Uhagarariye u Rwanda muri Pologne yashyizwe mu buroko.
Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi kandi aturutse ahantu hizewe, yemeza ko uhagarariye u Rwanda mu gihugu cya Pologne, akaba n'umucuruzi nyiri Kigali Bus Services, Bwana Ngarambe Charles, yatawe mu buroko mu ijoro ryo kuwa mbere, taliki 21 Werurwe 2011.
Aya makuru dukura ahantu hizewe, yemeza ko Bwana Ngarambe Charles aherutse kugira impanuka y’imodoka, ubwo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes Benz S600, yagongaga ipikipiki yari itwaye umwana wa Gas Murangira (auditeri wa Tristar), uyu mwana n'umumotari bagahita bitaba Imana, naho imodoka ye igashwanyagurika.
Uyu mudipolomate akimara kugongera abo bantu i Nyarutarama, hafi y'ishuri rya Green Hills, yahise ahahamuka, yirukanka agana mu mujyi, aho yahise ahurira n'abapolisi kuri Sopetrade, na none akaba yari agiye kugonga, ari na bwo abamutabaye yabamenyesheje ko amaze kugira ibyago byo kugonga moto i Nyarutarama.
Kuri uwo mugoroba, Charles Ngarambe yahise atabwa muri yombi ariko aza gutabarizwa na bagenzi be muri Polisi na Minadef, dore ko yari afite n’ubudahangarwa bwo kuba umudiplomati, kandi akaba yari agize impanuka yo kwica abantu babiri atari abigambiriye, bityo bamufungura mu ijoro ryo kuwa kabiri, taliki ya 22 Werurwe 2011.
Ibyari impanuka byahinduwemo politiki.
Nyuma y'uko Ngarambe Charles afunguwe, yashatse uburyo yagera ku miryango y’umwana n’umumotari bagonzwe, kugirango abasabe imbabazi, anabatabare, nyamara umwe mu bacuruzi, akaba na Maneko wa Gen Jack Nziza, ari we Ntazinda, ufite uburambe mu kugambanira abacuruzi bagenzi be, yahise yegera uwo mubyeyi wari umaze kupfusha umwana, amwumvisha ko agomba kujya kurega uyu mudiplomate.
Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko Ntazinda yagiye kwenyegeza umuliro no kurushaho guhembera urwango hagati y’umubyeyi w'umwana n'uwamugonze, kubera ya ngeso ye yo gusenya abacuruzi bose batamuhakwaho.
Bwana Ngarambe Charles ubu akaba yabonewe ikindi cyaha cy'uko n’ubundi yari yarigeze kuba inshuti ya Gen Kayumba Nyamwasa, bityo Polisi isabwa kuba imushubije muri brigade, agakorerwa indi dosiye yo kumumanura muri gereza nkuru ya 1930, gufungwa amezi agera kuri atandatu mu rwego rwo kumwunvisha .
Nubwo Consul Ngarambe Charles yakoranaga na FPR, akaba yari n’umucuruzi w'umushoramari, ufite amamodoka yo mu bwoko bw’amabisi agera kuri 40, akagira na agence de voyage zitandukanye, ntibyabujije bagenzi be kumugambanira, ageze mu byago, nkaho bakamutabaye.
Kuba yabonewe icyaha cyo kuba yari inshuti ya Gen Kayumba Nyamwasa, ibyo birahagije kugirango ibyari impanuka yakoze atabishaka bimuviremo ikindi cyaha kizatuma afungwa, ibye banabyigabize.
Kugirira ibyago mu Rwanda rw'iki gihe uba ugatoye, cyane cyane iyo habonetse ukubeshyera ko uri inshuti ya Kayumba cyangwa ya Karegeya.
Kyomugisha, Kampala.