Rwanda: Umwicanyi ruharwa Bosco Ntaganda atumye leta ya Paul Kagame ivugishwa!

Publié le par veritas

Ntaganda karugaramaBurya koko iminsi y’umujura irabaze. Iyo imaze kuba mirongo ine uwa mirongo ine n’umwe uba ari simusiga. Leta ya Kagame yakoresheje General Ntaganda imujandika mu bwicanyi none ibintu bimukomeranye ahungiye ku bamutumye baramwigarika bati ntaho tukuzi genda wirwaneho ejo batadushinja ko twafatanyije ibyaha naho Ntaganda bimuyobeye yisabira leta ya Amerika kumushyikiriza urukiko mpuzamahanga rwa La Haye.


Kuba Mushikiwabo yarabanje guhakana ko Ntaganda Atari ku butaka bw’u Rwanda ni kimwe mu bimenyetso by’uko bashatse kumukingira ikibaba nk’uko basanzwe babigenza kuko aribo bamutumye kurimbura abaturage mu burasirazuba bwa Kongo ariko intebe y’ikinyoma ntawe uyicaraho kabiri leta ya Kagame yabonye ko idashobora guhisha Ntaganda ubuziraherezo kandi ko itazamubika nk’uko yabitse General Nkunda maze imusaba kwishyikiriza uhagarariye Amerika mu Rwanda. Ibyo aribyo byose igihe Ntaganda yamaze ku butaka bw’u Rwanda ashobora kuba yarahawe amabwiriza yo kutazahingutsa ijambo u Rwanda i La Haye igihe yaba ajyanwe mu rukiko.


http://static.guim.co.uk/sys-images/Guardian/Pix/pictures/2012/10/10/1349894501246/Paul-Kagame-010.jpgIbi ariko ntibyabujije leta ya Kagame gukomeza kubeshya aka wa mwana wipfuka ibiganza mu mason go yihishe nta muntu umureba. Karugarama ati “niba Ntaganda yahungiye mu biro by’uhagarariye Amerika i Kigali muragirango twe tubikoreho iki?” Ati “muragirango tubigenze dute?” Ati nimubibaze nyir’ubwite cyangwa mubibaze Amerika kuko aho yahungiye ni muri Amerika si mu Rwanda ndetse ngo agomba kuba yaraje mu bwihisho kugeza ubwo yinjiye aho yahungiye kuko ngo ari ho yari afite gahunda yo guhungira ngo ntabwo babona abasirikari barinda kuri buri metero.


Mbega ikinyoma! Umuntu abura icyo abeshya akigira nk’umwana w’igitambambuga koko!? Nonese Ntaganda yageze mu biro by’uhagarariye Amerika i Kigali anyuze mu kirere? Anyuze mu kirere se bwo yamanukiye muri Embassy ko tuzi ko ibyo byakorwa n’ugenda mu ndege za gisirikari akamanukira mu mutaka agatunguka iyo agiye atanyuze iy’ubutaka!? Niba ari uku Ntaganda yageze muri ubwo buhungiro nibabitubwire maze amagambo ashire ivuga naho ubundi nibasigeho gutayanjwa bata ibitabapfu.


http://www.newtimes.co.rw/news/files/photos/13920-Stanley.jpgLeta ya Kagame ni uko ikora kuko si Ntaganda wenyine ibikoreye. Abifuza kuyikorera nababwira iki bazabaze Safari Stanley uko byamugendekeye amaze gukoreshwa mu gusenya MDR. Yaragororewe agirwa dépité ariko ibyo yahawe ntiyabitunze yarabitaye aromongana. Ntaganda na we leta ya Kagame izamwigarika kandi byatangiye ubwo yanze kumuhisha kuko nayo muri ibi bihe itorohewe n’igitutu cy’amahanga ikaba yahisemo kumujugunya mu menyo ya Rubamba. Amerika n’ubwo idafite inshingano zo kumutanga mu rukiko mpuzamahanga kuko itarusinyemo amasezerano ariko nta n’itegeko ryayibuza kumutanga ari nabyo bishoboka kuko itakagombye kubangamira ubutabera kandi ikindi ni uko Ntaganda atari umuturage wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo ziramukingira ikibaba. Keretse nyine leta ya Kagame ikoresheje andi mayeri ikabuza Amerika kumutanga kandi aya mahirwe ni makeya cyane.


