Ubuhamya bwa Dr Théogène Rudasingwa bushobora kuzagirira akamaro abafaransa kuri raporo yerekeranye n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana.
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fiae483add4a839687%2F1317590176%2Fstd%2Fkagame-wahanuye-iyi-ndege-ni-we-nyirabayaza-wa-jenoside-n-ubwicanyi-bwose-bwayiherekeje-azabibazwe-n-imbere-y-imana.jpg)
Source: Umuvugizi.com
Ubu buhambya bwa Dr Rudasingwa, ikinyamakuru Umuvugizi gifitiye kopi, ni ubuhamya bukomeye ku muntu nka we wari mu basirikari bakuru (major) mu ngabo za FPR-Inkotanyi, akaba yaranagizwe umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR, nyuma gato y’uko rifashe ubutegetsi muri nyakanga 1994.
Ubu buhamya kandi Dr Rudasingwa yashyize ahagaragara uyu munsi, nta gushidikanya ko bwakoze mu bwonko Perezida Kagame kuko uyu, mu biganiro yakunze kugirana n’abanyamakuru mpuzamahanga, yahakanaga yivuye inyuma ko ntaho ahuriye n’urupfu rwa Perezida Habyarimana. Mu kiganiro cyitwa «Hard Talk» gihita kuri radiyo BBC mu rurimi rw’icyongereza, ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ari we koko wahanuye indege ya Perezida Habyarimana, aho kumusubiza ikibazo yari abajijwe, Kagame yahisemo kugikwepa, asubiza ko «Habyarimana yari yaramuhejeje i Shyanga imyaka mirongo itatu».
Si Rudasingwa wenyine utanze ubuhamya nk’ubu, kuko mu mwaka w’1998, umunyamakuru witwa Jean-Pierre Mugabe, wayoboraga «Le Tribun du Peuple», na we yashyize ahagaragara ubuhamya burebure, bwemezaga ko Kagame ubwe ari we wari waratanze amabwiriza yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana. Ubwo ingabo za FPR zari zikiri mu ishyamba, Jean Pierre Mugabe na we yari azirimo, ashinzwe itangazamakuru na propaganda. Ubuhamya bwe ni bwo bwabaye ubwa mbere, kandi kugeza ubu ntibwigeze bunyomozwa n’ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi.
Abandi batanze ubuhamya nk’ubu, ni abitwa Lt Ruyenzi wari escorti ya Perezida Kagame na lieutenant Abdoul Joshua Ruzibiza, wanakusanyirije hamwe ubuhamya bwe mu gitabo yise «Histoire Secrète». Amakuru atugeraho, ni uko nyuma yo gushyira hanze icyo gitabo, Ruzibiza yagiranye ibibazo bikomeye n’ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, ndetse ngo buza kumutera ubwoba kugirango avuguruze ubuhamya bwe bwari bwasohotse muri icyo gitabo. Yaje kubikora. Nyuma yaje kwanga kuryamira ukuri, kuko mbere y’uko ahitanywe n’urupfu rudasobanutse, Ruzibiza yongeye gutangariza abacamanza b’Ubufaransa, ubu bagikomeje amaperereza ku wahanuye indege ya Habyarimana, ko ibyo yari yanditse mu gitabo cye, byari ukuri gusa gusa, ko nta n’icyo yaguhinduraho.
Umuntu akurikije aba bandi batanze ubuhamya nk’ubwa Dr Rudasingwa, yasanga we ari umutangabuhamya utandukanye na bagenzi be. Abazi neza Rudasingwa mu ishyamba, bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu kumvisha abasirikari b’abanyabwenge nka we, kuyoboka Kagame bari baranze ko abayobora.
Dr Théogène Rudasingwa, wakomeje kuba ukuboko kw’i buryo kwa Kagame, haba mu mishyikirano ya Arusha hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi, haba kuba yari umusirikari mukuru mu ngabo za FPR, haba ko yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya FPR, haba ko yanagizwe ambassadeur w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akongera kugirwa umuyobozi w’ibiro bya Perezida Kagame, nta gushidikanya ko ukuri kose kujyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana agufite, ari na yo mpamvu agushyize ahagaragara.
Ati: «Kagame na FPR bakomeje gukwirakwiza ikinyoma, bavuga ko igikorwa cyo guhanura indege cyakozwe n’aba «extremistes» b’abahutu ngo batashakaga gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha, kandi ngo bashakaga gutangiza jenoside yaje guhitana abantu barenze 800,000 mu minsi ijana gusa. Hari benshi mu rubuga mpuzamahanga, inararibonye, n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bemeye kandi bacyemera icyo kinyoma. Ndi umwe mu bagize uruhare rwo gukwirakwiza icyo kinyoma, cyane cyane mu banyamahanga».
«Igihe kirageze kuvugisha ukuri. Paul Kagame, ari we wari umugaba w’ingabo za FPR-Inkotanyi, ni we watanze amabwiriza yo kurasa indege yaguyemo Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe bose. Mu kwa karindwi 1994, Paul Kagame ubwe yarabinyibwiriye ko ”ari twe” twarashe iyo ndege. Birazwi muri FPR no muri RPA (ingabo z’igihugu) ko Kagame ari we wishe Habyarimana. Hari amwe mu mahanga azi uko kuri n’ubwo aruma gihwa, akicecekera. Kwicwa kwa Habyarimana kwagize ingaruka zikomeye ku Rwanda n’akarere k’Ibiyaga Bigari, kuko kwabaye imbarutso yo gutangira imirwano».
