Rwanda- USA: Amerika yiyemeje kuba yabonye igisubizo cya Ntaganda mu masaha 48
Igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika kirashaka gushyikiraza byihutirwa Bosco Ntaganda urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwa CPI ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuhorandi . Umwicanyi ruharwa Bosco Ntaganda yahungiye muri Ambasade y’igihugu cy’Amerika iri i Kigali kuwa mbere taliki ya 18 werurwe 2013 mu gitondo cya kare, asaba ko bamujyana murukiko mpuzamahanga.
Amerika yiyemeje kubahiriza icyifuzo cya Bosco Ntaganda kuko Johnnie Carson umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga wa leta Zunze ubumwe z’Amerika yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko mu gihe kitarenze amasaha 48 baraba bamaze gufata umwanzuro ndakuka wo kohereza Bosco Ntaganda i la Haye ; yagize ati : « turasaba ubufatanye leta y’u Rwanda, urukiko mpuzamahanga rwa CPI n’igihugu cy’Ubuholandi kugira ngo Bosco Ntaganda agezwe i La Haye bidatinze » , yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda yo yemeye ibyo isabwa byose kugira ngo Ntaganda asohoke mu gihugu. Carson yavuze ko nta mbogamizi nimwe bafite mukohereza Bosco Ntaganda i La Haye.
Bosco Ntaganda yageze ate muri Ambasade y’Amerika ?
Havuzwe byinshi kumakuru y’uko Bosco Ntaganda yageze mu Rwanda kugera ubwo ageze kuri Ambasade y’Amerika i Kigali. Abantu bamwe batekereje ko Ntaganda yabifashijwemo na leta y’u Rwanda abandi bakavuga ko na Amerika ishobora kuba yari ibizi. Veritasinfo.fr yagerageje gushakisha ukuri kuko ibintu byagenze kugira ngo Bosco Ntaganda agere mu Rwanda.
Amakuru dukura mu ngabo zari kumwe na Ntaganda yemeza ko imirwano hagati ya Ntaganda na Makenga yakomeye, bituma Ntaganda atakaza abasilikare benshi bo kuruhande rwe kandi abona ashobora nawe ubwe kuyigwamo; iyo mirwano yateye impungenge Kagame kuko yabonaga ko Ntaganda ashobora guhungira mu Rwanda, nibwo kagame yahaye amafaranga Ntaganda ngo ayahe FDLR noneho abone uko agera ahitwa GATOYI, Umugambi Kagame yari afite ntabwo wari uwo kumuhungisha ahubwo yari yapanze ko Ntaganda nagera Gatoyi arahitanwa (kwicwa) n’inyeshyamba za Maï maï Tcheka zari zimutegererejeyo zahawe amafaranga na Kagame maze bikitwa ko yaguye mu mirwano; ibyo byose Ntaganda yarabimenye , yemera ayo mafaranga Kagame amuhaye .
Bitewe ni uko ingabo za Kagame zari zizi neza ko Ntaganda yahawe amafaranga agomba kumufasha ngo agere mu bice bya Masisi, byatumye izo ngabo zimukuraho ijisho maze zibanda kuri Runiga n’abandi basilikare bari kumwe, ibyo byafashije Ntaganda kubona uburyo bwo kwiheza maze bituma yinjira kubutaka bw’u Rwanda mu buryo bwa gicengezi aherekejwe n’abasilikare bagera ku ijana bamurindiraga umutekana maze yihisha mu miryango ya bene wabo b’abagogwe iri mu Rwanda. Iyo miryango yagiye imuherekanya ,akagenda ahindura aho arara. Muri icyo gihe nibwo Runiga yambukaga umupaka n’abasilikare bagera kuri 700. Mu gihe abasilikare benshi b’inkotanyi bari bahugiye mu gikorwa cyo kwakira Runiga n’ingabo ze bari bahunganye nibwo Ntaganda yafashe urugendo rw’ijoro ku cyumweru bucya mu gitondo cyo kuwa mbere taliki ya 18 werurwe 2013 ahagaze imbere y’umuryango w’ambasade y’Amerika; yahageze aherekejwe n’abantu bake cyane b’abagogwe nabo bahise bigendera bamaze kubona ko yakiriwe!
