Umunyeshuri Serugendo ahaye ikitegererezo urubyiruko rw'u Rwanda rw'uko rugomba kurwanya akarengane, ni uku no mu bihugu by'abarabu byatangiye !
Source : igihe
Mu Ishuri Rikuru ry’Icungamutungo n’Amabanki rya Kigali (SFB), haravugwa umunyeshuri witwa Serugendo Justin wari wahisemo kujya kwibera mu giti kubera kutishimira kwirukanwa n’ubuyobozi bw’ishuri.
Uretse uyu wimukiraga mu mwaka wa gatatu wafashe icyemezo cyo kujya kuba mu giti, abandi banyeshuri nabo ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bw’ishuri kuko buvuga ko uyu musore atari akwiye gukemura iki kibazo muri izi nzira, mu gihe abanyeshuri bo bavuga ko ubu aribwo buryo bwari busigaye bwo kugikemura.
Imvo n’Imvano ya byose
Ku itariki ya 12 Ukwakira 2011 nibwo uyu musore yagize atya afata urupapuro yandika akababaro yatewe n’uko bamwirukanye kandi ngo azira amaherere.
Mu ibaruwa IGIHE.com twabashije kubonera kopi ifite impamvu igira ati : “Nkeneye kurenganurwa”, Serugendo avuga ko yakorewe akarengane kugeza n’aho yirukanwe. Ikibabaje nk’uko abivuga ngo ni uko yambuwe amanota agera kuri 84 mu buryo nawe atasobanukiwe.
Mu gika cya gatatu n’icya kane cy’iyi baruwa ye, Serugendo yagize ati : “Nyuma yo kwiga amasomo agera kuri 24 niyishyurira amafaranga y’u Rwanda agera kuri 1,500,000 bikansigamo imyenda ikabije, Ubuyobozi bw’Ishuri bwiyemeje kunyirukana. Ikibabaje cyane ni uko banyirukanye nyuma yo kunyemerera kwimukira mu mwaka wa gatatu nkishyura amafaranga y’u Rwanda 283,000 nkiga igihe kingana n’ukwezi n’iminsi 8, nkanemererwa gukora ikizami ; none mu rwego rwo kunyambura ubuzima banyambuye amanota 84 ahwanye n’icyenda ku ijana (9%) kugirango ntazabona ahandi niga”.
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FUwo_mureba_uryamye_mu_giti_niwe_Serugendo_Justin.jpg)
Serugendo wari wanditse avuga ko azava muri iki giti ari uko Umuyobozi w’Ishuri Wungirije Ushinzwe amasomo (VRAC : Vice Recteur Académique), Polisi ndetse n’abanyamakuru bahageze [kandi koko bikaza kugenda uko yabishakaga] yanditse avuga ko yaje kwiga muri iri shuri yumva ko ariryo rizamugeza kure heza hifuzwa ariko ngo arabona urugendo rwe rurangiriye aha kandi arengana.
Abanyeshuri bagenzi be babyakiriye bate ?
Umunyeshuri w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatatu wanze ko IGIHE.com itangaza amazina ye ku bw’impamvu z’umutekano we, yavuze ko mugenzi wabo yakoze icyo yagombaga gukora n’ubwo yahuritse kubera kunyagirirwa mu giti ndetse imvura ikamucikiraho.
Uyu munyeshuri yagize ati :“Nkubwije ukuri twaragowe rwose ! Tugira ubuyobozi buvuga ko bushaka ireme ry’uburezi ariko ugasanga ari uguhonyora uburenganzira bwacu ; rimwe ugasanga batwibye amanota, ubundi ugasanga barakosora nabi... Ariko se ni gute umuntu yiga akagera mu mwaka wa gatatu atazi amanota ye ? Uzi ko kuva mu mwaka wa mbere nta manota y’ibizamini twakoze tuzi !?”.
Nibaduhe uburenganzira bwacu natwe turi abantu nk’abandi
Mu gahinda kenshi, kugera n’aho afatwa n’ikiniga akananirwa kuvuga, Alice wiga mu mwaka wa gatatu (nawe yanze ko dutangaza irindi zina rye) yavuze ko akarengane bakorerwa kataba mu zindi kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda.
Yagize ati : “Ubu ndagirango nkubwire ko nta muntu n’umwe wemerewe kuba yasubiramo ikizami yatsinzwe [Deuxième Session/Supplementary], ikibabaje cyane ni uko n’iyo waba wari urwaye wenda gupfa cyangwa wapfushije umuntu utaza ngo baguhe icyo kizamini ugikore (iki bacyita special), ahubwo bategeka umuntu akagikora nk’uwagitsinzwe (Re-take) kandi iyo ugitsinzwe bahita bakwirukana nta kabuza”.
Ubwo twamubazaga uko yakiriye icyemezo cya mugenzi we imvura yacikiyeho ari mu bushorishori bw’igiti, yagize ati : “N’ubwo uyu mwaka nagize amahirwe sintsindwe nk’ubushize, nshyigikiye mugenzi wanjye kubyo yakoze kuko yaharaniraga uburenganzira bwa twese ; uretse n’ibyo kandi nta wakwishimira ko birukana mugenzi we ku ishuri kuko igikurikira iyirukanwa ry’umuntu ari ukujya kwangara no gupfa nabi”.
