Aho bukera FPR ya KAGAME Paul irashyirwa ku rutonde rw'imitwe y'iterwabwoba mu mwanya wa Al qaida ya Osama Bin Laden !
Nyuma y'inkuru yasohotse mu kinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza, yavugaga ko Ambasaderi Rwamucyo (mubona aha ku ifoto) w'u Rwanda muri icyo gihugu ashyira iterabwoba kubanyarwanda baba muri icyo gihugu, dushimishijwe no kubageza ho iyo nkuru nkuko yanyuze kuri radio mpuzamahanga ya BBC mu kinyarwanda ariko tukabagezaho ko ayo makuru y'iterabwoba ry'u Rwanda atari mu Bwongereza gusa ko ari mu bihugu byose by'Uburayi n'Amerika. Turabagezaho amavu n'amavuko y'icyo kibazo n'abo leta y'u Rwanda ihiga abo aribo , nyuma y'abayihunze bose itavanguye ikongeraho n'abandi bantu abanyamahanga , hanyuma bakabashyira mu byiciro, nimwosomere ayo makuru:
Nk'uko byumvikanye ejo ( taliki ya 2 Gicurasi 2011) mu makuru ya gahuzamiryango, Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bwongeleza yahakanye ibyo ikinyamakuru The Independent cyamwanditseho taliki ya 29 Mata 2011.
Abiganira na Misigaro kuri gahuzamiryango, yatangiye avuga ko nawe yabisomye, ati "Twarabibonye na twe muri Independent kuko yasohotse ku wa gatanu, biradutangaza kuko mu byo dushinzwe mu by'ukuri mu kazi dukora, ibyo nta bwo biri mu nshingano zacu. Ikintu dushinzwe hano, ni ugutsura umubano wacu n'u Bwongeleza kandi umeze neza nta kibazo, icya kabiri ni ugushaka abashoramali bajya gushora imali mu Rwanda, icya gatatu ni uguha abantu bose baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bifuza services zitangwa n'ambasade konsureli ee !! , ni byo dushinzwe ni zo nshingano twibandaho, ee !! so ntaa, iyo nkuru yaradutunguye cyane kandi n'ibyavuzwemwo, twasanze harimwo ibinyoma byinshi cyane, kuko nk'ibyo bavugaga ngoo, hari ibyo batubwiye, inzego za hano nta cyo zigeze zitubwira".
Misigaro abajije Rwamucyo ko ngo MI5 yamubwiye ko nibakomeza gutoteza abanyarwanda baba mu Bwongeleza, igihugu kizahagarika imfashanyo giha u Rwanda.
Rwamucyo abisubiza ko "nta na kimwe bigeze batubwira, n'izo nzego nta bwo dukorana na zo, ntaa nta n'aho bihuriye no gutanga inkunga ihabwa u Rwanda, inkunga ihabwa u Rwanda ,u Bwongeleza ni inkunga imaze igihe kinini, impamvu itangwa ni uko u Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere abaturage ba rwo, kandi iyo gahunda, ikaba iyikora neza mu nkunga ibona, yita ku baturage ba yo, izamura imibereho yabo, kugeza ubu rero ku bijyanye n'ubutwererane n'u Bwongeleza, nta kibazo na kimwe gihari,byaba ku nkunga baduha cyangwa ku mibanire isanzwe"
Ku kibazo cyo kumenya ibyo Rwamucyo yabwiye "umupfasoni" Jani Umulisa wahoze muri FPR bahuriye muli restaurant yitwa Nandos, ko natareka Wariyo Back ashobora guhura n'ibibazo, Rwamucyo asubiza ko "mu Bwongeleza halimwo abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu, abo banyarwanda barenga ibihumbi 3 duhura na bo mu buryo bunyuranye, nta n'umwe duhura ngo tumubwire ngo niba hari ibikorwa afite ngo nabireke cyangwa nta bwo ibyo tubikora, iyo nama nahuye n'abanyarwanda nk'uko abanyarwanda, abanyarwanda barantumiye ngo duhure, barimwo n'uwo muntu, n'uwo muntu uvugwa muri icyo kinyamakuru, ali kumwe ndetse na na na bagenzi be, tuganira nk'uko abanyarwanda bose baganira muli rusange kandi mpura n'abanyarwanda benshi n'abanyamahanga mu kazi kanjye ka buri munsi, aliko ibyavuzwe muri iyo nkuru nta n'aho bihuriye, ee n'ibiganiro ngirana n'abanyarwanda cyangwa abanyamahanga"
Misigaro ati ko The Independent ali ikinyamakuru gisomwa cyane kandi cyubashywe hano, mukeka ko cyakwandika ibinyoma gishingiye ku ki cyangwa gishaka kugera ku ki?
Rwamucyo asubiza ko "nta bwo tubizi ni byo byadutunguye, cyane ko banavuga y'uko baa, hali aho bavuga ko babitubajijeho, aliko kugeza ubu ng'ubu nta hantu twigeze tubona badu, badu contacta batubaza kugira icyo iyo nkuru twayivugaho, byaradutunguye, ntabwo twaba tuzi impamvu ikinyamakuru nk'icyo cyasohora inkuru nk'iyi icya mbere kitatubajije, icya kabiri idakubiyemo ukuri nk'uko, nk'uko nk'uko nabikubwiye".
