Ubutegetsi bwa Kagame n’Agatsiko ke bwokamwe n’icyaha cy’inkomoko : gusubiza rubanda mu buja !

Publié le par veritas

N'iyo baraye inzara bahatirwa kugura inkweto kugira ngo bateze ubucuruzi bwa Kagame imbere ! Ng'iryo iterambere yazaniye u Rwanda !

Source: leprophete

Iyo witegereje neza uko ubutegetsi bwa Kagame bufata nabi  abaturage b’u Rwanda, uhita wiyamira uti icyaha cy’inkomoko ntaho cyagiye ! Gushaka GUHAKA abandi… guhaka nabi abaturage b’igihugu cyose (exploitation du peuple par une infime minorité au pouvoir) no KWISHONGORA. Abaturage barakora bakagorwa, bakicwa n’inzara n’amavunja  ari ukugira gusa ngo Agatsiko kifatiye ubutegetsi kabukoreshe mu kwikungahaza birenze igipimo ! Maze ngo nikamara kurengwa kajye kanyara mu kanwa abaturage bakabeshejeho ! Kice abaturage nikarangiza kabyigambe ! Gakeneshe abaturage nikarangiza kabishongoreho ngo igihugu cyageze ku iterambere rikataje!

Ubutegetsi bwa Kagame ntaho butaniye n’ubuja bwari bwubakiyeho ingoma ya cyami , aho rubanda yakoraga imirimo yose y’ubucakara n’uburetwa (kubaka amazu y’ abategetsi, kubahingira, kubatura, kubataramira…) kandi ibyo byose bigakorwa nta gihembo kindi uretse ikiboko !

Ubu rero mu Rwanda Kagame yagaruye ibyo rubanda yari yaranze: ubuhake, ubuja, uburetwa n’agasuzuguro kabiherekezaga! Umutungo w’igihugu wose uva mu misoro ya rubanda no mu bikorwa byabo yawugize uwe n’umuryango we gusa: aragura indege ze bwite uko ashatse, aranyaga amasambu abaturage uko abyumva, arabasenyera amazu, arashahura abagabo b’abakene kugira ngo badakomeza kubyara, aracuruza abana b’abakobwa abashumurira abazungu bamuha amafaranga…yose akishyirira mu mufuka we ! Yarangiza agafata indegeburi week-end akajya gukina Tennis n’abaherwe bo muri Amerika,  kandi iyo ndege ikarihwa ibihumbi by’amadorali asohotse mu isanduku y’igihugu !

Ubuzima bw’umuturage ntacyo bubwiye Kagame ! Abana barirukanwa mu ishuri kuko igihugu cyanze kubafasha, baricwa n’inzara n’indwara z’amoko yose …mu gihe  Kagame yiberaho nka CYARADAMARAYE ! Igishishikaza Kagame ni ukumenya umubare w’amafaranga umuturage yakwinjiza kuri konti ye bwite , naho ubundi nta kindi apfana n’izo NJIJI nk’uko yigeze kwita abaturage kera akiri ku rugamba ubwo yahaga Inkotanyi ze itegeko ryo kujya batsemba abaturage bose basanze ku nzira ngo kuko iyo babonaga Inkotanyi ziteye bahuruzaga abasilikari ba Habyarimana!

Nibyo koko na n’uyu munsi Kagame abona Abenegihugu bose nk’INJIJI. Ariko rero nanjye iyo ndebye nsanga koko Abanyarwanda twese(uretse Kagame n’Agatsiko ke) turi INJIJI mbi ! Iyo tutaza kuba INJIJI nk’uko Kagame atubona, ntitwajyaga kwihanganira kuyoborwa n’Umwicanyi n’umujura nka Kagame ngo imyaka ibe ibaye 18! Turi INJIJI pe !  Turi INJIJI mbi cyane ,nanjye ndabyemeye! Uzi ko biteye ubwoba !Turacyari INJIJI kandi tuzakomeza tube INJIJI kugeza umunsi twiyemeje kurya karungu tugahagurukira rimwe tukavudukana uriya mutindi n’Agatsiko ke k’Abasajya b’abicanyi n’abambuzi badasiba kutunyara hejuru!

Bene ubu butegetsi umuntu yabwita ngo iki?

Hari igihe kigera abana bari kubyiruka (imyaka 13-17)bagakunda ibiryo cyane ! Baba babiterwa n’uko umubiri wabo uba urimo guhinduka cyane( kubyibuha, kumera amabere, amabuno, ibyaziha….) bityo ukaba ukeneye ingufu nyinshi ! Abo bana nta kindi kigaruka mu biganiro byabo uretse IBIRYO! Ntacyo batakora ngo babone icyo barya! Nyabuna abashinzwe urwo rubyiruko mujye mukora uko mushoboye kose mubahe icyo barya gihagije!

