Uganda yafunze umupaka wa Bunagana uyihuza na Congo !

Publié le par veritas

http://terangaweb.com/wp-content/uploads/2011/10/5968634_eadeb583c6_m.jpegEse ushobora kwiyumvisha icyemezo cya Uganda cyo gushaka kwerekana ko u Rwanda arirwo rwonyine rufasha inyeshyamba za M23 ?

 

Nyuma y’amasaha make cyane igihugu cy’Ububiligi gifashe icyemezo cyo guhagarika ubutwererane bwa gisilikare n’u Rwanda igihugu cya Uganda cyahise gifata icyemezo cyo gufunga umupaka wa Bunagana uhuza igihugu cya Uganda na Congo mu gace kafashwe n’inyeshyamba za M23.

 

Ni ngombwa ko abantu bamenya ko hashize amezi arenga 4 igihugu cya Congo gifunze uwo mupaka wa Bunagana na Uganda nyuma gato y’aho uwo mupaka utangiye kugenzurwa n’ingabo z’inyeshyamba za M23 ziyobowe na Bosco Ntaganda na Runiga ; zikaba zarakomeje kwakira imisoro n’amahoro kuri uwo mupaka ( agera ku madolari ibihumbi 700 ku kwezi).

 

Hagati aho ariko igihugu cya Uganda kiyobowe na Kaguta Yoweli Museveni cyagize ibibazo bikomeye byo kutemera raporo z’impuguke za Loni zirega Uganda gufasha inyeshyamba za M23. Ibyo Uganda yarabyamaganye ndetse ikangisha umuryango wa Loni ko niba udakuyeho ibyo birego Uganda izakura ingabo zayo zishinzwe kugarura amahoro mu gihugu cya Somaliya n’ahandi.

 

Igitutu cya leta ya Congo.

 

Muri uko guterana amagambo hagati ya Uganda na Loni, leta ya Congo yagaragarije igihugu cya Uganda ko gufungura umupaka w’icyo gihugu na Bunagana(iri Congo) ari ubundi buryo bwo gufasha inyeshyamba za M23 kuko zibonamo inyungu mu mahoro y’ibicuruzwa binyura kuri uwo mupaka , bityo bikayifasha gukomeza imirwano; kuko kuri uwo mupaka hanyura amakamyo menshi avuye i Gisoro (uganda) akanyura Bunagana (Congo) , kandi ayo makamyo agatanga amahoro menshi cyane kumupaka wa Bunagana jinjira mu mufuka wa M23.

 

Leta ya Congo yahise yohereza intumwa zayo kugira ngo zige kuganira kuri icyo kibazo na Perezida Yoweli Museveni wa Uganda akaba ari nawe uyobora inama mpuzamahanga yo gushaka ingabo zo kurwanya imitwe iteza umutekano muke muri Congo harimo na M23 kugira ngo afunge uwo mupaka.

 

Perezida Museveni akaba yafashe icyemezo cyo gufunga uwo mupaka kuri uyu wa mbere taliki ya 12/11/2012. Leta ya Uganda yahise ihamagaza abakozi bayo bakoraga ku mupaka wa Bunagana ibohereza i Kampala , bakaba bababwiye ko babimuye bitewe ni uko nta raporo batanze zerekana urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu rwabaye hagati ya Uganda na Bunagana maze babasimbuza abandi bashya bategetswe guhita bafunga umupaka w’abantu n’ibintu hagati ya Uganda na Bunagana kandi Uganda ihita ihashyira batayo y’abasilikare bagomba kubahiriza icyo gikorwa .

 

Uko icyo gikorwa cyakiriwe

 

Ingabo za Congo zishimiye icyo gikorwa cyo gufunga umupaka wa Uganda na Bunagana kuko winjirizaga M23 amafaranga menshi cyane , bityo Museveni akaba yerekanye ko ashaka gukomeza kugirirwa ikigezere n’ibindi bihugu mu kibazo cya Congo ; naho inyeshyamba za M23 zikaba zatunguwe n’ifungwa ry’uwo mupaka, zikaba zibona igihugu cya Uganda cyarazibeshye kuko gahunda yo kurwanya ingabo za Congo bayikoreye hamwe nabo; abaturage baturiye ako gace bakaba batazi uko bizagenda ! Hari umuntu umwe wamaze kuraswa n'ingabo za Uganda ashaka kwambuka uwo mupaka nkuko byemeza na radiyo BBC mu kinyarwanda.

 

Ababikurikiranira hafi bakaba basanga Uganda ifunze uriya mupaka kugira ngo yereke amahanga ko ntaho ihuriye n’umutwe wa M23 bityo ikaba itafatirwa ibihano n’akanama ka loni dore ko ibyo bihano bishobora kuzatangazwa muri iyi minsi. Uganda itaye u Rwanda mu nama , kuko arirwo ruzakomeza kujya rushinjwa rwonyine gushyigikira umutwe wa M23.

 

Iki cyemezo cya Uganda cyo gufunga umupaka wayo na M23 cyakuruye ibibazo byinshi ; Ese u Rwanda rurakomeza igikorwa kigayitse kandi kibi cyo gushyigikira rwonyine umutwe w’inyeshyamba wa M23 ? Ese zimwe mu nyeshyamba za M23 zizafata icyemezo cyo kwitandukanya n’uwo mutwe zishyire mu maboko y’ingabo za Congo bitewe ni uko zibona amaherezo zayo ari mabi ?

 

Ibihe bizaza bizaduha igisubizo !

 

 

Source : digitalcongo

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article