Lambert Mende , umuvugizi wa leta ya Congo aragira icyo avuga ku ifatwa rya Ntaganda ,Louise Mushikiwabo akaba yari akwiye gusaba imbabazi kubera ibinyoma n'ibitutsi yamututse! Abumva igifaransa mwakumva icyo mende avuga :
Mu gihe ministre wa Congo Lambert Mende yari yamenye ko Bosco Ntaganda yambutse umupaka akaba ari mu Rwanda, Ministre Mushikiwabo we yari azi ko Bosco Ntaganda yageze i Masisi kuko ariwo mupango bari bafitanye akaba yari ategereje gusa kubwirwa inkuru mbi ko Bosco Ntaganda yaguye mu mirwano! Aho niho rero inkuru zivuguruzanya kuri Ntaganda hagati y’ibihugu byombi zaturutse, bigatuma Mushikiwabo Louise ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda akwiza ikinyoma ku isi yose ko Ntaganda yahungiye i Masisi! Ikigaragara cyo ni uko ari u Rwanda ari n’Amerika ibyo bihugu byombi byatunguwe n’uburyo Ntaganda yageze i Kigali!
Ingaruka z’uko Bosco Ntaganda yageze i Kigali akajya muri Ambasade y’Amerika!
Kuba Bosco Ntaganda atarishwe ahubwo agahungira mu Rwanda kandi akagera muri ambasade y’Amerika byabaye inkuru mbi cyane kuri Paul Kagame n’agatsiko bafatanyije kuyobora! Bosco Ntaganda yamenye neza ko Kagame yashakaga kumwica , Kagame akaba afite ikimwaro cy’uburyo Ntaganda yanyuze murihumye ingabo ze kandi ubusanzwe Kagame yarijeje amahanga ko igihugu cye ari umutamenwa! Sibyo gusa kuko Ntaganda yahungiye muri ambasade y’igihugu k’igihangange ku isi u Rwanda rutari gushobora kwisukira naho ubundi iyo akijya muyindi ambasade baba baramukuyeyo cyangwa bagashyira igitutu kuri icyo gihugu kikamutanga. Ubu rero hagiye gutangira inzira y’umusaraba kuri Kagame, ubwicanyi bwose yakoze bugiye gushyirwa ku karubanda kandi imbere y’urukiko rubifitiye ububasha. Uyu musaraba wa Kagame ugizwe n’ingingo ebyiri:
Ingingo ya mbere ni iyerekeranye n’ubutabera! Bosco Ntaganda yavukiye mu Rwanda,ise umubyara yitwa KANYABUGOYI Fidèle ukomoka mu Kinigi mu Ruhengeri, akaba yari umukozi wa MINITRAPE mu Rwanda mu mpera z’umwaka w’1980 akaba yari atuye ku Kicukiro i Kigali; uwo Kanyabugoyi akaba yari yarashinze umuryango wita kuburenganzira bwa muntu witwa KANYARWANDA mu mwaka w’1988. Bosco Ntaganda yinjiye mu ngabo z’inkotanyi mu mwaka w’1990, aho Inkotanyi zifatiye u Rwanda , Ntaganda yagiye mu ngabo za AFDL zari ziyobowe na Laurent Désiré Kabila, kuva icyo gihe cyose niko Kagame yagiye amuzamura mu mapeti amaze kumukoresha amabi yose yakoze muri Congo kugeza ubwo ahawe impapuro 2 zose mpuzamahanga zo kumuta muri yombi!Bosco Ntaganda rero azavuga byinshi kuri Kagame kurusha ibyo azavuga kuri Kabila. Bosco Ntaganda azamena amabanga menshi y’ihungabana ry’umutekano muke muri Congo, iremwa ry’imitwe yitwaje intwaro n’iyicwa ry’abahutu mu mashyamba ya Congo.
