Tito RUTAREMARA baramurya isataburenge!

Publié le par veritas

Rutaremara.pngAmakuru atugeraho ava mu bantu bari hafi y’ibikomerezwa byo mu Muryango FPR-Inkotanyi, aremeza ko Muzehe Tito Rutaremara ageramiwe! Uyu musaza ni umwe mu bantu bari bakomeye muri FPR kuva kera, yafatwaga nk’umwe mu mitwe itekerereza iryo shyaka. Bivugwa ko we na Jacques Bihozagara baba barabujije Perezida Kagame guhanura indege ya Perezida Habyalimana akanga akabikora.


Hari abamufataga nk’intagondwa cyane ku buryo ngo yaba adatinya kuvuga ku mugaragaro ko abahutu ari abantu bo hasi bakagombye kuba munsi y’abatutsi igihe cyose. Kandi ari mu bantu ngo batinzaga imishyikirano y’Arusha aho buri gihe ngo yifuzaga ko Leta y’icyo gihe ariyo igira ibyo yigomwa ariko FPR yo ntigire icyo yigomwa. Bivugwa ko kandi yaba yarashakanye na mwishywa we witwa Cécile!


Intambara ikirangira yabaye mu nteko ishingamategeko nyuma aba Umuvunyi Mukuru, ako kazi bavuga ko yari agashoboye ku bijyanye n’umutungo dore ko mu gihe abandi bigwizaho imitungo we ntacyo yigirira, n’uduke afite yafashe imyenda mu mabanki. Yakunze kubangamirwa na ba rusahuzi bagenzi be bo muri RPF,  ku bijyanye n’akarengane kandi byo nta musaruro yagaragaje.


Yagaragaye cyane mu gikorwa cyo gutoteza Lt Gen Kayumba Nyamwasa, mu minsi yabanjirije ihunga rye. Ngo yaba yaramubwiye ngo: Ko wapfushije umubyeyi wawe ntitugutabare ntacyo byakubwiye? Ngo kandi yabwiye Lt Gen Kayumba Nyamwasa ko ngo babujije abantu kumutabara mu byago yari yagize byo gutakaza umubyeyi we!


Kuba mu minsi yashize yaragaragaraga mu bafataga ibyemezo byinshi muri FPR, byatumye aba igikomerezwa, ariko muri iyi minsi imikorere ya FPR isa nk’aho yahindutse nk’uko bivugwa na benshi. Ibyemezo byose bisigaye bifatwa n’umuntu umwe gusa atabajije abandi: ni Perezida Kagame!


Kuba ibyemezo bisigaye bifatwa muri ubwo buryo ntabwo byashimishije Tito Rutaremara, ndetse ngo ntabwo yihanganiye no kubigaragaza.Ubu yahinduriwe imirimo agirwa umusenateri.

Biravugwa ko muri iyi minsi atamerewe neza kuko ngo hari abamushinja ko ngo yaba ashyigikiye Umwami Kigeli V Ndahindurwa. Dore ko bizwi ko ngo afite amatwara ya lunari (UNAR) kuva kera.  Ubu asa nk’aho yahawe akato nyuma yo kujya agira inama Perezida Kagame zitamunezeza cyangwa ngo zimusingize! Muri iyi minsi abumva amagambo Perezida Kagame avuga, akunze kuvuga ko nta nama z’abantu akeneye! Ngo izo nama ziba ari nosense!


Uyu musaza aracyafite akazi, ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko atazatinda kujya ku rutonde rwa bagenzi be bashyizwe ku ruhande nka ba: Patrick Mazimpaka, Jacques Bihozagara, Charles Muligande, Rose Kabuye, Rose Mary Museminali, Gen Sam Kaka n’abandi bahinduwe nothing nk’uko mwene Rutagambwa akunze kubivuga!

 

Marc Matabaro

Rwiza News

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article