Mu Rwanda ibintu birashyushye. Musemakweri Jean de Dieu (www.leprophete.fr )

Publié le par veritas

Urwanda rwicariye ikirunga. Abagize agatsiko k'abari ku butegetsi nibo bonyine bigira nk'abatabibona!

Mu Rwanda birashyushye. Abagize uruhare mu gutuma bishyuha ni FPR ubwayo. Ngo “wirukansa umugabo kera, ukamumara impumu”. FPR na yo yamereye Abanyarwanda nabi imyaka myinshi, none imaze kubamara impumu. Yatumye kandi bishyuha kurushaho igihe itangiye gucikagurikamo ibice.

Abayikoreye igihe kirekire bakaza kuyivamo batangiye kuvuga n’akari imurore, kandi bazakomeza. Abandi bantu bafite uruhare rukomeye mu gutuma bishyuha mu gihugu cyabo ni Abanyarwanda ubwabo. Batangiye gutinyuka kuvuga. Abari imbere mu gihugu babikorana ubwoba bwinshi cyane, kubera igitugu n’iterabwoba bashyirwaho. Ariko byageze aho bibwira bati “n’ubundi twarapfuye, ntacyo tugikiza mu guceceka, nibura tuzapfe tuvuga ko tubabaye”. Abari hanze y’Urwanda nabo bamaze imyaka myinshi bacecetse.

Ubu noneho basigaye batinyuka kwamagana ibibi bibera mu Rwanda, kandi amahanga arabumva. Barimo barashinga amashyaka ya politiki. Kugeza ubu ayo mashyaka aracyahuzagurika, ariko uburi kera, azabasha kwibumbira hamwe, agire ingufu nyinshi cyane. Basigaye batinyuka kwigaragambya imbere ya za amabasade z’Urwanda n’ahandi hose Kagame cyangwa ibyegera bye bya hafi biba biri. N’ubu rwosengo taliki ya12/6/2011, benshi bazaturuka muri Canada no muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bahurire i Chicago kubera ko Kagame azaba ari muri izo nce, maze bamwakirize induru, hanyuma nawe avuge nka ya mpyisi bahaye induru, iti “ngizo impundu mporana”.

Abandi bagize uruhare mu gutuma bishyuha ni abashinze ibinyamakuru, ibyandikwa ku mpapuro n’ibisohoka kuri internet. Kera rwa rubuga rwa Gaspard www.musabyimana.be ni rwo rwonyine nari nzi ; none havutse izindi mbuga nyinshi nka www.veritasinfo.fr, urwa Ndagijimana JMV, urwa Murengerantwari, urwa Kanyamibwa n’izindi nyinshi Abanyarwanda bikundira kandi bakazisomana inyota koko. Icyakora rurangiza ni www.leprophete.fr. Njya mbona hari inyangabirama zirirwa zituka abapadiri 2 barushinze; ariko njye nsanga baragize neza cyane. Hari n’abahwihwisa ngo Inkotanyi zizakomeza kwotsa igitutu Musenyeri Damaseni w’i Cyangugu kugeza igihe azabirukanira mu bupadiri. Abo bana b’Imana bazaba barenganye. Ese kuki aba bagabo bose bashyizeho imbuga kuri internet badashyira hamwe ingufu, ubwenge n’ubushobozi bwabo ngo bashinge radiyo? Abanyarwanda bumva ijwi ry’Amerika mu gitondo, Gahuzamiryango kuri BBC nimugoroba, bakanyurwa. Abazi urufansa bumva na RFI hato na hato. None habonetse iradiyo ishinzwe n’inshuti n’abavandimwe babo bari iyo mu mahanga, bakwishima cyane. Ibinyoma, amarangamutima, iterabwoba, ivangura, ubwirasi, ubwibone, agasuzuguro n’icengezamatwara byo kuri radiyo na televiziyo y’uRwanda bamaze kubirambirwa.

Yego Abanyarwanda baracyarengana bitavugwa; ariko kuva aho batangiriye gutinyuka kuvuga, hari akantu gato kahindutse.Ubu aba bategetsi bacu basigaye bajya kukurenganya, bakabanza kwibaza no gukebaguza. Ikindi rero kirema Abanyarwanda agatima ni ukumva ibibazo byabo bivugwa. Rwose bibaha icyizere, kandi kitari kirya kiraza amasinde. Icyakora inzira iracyari ndende. Abanyarwanda nibafatana urunana, abari hanze hagati yabo, abari mu Rwanda hagati yabo, abari hanze n’abari mu Rwanda hagati yabo, ibintu bizahinduka burundu kandi bwangu. N’ubungubu FPR iretse ibyayo byo kwihagararaho no kwikanyiza, ibintu byaherako bihinduka kandi ku neza.

