RWANDA: Urukiko rwa Huye rwagize RUNYINYA BARABWIRIZA umwere ariko asubizwa muri gereza !
Urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Huye rwagize umwere RUNYINYA Barabwiriza washinjwaga ibyaha yaba yarakoze muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.
Urubanza rwa RUNYINYA rwatangiye kuburanishwa n'urukiko rwa HUYE guhera mu mwaka w'2010, isomwa ry'urubanza rikaba ryabaye kuri uyu wa kane saa 11h za mugitondo rirangira ahagana saa 16h z’umugoroba.
Runyinya Barabwiriza yashinjwaga ibyaha bitatu:
- Kurema umutwe w’abagizi ba nabi hagamijwe gutsemba abatutsi.
- Gucura umugambi wo gukora jenoside (génocide) no kuyishishikariza abandi.
- Gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi no gutanga ibikoresho byo kubicisha.
Ibi byaha byose ubucamanza bukaba bwasanze bidahama Runyinya Barabwiriza, wari umaze imyaka igera kuri 16 afungiye muri Gereza ya Karubanda mu Karere ka Huye. Abacamanza bavuze ko ubushinjacyaha bunyuranya mu byo burega Runyinya, ndetse ko ubuhamya bw’abamushinja buvuguruzanya, bityo bakaba basanga ibyo bamurega bitamuhama. Runyinya Barabwiriza yahoze ari umujyanama wa Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, akaba yagaragaje ibyishimo ageze hanze y’ahaberaga urubanza.
Umushinjacyaha Bugirande Museruka John, yahise atangaza ko uruhande ahagarariye ruzajuririra icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye; akimara kuvuga ibyo ntabwo RUNYINYA BARABWIRIZA yahise arekurwa nkuko urukiko rwabitegetse ahubwo ahise asubizwa muri gereza akaba ariho azategerereza kuburana urubanza rw'ubujurire! Ikibazo ni uko uwatsinze yasubijwe muri gereza binyuranyije n'umwanzuro w'urukiko, ubujurire bukaba butaratangwa kandi n'igihe urwo rubanza rwubujurire ruzabera kikaba kitazwi !
Runyinya Barabwiriza, wavukiye ahahoze hitwa Rwamiko (Gikongoro), afite impamyabushobozi y’ikirenga (Doctorat) mu buhinzi (Amenagement du Territoire) yavanye muri Kaminuza ya Gembloux, Belgique, akaba yarigishije igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuhinzi.
Kuva mu 1992 nibwo yagizwe umujyanama wa Prezida Habyarimana mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Dore uko umunyamakuru wa radiyo BBC mu kinyarwanda avuga isomwa ry'urubanza rwa Runyinya:
Source:BBC Kinyarwanda