Rwanda : Urugo rw'umuyobozi w'akarere ka Musanze Winfrida Mpembyemungu rwagabweho igitero !

Publié le par veritas

Winfrida.png[Ndlr: Kuri uyu mu goroba wo kuwa mbere taliki ya 6/01/2014, urugo rw'umuyobozi w'Akarere ka Musanze rwagabweho igitero n'abantu bataramenyekana ariko bitwaje intwaro, kugeza ubu ntawe uramenya impamvu y'icyo gitero ,uretse ko imbere mu gihugu hari umwuka mubi w'abantu bacungishijwe ijisho bitewe no kuba baravuganaga na Nyakwigendera Patrick Karegeya bakamugezaho amakuru y'uko ibintu byifashe mu Rwanda. Umuyobozi w'aka karere ka Musanze akaba akekwa kuba mu bantu batangaga amakuru y'abasilikare bari muri kariya karere ku bantu bari hanze, mbese aho DMI ntiyaba ishaka kumukanira urwo yakaniye Karegeya kimwe n'abandi bazakurikiraho? Ni ukubitega amaso ariko ibintu ntibyoroshye uyu mwaka ! Amakuru veritasinfo imaze kumenya avuye mu biro bya perezida Kagame ni uko hagiye gutangwa amabwiriza ku itangazamakuru rya leta no kubanyamakuru bose bigenga ko batazongera gutangaza inkuru yerekeranye n'umuyobozi wahohotewe kugira ngo bidatera umwuka mubi mu gihugu]

 

Urugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winfrida Mpembyemungu, rwatewe n’abagizi ba nabi, bataramenyekana bitwaje intwaro, bahitana umwana, witwa Irumva Ganza Rita w’umwaka umwe n’igice, warerwaga na Mayor, abandi babiri barakomereka bikabije.


Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Muhoza Umudugudu wa Giramahoro, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2014, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.


Jean Batiste Bozukongira, umushoferi w’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko ubwo yari azanye ibirayi mu rugo kwa Mayor, abihawe na Mayor ngo abigezeyo, umwana w’umukozi yaje agakingurira imodoka ikinjira, mu kanya gato nyuma yaho, ngo nibwo yumvise ikintu gituritse imbere mu gipangu, abantu bahita bahungabana, nyuma y’iminota 10 bagiye kureba basanga, uriya mwana yarashwe amaze no gushiramo umwuka.


Bozukongira yagize ati : “Kugeza ubu twashobewe, aho aba bagizi ba nabi baturutse, ariko birashoboka ko bari imbere mu gipangu kuko ninjira nta muntu wanyinjiye inyuma.”


Avuga ko uyu mwana wapfuye yarashwe munda, naho aba bana babiri umwe yarashwe mu munda undi mu kuguru, ubu bose bajyanwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.


Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, Superintendant Emmanuel Hitayezu, yemeje iby’aya makuru, atubwira ko ubwo twavuganaga yerekezaga mu karere ka Musanze, n’ashyikayo abikurikirana agatanga amakuru arambuye.

 

 

Source : igihe.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Ngaho daa! Ubu se Mushikiwacu aratuwira iki kandi!! Yarihanukiriye ati urupfu rwa Karegeya nta mpuhwe ruteye kuko yanga ubutegetsi bwacu! Ubwo arumva urwango ashyize mu bana ba karegeya! None se<br /> uyu mutegarugori we bahekuye,Mushikiwabo aratubwira ko urupfu rw'uyu mwana we rudateye impuhwe bitewe n'uko umubyeyi we ari umuyobozi muri leta y'u Rwanda? Nyamara nimudashishoza muzasanga<br /> tuyobowe n'abasazi b'abicanyi !<br />
Répondre