Kagame na we ameze nk’abo bana! Wagira ngo ni umuntu wishwe n’inzara igihe kirekire cyane ku buryo atazigera abona ibimuhaza! Arasahura ntaruha! Arashaka kurya igihugu cyose wenyine gusa ! Ikibazo ni uko mbona atanashyira uturaso ku mubiri ! Mu by’ukuri Kagame ni umurwayi : arwaye INZARA ! Iyi ndwara ni nshya kuko nta wundi mutegetsi w'u Rwanda twigeze kubona usonzeye iby'isi ku buryo bukabije nka Paul Kagame! Azahaga ryari? Iyi ndwara nta wundi muti igira uretse gufata uyirwaye agafungirwa kure y’abantu bazima kugira ngo nabo atabanduza iyo ndwara mbi cyane y’inzara, yica benshi kurusha na za SIDA ! Ubu BUTEGETSI BW'INZARA bushingiye kuri Kagame bukaba bumaze kuyogoza Akarere k'Ibiyaga bigari nibudahagurukirwa ngo bucibwe mu Rwanda bityo bugende nk'ifuni iheze, buracyisasira imirambo itabarika!

Uko byamera kose, Abanyarwanda nibakomeza kurebera Kagame azagera aho ajye arya n’abantu! Ubundi se kubarya kundi ni ukuhe birenze kwicisha inzara abana bato ashinzwe ? Kurya Abenegihugu birenze kubicira ubusa abahora ko ashaka kubambura udusambu twabo ngo umugore we Janeti abone aho ahinga indabo azagurisha mu Bazungu ! Naragenze ndabona!

Umwanzuro

Gusubiza Abanyarwanda mu buja  ni yo politiki yonyine  Kagame azi kandi niyo ateganya gukomeza  gushyira mu bikorwa yifashishije ikinyoma n'iterabwoba ! Ubu rero nitwe dukwiye kureba niba twemeye gukomeza kuba INJIJI z’abacakara mu gihugu cyacu cyangwa niba twahaguruka tukivumbura ku butegetsi bw’aka Gatsiko, tugashyiraho Leta yubahiriza ukwishyira ukizana (liberté) no kureshya ku banyarwanda bose (égalité). Njye rwose ndumva intege zo gukomeza kwihanganira akarengane kagirirwa rubanda muri iki gihugu zinshiranye, uwankoraho ngo twivumbagatanye, duhirike aba Banyendandende batugize imbohe,  namukurikira ntazuyaje! Ndategereje !

Kamatari JM

Kigali.

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ariko KAMATARI we mwagiye muvugisha ukuri. Ubona ko abanyarwanda ari ibicucu. Ubona se kwandika ibi hari uwo ushitura. Ibihugu byose, imiryango mpuzamahanga iha KAGAME ibikombe kubera gufata neza
abaturage be, kubayobora neza, guhora ashishikajwe n'iterambere ari INJIJI. Uyu munota abanyeshuri bo muri UNIVERSITE ya PENSYLVANIE bari mu rugendo shuri kureba iterambere ryiruka mu Rwanda,
wowe uragenda ugafata amafoto utoraguye hirya no hino ukayashyiraho bya commentaires bidafite shinge na rugero, abanyarwnda twarahumutse di, witurangaza udasebereza RUDASUMBWA, aho atugejeje
nitwe tuhazi, wowe urashaka iposho ry'abazungu. Sois sincère naho ubundi uracurangira abahetsi. Nuvugisha ukuri tuzakumva, naho ubundi tu te ridiculises. Mumutuke ariko twe tuzi agaciro ke
tumwita RUDASUMBWA.

Répondre
K

Bimaze kugaragara ko leta ya Kagame yafashe ibinyamakuru byose! aba bana bari batangije ikinyamakuru kuri interneti kitwa IGIHE.COM cyatugezagaho
amakuru anyuranye arimo n'ihungabana ry'umutekano , none ubu ibisasu biraturikira ikigali bigahitana abantu ,inkuru ikagera i burayi ibinyamakuru mu gihihugu harimo n'IGIHE cyageragezaga
bigaceceka kuko Intore zavuze ko nizongera kwiyicira abantu igihe kikiha kubyandika nacyo bazagifunga!

Ubu kandi wasanga barimo bafunga inzirakarengane ngo zateye ibisasu kandi ari intore zabikoze, niba atarizo kuki Kagame abuza ibinyamakuru kuvuga akaga abanyarwanda barimo! Genda Rwanda
waragowe!

Répondre
B

Amakuru atugeraho aravuga ko ahitwa Nyabisundu, i Remera, mu mujyi wa Kigali haturikiye igisasu.

Umuvugizi wa polisi, Theos Badage, yabwiye BBC ko hakomeretse abantu 18.

Icyo gisasu gishobora kuba ari icyo mu bwoko bwa grenade, polisi yavuze ko yatangiye iperereza.

Polisi iravuga ko inkomere zajyanywe mu mavuriro rya Kibagabaga, polisi na CHK.

Inkuru irambuye kurikira amakuru yacu ya 18.30

Répondre