UBWONGEREZA: Polisi yafashe umugabo w’umunyarwanda ukekwaho kuba ‘mu itsinda ry’abicanyi’
Polisi yo mu mujyi wa Londrès mu cyumweru gishize yataye muri yombi umugabo w’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’ububirigi imukekaho kuba inyuma y’umugambi wo kugirira nabi bamwe mu banyarwanda basanzwe baba muri kino gihugu.
Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza cyo kuwa 20 Gicurasi 2011 cyanditse ko itabwa muri yombi ry’uyu mugabo w’imyaka 43 ryabereye, ahitwa Folkestone, muri district ya Kent.
Polisi yafashe uriya mugabo “imukekagaho kuba mu gatsiko k’abicanyi”, ariko nyuma yo kumuhata ibibazo yaje kumurekura.
Ikimara guta muri yombi uno mugabo, yahise ijya kuburira umugabo w’umunyarwanda witwa Rene Mugenzi ndetse n’uwitwa Jonathan Musonera. Yabashyikirije inzandiko zimenyesha ko umutekano wabo uri mu byago.
Ikinyamakuru The Times cyabashije kubona kopi ya ziriya nyandiko zashyikirijwe bariya bagabo.
Polisi yanditse muri ziriya nyandiko iti: “Amakuru y’ubutasi yizewe aragaragaza ko guverinoma y’u Rwanda ishobora kukugirina nabi igihe icyo aricyo cyose, bigakorwa kandi mu buryo ubwo aribwo bwose”.
Muri iriya nyandiko, polisi ikomeza igira iti: “Menya ko mu gihe cyashize hari ibikorwa nk’ibi byibasiye abantu bakomeye…”
Bano bagabo bashyikirijwe impapuro zo kubaburira, bombi basanzwe bakora ibikorwa bya politike, bakaba bari mu mitwe ya politiki ivuga ko irwanya Leta y’u Rwanda.
Jonathan Musonera, yahoze ari umusirikare mukuru (officier) mu ngabo za Rwandan Patriotic Front, RPF.
Ikindi, ni umwe mu basirikare b’aba-officier bahunze u Rwanda, bashinze kuri ubu ihuriro bise Rwanda National Congress, RNC.
Mu minsi ishize, iri huriro ryakoreye inama mu mujyi wa Londrès, Musonera akaba ari umwe mu bateguraga ino nama. Ubusanzwe ashinzwe ibikorwa by’ubukangurambaga no kwamamaza iri huriro.
Rene Mugenzi, yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994. Yigeze kwiyamamariza kuyobora akanama ko mu gace ka Greenwich, abicishije ku itike y’ishyaka rya Liberal Democrat rya hariya mu Bwongereza.
Kuri ubu, ayobora ikigo kiri mu mujyi wa Londrès kitwa “London Centre for Social Impact” gifasha imiryango yasigaye inyuma mu majyambere.
Kuri ubu, aba bagabo bombi bavuga ko batewe ubwoba n’ibyo babwiwe na Polisi yo mu mujyi wa Londrès.
Mugenzi aherutse gutangariza ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ati: “Buri gihe iyo ndimo kugenda mu muhanda, mba nkebaguzwa ndeba ko ari nta mwicanyi witeguye kungirira nabi undi inyuma.’
Jonathan Musonera nawe yagize icyo atangariza The Independent ku birebana n’ubwoba bwamutashye kuri ubu. Yagize ati: ‘Mfite ubwoba bwinshi cyane”.
Avuga ko iki kibazo agifata ku buryo bukomeye kuko kuri ubu yahagaritse kugendera mu modoka ye, kuko polisi yamusabye kugabanya ingendo. Ndetse n’umurongo wa telefoni yo mu rugo iwe barawukase, n’abana be ngo ntibakijya hanze.
Ariko, Ernest Rwamucyo, ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza ahakana yivuye inyuma ko guverinoma y’u Rwanda yaba ariyo iri inyuma y’uriya mugambi wo kwivugana bariya bagabo, nk’uko bitangazwa na Polisi yo mu mujyi wa Londrès. Ambasaderi Rwamucyo avuga ko ibivugwa na polisi yo mu mujyi wa Londrès “nta shingiro bifite.”
