LETA YA PAUL KAGAME IKOMEJE UMUGAMBI WAYO WO KUGIRIRA NABI IMPUNZI

Publié le par veritas

Réfugié rdaisMu rwego rwo guca intege no gucecekesha abatavuga rumwe nayo, Leta y’u Rwanda yohereje mu bihugu binyuranye ba Maneko bafite mission yo gukora ibikorwa bigamije kujijisha amahanga no guteza akavuyo mu mpunzi z’abanyarwanda hagamijwe kuzigirira nabi. Abo ba Maneko boherejwe rwihishwa mu bihugu birimo abanyarwanda benshi bahunze ubutegetsi bw’igitugu bwo mu Rwanda nka Uganda, Zambiya, Malawi, Mozambique, …


Nk’uko tubikesha bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda ziba mu gihugu cya Uganda, muri iyi minsi hari ba Maneko b’u Rwanda birirwa bakora urutonde rw’abanyarwanda b’impunzi baba muri icyo gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kampala. Ayo ma listes bayakora rwihishwa bagashyiraho umwirondoro w’abantu n’aho batuye, ndetse bagakusanya n’andi makuru yose yerekeye buri muntu.

Icyo bagamije nk’uko twabibwiwe na bamwe mu mpunzi babikurikiranye, ngo ni ukujyana ayo ma listes muri Leta ya Uganda bakabeshya ko ari urutonde rw’abanyarwanda biyandikishije ku bushake bifuza gutaha iwabo. Leta ya Uganda ngo iramutse yemeye icyo kinyoma, bikaba byafasha Leta y’u Rwanda guhiga abanyarwanda baba muri Uganda no guteza akavuyo mu mpunzi bishobora kuziviramo kwirukanwa ku ngufu mu gihugu kizicumbikiye.

Ikindi kigamijwe na ba Maneko b’u Rwanda i Kampala ngo ni ukumenya aho abanyarwanda b’impunzi batuye, bikaba byaborohera kuroba mo abo bashaka batavuga rumwe na Leta y’i Kigali bakabona uko babagirira nabi. Agace k’Umujyi wa Kampala ubu kaberamo ibyo bikorwa ngo ni ahitwa Nsambya, ariko barateganya kubikora no mu tundi duce twa Kampala.

Icyo gikorwa cyo gucengera mu mpunzi z’abanyarwanda no gukora urutonde rwabo n’aho batuye ngo kiyobowe n’uwitwa Jonh NGARAMBE akaba ariwe Maneko mukuru muri Amabassade y’u Rwanda i Kampala. Akaba ayoboye ikipe ya ba Maneko bavuye i Kigali n’abandi basanzwe biyita impunzi. Abo twashoboye kumenya ni Jackson RUTAYISIRE, John MBANJINEZA, na Fatuma UWARUGIRA.

Abanyarwanda b’impunzi baba muri Uganda cyane cyane I Kampala bakaba basabwa kwitonda no gushishoza kugirango batagwa mu mutego w’abakozi ba KAGAME boherezwa muri icyo gihugu biyoberanije bagamije kubagirira nabi. Baramutse bagize uwo bamenya muri abo, barasabwa kubimenyesha inzego z’umutekano.

Tubibutse ko aho i Kampala mu mpera z'umwaka ushize 2011 hiciwe umunyarwanda w'impunzi witwa Charles INGABIRE wari umwanditsi mukuru w'ikinyamamkuru UKURI NEWS, bikaba byaravuzwe ko icyo gikorwa kigayitse cyakozwe na  Leta y'u Rwanda.


 
Alexis  KAYINAMURA. 
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article