Umunyamerika Jennifer G Cooke aratanga impuruza y’uko u Rwanda ruzabamo impinduka za politike zitari nziza mbere y’umwaka w’2020 !

Publié le par veritas

Africom.pngUmutwe w’ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika ukorera muri Afurika (Africom) wahaye amabwiriza kandi unafasha Jennifer Cooke gukora ubushakashatsi mu bihugu 10 birimo n’u Rwanda bishobora  kubamo impinduka itoroshye ya politike mbere y’umwaka w’2020.

Bitewe n’imyivumbagatanyo y’abaturage yazanye impinduka mu bihugu bya Tuniziya ,Misiri na Libiya ,izo mpinduka zikaba zikomeje no kwigaragaza mu bindi bihugu byo muburasirazuba  bwo hagati, ibihugu by’ibihangange bishinzwe kubungabunga amahoro ku isi bimaze kumenya neza ibimenyetso bigaragaza ko izo mpinduka za politiki zigiye kuba mu gihugu ibyo bimenyetso byagaragayemo !

Impinduka yabaye muri biriya bihugu yatunguye ibihugu by’ibihangange kuburyo bitashoboye no kubona uburyo birengera inyungu zabyo ziri muri ibyo bihugu, ibyo bihugu bikomeye byahise bishakisha uburyo birengera inyungu zabyo byitwaje iturufu y’ubutabazi (humanitarian pretext). Kuva izo mpinduramatwara zitewe n’abaturage zatangira kwigaragaza muri ibyo bihugu by’abarabu, ibihugu by’ibihangange byahise bifata ingamba zo kwiga neza icyo kibazo kugirango bijye bifata ingamba hakiri kare bidatunguwe nkuko byagenze. Mu rwego rwo gukurikiranira hafi ibihugu bishobora kuvukamo imvururu,ibyo bihugu bikomeye byakoze ubushakashatsi bwerekana impamvu nyamukuru zishobora gutera impinduka mu gihugu ; ibikorwa bishobora kuva kuri izo mpinduka (scenario),kureba ingaruka zaturuka kuri izo mpinduka no kwiga uburyo bwo kurwanya ingaruka mbi zaba zigaragaje.

Urwanda rero rukaba ruri mu bihugu byakozwemo ubwo bushakashatsi buyobowe n’Umunyamerika witwa  Jennifer G. Cooke abitumwe n'ingabo za Leta zunze ubumwe z'Amerika zishinzwe umugabane w'Afurika arizo AFRICOM. Munyandiko uwo mushakashatsi yasohoye,akaba yaragaragaje ibikorwa bishobora gukurura impinduka za politike zitari nziza ku gihugu cy’u Rwanda mu myaka iri imbere. Ibyo bikaba bigaragazwa n'ibimenyetso bikurikira :

1. Kuba leta y’u Rwanda yakomeza gucunga nabi umutungo w’igihugu: Ibyo bishobora kuzatuma habaho igabanuka rikabije ry’imfashanyo y’ibihugu by’amahanga hakabaho isumbana rikabije mu butunzi buri mu Rwanda bigakurura imvururu.
2. Bitewe n’umutekano muke ukomeje kugaragara muburasirazuba bw’igihugu cya Congo,bishobora kuzorohereza imitwe ya gisilikare irwanya leta ya Kagame Paul.
3. Haramutse hagize umunyapolitike wo mu rwego rwo hejuru  muri FPR wicwa, byakurura imvururu mugihugu. Kimwe nuko haramutse hagize umuntu umwe wo mubarwanya ubutegetsi wicwa, bishobora gutuma abaturage bivumbagatanya.
4. Kagame aramutse ashatse kwiyongeza indi manda y’ubuperezida, cyangwa akibeshya agashaka gusimburwa numwe mubyegera bigize agatsiko ke, ibyo nabyo byahita bikurura imyivumbagatanyo mugihugu.

Mu Rwanda, FPR ntituma harumuntu ugira icyo avuga ; Jennifer avuga ko uko gufunga abantu iminwa ukababuza kuvuga ibyo batekereza, ukongeraho no gupfukirana demokarasi mu gihugu, birushaho guha abarwanya ubutegetsi bwa Kagame  imbaraga, ngo bigobotore icyo gitugu.