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FUmuyobo_w_ishuri_uwambaye_umweru_yagerageje_ku_mumanura_ariko_birananirana.jpg)
Ubuyobozi bw’abanyeshuri burabivuga ho iki ?
Mi gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo twageraga kuri SFB twaganiriye n’abanyeshuri batandukanye, ubuyobozi bw’abanyeshuri ndetse n’ubuyobozi bw’ikigo. Umuyobozi w’abanyeshuri yadutangarije ko abandi banyeshuri nta kibazo bafite, icyakora ngo Serugendo we kuva kuri uyu wa kane tariki ya 13 Ukwakira 2011 ubwo yamanurwaga mu giti yari yajyanywe mu bitaro by’ i Kanombe aho arimo gukurikiranwa n’abaganga bita ku ndwara zo mu mutwe (gusa ubu ngo ameze neza).
Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bw’abanyeshuri muri SFB, ngo byari bisanzwe ari itegeko ko umunyeshuri wese utsinzwe isomo rimwe ashobora kuryimukana, akaba yarikora ageze mu wundi mwaka ariko ngo iyo muri uwo mwaka ahageze agatsindwa irindi somo na rya rindi ataritsinze ahita yirukanwa. Ibyo rero ngo nibyo byabaye kuri Serugendo uvuga ko ibi ari akarengane gakomeye.
Asubiza ku bandi banyeshuri 36 bafite ikibazo nk’icya Serugendo (birukanywe muri SFB), Umuyobozi w’Abanyeshuri yagize ati : “Twandikiye Umuyobozi Mukuru wa SFB tumusaba kuvugana nawe ngo turebe ko hari icyakorwa ngo aba bantu bakomeze amasomo yabo ariko turacyategereje kugeza n’ubu, wenda hari ikizakorwa”.
Amategeko yashyizweho uyu mwaka akomeye kurusha amabuye
Mu myaka ishize umuntu yabaga yasibye ikizami kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, kubyara, gupfusha umuvandimwe, cyangwa indi mpamvu yose akaba yakwemererwa gukora ikizami (Special/Supplementary) ariko muri uyu mwaka wa 2011-2012 siko bizagenda.
Ibi kandi bishimangirwa n’ingingo ya 40 y’amategeko ya SFB nk’uko bigaragara ku rubuga rw’iri shuri, ivuga ko umuntu wese utazakora ikizami ku mpamvu izo arizo zose atazemerwa kugikora uretse kuzagisubiramo ubwo kizaba gikorwa ikindi gihe (Re-take).
Aha abanyeshuri bavuga ko batumva ukuntu ishuri ryashyiraho itegeko rizatuma batsindwa, ndetse bakirukanwa kuko bavuga ko igihe umuntu uzaba atakoze isomo kandi wenda yari arwaye byazamuviramo kwirukanwa.
Ubuyobozi bwo bubivugaho iki ?
Ubuyobozi buvuga ko icyemezo cyafashwe n’uyu musore kigayitse, kuko ngo babona atari bwo buryo ikibazo cyakagombye gukemukamo ; ariko ku rundi ruhande abanyeshuri bagenzi be babyishimiye ndetse bavuga ko n’ubwo uyu munyeshuri yacikiweho n’imvura ariko yakoze n’ibyo undi wese yakora kubera ko ngo barambiwe gukandamizwa.
Umuyobozi wa SFB wungirije ushinzwe amasomo (VRAC), Dr Papias Musafiri avuga ko kuba haragiyeho iri tegeko ritemerera umuntu gukora Special/Supplementary Exam ari ukugirango abanyeshuri barusheho kwiga ndetse batsinde neza.
Agira ati : “Iyo umuntu ahora atsinda amasomo ye yasubiyemo ikizami (repeat/ Dexième session), arangiza Kaminuza afite amanota macye ku buryo nta hantu yajya gusaba akazi cyangwa kwiga Master’s ngo bamwakire kubera ayo manota. Rero twashyizeho iri tegeko ngo abantu barusheho kugira ireme mu myigire”.
Si ubwa mbere muri iri shuri abanyeshuri n’ubuyobozi barebanye ay’ingwe kuko n’umwaka ushize ubwo hirukanwaga abanyeshuri basaga 200 kubera ko ngo batsinzwe byari byakuruye umwuka mubi, icyakora nyuma byaje gukemuka.
Ndr: Hari imvugo yateye ivuga ngo "Intore ngiganya ahubwo ishaka ibisubizo" iyi mvugo ibwiye iki urubyiruko n'abaturage bari mu karengane kanyuranye baterwa n'abiyita abayobozi ? Abaturage nibarya Karungu izo mbunda mwitwaza muzazita mwiruke !!
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FUmuyobozi_wa_SFB_mu_bushorishori_ajya_kumanura_Serugendo.jpg)
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FDr_Papias_ufite_umutaka_arimo_kureba_umunyeshuri_wiryamiye_mu_giti.jpg)
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2Fahbn.jpg)
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FAbanyeshuri_bari_bashungereye_ari_benshi.jpg)
/http%3A%2F%2Famakuru.igihe.com%2FIMG%2Fjpg%2FKu_bwa_burembe_yageze_aho_yemera_ku_manuka_mu_giti.jpg)