Sinzigera ndirimba Kagame, yaba akiriho yaba yarapfuye kuko atari intwari ! "Ben Rutabana"

Publié le par veritas

Ben-Rutabana.PNGBen RUTABANA  ni umuhanzi w'umusizi, ufite amateka menshi cyane anyuranye, muli ayo mateka ye halimo kuba yarigeze gufungwa  mu mwaka w'1990 mubo bitaga IBYITSO by'inkotanyi. Nyuma y'amezi atandatu yaje gufungurwa ahita afata icyemezo cyo gusanga Inkotanyi ku rugamba; aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi nabwo yaje kugirana ibibazo n'ubutegetsi bw'u Rwanda na none arafungwa nyuma agira amahirwe yo gufungurwa ahita ahungira mu Bufaransa.

Ben RUTABANA avugako impamvu yatumye ajya mu Nkotanyi ngo ko yashakaga kurangiza akarengane kari gahari, aliko kuli we ngo byabaye nko guhungira ubwayi mu kigunda ngo bitewe n'uko na n'ubu ako karengane na n'ubu kagihari.

Mu ndilimbo za  Ben RUTABANA akenshi alilimba indilimbo z'amahoro ndetse akanalilimba n'indilimbo zisingiza intwali z'u Rwanda. Twamubajije impamvu atalilimba Perezida Paul Kagame atubwirako atajya alilimba abakiliho ngo kandi niyo  Paul Kagame yaba atakiliho, ngo ntabwo ateze kuzamulilimba ngo kuko atali intwali.

Yakomeje avuga akarengane kali mu Rwanda, asobanura ukuntu abanyarwanda bo mu bwoko bw'abahutu bavangurwa ku mugaragaro.

Kanda aha ukurikirane kuburyo burambuye ikiganiro cya Ben Rutabana

Source : Ikondera infos

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Ben uri umugabo, uharanira Justice wese aragahorana Imana!

Répondre
N

Rugamba niba utari ingumba y'amatwi,wiyumviye uko Ben Rutabana abyivugira muri iriya "interview" yahaye umunyamakuru wa"Ikondera info"!Sinzi rero icyo ushya warura!

Nkoronko.

Répondre
N

Rutabana we, wavuze byinshi byiza,ariko kuvuga ko waterwaga ipfunwe n'uko mwarimu w'amateka yigishije ko abatutsi baturutse mu burasirazuba bw'Afrika(La corne de l'Afrique ou l'ancienne
Abyssinie!) rwose ndabona ari ubujiji cyane!Burya kwihugura nta gihe birangira,nakugira inama yo gushaka ibitabo binyuranye (uzashake ibitanditswe n'abanyarwanda
n'ubwo nabo atari abaswa mu mateka!) bivuka uko uturere tunyuranye tw'isi twagiye duturwa (Histoire du peuplement des continents),uzasanga ibyo uwo mwarimu wawe yakwigishije byari ukuri!Aho
ikibazo kiri ni uko Inyangabirama zitwaje ayo mateka (twese dusangiye) zigashaka guhohotera abandi kubera kwibona no kwikunda!Nyamara n'ubwo u Rwanda twarutashye dukomoka mu bice binyuranye
by'isi,ni urwacu twese kandi ntawe urukunda kurusha undi!Bishaka kuvuga ko byanga bikunda tuzarubanamo,ariko njye icyo mpora nsaba Imana ni uko twarubanamo ,twubahana,tureshya imbere y'amategeko
kandi dusangira akabisi n'agahiye NTAWE UCURA UNDI!!!

Nongeye kukwifuriza imigisha myinshi,kandi ukomere ku nganzo!

Yari Nkoronko w'Umuhutu!

Répondre
R

mwaramutseho ko musigaye mubeshyera abantu ibyo bintu Ben Rutabana yabihakanye ntabyo yigeze avuga ntimukajye mwandika ibyo mutekereza ngo mubyitirire umuntu mukosore iyo article kandi mumusabe
ni mbabazi Ben Rutabana murakoze

Répondre
K

Abatutsi bonse ubwirasi mu mashereka koko ! Uyu Ben Rutabana arantangaje , ngo kuba mu mashuri yo mu Rwanda barigishaga amateka ngo bakavuga ko abatutsi bavuye muri Etiyopiya ngo byamuteraga
ipfunwe! None se ko uwo mwarimu wigishaga ko abatutsi bavuye muri Etiyopiya yongeragaho ko n'abahutu bavuye muri Cadi, kuki abo bahutu bo batagiraga ipfunwe? Mujye mushakisha impamvu ahandi
mureke guserereza abandi , none se ubu abazungu bagira ipfunwe iyo bababwiye ko bakomotse muri Afurika? Noneho ibyo nabyo bizatume bafata intwaro barimbure imbaga ngo kuko bababwiye ko bakomoka
ahandi? Ni ngombwa kwibaza cyane ku bwishongozi mukomeje kwereka abahutu!!!

Répondre
S

Turagukunda cyane! Imana ijye ikongerera umugisha! Ni impamu U Rwanda ruzatabarwa n'ingenzi nkamwe. Urukundo ukunda abantu narwo ruzagukingurira ijuru!!

Répondre