za FPR (DMI) zirimo kugenda zikwirakwiza ibihuha ko ikinyamakuru Umuvugizi gikorana n’ishyaka rya PS Imberakuri, igice cy’uwitwa Mukabunane, wakoreshejwe n’izi nzego gusenya Maitre Ntaganda Bernard, uyoboye ishyaka ry’ukuri rya PS Imberakuri. Ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo kugirango izi nzego ziteshe agaciro inyandiko z’Umuvugizi zisomwa hirya no hino ku isi, ndetse no mu Rwanda.
Ibi bikaba birimo gukorwa n’urwego rw’iperereza rwa DMI kugirango ruzatwerere abanyamakuru b’Umuvugizi ibyaha bitandukanye, birimo iby’urukozasoni nk’ibyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba.
Ni muri urwo rwego na none DMI yabanje gutegura icyo gikorwa, inashyira ifoto y’Umuyobozi w’Umuvugizi (Gasasira Jean Bosco) kuri site y’ishyaka rya PS Imberakuri (fungura imbere kuri iyi site, urebe):www.psimberakuri-rwanda.org. Umuyobozi w’Umuvugizi nk’umwe mu bayobozi b’iryo shyaka.
Iyi nyandiko igamije gutanga abagabo n’impuruza, mbere y’uko izi nzego zisoza imigambi yazo mibisha zananiwe kugeraho yo gusenya ikinyamakuru Umuvugizi no kumaraho abanyamakuru ba cyo.
Ibi birimo kuba kandi mu gihe na none urwego rukuru rw’iperereza (NSS) rurimo gukoresha ambasade z’u Rwanda aho ziri hose ku isi, mu guhiga abanyamakuru b’Umuvugizi aho bari hose mu mahanga.
Source:Ubwanditsi bw'Umuvugizi.