Nyuma Misigaro yahamagaye Jani Umulisa uvugwa mu nkuru ya The Independent, amwemeza ko ambasaderi Rwamucyo yamubwiye ko nadahagarika ibyo alimwo byo gushinga ishyirahamwe "azohura n'inkulikizi".
Umva uko Umulisa abivuga "ii ni byo koko, ambasaderi yari anyicaye imbere turebana, arambwira ngo biramutangaza kubona, nkange, ngo umuntu, akonsideringa ngo kuba afite ubwenge bwinshi, ngo ujijutse kurusha abanyarwanda bamwe abona muri kino gihugu, ngo kubona nshobora kugira imigambi yo kurwanya igihugu, ngo kandi igihugu narwaniye. Arambwira ati, twarabii kurikiranye, tumaze iminsi tubikurikirana kandi twarabimenye, ndetse twafashe n'umwanzuro, ubundi ikituzanye aha ng'aha ni ukugira ngo twumve icyo wowe ubivugaho. Nahise mubaza nti se, noneho impamvu tugomba guhura, mwafashe umwanzuro, nti ubundi iyo umuntu ushaka kumubaza uko ibintu bimeze, uba ushobora no guhindura. Nti niba numva ikinyarwanda neza kandi ndibaza ko ntibeshye, iyo ufashe umwanzuro uba wafashe umwanzuro, so there is no need of talking to me at the moment. Ndamubaza nti se mwamfasha mukambwira uwo mwanzuro, ni uw'iki, ni iki mwabonye nakoze gishobora kuba gitera impungenge igihugu? Arambwira ngo, ibintu ngo byitwa ngo "wariyo back", ngo ibintu twakoze, ngo iyo groupe ngo naforminze ngo nakoze, ngo ifite ibitekerezo bibi byo gusenya igihugu. Ndamubwira nti mu by'ukuri, iyo groupe koko nayigizemo uruhare rwo kuyitekereza, ndababwira nti aliko yari igamije ibintu byiza, kuko, tugomba gufasha bagenzi bacu, ndababwira nti kuba nararwanye ngakira simpfe, nta bwo ali ukuvuga ko ali ubutwali nari mfite narushije abandi, ni umugisha w'imana kuba nkiriho".
Umulisa kandi yasobanuye icyo wariyo back yari igamije agira ati "ni ko twabitangiye, aliko ubusanzwe, nta n'ubwo byali bigamije kuzagira abasilikare gusa, ahubwo byari bigamije gufasha umunyarwanda uwo ali we wese. N'abaturage turi kumwe, twabafasha, kuko turi muli community, n'ubwo badufasha na twe twagira uruhare rwo kugira ngo dufashe community iri iruhande rwacu. Aliko, main intention, yari ugufasha abasilikare bagenzi bacu batishoboye, gukomeza ubuzima, muri kino gihugu na byo biragoye, nta bwo byoroshye kugira ngo uve mu gisilikare, ugaruke ujye mu bihe by'igisivile, hanyuma noneho bikubitireho no kuza mu kindi gihugu, probably bafite language varia, cg n'ibindi bintu. Kandi na njye narabibasobanuriye na njye ubwanjye ntabwo byanyoroheye, uretse y'uko nari mfite focus kuko nali mfite abana".
Misigaro ati ese witeguye guhagalika Wariyo back?
Umulisa amusubiza ko "nta bwo nzapfa nywuhagalitse kuko nta kosa ndimo, ntibibangamiye u Rwanda, ntibibangamiye igihugu ndi mo, bigamije gufasha bagenzi banjye".
Misigaro arongera ati mbese muli restora Nandos bakubwiye ko n'udahagalika Wariyo back ni iki kizakubaho?
Umulisa Jani asubiza ko « ibyo ng'ibyo babanje kumbwira mbere y'uko ngo bafashe umwanzuro, ngo bali baje kumbwira y'uko ngo ibintu ndimo mbihagalika, nintabihagalika, ngo nihagira ikintu kimbaho, ngo ntibizantungure. Aho ni ho nahise mureba, ndetse ngira mo no kumvamo ko habayemo gusa n'abanyintimedinga, aho namushubijee, ntishimye, mubwira y'uko bisa n'aho barimo barantera ubwoba, aliko umugambi wanjye ali uwo gufasha bagenzi banjye, bari muri iyi community batashoboye gukomeza nk'uko na twe twagize amahirwe yo gukomeza ubuzima busanzwe"
(NDL : iyi nkuru yanyuze kuri radio mpuzamahanga BBC twayandikiwe na Murebwayire Agnès mu magambo yaba ny’iri ubwite).
