UBUTEGETSI BWU RWANDA BUGEZE AHO KUBOGORWA !
Ubutegetsi bwu Rwanda bugeze ahateye isoni, Bimaze kumenyekana hose ko umukuru wigihugu cyu Rwanda ndetse nabambari be bamugaragiye bihishe inyuma yamabanga ateye ubwoba kandi agomba kuzashyira kera agashyirwa imbere y'ubutabera.
Ikibabaje kuruta ibindi nuko igihugu cyacu U Rwanda kigenda cyamamara ku isi hose no mu bantu bose, ko aho guha impundu umukuru w'igihugu ahubwo asanganizwa kuba umwicanyi, umusahuzi, umuntu ubangamiye uburenganzira bwa muntu, umunyagitugu níbindi byinshi, ibi kandi bikaba byose bitangirwa ibimenyetso bigaragara kandi bifatika.
Ubutegetsi bwo mu Rwanda buri mu biganza byumuntu umwe, niwe ugena abacamanza, abadepite, abasenateri,abaministiri, abakuru binzego zitandukanye, abahagarira u Rwanda mu byiciro bitandukanye, abasirikari ndetse akagera no mu bucuruzi no mu byubukungu byose, aho ugomba kugira icyo ukora ari uko wabanje guhabwa umugisha nawe, kandi ukiyemeza kuba inkomamashyi yi Bwidishyi.
Abantu bakuze, abanyarwanda b'ingeri zose, abajijutse, urubyiruko, bose barakurikirana amahano nibinyoma bikoreshwa na leta yu Rwanda, bagaceceka ariko batayobewe ko nta gihe kibi u Rwanda rwigeze ruyoborwa nabi nkubu kandi nta gihe u Rwanda rwigeze rugira abategetsi bazi kuremekanya ibinyoma nkubu, kugeza ubwo ibinyoma byabo byemerwa kandi bigahabwa agaciro mu rwego mpuzamahanga.
Imikorere yubutegetsi iteye isoni cyane aho wagirango nta mujyanama umukuru igihugu kigira, ibyo bigaterwa nuko umuntu udashobora gukorera inyungu ze atahabwa icyo akora muri ubwo butegetsi, urugero rufatika ni urw'muministiri ushinzwe iterambere ryabagore wirirwa azenguruka amahanga, acengeza amatwara yo gukunda umukuru wigihugu uyobaranye u Rwanda igitugu gikabije, aho umukuru wigihugu agiye kujya hose niwe umubanza imbere amutegurira ingendo ari nako agurira benshi basabwa kujya kumukomera amashyi, ibi mwaba mwarigeze mubyumva he mu bindi bihugu? ese umuministri ushinzwe imari asinyana amasezerano gute nibigo bya za kaminuza hari ushinzwe uburezi, ibi bikaba byarabaye muri Carnegie Mellon University, nyamara abantu ntibahwema kuvuga ko haba agatsiko kayobora igihugu byukuri kanasangira ibyiza byiguhugu, hakaba nudukingirizo nkuwo Muministiri ubeshywako ayoboye Minisiteri yuburezi, nyamara ntashobore kujyanwa gusinya mu mihango yubufatanye na za kaminuza.
Abaturage bu Rwanda, inzara ibageze aho umwanzi abyinira ku rukoma, kubura imirimo ku rubyiruko, guhsyirwaho gahunda zahutihuti zitizwe neza, zigamije kuzamura abanyagatsiko nabantu babo gusa, ingero ni nyinshi, aho abaturage bategekwa kutorora inka za kinyarwanda ngo borore inzungu kandi mu biraro, badafite naho babyubaka, nyamara umunyagitugu we akaba agifite inka zinyarwanda bita INYAMBO, ariko akaba yaraziciye ku baturage baciye bugufi. nyamara bakababazwa nikinyoma cya za raporo zibeshya ko u Rwanda rukize kandi bakubitira abana kuryama, cyakora nabaturage ntibahwema kuvuga ko ubwo bukire no kumererwa neza biri mubiganza byabantu bake bahawe umugisha numunyagitugu, igihe cyose nabo bemeye kumukomera mu mashyi kandi ntibavuge ibitagenda ndetse n'amahano ye!
Igihe kirageze ngo ukuri kumenyekane abana bu Rwanda baguye ku rugamba bazira ubusa, batazira amasasu ahubwo bazira umunyagitugu wateguraga gahunda ye mbisha ngo ibyababayeho ku rugamba bishyirwe ahagaragara kandi bene bo bashobore nabo kubarira.
Igihe kirageze ngo abakomeje kwicwa bazira gusa kutavuga rumwe numuyagitugu ngo bahabwe ubutabera bwuzuye, abakomeje gutotezwa kuko batemeranya na gahunda mbi yumunyagitugu bahabwe agaciro bakwiye.
Igihe kirageze ubwo amaraso yabanyarwanda yamenetse mwitsembabwoko hasobanurwa impamvu nyakuri yatumye ameneka numugambi wari ubyihishe inyuma winyungu z'umunyagitugu, hakagaragazwa impamvu yabaye imbarutso yiryo yihutishwa ryitsembabwoko. Igihe kirageze ubwo amaraso yabana babanyarwanda baguye muri Kongo ahabwa ubutabera, hakagaragazwa uburyo bubi bishwemo, ababo bakabaririra kandi bakubakirwa urwibutso rw'amateka yayo mahano.
Igihe kirageze ubwo intamabara ya Kongo ikomeje kumara abana babanyarwanda, hasobanuka ibyayo biyihishe inyuma ndetse nubufatanye bwumunyagitugu nabanyamahanga basangira imigambi yubusahuzi bwigihugu cyabaturanyi bitwaje ibinyoma. Igihe kirageze ko bikwiye ko abanyarwanda bishyira bakizana mu gihugu cyabo, ntagufungirwa ubusa uzira ibitekerezo byawe, aho abanyamakuru bakomeje guhunga uko bwije nuko bukeye, abanyapolitiki bakomeje guhimbirwa ibinyoma bitandukanye.
Igihe kirageze ngo inararibonye zu Rwanda, abasaza nabakecuru basaziye i mahanga bahabwe akanya ko gutahuka bagaturura mu gihugu cyababyaye, bakagiha umusanzu wimpanuro nziza, aho kuzagisigira umuvumo utazashira. Igihe kirageze ubwo abasirikari, abaririmbyi, abategetsi batakagombye kuba ingaruzwa muheto zumuntu wumunyakinyoma.
YEMWE RUBYIRUKO, YEMWE BATEGARUGORI, YEMWE BARI BU RWANDA, YEMWE BASORE BINTARUMIKWA, YEMWE BABYEYI BATEGEYE IMPUBYA U RWANDA, YEMWE BAGABO BAMAJIGIJA, YEMWE NJIJUKE, YEMWE BATURAGE BIGIHUGU, YEMWE BANYAPOLITIKI, YEMWE BANTU BASHINZWE UMUTEKANO, YEMWE MWESE MUKUNDA BYUKURI U RWANDA NAMAHORO YUKURI KURI BURI WESE,
NIMUZE MUSHIZE UMUSUSU, DUFATANE URUNANA NKABAJYANA INJYANA IMWE DUTSINSURE AGASUZUGURO, IKINYOMA, ISONI ZIKOZWA IGIHUGU CYACU ZICIKE, MAZE AMATEKA MEZA NAMABI ASHYIRWE AHAGARAGARA, U RWANDA RUTEKANE RUTURWE NABO RWIBARUTSE BATUJE.
NAHA BURI WESE UFITE UMUTIMA UKUNDA IGIHUGU.
D. Kagoyire