Ntaganda rero ashobora kuzagera i La Haye agasobanura ibintu byose uko biri akanavuga n’uwamutumye kabone n’iyo yabihakana kandi hari n’abatangabuhamya ndetse hari na za reports nyinshi zisobanura ubwicanyi Ntaganda yagizemo uruhare muri Kongo kugeza n’ubwo ahawe akazina k’akabyiniriro ka Terminator. Ibi biravuga ko Ntaganda nagera La Haye ibintu byose bishobora kuzajya ku mugaragaro kandi n’ubundi icyari kigamijwe igihe La Haye yatangaga impapuro zo kumufata kwari ukugirango azavuge abamutumye bakurikiranwe ku byaha byakorewe muri Kongo kandi ubu birasa n’aho ibintu birimo kujya mu mwanya wabyo kuko uwavuga ko Amerika idashobora kureka kumushyikiriza ubucamanza ntiyaba yibeshye cyane kuko ari nayo yari yashyizeho igihembo ku muntu wese uzabasha kumufata none dore arigemuye ubwe.


Ku bakeka ko Kagame ashobora kuzakwepa iyi dosiye kubera wenda ubucabiranya n’uburiganya basanzwe bamuziho bashobora kuba bibeshya kuko biri muri gahunda y’ubutegetsi bwa Amerika buyobowe na Barack Obama kandi nanone abashobora gukeka ko bidashoboka bakwiye kwibuka dosiye ya vuba aha ya Charles Taylor wahoze ayobora Liberia washinjwe gutera inkunga inyeshyamba za Luf zarwanyaga ubutegetsi bwa Sierra Leone agakatirwa igifungo cy’imyaka mirongo inani yose.


Ngibyo ibyatumye ba Mushikiwabo na Karugarama badidimanga ku kibazo cya Ntaganda dore ko buri wese ubu anavuga ko byatunguranye n’ubwo kuri bamwe bidatunguranye. Kagame ayo yigira yose amenye ko amaherezo y’inzira ari mu nzu. Nakomeze yisasire benshi wenda yazanabona n’abamushinja benshi usibyeko dukurikije amarira y’abanyarwanda baba abahutu baba n’abatutsi bamurokotse uwavuga ko abababazwa n’ifatwa rye ari mbarwa ntiyaba yibeshye na gato. Gusa uwamugira inama ya Kigabo yamubwira kunamura icumu akareka abaturage bagahumeka kandi n’abamukorera bakomeje kuniga abaturage ntibibeshye ko iyo facture bo batazayishyura kuko niba ari uko bibeshya bazajye i Mpanga muri gereza barebe abanya Sierra Leone bafungiwe kuba barabaye ibikoresho bya Charles Taylor.


Abakeka ko batazabazwa ibyo bakoze nibakomereze aho bakomezanye na Kagame naho abumva ko badakeneye kujya La Haye nibitandukanye n’ibikorwa bibi by’ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi hakiri kare naho ubundi General Ntaganda nababere icyitegererezo.


 

Ubwanditsi

Source : rwanda-in-liberation.

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
G
Amakuru yose mwatanze nibinyoma gusa ntakuri kurimo naguke ndetse nibyo muvuga ntanibyo muzi mureke kuvamga political nubunyamakuru
Répondre
G
Amakuru yose mwatanze nibinyoma gusa ntakuri kurimo naguke ndetse nibyo muvuga ntanibyo muzi mureke kuvamga political nubunyamakuru
Répondre