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza yagize ati: “Guverinoma y’u Rwanda ntijya ikurikirana abanyagihugu bayo aho batuye ngo ibe yabagirire nabi.”
Rwamucyo avuga ko polisi yo mu mujyi wa Londrès itigeze yegera ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu ngo ibereke ibimenyetso bya biriya bikorwa “by’ubwicanyi”
Avuga ko, “nk’uko basanzwe babikora”, biteguye gukorana Polisi yo mu mujyi wa Londrès kugira ngo, yaba umunyarwanda cyangwa undi muntu uwo ariwe wese atagirirwa nabi ku butaka bw’Ubwongereza.
Guverinoma y’u Rwanda nayo kuri uyu wa gatanu yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ibi birego ‘nta kuri kurimo kandi nta shingiro bifite’.
Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza mu kwezi gushize cyatangaje ko ibiro bishinzwe ubutasi mu Bwongereza, MI5 “byihanangirije” ambasaderi w’u Rwanda i Londrès guhagarika ibikorwa by’iterabwoba bikorerwa abatavuga rumwe na Perezida Kagame baba mu Bwongereza, bitaba ibyo ubwongereza bukaba bwahagarika inkunga busanzwe bugenera u Rwanda ingana n’ama-pound miliyoni 83 (mu manyarwanda ni miliyari zisaga 82.5)
Abanyapolitiki bo mu Bwongereza barasaba ko habaho iperereza
Guverinoma y’ubwongereza kuri ubu iri gusabwa n’abatari bake ko “yasubiramo” iby’umubano wayo n’u Rwanda nyuma y’aho polisi yo mu mujyi wa Londrès itangarije ko bamwe mu banyarwanda baba muri kiriya gihugu baburiwe ko bashobora kwibasirwa n’ibikorwa by’abagizi ba nabi boherejwe na Leta ya Kigali.
Douglas Alexander, umwe mu bayobozi bakuru muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bwongereza yagize ati: “ Rwose, niba koko hari abanyamahanga bemeza kandi “bagatanga umugisha” w’uko ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa mu mihanda ya Londrès ni ikibazo gikomeye cyane. Guverinoma igomba gukora ibishoboka byose hakabaho iperereza ryimbitse kandi ibivuyemo bigashyikirizw inzego za nyazo zibishinzwe.”
Ku rundi ruhande, Sir Menzies Campbell, wahoze akuriye ishyaka rya Liberal Democrat yagize ati: “Ambasaderi w’u Rwanda agomba kwihanangirizwa akabwirwa ko ibikorwa nka biriya bitazihanganirwa na gato.”
Eric Joyce, uhagarariye akanama k’abadepite gakurikirana ibibazo byo mu biyaga bigari yasabye abaminisitiri “gushyira kino kibazo ku murongo w’ibyihutirwa” hagakorwa iperereza ku bivugwa.
Ati: “Nemera kandi nubaha Perezida Kagame ku byo yakoze, ariko Leta y’u Rwanda izwiho kuba itihanganira na gato abatavuga rumwe nayo.”
Nicola Blackwood, nawe wo mu ishyaka ry’aba-conservateur mu Bwongereza yagize ati: “U Rwanda rwateye intambwe muri gahunda zitandukanye z’iterambere ariko ubwisanzure mu bya politiki nabwo n’ingenzi, kandi mu gihe ibivugwa byaba ari ukuri, byaba biteye inkeke.”
Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda mu Bowngereza ku munsi w’ejo yashimangiye ko: " Leta y’u Rwanda idahungabanya umutekano by’abaturage bayo aho baba bari hose.”
Ishami ry’Ubwongereza rishinzwe iterambere mpuzamahanga, (DFID) ndetse ibiro bya minisiteri y’ububanyi n’amahanga batangaje mu ijoro ryakeye ko Ubwongereza n’u Rwanda bifitanye ububano“ ushingiye ku kuri kweruye”.
DFID yatangaje kuri uyu wa garanu ko nta gahunda ifite yo kugabanya inkunga isanzwe igenera Leta y’u Rwanda buri mwaka ingana n’ama-pound miliyoni 83, ni ukuvuga angana na miliyari zisagaho gati 82.5 z’amafaranga y’u Rwanda ngo kuko iriya nkunga ifitiye akamaro abantu basaba ibihumbi 132 bakennye cyane mu Rwanda.
( Source: igitondo )