Ubutumwa bwa RDI/SOUTH AFRICA bushyigikira imyigaragambyo y'i Paris izaba le 06/04/2012. (leprophete.fr)

Publié le par veritas

Durban

Itangazo rya RDI South Africa rishyigikira byimazeyo igikorwa

cy’ingirakamaro kizabera I PARIS kuwa 06 – 04 – 2012


Kuwa kane, taliki ya 29 Werurwe 2012, zimwe muri clubs RDI Rwanda Rwiza zikorera muri South Africa zakoze inama rusange, zungurana ibitekerezo ku mikorere yazo, hanyuma zifata umwanzuro wo gusohora itangazo rikurikira:

 

RDI South Africa ishyigikiye byimazeyo imyigaragambyo izabera I Paris kuwa 6 Mata 2012 n’ubwo tuzaba tudahari, dutangarije abanyarwanda n’abandi Bantu bose b’umutima utarangwa n’irondakoko ko tuzaba tubari inyuma kandi ko :

 

1.Twamaganye abiyita abanyapolitiki bagamije gukomeza kunyuzuza no kuryanisha abaturage, basa n’abakijandajanda mu mabi ya FPR

 

2.Dushyigikiye icyemezo cya LONI cy’uko italiki ya 6 Mata  ari ho u Rwanda rwatangiye kugwa mu icuraburindi ry’akandare k’ubwicanyi bigatuma interahamwe na FPR birara mu bantu bakica nk’uwica ibimonyo.

 

3.Tugomba kujya twibuka abaguye mu gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege ya gisivili yari itwaye perezida Habyarimana n’abo bari bari kumwe

 

4.Dushyigikiye ishyirwaho ry’impuzamashyaka ya opposition maze hagatangirwa igikorwa cyo kurwanya ingoma mpotozi y’igitugu ya Paul Kagame, kandi bigakorwa vuba cyane.

 

5.Twamaganye abishakira indonke, maze bagashaka gucecekesha abaharanira uburenganzira bwabo, bagashaka gutera ubwoba bavuga ngo iriya myigaragambyo ni ivangura. Twamaganye uko kwiyenza gushaka gusa n'urugomo FPR na Kagame bakoreye ishyaka PDR-Ubuyanja muri 2000, cyangwa urwo bakoreye MDR.

 

6.Uburenganzira buraharanirwa ntabwo bukwizanira gutyo gusa, nibatureke tubuharanire. Abo tutabona ibintu kimwe , ntibagomba gushaka kudupfukirana no kuducecekesha  ahubwo bagomba kwemera ko tujya impaka mu bwisanzure, maze ukuri kukajya ahabona, naho ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.  Dukomeje kwemera tudashidikanya ko Inama Rukokoma ariyo yafasha Abanyarwanda kuganira, abishoye mu bwicanyi cyangwa mu gusahura umutungo rusange bakabihanirwa,  cyangwa se bagakubitwa icyuhagiro, bityo twese tukabona uko twafatanya kubaka u Rwanda  Rwiza , rw’amahoro n’umutekano.

 

7.RDI  South Africa kandi yifuje gutumira perezida wa RDI-Rwanda Rwiza bwana Faustin Twagiramungu kuza muri Africa y’Epfo maze agafungura ku mugaragaro ibikorwa bya  RDI, akagirana ikiganiro n’abagize za Clubs RDI kuko dusanga hari byinshi byasobanurwa kurushaho na we ubwe. Bityo inzego dufite zitwa iz’agateganyo zigatangira gukora ku buryo buhamye.

 

 

 Bikorewe I Durban, kuwa 29 Werurwe 2012.

Gatare Vincent,

Umuhuzabikorwa a.i. wa Club RDI Rwanda Rwiza

South Africa

 

         

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article