UHISHIRA UMUROZI AKAKUMARA KU RUBYARO KOKO

Publié le par veritas

 

ngo-aba-baturage-ba-nyamasheke-bishimiye-iterambere-umuyobo.jpgNitwa Ildephonse KAYISIRE  navukiye mu cyahoze ari komini Gisuma, umurenge wa Bushenge hafi y’isoko rizwi cyane ku bazi ahahoze ari Perefegitura ya Cyangugu. Kuba nkoresheje ibyahoze ari amakomine ntabwo ari uko nyobewe ihindagurika ryabayeho ahubwo ndagira ngo nze kubona neza uko nsobanura iyi nyandiko yanjye.

Ikinteye rero kwandikira uru rubuga ni inyandiko umugabo NSEZEYINGOMA YOHANI PETERO aherutse kutugezaho muri ino minsi abantu bamwe bagahaguruka bagahagarara ngo arabeshya! Natangajwe cyane n’uko nta n’umwe wanyomoje avugako akomoka i Nyamasheke! Reka rero njyewe waho mbibwirire ukuri nzi neza.

Mpereye kuri ariya mafoto, bariya bana ni abacu muri Nyamasheke rwose, ushaka kumpakanya azazane akamodoka keza ahagarare ku musozi uwo ariwo wose muri Nyamasheke  uretse ku biro by’akarere no kwa muganga, arebe ngo arababona. Nushaka kureba naba  se na ba nyina uzitwaze umuzungu, yewe niyo yaba umwe muri ibyo bizungerezi by’I Kigali badasanzwe bazi uzifotorera uko ushaka! Ngo ntabo koko ? Wibwira se ko ba bana b’uducupa ku mihanda ku Gikongoro batakibaho cyangwa ko bahungeswe!

 

Aho ndagirango mvugire uriya muyobozi wahawe igikombe, ni uko yagiyeho abihasanga. Azakinyweremo rero igikoma ariko yibuka ko na bariya bana bahari batabona n’ibijumba byo gufungura bukeye. Muyobozi w’akarere ka Nyamasheke, va mu biro udateguje, utitwaje Gatarina ngo akubeshye dore ko bamwe banaturanye n’iwabo uze wirebere, ubundi ufate ingamba zo kuzambika bariya bana ndetse uzitwaze imyenda n’amafunguro kuko imfura inyuze aha ni ayariye. Ubundi ubamenyere ejo hazaza kuko gukona ba se ntabwo ari no kuniga abavutse. Sinkubuza kuba warabaye uwa mbere kuberako uzi gukora raporo, ari ko se wabaye uwa mbere urushije nde? Wenda aho ugiriyeho wavuye kuwa 37 ugera kuwa 27 ariko ntabwo rwose uri uwa mbere ntibakakubeshye! “Ngwino urebe” yari intego ya Nyamasheke kandi abari barayishyizeho baregujwe barabirebaga ntibabibone. None wowe ngo gukora ni kare. Iki se dusobanurire! Gukora se umukino wa cache cache duhisha ibiriho bigaragara!

 

 

Reka ngaruke iwacu dore ko ujya gutera uburezi abwibanza .Muri Nyamasheke hari akarengane kadasanzweperezida-paul-kagame-arashyikiriza-umuyobozi-wa-ny-copie-1.jpg kugarije abaturage ku birebana n’amasambu. Ndavuga amazina kuko njyewe ndabazi neza. Umugabo MUSONI ngo wahoze ari umuhungu w’uwitwa BISANANA sous –chef wo ku ngoma ntazi ngo niwe utuza abaturage! Iyo yitsamuye ko inka za se zakandagije ikirenge mu isambu umuntu  atuyemo bucya yimutse! Ubwo kandi yiyemerera ko yatsinze komini Gisuma, ubu ariyo yitwa akarere ka  Nyamasheke aho yivangiye n’utundi turere. None se muyobozi ibi urabizi ? Uzabaze uwitwa BURUMBUKE  Anicet uherutse guhohoterwa agatemerwa ishyamba rye ryiza rikiri rito! Uwo musaza yarihanukiye aravuga ati “ aya ni amateka mabi muraga abanyarwanda”. Ibi nabyibwiriwe na muramu wanjye utuye iInkungu wari wahawe akazi aho hantu ko kubaza imbaho. Yari aziko nyirukumuha akazi ariwe nyirishyamba! Ubwo nyuma yo guhagarika ibyo bikorwa bibisha Kandi abaturage babibwiwe, ntibyabujije ikamyo ya Musoni n’uwo baguze kuzinduka ajya kwikorera imbaho. Ngo we ntiyumva urukiko.  Ngo uwo Musoni  ahagarikiwe n’umurenge wa Bushenge! Abaturage babanje kurega iyo komini ya Gisuma yabatangiye ibintu, urubanza ruragurwa rurahera, nyuma ihinduka akarere k’Impala. Ubwo umuyobozi wariho Kayitarama Epimaki yakurikije gahunda yari iriho maze agabanya iyo sambu Musoni  n’abo baturage. Icyo gikorwa ariko nacyo cyakozwe mu bwumvikane buke cyane kuko hari urubanza mu rukiko. Musoni yigabije aho bari bamuhaye maze aratema ibyarimo byose ararangiza, ahari ibyayi reka sinakubwira…. Ikibi cye ntasubiza aho yasaruye ibindi bihingwa  ni uguhindura  ibidukikije urusakabuye!

Aho bamuhaye hararangiye none  yadukira n’aho abaturage bari bijejwe gusaranganywa n’abayobozi b’akarere k’IMPALA  hakaba hashize imyaka irenze irindwi akihafite! Ibi se urabizi muyobozi wa Nyamasheke? Ubu se koko bariya baturage baragushima ? Harya ngo Musoni araburana n’ akarere abaturage akaba aribo bahababarira ? Birababaje!

