Ukuri ni ukuhe kuri za jenoside zakorewe Abanyarwanda?(leprophete.fr)
Ijambo Ukuri rifite igisobanuro cy’ingirakamaro kandi ryavuzweho byinshi. Urugero Bibiliya iravuga iti: “muzamenya ukuri maze kubabature (Yh 8:32)”.Uretse aha muri Yohani kandi ijambo ukuri muri Bibiliya rivugwa inshuro zirenga 200. Yezu nawe yagize icyo avuga kuri iri jambo aho agira ati “Ni jye Nzira ukuri n’ubugingo”(Yh14:6) nyamara mu gihe yari agiye kwicwa Pilato yaramubajije ati ukuri ni iki?(Yh 18:38). Yezu yaramwihoreye kuko yari azi ko yigiza nkana. Mu by’ukuri iyo witegereje ibyabaye mu Rwanda no ku Banyarwanda, ukumva uko abantu babivuga kandi buri wese abyita ukuri, nawe uwakubaza ati “ukuri ni iki”wakwicecekera nk’uko Yezu yabigenje.
Mu buzima busanzwe ukuri ni igisobanuro gihabwa ibyabaye, ibyakozwe cyangwa se ibyavuzwe ku buryo kwemeza ibinyuranye nabyo biba bitakiri ukuri. Dufashe urugero, niba habaye impanuka nyuma hakagira uza akatubwira ko nta mpanuka yabaye ni ukuvuga ko anyuranyije n’ukuri kuko nta kuri kubiri gushobora kuvuguruzanya. Ntihashobora kubaho impanuka no kutabaho kw’impanuka mu gihe kimwe n’ahantu hamwe.( L’accident ne peut pas avoir lieu et ne pas avoir lieu à la fois). Uko bwije n’uko bucyeye hagenda habaho uburyo kwo kwemeza ikiri ukuri abantu bakwemeranywaho. Mu gushakisha ukuri hakoreshwa philosophies zitandukanye harimo iyitwa positivisme, ni ukuvuga gusuzuma ibimenyetso hifashishijwe ubuhanga ( test scientifique) mbere yo gufata icyemezo. Ibi bimenyesto tuvuga hano rero bigomba kuba byegeranyijwe n’abantu bizewe kandi bazwiho ubudakemwa. Utanga amakuru nawe agomba kuba azwiho kuba umunyakuri kugira ngo imyanzuro y’ibizava mu busesenguzi bizaze bijyanye koko n’ukuri.
Ikibabaje ni uko muri iki gihe ujya kubona ukabona ikinyamakuru kizwi cyane nk'ikibogamiye ku ishyaka rya politiki ryamenyereye kubakira ku kinyoma gitanze amakuru maze agafatwaho nk’ukuri. Biteye agahinda. Muri iyi nyandiko isa n’iyigeze gusohoka mu rurimi rw’igifaransa (http://www.echosdafrique.com/20110507-genocides-rwandais-quelle-bizarrerie-de-verites ) ndagaragaza uburyo jenoside zakorewe Abanyarwanda zigomba kuvugwa uko zagenze niba dushaka kubaka u Rwanda ruzira umwiryane, u Rwanda rw’abunze ubumwe, Abanyarwanda twese. Impamvu mvuga jenoside mu bwinshi ni uko ibimenyetso bimaze kwegeranywa bigaragaza ko mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi nyuma igakurikirwa n’iyakorewe Abahutu nk’uko Mapping Report yabigaragaje.
Muri iki gihe, Isi yigabanyijemo ibice bibiri hakurikije “ukuri” buri gice gishaka kumva. Ubu nanjye nandika ibi hari benshi bashobora guhita bareka gusoma bakabanza bagakora ubushakashatsi ngo bamenye igice mperereyemo, niba ndi Umututsi warokotse jenoside, niba ndi umuhutu wakoze jenoside, n’ibindi n’ibindi. Kuri abo bakora ibyo ni uko batekereza ko umuhutu afite ukuri kwe n’umututsi akagira ukwe. Nyamara nta kuri kubiri kubaho ku kintu kimwe.
