Abanyarwanda batatu babaga muri Canada bafungiye muri Amerika kubera kuvogera ubutaka bw’iki gihugu batabifitiye uburenganzira !

Publié le par veritas

070-Richard.pngKuri iki cyumweru tariki 14/08/2011, abanyarwanda batatu babaga muri Canada, ari bo Kalisa Bonaventure, Kabera Erickson na Richard Uwimana, batawe muri yombi kubera kwinjira ku butaka bwa Amerika batabifitiye uburenganzira. Ibi byabereye ahitwa Bafalo ku mupaka uhuza Canada na Amerika ubwo Kalisa Bonaventure na Kabera Erickson bashakaga gutorokeshereza Uwimana Richard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Inzego zishinzwe kurinda umupaka w’iki gihugu (USA Customs and Border Protection Services), zahise zibakacira, zibakubita amapingo, zifunga n’imodoka bari mo, maze bashyikirizwa inzego zibishinzwe kugirango babazwe ibyerekeranye n’icyo cyaha.Aba basore bombi bari bagerageje guhungisha Uwimana Richard, uyu akaba yari gusubizwa mu Rwanda uyu munsi, banafatanywe ibyangombwa by’ibihimbano.

Nubwo Leta ya Canada yakunze kurengera abanyarwanda babaga batotezwa na Leta y’u Rwanda, Richard Uwimana na we akaba yarakundaga kuvuga ko atotezwa, ndetse akaba yaratinyaga gusubizwa mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we, ntibyamubuzaga kwiriranwa n’intore nkuru zikorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, nyamara akanavuga ko arimo guhigwa na Leta ya Kigali.

Abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu bagerageje kumurengera kugirango ye gusubizwa mu Rwanda, ariko bibagirwa ko inzego za Canada zari zifite za gihamya z’uko uwo Richard Uwimana yavuganaga buri gihe na bamwe mu bakorana na ambasade y’u Rwanda muri Canada, ibi bikiyongeraho ko yakundaga guhora aririmba ko aramutse ashubijwe mu Rwanda, yahagirira ibibazo bikomeye.
Richard Uwimana na bagenzi be uko ari batatu bakaba baraye bashyikirijwe urukiko rwa Bafalo muri Amerika, ubutabera bukaba buzafata icyemezo cy’uko bagarurwa muri Canada cyangwa bakaburanishirizwa muri Amerika, dore ko icyaha baregwa ari ho cyakorewe.

Ubwo twasohoraga iyi nkuru, ntitwashoboye kuvugana n’inzego za Leta ya Amerika, ariko tuzakomeza kubibagezaho mu munsi itaha.

Ibihugu byo mu Burayi na Amerika bikaba bisigaye byitondera cyane abantu bavuga ko bahigwa na Leta ya Kigali, nyamara aba bakaba ari bo u Rwanda rukoresha nk’intore mu guhiga abanyarwanda b’impunzi za nyazo. Hari n’ababeshya ko bafitanye ibibazo na Leta ya Kigali kugirango babone ibyangombwa, bamara kubibona bikaza kugaragara ko ahubwo bakorana n’iyo Leta baba bavuga ko bahunze. Iby’aba bose bikaba birimo kwigwaho kuko amategeko y’ibihugu byabahaye ubuhungiro cyangwa ubwenegihugu, abyemerera kubibambura iyo hagaragaye ko habayeho ukubeshya ku bahawe ibyo byangombwa.

Kagabo, London.(Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
U

kuwiyise kagabo, ibibazo uriya muhungu afite n'ibye kugiti cye, wishaka kubigereka kurwanda dore ko wagirango bararubaroze.

uriya musore y'ifitiye ihahamuka, kuko atinya ko naramuka asubiye murwanda, abamwiciye ababyeyi be ko nawe bamwirenza.

gusa icyo nasaba uwo Uwimana, n'uko yagaruka Murwanda, umutekano we uzacungwa nk'uwabandi banyarwanda bose, kandi ntacyo azaba.

nagaruke murwamubyaye, tuza mwakirana urugwiro!

Répondre
K

Aka ni agashya ! noneho se Leta ya Kagame irajya isabira intore ubuhungiro mu bihugu byo ku isi kugirango abone uko yica abamuhunze!

Ni gute wavuga ko wiciwe n'interahawe (abahutu) noneho ugahungira mu gihugu uvuga ko gicumbikiye izo nterahamwe( abahutu) aho kugumana na leta yazirukanye  kandi ikaba ihesha agaciro
abacikacumu?  AHO BUKERA IMIKORERE YA LETA Y'INTORE ZA KAGAME IZABA INSHOBERAMAHANGA !

Répondre