Kagame yakomeje kumukingira ikibaba igihe kirekire none inkono ihiriye igihe,ikibazo cya Bosco Ntaganda cyarushijeho gukomera ubwo Thomas Lubanga wakoranye amahano nawe ahamwe n’ibyaha biregwa Ntaganda , bituma batanga impapuro zihamagaza Bosco Ntaganda murukiko.Thomas Rubanga murukiko yashinje Paul Kagame,ibyo yavuze byose kuri kagame byaranditswe, ubwo Ntaganda agiye kubyuzuza kandi noneho ibyo we azavuga bizaba bikomeye kuko Ntaganda ariwe wegereye kagame kurusha uko byari bimeze kuri Thomas Lubanga. Abakurikiranira hafi dosiye y’ubutabera ya Ntaganda bemeza ko ibirego byose aregwa bizahama Paul Kagame kandi akabitangira ibimenyetso bifatika imbere y'urukiko rubifitiye ububasha , akaba ariyo mpamvu gushyira Bosco Ntaganda imbere y’ubutabera bishobora gukurikirwa n’impapuro (mandats d'arrêts) zo gufata Kagame !
Ingingo ya kabiri nayo itoroheye Kagame ni uko ubu mu ngabo ze hari umwuka mubi,kuva Bosco Ntaganda yashobora kwambuka umupaka akagera muri ambasade y’Amerika nta musilikare n’umwe w’inkotanyi urabutswe byarakaje Kagame cyane kuburyo hari abasilikare benshi bakuru bashobora guhunga igihugu cyangwa bakicwa! Biravugwa ko hari abasilikare bakuru bafashije Bosco Ntaganda guhunga, bakajya bayobya uburari bakohereza abasilikare aho batagomba kujya kugira ngo bahe Bosco Ntaganda inzira yo gutambuka, hari n’abaturage bacumbikiye Bosco Ntaganda , abo bose Biteguye guhangana n’umujinya wa Paul Kagame.
Hari abasilikare barenga 100 bambukanye na Bosco Ntaganda bafite intwaro, abo basilikare bakaba baranyanyagiye mubaturage kandi bagumana intwaro zabo, bakaba bafitiye umujinya Paul Kagame kuko yabashutse ,akabateramo amacakubiri afite umugambi wo guhitana Bosco Ntaganda; mu gihe icyo kibazo cy’abo basilikare kitarakemuka abandi basilikare bari kuruhande rwa Ntaganda barenga 600 barimo basaba ko u Rwanda rudakomeza kubita abakongomani kandi bafite inkomoko mu Rwanda n’imitungo yabo ikaba iri mu Rwanda. Abo basilikare barasaba kudashyirwa mu nkambi ahubwo bakajya kuba mubyabo.
Leta ya Congo nayo ntiyoroheye Kagame , iramusaba kohereza abasilikare bose bambukanye na Bosco Ntaganda na Runiga nk’uko byemejwe n’amasezerano u Rwanda rwashyizeho umukono ku italiki ya 24 gashyantare 2013. Niba leta y’u Rwanda idahaye Congo abo basilikare ishobora gufatirwa ibihano n’umuryango mpuzamahanga. Uretse ibyo bibazo by’abasilikare bambukanye na Ntaganda na Runiga bitarasobanuka , ntabwo leta ya Kagame imeranye neza na Sultani Makenga n’ubwo hari abasilikare b’u Rwanda basigaranye na Makenga. M23 ya Makenga irashinja Paul Kagame kuba yarafunze Général Laurent Nkunda maze n’umuryango we akawumarira ku icumu!
Veritasinfo, izabakurikiranira neza amakimbirane ari hagati ya Kagame na Sultani Makenga , tukazayabagezaho mu minsi iri imbere. Iyo rero witegereje ibiri kubera muburasirazuba bwa Congo, urabona ko umutwe wa M23 ushobora guhindukiza intwaro ufite ukazitunga Kagame Paul.
Birabe ibyuya.
Veritasinfo.fr