Irani iraburira ibihugu byakiriye ku butaka bwabyo ingabo z’Amerika.

Publié le par Veritas

Mu itangazo ryasohowe n’umutwe w'ingabo ushinzwe kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu (Revolutionary Guards), ryatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Irani ndetse rikanasubirwamo n’ikinyamakuru « Le Monde », uwo mutwe wasabye ibihugu byakiriye ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi bikemerera ko ubutaka bwabyo bukoreshwa mu kugaba ibitero kuri Irani, ko ibyo bihugu bigombwa kwitegura kugabwaho ibitero byo kwihimura n’ingabo z’igihugu cya Irani biri ku rugero rumwe rungana n'ibitero Irani igabwaho.

Iryo tangazo rigira riti: «Kubera ko nta rwego mpuzamahanga rubasha guhagarika ibitero by’ingabo z’Amerika, nta yandi mahitamo dusigaranye uretse gukurikiza itegeko rya Korowani rigira riti: Umuntu wese ukugabyeho igitero, nawe ugomba kumwihimuraho ukamugabaho igitero kiri ku rugero rungana  n’igitero yakugabyeho».

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko mu gitero cya 18 cyiswe « Nasr 2 », cyagabwe n’uwo mutwe ku ngabo z’Amerika zari ziteraniye mu kigo cyazo gishinzwe gutera inkunga ingabo zirwanira ku butaka kiri ahitwa « Arifjan » muri Koweït, cyahitanye abasilikare benshi b’Amerika.

Uwo mutwe watangaje kandi ko wakoresheje drone ugasenya radari yari ku birindiro by’Amerika biri ahitwa « Ali Al-Salem », ndetse ukaba waranasenye « Hangari » (ububiko) yakoreshawaga n’ingabo z’Amerika mu gusana no kubika intwaro zinyuranye zirimo drone n’ibikoresho byakoreshwaga n’izo ngabo. Icyakora, ibi bivugwa n’Ingabo z’uyu mutwe ntibirashobora kwemezwa n’inzego zigenga zidafite aho zibogamiye zigenzura amakuru.

Ikibazo gikomeje kwibazwa n’abantu benshi ni ukumenya uburyo iyi ntambara ishobora guhagarara kuko bigaragara ko ibangamiye isi yose ndetse ikaba ishobora no gusatira ibihugu byinshi bitari mu burasirazuba bwo hagati gusa. Intambara ya kabiri y’isi yose ijya gutangira, Adolf Hitler yasuzuguye umuryango w’ibihugu SDN (Société Des Nations) maze agaba ibitero byo kwigarurira ibindi bihugu kugeza bibyaye intambara ya 2 y’isi yose.

Muri iki gihe naho, Donald Trump yasuzuguye ONU yasimbuye SDN maze akaba yaratangije intambara zo kwigarurira no gupfukamisha ibindi bihugu, kuri we amategeko mpuzamahanga ntacyo avuze, yica umukuru w’igihugu ashatse agakiza uwo ashatse nk’uko yabikoze kuri Maduro wa Venezuela, ariko aha kuri Irani ho, ibintu biri kuba ibindi kuko ikomeje kwihagararaho n’ubwo abayobozi bayo hafi ya bose bishwe! None se Irani nikomeza kwihagararaho, iyi ntambara izagarukira he ?

Veritasinfo.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article