UMUVUGIZI WA M23 YATANGAJE KO GENERAL BOSCO NTAGANDA ARI MU MABOKO YA PEREZIDA JOSEPH KABILA

Publié le par veritas

UMUVUGIZI WA M23 YATANGAJE KO GENERAL BOSCO NTAGANDA ARI MU MABOKO YA PEREZIDA JOSEPH KABILA

 


Mu kiganiro yagiranya na  Radio France International (RFI) yo mu rurimi rw’igiswahili, umuvugizi wa M23 Lt Colonel Vianney Kazarama yabwiye umuyamakuru wa RFI  ko umutwe w’inyeshyamba wa M23 uyobowe na Colonel Makyenga, ko ngo ariwe watoranyijwe n’inama nkuru ya gisirikare (High Command Council) kugirango ayobore urugamba.


Umunyamakuru wa RFI abajije ko Colonel Makyenga yagiye mu ishyamba I Masisi asangayo General Bosco Ntaganda, Lt Col Vianney Kazarama yashubije ko ngo General NTAGANDA ataba muri M23, akomeza abwira umunyamakuru ko General Ntaganda ari mu ngabo za leta FARDC, ko bagomba kumubaza perezida Joseph Kabila kuko ngo igihe perezida Jaseph Kabila yazaga I Goma yatangaje ko ngo agiye gufata General NTAGANDA, ati “ikibazo cya General Bosco Ntaganda ntimukacyibaze M23 kuko atayibamo, muzakibaze perezida Joseph Kabila kuko aba mu ngabo za leta ya Congo  FARDC ”.


Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RFI, umuvugizi wa M23 Lt Colonel Vianney Kazarama yabwiye umunyamakuru ko icyicaro gikuru cy’umutwe w’inyeshyamba  wa M23 utaba I Masisi ko ngo ahubwo uba ahitwa I Rucuro. Lt Colonel Vianny Kazarama yaboneyeho no gusobanurira umunyamakuru ko M23 bisobanuye: “M” amasezerano, “2” taliki ebyiri “3” ukwezi kwa gatatu mu w’2009 ubwo CNDP yasinyanaga amasezerano na leta ya perezida Joseph Kabila. (Memorandum of 2nd /03/2009)=M23.


Umunyamakuru wa RFI amubajije niba bagiye gusubukura imirwano kuko ngo iminsi itanu leta yari yabahaye  yo kumanika amaboko bakava mu mashyamba  bakishyira mu maboko ya FARDC yarangiye, umuvugizi wa M23 Lt Colonel Vianney Kazarama yasobanuye ko icyo M23 ishaka ni uko habaho ibiganiro hagati ya leta n’inyeshyamba kugirango n’amahoro agaruke mu karere, ngo naho ibyo kuba leta yaratanze iminsi itanu ngo M23 ibe yishyize mu maboko ya leta ngo ntibishoboka, ahubwo urugamba rugomba gukomeza, kugeza M23 igeze ku cyo baharaniye kuva cyera.


Tubibutse ko mugihe M23 n’ingabo za leta ya Congo FARDC bitegura gusubukura imirwano, governori w’intara ya Kivu y’amajyaruguru akomeje gushishikariza impunzi z’abanyekongo gutahuka azibwira ko ngo imirwano yarangiye. Amakuru agera ku kinyamakuru inyabutatu.com aravuga ko ngo impunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda  ku Gisenyi zamuteye utwatsi, zimubwira ko ngo bazataha ari uko bumvise ko inyeshyamba zongeye kuvanga na FARDC.


Tubibutse ko kuva iy’intambara yatangira abaturage barenga 1,200,000 bakuwe mu byabo n’intambara, abarenga 3,000 bahungiye mu Rwanda, abarenga 7,000 bahungiye mu gihugu cya Uganda, naho abandi benshi bavuye mu byabo bahungira hirya no hino mu mashyamba ya Congo.


Ngoga Julius (inyabutatu)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article