“Ukuri” kwa mbere:
Iyi version y’ “ukuri” igira iti: “Abatutsi mu Rwanda baratereranywe kuva ahagana mu myaka y’1960 umwami amaze kwirukanwa ku butegetsi, jenoside yateguwe mu gihe cy’imyaka 30 ihitana miliyoni y’Abatutsi ikozwe n’ubutegetsi bw’Abahutu, bityo buri muhutu wese azitwa umu jenosideri uko amasekuruza azasimburana n’amasekuruza ». Amashyi ngo kacikaci!
Uku “KURI” kwa FPR-inkotanyi n’abambari bayo niko ikoresha ngo igire imbaraga ngo zo kurwanya umugambi ivuga ko utarangiye wo kumara Abatutsi bakiriho (unfinished business)! FPR isobanura uku “kuri” kwayo ikongeraho kuba FPR yarirukanye ingabo zakoze jenoside, gushyira gahunda mu gihugu no gusubizaho inzego z’ubutegetsi, kurwanya abakoze genocide n’ibindi, nyamara hagacecekwa ibyasenyutse haba mu bukungu no mu mibanire y’Abanyarwanda.
Bamwe mu babyumva bahita bakunda by’agahebuzo uyu mutwe w’ “Abana babayeho nabi mu buhungiro » nyamara bakaba bagenzwa no kunga abiciwe n’abishe! Iyo bigeze ku bantu bagira amarangamutima asumba ubushishozi avanzemo amaco y’inda nk’umuvugabutumwa w’umunyamerika witwa Pasteur Warren bo bahita basaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ngo bafatanye n’abandi kurwubaka! Kuri Warren n’abasangiye nawe ibitekerezo, bagizwe impumyi n’ibiragi; ntibashobora gufungura amaso ngo babone ko Madame Ingabire Victoire ari umwere ntaho ahuriye n’iterabwoba, ntibabona ko Inkiko GACACA bwari uburyo bugezweho (modern) bwo kwihimura, ntibabona ko ibiganiro mpaka ku Banyarwanda mu nama rukokoma ari umuti mwiza ku Banyarwanda, ntibabona ko Gahima, Karegeya, Kayumba na Rudasingwa baciriwe imanza mu Rwanda kuko bavanguye na Kagame! Warren na bagenzi be ibi ntibabibona.
Uku “ kuri kw’ abamalayika ngo bavuye mu ijuru baje guhagarika jenoside rero”twaragutojwe dushyirwa mu ngando ngo tukumire bunguri ( njye nakoze izigera kuri eshatu), ku mirenge no mu tugari biba nk’ibyo, reka sinakubwira. Amahanga yarakubwiwe, Abahanzi barakuririmbaaaa….Muzi se icyo ibi byabyaye? Iyumvire nawe uko uyu mukecuru yambwiye:
“Ahitwa mu Kanage higeze gutera inturo zikajya zifata inkoko zikazitwara. Abaturage bagera aho batangira kujya bakora amarondo ngo batangire izo nturo zari zigiye kubamara ku matungo magufi azwiho uburyohe. Umugoroba umwe inturo y’ingabo n’ingore yayo ziba zigiye gushaka inkoko yo kurarira (supper), nuko abari ku burinzi baba baziteye imboni. Ni uko barakomera bati nimutangire, nimutangire zitwaye inkoko. Inturo zibonye zisumbirijwe zishyira hasi amatungo y’abandi. Gusa rero ibi ntibyatumye inturo baziha agahenge ahubwo bakomeje gutangatanga. Nuko ingore ibaza ingabo iti: “ariko se ko twaretse inkoko zabo ikindi badushakaho ni iki?” Ingabo irayisubiza iti: “ariko uziko abagore musetsa koko?” Yongeraho iti “ ese wagize ngo baratwirukaho ko twibye inkoko? Reka da. Baratwirukaho kuko turi inturo”.
Ibi bisobanuye ko imvugo n’ingiro bya FPR mu cyo yita “UKURI” kwayo byageze aho biba kwiruka ku Bahutu kuko ari Abahutu gusa bitari uko bakoze jenoside.
