THEODORE SIMBURUDARI WIGEZE KUBA UMUYOBOZI WA IBUKA ASHYIGIKIYE IVANGURAMOKO !
Mw'ijambo yavugiye kuli BBC, Bwana Théodore Simburudari, wigeze kuba umuyobozi w'ishyirahamwe IBUKA yalihanukiliye ategeka ko "Kizira kuvuga ko Abahutu bishwe muli 1994".Yongeraho ko Abatutsi alibo bonyine bagomba kwibukwa no kulirirwa !
Aha umuntu yakwibaza niba Abahutu atali abantu. nk'abavandimwe babo b'Abatutsi. Cyangwa niba Abanyarwanda bavuka bareshya, cyangwa bahuje uburenganzira imbere y'amategeko. Ngo Abahutu batsembatsembwe na FPR ntibagomba kulirirwa ?
Ese IBUKA ya Simburudari niyo yaremye Abanyarwanda ikaba yaba ifite uburenganzira bwo kwemeza abarusha abandi agaciro ?
Umuryango IBUKABOSE uharanira kurengera abanyarwanda bose utavangura amoko, wamaganye byimazeyo amagambo nk'aliya yavuzwe na Simburudari, kuko asenya kandi agaca Abanyarwanda mo ibice. Abanyarwanda bose barareshya, baba Abatwa, Abatutsi cyangwa Abahutu. Abishwe mu gihe cy'intambara yatangiye mu kwa cumi 1990 bose, tugomba kubaha agaciro kamwe kandi tukabibukira hamwe, tukarenganura abo basize tutaronda akoko. Niyo mpamvu tutemera imvugo yahimbwe na FPR-Inkotanyi ifatanyije na IBUKA, aho bavuga ko kulilira Abahutu n'Abatwa ali ugupfobya jenoside y'Abatutsi. IBUKABOSE nk'umuryango uharanira ubuzima bw'Abanyarwanda tutavangura amoko, yiyemeje guhashya abantu bose bazatinyuka bakatwita "négationnistes - révisionnistes" kubera ko duhamya itsembabwoko ryakorewe Abanyarwanda bo mu bwoko bw'Abahutu , iryo shyano likaba ryarakozwe na FPR-Inkotanyi. Abo bicanyi bihishe mu Nkotanyi nabo bagomba gukulikiranwa bagahanwa kimwe n'abakoze itsembabwoko ry'Abatutsi ryo muli 1994, ndetse n'abishe Abatwa muli kiliya gihe cy'intambara.
Umutegarugoli Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi mukuru w'ishyaka FDU-INKINGI, uherutse kujya mu Rwanda kwiyamamaliza umwanya wo kuyobora u Rwanda, yabisobanuye neza mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba BBC Gahuzamiryango. Yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda biyunge burundu hagomba kubaho ubwubahane n'impuhwe zidaheza bamwe kubera ubwoko bwabo, kugira ngo umunyarwanda wese yumve ko arengerwa kandi akarenganurwa n'amategeko atabera bamwe. Umuryango IBUKABOSE ushyigikiye iyo mvugo kandi isabye Abanyarwanda bose kwamagana abashaka gukomeza umurongo wa APARTHEID nyarwandaaliyo Gashakabuhake y'urwibutso ruronda akoko rwazanywe na FPR-Inkotanyi n'ishyirahamwe IBUKA.
source: Ibukabose
/http%3A%2F%2Fperlbal.hi-pi.com%2Fblog-images%2F70383%2Fmn%2F1263948321%2FTHEODORE-SIMBURUDARI-UMUYOBOZI-WA-IBUKA-ASHYIGIKIYE-IVANGURAMOKO.jpg)