Umwe mubashatse kwica Lt Gen Kayumba, yatorokeye mu Rwanda!
Urubanza rw’abashatse kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa rwakomeje kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2012.
Uwo munsi haje umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wavuzeko yabanaga na Amani Rukara, avuga ko Rukara yazanye n’uwitwa Vincent(watorotse igihe abandi bafatwaga akaba aba mu Rwanda ubu) bamubeshya ko hari umuntu wambuye Vincent amafranga bakaba bashaka ko ajya iwe kumwishyuza ariko bitwaje imbunda bakamukanga akayamwishyura, bamuha amafaranga akoreshwa muri Afrika y’Epfo(Rand) 20.000. Rukara na Vincent baragiye bamwereka igipangu uwo muntu atuyemo bamuha n’urufunguzo rwa portail! Bamubwira ko namara kwinjira hari umuntu mu rugo imbere uzamwereka icyumba uwo muntu araramo.
Bukeye baragaruka noneho bamuha andi 20.000 Rand ngo uwo muntu ahubwo azamwice aho kumwishyuza, arabahakanira ngo kuko bahinduye gahunda. Ariko Rukara amushyira ku ruhande ngo niyemere amafaranga, ni uko afatamo 5.000 Rand hanyuma 15.000 Rand abiha Rukara na Hassan Muhamed Nduli(uregwa wa kabili 2 asanzwe azwi mu mihanda ya Johannesburg nk’igisambo cyambura abagore amasakoshi yo mu ntoki) ni uko amaze gucakira ayo amafaranga yanga kujya kwica nkuko bari babimusabye!
Bukeye kabili abona kuri TV ko hari umunyarwanda ngo w’umujenerali warashwe, abona urupangu ni rwa rundi bamweretse ahita amenya ko ari ya gahunda bamubwiraga ngo ajye gukora.
Hagati aho hashize nk’iminsi 3, Rukara arongera amusaba ko niba ashobora kujya kurangiza wa mu generali bahushije ngo noneho baramuha 100.000 Rand! Ngo bazayabahera ku kibuga cy’indege. Aho urukiko rwamubajije impamvu ataburiye uwahigwaga avuga ko atari amuzi, atazi n’ukuntu yamugeraho ariko ko yagiriye RUKARA inama yo kujya kubibwira polisi, Rukara akamubwira ngo bazagende kuwa kabili ariko baje gufatwa mbere yaho! Uyu mutangabuhamya yafatiwe hamwe na Rukara mu ikubitiro ariko ararekurwa kubera ukuntu yisobanuye icyo gihe! Bamubajije bati Rukara muheruka kuvugana ryari? Ati mu cyumweru gishize ati ahora ampamagara n’ibi mvuga hano namubwiye ko aribyo nzavuga!
Ubuhamya buzakomeza ejo muri JEPPESTOWN MAGISTRATE COURT! Aha nabibutsa ko urubanza kugira ngo rwimurwe ni ukubera ko umucamanza urwumva ari uko yimuriwe mu gace ka Jeppestown akaba rero yaragombaga kurukomeza!
abaregwa muri uru rubanza ni:
1.Amani Uwimana alias Rukara,
2. Hassan Muhamed Nduli
3. Sadi Abu
4. Richard Bachishe wari umushoferi wa Kayumba
5. Hamedi Denengo Sepu ariwe warashe akaba ari umutanzaniya
6. Pascal Kanyandekwe akaba ariwe watanze amafaranga akanashaka abakora umugambi wo guhitana Lt Gen Kayumba.
Urubanza ruzakomeza ejo ku wa kane tariki ya 23 Gashyantare 2012 saa tatu za mu gitondo.
Hari andi makuru twabonye ku buryo aba baregwa bafashwe.
Uwitwa Kalisa Mubarak ufite aho bogoshera i Johannesburg niwe waba yarafatishije Amani Uwimana alias Rukara nawe afatisha 5 basigaye.
Ikindi kivugwa ni uko Rukara na bagenzi be bashatse guhitana Kalisa Mubarak arahunga kuko yari yamaze kumenya ko ari Lt Gen Kayumba Nyamwasa warashwe agahita aterefona Rukara amubwira ko niba arimubarashe Lt Gen Kayumba arabibwira Police. Rukara yahise agira ubwoba asaba Kalisa Mubarak kutabivuga.
Kalisa Mubarak bivugwa ko yamwemereye kutamuvuga kugirango adatoroka ariko yari yamaze kubibwira abantu. Kalisa Mubarak yaratashye ageze iwe asanga bamutegeye ku muryango iwe (Rukara na bagenzi be) amahirwe n’uko yababonye batari bamubona akabahunga.
Rukara yaje gufatwa Kalisa Mubarak amubeshye ngo naze amusange kuri salon ye (Kalisa Mubarak afite ahantu bogoshera) bavugane kuko yari azi ko Police yahageze kare! Baramufashe ntiyigeze aruhanya, abapolisi yabemereye ko aribubabwire byose uko bimeze, ni uko abandi bagiye bafatwa.
Twaje kandi kumenya ko bamwe mu bamaneko bo mu Rwanda bagerageje guashakisha aho Kalisa Mubarak akomoka mu Rwanda ngo barebe ko babona abantu bo mu muryango we bityo babashyireho igitutu bibe byatuma Kalisa Mubarak ahindura ubuhamya bwe.
Bivugwa kandi ko Leta y’u Rwanda yagerageje kuba yakoresha uburyo bwose kugira ngo abatangabuhamya babe bavuga ko batumwe na FDLR ariko biranga.
Twaganiriye n’abantu benshi bakurikirana uru rubanza badutangariza ko batangazwa cyane n’ibyo umunyamakuru wa BBC Abdallah Nzabonimpa atangaza ku bijyanye n’uru rubanza, ngo akenshi ntaho biba bihuriye n’ukuri. Hari n’abavuga ko Nzabonimpa agoreka amakuru ku bushake kubera ubushuti afitanye na Nyirubutama Jean Paul wari maneko muri ambassade y’u Rwanda muri Afrika y’Epfo (Hari n’amakuru avuga ko indege za Perezida Kagame zari zanditse ku isosiyete uwo Nyirubutama yari afatanije na Prof Ncuti Manasse)!
Ruben Barugahare
Rwiza News