Nyuma y’iyi nkuru y’ibikorwa by’iterabwoba rya FPR kubanyarwanda bayihunze, twabamenyesha ko inzego z’iperereza z’ibihugu by’iburayi rimaze umwaka urenga rikurikirana ibikorwa by’intasi za Kagame mu bihugu biri ku isi yose! Icyatumye ibyo bihugu bihaguruka bikiyemeza gukurikirana ibikorwa n’imigambi y’inzego z’iperereza z’u Rwanda , ni uko abayobozi b’ibyo bihugu by’amahanga bari bamaze kubona amakuru ahagije y’uko u Rwanda ruri mu mugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba hirya no hino ku isi kandi kugeza na nubu iyo migambi ikaba igikomeza, ibyo bihugu byakanguwe cyane n’ibisobanuro byahawe abahagarariye u Rwanda mu mahanga mu nama yabaye mu kwezi kwa Gashyantare 2010 I Kigali, aho mu mwiherero w’ abambasaderi bose bahagarariye u Rwanda batumijwe igitaraganya kugirango bahabwe amabwiriza mashya bagomba gukoreraho, muri uwo mwiherero ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubuholandi BIZIMANA yahise ahunga adakandagije ikirenge mu Rwanda! Naho Kayumba Nyamwasa ahunga uwo mwiherero utararangira ariko akaba yarakurikiranye inama bahereyemo abambasederi bose amabwiriza yo guhiga abanzi b’igihugu!
Dore abanzi b'igihugu n'aho baherereye nk'uko byeretswe b'ambasaderi:
Muri iyo nama ba nyakubahwa b’ Ambasaderi barasuzuguwe cyane , urwego rushinzwe iperereza hanze y’igihugu rwaberetse ko ntacyo bakora , ko akazi kabo ari zero, babereka ikarita y’isi yerekana aho umwanzi aherereye hose kandi nabo bahaba ntibamurwanye (Nkuko babiberekaga ku ikarita mubona hejuru aha)! Nyuma yo guhabwa amabwiriza akaze yo kurwanya umwanzi aho ari hose ku isi , basabye buri ambasaderi gusaba inkunga akeneye iyo ariyo yose ariko abavuga nabi ubutegetsi bwa Kagame bagaceceka cyangwa bakabura ubuzima bwabo!
Bidateye kabiri , nibwo Nyamwasa yarasiwe muri Afurika y’epfo, ubu umubano w’u Rwanda n’afurika y’epfo ntabwo wifashe neza kubera icyo kibazo, ubwo ibihugu by’iburayi byahise bibona ko nta mikino, kuko hari abanyarwanda (cyane cyane abatuye mu gihugu cy’ububiligi ) bagiye bamburwa ubuzima bwabo , inzego zishinzwe umutekano ntizishyiremo imbaraga ngo zimenye nyirabayazana!
Nyuma y’iraswa rya Nyamwasa , harashwe umunyatanzaniya ushinzwe kuburanira abandi murukiko mpuzamahanga rw’Arusha , akaba yari ashinzwe kuburanira Munyakazi Yusufu ndetse akaba yaraburijemo icyifuzo cy’u Rwanda cy’uko uwo mukambwe yagombaga kujya kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda! Hari abanyatanzaniya n’ibinyamakuru bimwe byatuze agatoki u Rwanda kubera urupfu rw’uwo mu Tanzaniya. Kubera ikibazo cya Kayumba Nyamwasa na Karegeya , u Rwanda ruhora rwishishanya n’abaturanyi cyane cyane igihugu cya Uganda ndetse n’ Uburundi.
Mu kwezi ku kwakira 2010 , hari inama yahuje abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’I burayi yabereye mu gihugu cy’Ububiligi, maze abo banyakubahwa bungurana ibitekerezo by’inkunga bagomba gusaba u Rwanda kugirango bashyire mu bikorwa ibyavugiwe mu nama yahuje abambasaderi b’u Rwanda bose i Kigali 02/2010. Ibyavuye muri iyo nama yo mu bubiligi byageze mu biganza by’inzego zishinzwe umutekano mu bihugu by’I Burayi n’amerika kuburyo ibyo ikinyamakuru The independent cyanditse kibifitiye ibimenyetso , ndetse inzego z’umutekano z’uburayi zose zikaba ubu zihangayikishijwe cyane n’umutekano w’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga banenga leta y’u Rwanda; ubu harimo hagibwa impaka mu buyobozi bw’uburayi ku byemezo bagomba gufatira leta y’u Rwanda kubera iterabwoba ryayo, cyane ko hari abegihugu b’ibyo bihugu bagiye kwishinganisha mu nzego zishinzwe umutekano z’ibihugu byabo kubera ko u Rwanda rwabishyizemo, igishya rero cyagaragaye muri iyo migambi yose ni uko ibihugu by’iburayi aribwo byagiye byamenya ko leta y’u Rwanda yita abayihunze bose abicanyi ngo kuko bayinenga, ndetse ikabahimbira n’ibyaha by’abo bishe!
Muri make rero urebye , imigambi mibisha leta ya kagame ifitiye abantu bose bayinenga , mushobora kuzatungurwa ni uko mubonye igiye kuri liste y’iterabwoba nka Al qaida mukumirwa!
Ngaho rero , ngo inyoni zijya inama , n’abarinzi bakajya iyindi!
Inkuru y'ubwanditsi bwa Veritas