«Nta bugabo burimo gusezerana n’undi mugabo gushaka amahoro warangiza ukamwica».
Dr Rudasingwa akomeza ubuhamya bwe, avuga ko Paul Kagame akwiye gushyikirizwa ubucamanza mpuzamahanga bidatinze. «Nta bugabo cyangwa ubutwari gusezerana n’undi mugabo gushyira intwaro hasi kugirango haboneke amahoro, warangiza ukamuca inyuma ukamwica. Taliki ya 06 z’ukwa kane 1994, Kagame na Habyarimana ntibari ku rugamba rw’amasasu; iyo baza kuhahurira, umwe cyangwa bombi bakagwa ku rugamba, byari kuba byumvikana kuko ni ko intambara imera. Ikindi ni uko Kagame ari umututsi akaba yari azi ingaruka zo kwica Perezida Habyarimana w’umuhutu. Nubwo ntavuga ko urupfu rwa Habyarimana ari rwo rwateye jenoside, ntawe ushidikanya ko rwatanze urwitwazo ku nkozi z’ibibi mu gukora amarorerwa. Mu kwica Habyarimana, Kagame yari agamije gusesa burundu amasezerano y’amahoro ya Arusha, no kubaka ingoma y’igitugu ishingiye ku bwicanyi n’ibinyoma; ibi biragaragara mu Rwanda ko yabigezeho».
N’ubwo Dr Rudasingwa yari mu basirikari bakuru mu ngabo za FPR z’icyo gihe, akaba yari n’umwe mu bayobozi bakuru mu muryango wa FPR-Inkotanyi, yemeza ko nta ruhare yagize mu guhitana Perezida Habyarimana, ari na yo mpamvu asaba imbabazi imiryango y’abahitanywe n’iri sanganya.
«Nta ruhare na ruto nigeze ngira mu gucura no gushyira mu bikorwa umugambi mubisha wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe. Ndahamya ko abenshi muri FPR, baba abasirikare cyangwa abasiviri, nta ruhare na bo bagize muri uwo mugambi w’ubwicanyi. Kagame ni we ubwe nyirabayazana, ni we ugomba kubazwa ibijyanye n’icyo cyaha byose. Mpisemo kuvugisha ukuri mu gushakisha kubabarirana no gukira. Ni yo mpamvu, mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi imiryango y’abahitanywe n’iyi mpanuka.
Mboneyeho no gusaba imbabazi abanyarwanda bose, kandi mbasaba ko twese twiyemeza kwanga ubwicanyi, ubugambanyi n’ibinyoma nk’intwaro muri politiki. Ndasaba imbabazi Uburundi bwiciwe abayobozi n’Ubufaransa bwiciwe abaturage bakoreraga u Rwanda. By’umwihariko, ndasaba Imana ngo imbabarire ko navuze ibinyoma igihe kirekire cyane, ngahishira ubwicanyi bwateje imiborogo n’amarira mu biciwe. Paul Kagame afite ukoboko kudahaga kumena amaraso y’abanyarwanda. Izo ngaruka tuzazirengera mu nzira twahisemo yo guharanira inyungu z’abanyarwanda bose. Ibi simbikoze mu gushakisha ubutegetsi cyangwa ubundi bukungu. Mbikoze mu gushakisha icyakiza urupfu n’akarengane, bimaze kuba akarande mu Rwanda rwacu».
Ngiyi ingaruka yo gufata nabi abafatanyije na Kagame mu kubohoza u Rwanda. Ngayo amabanga barayamennye, kandi wenda ntihazabura undi mu bo Kagame yateye ishoti uzashyira ahagaragara iby’ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana, igikomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda. Twizere ko, ubwo Dr Theogene Rudasingwa azahamagazwa imbere y’urukiko kwemeza ibikubiye muri ubu buhamya bwe, atazisubiraho.
Iyi ndege «Jet Falcon 50, no 9XR-NN», yahitanye Perezida Habyarimana ku wa 06 mata 1994, yari yarayihaweho impano n’igihugu cy’Ubufaransa. Yaguyemo kandi Cyprien Ntaryamira wari Perezida w’Uburundi, Deogratias Nsabimana wari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Elie Sagatwa wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Habyarimana, Major Thaddee Bagaragaza wari umukuru w’abarindaga Perezida Habyarimana, Juvenal Renzaho wari umujyanama wa Perezida Habyarimana mu by’Ububanyi n’Amahanga, Dr Emmanuel Akingeneye wari umuvuzi wihariye wa Perezida Habyarimana, Bernard Ciza wari minisitiri w’imigambi ya Leta y’Uburundi, na Cyriaque Simbizi wari minisitiri w’itangazamakuru mu Burundi. Iyi ndege kandi yahitanye abafaransa barimo Jacky Herraud wari umupilote wayo, Jean-Pierre Minaberry wari wungirije umupilote, na Jean-Michel Perrine wari umukanishi wayo.
Amiel Nkuliza, Sweden.