“Ukuri” kwa kabiri
Uku “kuri” ntikwamenywe cyane kuko ubutegetsi bwa Kigali n’ababushyigikiye batigeze babuha agaciro! Kugira kuti: “jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye ku mibanire y’Abahutu n’Abatutsi; byaba ari bibi kutita ku mateka y’u Rwanda niba abantu bashaka gusobanukirwa, intambara ya FPR, n’ubwicanyi yazanye ntawabyirengagiza niba hakenewe kunga Abanyarwanda ku buryo bwuzuye”.
Muri uku kuri havugwamo jenoside yakozwe n’Abahutu bamwe ikorerwa Abatutsi, ariko hakanavugwa indi jenoside yakorewe Abahutu haba mu Rwanda no mu mahanga ikozwe na FPR. Uku kuri kandi kwamagana imyitwarire ya FPR ikoresha jenoside nk’inka ikamwa cyangwa se nk’intwaro yo gucecekesha umunyapolitiki wese batavuga rumwe, aho kuyumva nk’icyago cyagwiriye Abanyarwanda kandi ubundi barabanaga neza.
Tubihurize hamwe:
Ushyize hamwe izi versions zombi z’ “ukuri” habonekamo ko: Habayeho jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu. FPR ntiyemera ko yakoze jenoside ahubwo yemera iyakorewe Abatutsi. FPR yongeraho ko uwo ari wese ugerageza kuvuga ibinyuranye n’ibyo ivuga aba ari umuhakanyi (negationist) akaba afite n’ ingengabitekerezo ya jenoside. Yewe n’iyo watangira ijambo wemera ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi, igihe wongeyeho ko habayeho n’iyakorewe Abahutu uba uri umunyacyaha! Gusa rero akaryana mu nkanda ni nako karyana mu ihururu: Abanyarwanda bazi ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abahutu. Ubu umuryango mpuzamahanaga ONU warabimenye, imiryango y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu iramagana FPR. Kagame azwi nk’umuntu wigize perezida wa repubulika yibye amajwi, umuntu wishe miliyoni z’Abanya Uganda, Abarundi, Abanyekongo, Abanyarwanda kandi akaba umuntu udashaka gusaba imbabazi, umuntu « who does not care »!
Jenoside ebyiri zifitanye isano ikomeye
Hari umuntu w’inshuti yanjye ukunda kumbwira ngo igikorwa (action) cyose kigira inkurikizi(reaction). Na none mu rurimi rw’ikilatini hari umugani uvuga ngo “Historia magistra vitae” umuntu agenekereje yawusobanura ko amateka ari umwigisha w’ubuzima. Ibi birashaka kutubwira ko iyo twumvise amateka twagombye kwibaza tuti “hanyuma?” Ni ukuguva ngo hakurikiyeho iki nyuma y’ibyo tubwiwe? Impamvu twibaza iki kibazo cya nyuma ni uko igihe cyose hari igikorwa(action) tuba dutegereje inkurikizi (reaction). Dukoresheje ibi ndashaka gusesengura nkabereka uko FPR ifite uruhare runini muri jenoside zakorewe Abanyarwanda.
Ubutegetsi bwa Kigali buvuga jenoside nk’inkurikizi(reaction) yabayeho kubera ubutegetsi bubi bwa Habyarimana, ariko rimwe na rimwe hakanavugwa revolution ya 1959 n’ishyaka rya Kayibanda. Ese Kayibanda na Habyarimana ko basimburanye bari basangiye ingengabiterezo? Niba se bari basangiye ingengabitekerezo kuki yagombaga kuba iyo kwica Abatutsi? Ese bagombaga kubikora nk’igikorwa (action) batangiye cyangwa inkurikizi (reaction) y’ibyabanje? Igikorwa ni ikihe, inkurikizi ni iyihe? Where is action where is reaction? Iri hurizo buri wese ashobora gufata umwanya wo kuritekerezaho ryamumena umutwe akavuga ngo reka tubyibagirwe, tubyihorere dutere imbere, nyamara nibigera mu kwezi kwa kane azibutsa Abanyarwanda ko tugomba kwibuka no kubuza abashaka kwibagirwa!