Numvise ko Perezida wa  Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, nta n’amezi 2 aramara ku butegetsi yashyizeho akanama k’Ukuri n’Ubwiyunge (Commission Vérité et Réconciliation) nk’akabayeho muri Afurika y’Epfo kugirango politiki y’irondakoko na gashakabuhake irangire burundu. Ntagihe Abanyarwanda batifuje ko ako kanama kabaho no mu gihugu cyabo. Kugashyiraho kandi izi ngirwabategetsi zo mu Rwanda zikareka kagakora umurimo wako neza ni cyo cyonyine cyatuma ibi bintu bitangiye gushyuha mu Rwanda bishya neza. Naho ubundi uru Rwanda rwicariye ikirunga. Abashoboye kurutabara nibabikore hakiri kare.

Musema JD

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Ugiye gusara, umubona kare. iyo uvuga ngo murwanda birashyushye ngo ikirunga kigiye kuruka ndaguseka cyane. Ahubwo iyo uvuga ngo murwanda amahoro
arasesekaye, ubukene burarwanywa , abanyarwanda basigaye ari aborozi, imihanda mishya iri kubakwa, amazu meza arazamurwa ukobwije n’uko bukeye aho narikukumva.

Ariko kumbwira ngo ibigarasha biravugira kuma radio no kumbuga za internet, abanyarwanda ntacyo bitubgiye , ahubwo biradutesha igihe, bazavuga
bagereho baruhe.

Mana urakoze kuba waraduye Perizida ukunda abanyarwanda, abanyarwanda turateteshejwe sinzi icyo uduca. Gusa nabgira abanzi bigihugu ko
bazumirwa.

Umugoroba mwiza !

Répondre
M

Birabaje kubona musaba ngo hashingwe radio yo kugirango mubone uko
mwirirwa muvuga ibinyoma ndetse namatiku yanyu. twebwe Abanyarwanda bagishaka kubaho mu rwanda ruzira umwiryane mutubabarire muduhe ituze.ntabwo tubona icyiza mwajya mutangaza ku Rwanda nizinyandiko zanyu
zuzuye irondakoko nubuswa bwinshi kandi turabizi neza ko ibi byose mubitangaza mubahanze y’igihugu. mwirirwa mutunzwe naba boshya bagamije gusenya urwababyaye, erega barababeshya kuko ntabwo
arineza bagamije.

Répondre
M

@ Pacis, ubona uri muntu ki koko? nyuma
yo gutsembatsemba imbaga y’abanyarwanda ubu urunva ushaka wowe nabagenzi bawe gusubira  kwica abandi? burya koko ngo ingeso ipfa ariko nyirayo apfuye.
Ariko icyo ugomba kumenya nuko ibyo mwakoze bitazasubira narimwe. Nta munsi numwe Leta y’uRwanda izi hanganira uw’ariwewese ushaka guhugabanya Abanyarwanda n’igihugu cyabo. Izi  ngirwa bapadiri ntawabura kuzamagana  kubera ko imigambi yazo ntabwo y’ubaka ahumbwo irasenya.

Muzavuga muruhe  ariko kudusubinza mu
mateka yakera byo ntabwo binzashoboka mugihe tugifite abayobonzi beza kandi bagamije guteza imbere igihugu cyacu batitaye ku bwoko runaka.

Murakoze.

Répondre
P

Gushyuha gusa ntibihagije! Ahubwo bigomba gushyuha, bigatogota,bikabira; ibyahishwe byose bigashyirwa ahabona, Kagame n'inkoramaraso ze bagahanwa kandi bakabisa abanyarwanda tugahumeka. Kugira
ngo ibyo bigerweho birasaba:Kubona ko hariho ibibazo, gushirika ubwoba,gufata icyemezo no kugishyira mu bikorwa. Icyemezo mvuga nta kindi,niuguhagurukira rimwe nk'abo mu Misiri, Tuniziya n'ahandi
tukarwana inkundura y'amahoro duharanira uburenganzira bwacu. Uburenganzira buraharanirwa ntibutangwa.  Twese hamwe dukwiriye kubyumva kimwe,tugahagurukira rimwe maze izi
shitani zatangiye no kwibasira Kiliziya zikabura amahwemo mpaka zifashwe mpiri nka Gbagbo.
Imana ibayobore.

Répondre