 

 Ubwo I Shangi naho ngo abana bagomba gusohokera ku mva y’uwahoze ari Rwagataraka iri hagati mu kibuga. Ese we ntiyakwimurwa agashyingurwa ahandi mu cyubahiro nka Mbonyumutwa? Gusa abahanga bahamya ko nta n’umuntu urimo rwari urwibutso gusa. Ubwo kandi ngo umuryangowe  uracyifuza n’ahandi! Nyamasheke we!

 

Ahari iryo shyamba rya Burumbuke navuze  ni haruguru y’urwibutso. Muyobozi wa Nyamasheke, urwo rwibutso uraruzi? Abahashyinguye se buriya ni mu cyubahiro koko ? Ese buriya ba nyirabo barishimye ?  Ese wazabajije impamvu bariya batashyinguwe I Gashirabwoba mu rwibutso ruzwi ngo bitabweho nk’ahandi.

Ubwo ibyakorewe urw’urwibutso rw’i Gashirabwoba na Theodomiri wenda warabyumvise ariko byo tube tubiretse.

 

Niko se Muyobozi wa Nyamasheke ? Wabonye aho umuntu atiza amabati atari ayo ku nzu ye ? Ubu se nta rubanza rumeze rutyo uri kuregwa muri Nyamasheke aho Theodomiri yatije amabati avuye ku nzu y’umuturage ? Kuki se nibura batatije iyo nzu aho gusakamburira uwo muturage. Ndatunga agatoki wowe genda urebe.

Ni he handi se umuntu yigirira Fondasiyo bugacya yubatswemo n’undi muntu. Si muri Nyamasheke! Uti si ku bwanjye! Nibyo ariko ibi byose birakureba.

 

Reka manuke gato. Wabonye uko gacaca zagenze! Ese uriya mugore Beyatirisa uvuga ko ari intumwa y’ubuyobozi si uwo muri Nyamasheke ? Ese ibyo gutema abana ngo byitwe ko genocide ikomeje ntiwabyumvise ? Ese uko yabeshyeye abantu ku mugaragaro ntiwabimenye? Ese nawe wemera ko nta nyangamugayo ziba muri Nyamasheke ku buryo bitabaza izindi nkiko ? Niba ari ibyo ukaba utegeka inkundamugayo gusa se ukaba uwa mbere ute? Egera uwo mugore akubwire icyo yishingikirije nibiba ngombwa ashyikirizwe ubuyobozi.

 

Niko se muyobozi, abayobozi b’amashuri bajyaho bate ? Ese iyo ikigo cyari icya mbere kibaye icya nyuma iwawe I Nyamasheke wumva biterwa n’iki ufata izihe ngamba? Ngwino urebe. Nawe ubutaha nuba uwanyuma tuzakwibazaho, uretseko n’ubundi bagushutse ugifite ibyo gukemura.

 

Iyo ubaze ahantu higanje amarozi ni muri Nyamasheke. Aho bafite ubwoba bwo gufungwa niho. Nonese ni uwa mbere muri byose ? Tubwize ukuri uri uwa mbere mu ki ?Reka nsimbukire gato ku matora, ubundi mbe nkuretse. Ubwo muvuga ngo ni Rukokoma wanditse ibya Yohani Petero. None se tubaze umugabo Rutagambwa utari se wa Kagame ukuntu bamuzereranye ngo agende avugako yavuye muri PSD asigaye ari muri FPR. Ese ibyo urabizi ? Uri se mu babatumye! Tuvuge se umusanzu mwasubije abantu bandikiye Kagame ko bawutanze ku gahato! Niko wambariza Gatarina ubwo yatorwaga niba  bitarabaye ngombwa ko bakura uwitwa Kamatali Patricia mu bitaro ngo agende yegura avuga ko atagishaka gutorwa!

 

Ngo abihayimana nibo banditse ibi bintu. Uzazenguruke Nyamasheke yose uzasanga umupadiri wenda uzi ko nuru rubuga ruhari ari mbarwa. Umupadiri cyangwa se undi muntu  ubigishije ukuri kwambaye ubusa atera kangahe ? 

Kuba umupadiri yarashinze urubuga ntibivuga ko ashyigikiye ibyo abantu bandika kandi ubu njyewe wandika ndi umuporo. Ikome ikinyoma kirimo ureke padiri.

 

Udukosa ni twinshi muri Nyamasheke. Ambura ririya  kote umanuke wumve uko akarengane kameze bikubeshya. Wenda uzaba umuyobozi mwiza simbizi, ariko ibyo uriya muvandimwe yanditse ntabeshya, amafoto ni ayiwacu n’ushaka n’amazina ya bariya bana wayabona ni uko wenda ababyeyi babo bafungwa.

 

Reka ndangize nifuriza umuyobozi wa Nyamasheke gukomera kuri kiriya gikombe akagihabwa koko agikwiye kuko intera iracyari ndende. Ikindi kandi na Mukamurenzi yarabitsindiye kubera kurusha abandi kwiruka  ariko ubu sibyo anyweramo niba akinariho kuko ntakivugwa!

 

PS. Abazantuka kuri iyi nkuru byaba byiza munsanze mu rugo nkabasobanurira n’ibyo mbuze uko nandika kuko iminota iranshiranye, sinzagaruka mu mugi vuba. Ubwo rero ushobora kuzata igihe. Icyakora niba ufite igitekerezo cyubaka wakigeza ku bandi basomyi. Niba utuye heza ntugirengo n’abandi ni uko. Ingurube ibyimbye itama ….

 

Mugire amahoro

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article