Nyuma yo kwakira Museveni ubwo yari avuye mu Rwanda, Jacob Zuma yasuye n’Uburundi.

Publié le par veritas

 

066-Nkurunziza.pngAmakuru ariho ubu ni uko Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, agirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu gihugu cy’Uburundi. Uruzinduko rwe rwatangiye kw’itariki ya 11 kanama uyu mwaka, rukaba runagamije gushimangira imibanire myiza isanzwe hagati y’ibihugu byombi. Perezida Jacob Zuma yishimiye uburyo Abarundi bamwakiriye, anashimira mugenzi we w’Uburundi, Petero Nkurunziza, urugwiro yamwakiranye.

 


 

Nubwo Perezida wa Afurika y’Epfo atatangarije abanyamakuru ibyo yaganiriye na mugenzi we w’Uburundi, yavuze ku bijyanye n’inzira y’amahoro Abarundi batangiye kuva mwaka w’1994, iyo nzira ikaza gushimangirwa n’andi masezerano yasinyiwe i Dar es Salaam mu kwezi kwa cumi, umwaka wa 2003; amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aremeza ko Perezida Jacob Zuma yari ajyanywe mu Burundi no gusaba Perezida Petero Nkurunziza kutazagwa mu mutego wo gusubiza inyuma inzira y’amahoro Abarundi bari bamaze kugeraho, nyuma y’igihe kinini bari mu ntambara z’urudaca.

Kuva Perezida Nkurunziza yagirana ubucuti budasanzwe na perezida Kagame hagati y’imyaka ya 2007 na 2010, ubwisanzure muri politiki, ukwishyira ukizana kwa buri muntu, n’uburenganzira bw’itangazamakuru, byasubiye i rudubi mu Burundi. Abanyapolitiki barafungwa, abanyamakuru batagira ingano nabo bakomeje gufungwa, umukozi wa «Human Rights Watch» yarirukanywe, ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu bagiye barebwa igitsure, ibi byose byatewe ni uko abo bose  bavugiraga abatavuga rumwe na Perezida Petero Nkurunziza.

Mu mwiherero yagiranye na mugenzi we w’Uburundi, Perezida Jacob Zuma yaboneyeho umwanya wo kuvugana na Petero Nkurunziza ku bijyanye n’inzira y’amahoro mu Burundi, anamugaragariza impungenge z’igihugu cye z’uko iyo nzira ishobora gusubira i rudubi aramutse atisubiyeho ngo yumvikane n’abamurwanya binyuze mu biganiro, aho kubamarira muri gereza cyangwa kubamenesha mu gihugu. Abakuru b’ibi bihugu byombi banaboneyeho umwanya wo kuganira ku kibazo cy’umunyapolitiki witwa Husein Rajabu ubu ufunzwe, ndetse na Agathon Rwasa uherutse guhunga agana iy’ishyamba.

Amakuru akomeje kutugeraho yemeza ko Perezida wa Afrika y’Epfo yanaganiriye na mugenzi we w’Uburundi ku kibazo cya politiki y’u Rwanda ubu igeze mu ikorosi rikomeye. Banaganiriye ku kindi kibazo gikomeye cya Somaliya, aho Perezida Jacob Zuma yashimye inkunga Uburundi bukomeje gutera igihugu cya Somaliya, inkunga yo gutanga ingabo z’Uburundi zibumbiye mu cyiswe «AMISOM», ingabo zo kugarura amahoro muri Somaliya.

Uruzinduko rwa Perezida Jacob Zuma mu Burundi runahuriranye n’uko Perezida Museveni akomotse mu Rwanda mbere y’uko akomereza uruzinduko rwe muri Afurika y’Epfo. Ku buryo bwihariye, aba bakuru b’ibihugu bombi baganiriye ku kibazo kirebana na politiki yo mu karere k’ibiyaga bigari, ariko cyane cyane ku byerekeranye n’u Rwanda. Perezida Zuma yanaboneyeho umwanya wo kwizeza mugenzi we w’Uburundi ko Afurika y’Epfo igiye gutera inkunga igihugu cy’Uburundi mu bijyanye n’umutekano, mu mahugurwa yo gutanga ubushobozi bwo kwirinda umwanzi uwo ari we wese, n’aho yaturuka hose.

Igihugu cya Afurika y’Epfo cyanemereye Uburundi kuzakomeza kuba umuhuza hagati y’abanyapolitiki b’Abarundi bahora bashyamiranye, ibi bikaba biri mu rwego rwo guhosha ikibazo cy’imvururu gishobora kuzavuka hagati ya Perezida Petero Nkurunziza n’abatavuga rumwe na we. Abakuru b’ibihugu byombi banasinye amasezerano ashingiye ku burezi, ubuhinzi, ubukerarugendo, icukurwa ry’amabuye y’agaciro, no k’uguteza imbere abikorera ku giti cyabo (secteur privé).

Igihugu cya Afurika y’Epfo kigurisha mu Burundi ibicuruzwa bifite agaciro kangana na miliyoni mirongo itandatu n’eshanu n’ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu n’eshatu (65 263 000). Iki gihugu na none kigura mu Burundi ibindi bicuruzwa bihwanye na miliyoni ijana na mirongo ine n’icyenda n’ibihumbi ijana (149 100 000). Ubu buhahirane bukaba buzakomeza kwiyongera nibura buri mwaka, mu minsi iri imbere.

Muri uru ruzinduko rwe, Perezida wa Afurika y’Epfo yari aherekejwe n’aba minisitiri batandukanye, barimo uw’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Maitre Nkoana Mashabane, minisitiri w’Amashuri makuru, Dr Bonginkosi Emmanuel “Blade” Nzimande, minisitiri w’Ingabo n’abavuye ku rugerero, Lindiwe Sisulu, minisitiri wungirije ushinzwe Ubucuruzi n’inganda, Thandi Tobias-Pokolo, n’abandi banyacyubahiro.

 
Johnson, Europe.(umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article