Kuri jye nsanga intambara ya FPR ariyo ifite uruhare ruruta urw’abandi muri jenoside (Ibi ntibivuze ko abakoze genocide batagomba gukurikiranwa). Muti gute? Iyi ntambara ishobora kuba yari igikorwa (action). Iki gikorwa cyagombaga kugira inkurikizi (reaction) kuko Habyarimana nk’umukuru w’igihugu ntiyari kureka kohereza ingabo ngo zikumire umwanzi w’icyo gihe(FPR). Ikindi ingabo ze ziregwa kuba zaragize uruhare muri jenoside zibwira ko ziri kurwanya umwanzi. Ibi ushobora kubihakana.
Niba ubihakanye reka se iyi ntambara yo mu 1990 ifatwe nk’ inkurikizi(reaction) yakurikiye ubutegetsi bubi(action) bwa Habyarimana! Uko byagenda kose iyi ntambara iyo itabaho jenoside yari kubaho ite?
Nuko abantu 800.000 by’Abahutu n’Abatutsi baricwa harimo na Hayarimana ubwe hamwe na Chef wa Etat major y’ingabo ze, FPR iririmba intsinzi irangije irasa Abahutu umugenda kuva Kigali kugeza Mbandaka. Mu gihe ikora ibi iba ikoze indi jenoside ya kabiri. Amateka azahora yibuka ko FPR yabaye mu izingiro rya jenoside ebyiri zakorewe Abanyarwanda zigashegesha U Rwanda.
Umwanzuro
Ababikurikiranira hafi basanga “ukuri” kwa FPR kutuzuye bityo kukaba atari ukuri: nawe se bati Abahutu bishe Abatutsi ( ni ukuri) wavuga uti Abatutsi bishe Abahutu ndetse usubiye mu byo bo ubwabo bivugira bati vuga uvuye aho. Bati Habyarimana yacuze umugambi wo kwica Abatutsi hakabura ibimenyetso ariko bagatsimbarara, wavuga uti ibyabaye Kibeho bite ko hari Abasirikare b’umuryango w’abibumbye babibonye bati ntukunda u Rwanda.
Uko byagenda kose ukuri guhora ari ukuri kandi ni kumwe gusa. Iyo guhinduye icyerekezo ntikuba kukibaye ukuri. Nitubigire ihame ko kwica bingana kwica, kwibuka bingana kwibuka. Hari abantu b’ibihangange bazavugwa mu kinyejana cya 21 mbese nk’uwitwa Fred Ibingira, umunyarwanda wa mbere wabaye General full mu ngabo z’igihugu atazi no kwandika izina rye. Nyamara ubu buhangange bwabo ntibushobora guhindura inganyagaciro tuvuze haruguru ngo maze kwica bingane gukiza. Ng’uko ukuri. Ukuri si uko Kagame ashaka ko mvuga. Ukuri ni uko ibintu biri.
Umunsi umwe umusore yakundaga umukobwa akifuza kumva ko urukundo baruhuje. Ni uko nyamusore abwira umukobwa ati: “mbwiza ukuri, urankunda?”Umukobwa abanza guceceka. Umuhungu ati “rwose mbwiza ukuri, urankunda?”Umukobwa ati: “urashaka ko nkubwiza ukuri? Singukunda”. Umuhungu ati: “kandi nakubwiye ngo umbwize ukuri????
Kuri uyu muhungu ukuri kwari ukumubwira ko bamukunda. Uwabirebera hafi yasanga uyu muhungu nawe ari muri ka gatsiko ka FPR!
Mu minsi yashize abantu benshi bagize inzozi: Padiri Nahimana Thomas yarose ayobora u Rwanda, ibi birashoboka cyane ndetse namwifurije kuzikabya.
Mbere ye gatoya Tito Rutaremara we yari yarose kuba Perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, izi zo mbona zidashoboka.
Nanjye reka ndote: Ese nshobora kuzabona umunsi umwe umuhungu wa Colonel Bagosora n’umuhungu wa General Kagame bicaranye bavuga ukuri nyakuri kumwe?
Enock Safari Buhendwa
Diploma in Commonwealth Values and Youth Development