Mukwezi kwa Mutarama 1994, urwego rw’ubutasi rw’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA ) rwitwa CIA rwari rwagaragaje ko, FPR niyibeshya ikica Perezida Habyarimana kugirango ifate ubutegetsi, ko icyo gikorwa kizahitana abantu bari hagati ya 300 000 na 500 000. Kuya 6 Mata 1994 Perezida Habyarimana Juvénal yarishwe  jenoside ihita ikurikiraho. Kuva ubwo, igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Ametika (USA) cyabashije kugera kunyungu cyashakaga muri kariya karere u Rwanda ruherereyemo.

Muri iyi nyigo yakozwe na Jennifer, harimo ibintu bishobora kuzaba mumyaka yavuba aha.

Ikibazo umuntu yakwibaza: Ese igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) kimwe nabandi baterankunga bo hanze, bazemera ko izo mpinduramatwara ziba, hanyuma bagerageze batabare mugihe  imvururu nkizo zaba zishaka kugira ibyo zangiza (cyangwa abo zihitana)?

Duhereye kubyahise, cyane cyane mumyaka micye dusize inyuma, ni byiza ko abanyarwanda bunva ko umutekano n’ahazaza habo hari mubiganza byabo. Uko ibintu bizagenda, ntawakwizera ko USA kimwe nibindi bihugu byo hanze bifasha leta ya Kagame, byazagira icyo bikora ngo bitabare abanyarwanda, kuko usanga ibyo bihugu bimufasha ariko nabyo byishakira inyungu zabyo bwite kuburyo gushaka ibyiza byagirira abanyarwanda akamaro ntacyo bibwiye ibyo bihugu!

Mushobora gusoma iyi raporo kuburyo burambuye : kanda aha

Source :therisingcontinent.wordpress.com

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Kwigira ba Rwivanga muri byose nibyo bizahirika ingoma yanyu.Nonese ko abamarine ari abasirikare uwo bari
bakurikiranye ni umusirikari waba wakoze icyaha cyo kwiba?Kandi muri icyo gihe nabwo bari kumushyikiriza inzego zishinzwe ubutabera mu gisirikare niba atariko byagenze ikindi  cyonyine
cyabaha ububasha bwo gufata uriya mugabo ni uko icyaha cyaba cyabereye mu kigo cya gisirikare cyangwa se hariho ubufatanyacyaha hagati yuyu mugabo n'umusirikare cg se n'abasirikare .Bitari ibyo
bivanze kandi bahungabanije umutekano aho kuwubungabunga.Nimwubahe Polisi mwishyiriyeho cg muyivaneho aho kwitwaza inshingano mudahabwa n'amategeko. Nimwubahe amategeko mureke kugira igihugu
cyacu urutobero.

Répondre
P

Umwaka mwiza banyarubuga badutarira bakanadutangariza inkuru,

Ndabasaba kohereza ziriya nkuru ndetse na commentaire nziza zitambuka kurubuga rwanyu kujya muzohereza no kuzindi mbuga

nkiyi nkuru y'umunyamereikJennefer G Cook

Buriya butumwa bwifuriza abanyarwanda umwaka mushya udasanzwe ku Rwanda n. abanyarwanda.

Ngo none kunkengerozo z'urwanda haba hari kubera amanana y'abaturage bose?

Bimeze bite

nimutare ibyayo manama mugire n'inama abaturage

Répondre
L

Hari abantu bari i Kigali bakomeje koherereza  ubwanditsi bw’urubuga leprophete.fr amakuru avuga ko
muri uyu mugoroba i Kigali hamaze guterwa ibisasu byakomerekeje abantu benshi cyane.

Na none kandi ngo hakwiriye impuha ko muri iri joro bamwe mu basilikari bakuru bashobora gukora
Kudeta !

Twabanje gusuzugura izo nkuru tugira ngo ni ibihuha bidafite ishingiro kugeza ubwo twumvise umuvugizi wa
Polisi Theos Badege atangarije BBC- Gahuzamuryango ko hari igisasu cyatewe i Remera koko kikaba ngo cyakomerekeje abantu 18. Ariko hari n'amakuru yemeza ko abakomeretse ari benshi cyane ndetse
ngo hari n'ababa bahasize ubuzima.

Abagabye icyo gitero ngo ntibaramenyekana , Polisi iracyakora iperereza.

Haramutse hari abafite amakuru y’imvaho bayatugezaho  natwe tukayageza ku basomyi.

Hagati aho twifatanije n’imiryango y’ababuze ababo bakomeje kuzira akamama.

Turakomeza gukurikiranira hafi iby'iyo nkuru y'incamugongo.

Répondre