RDC: Nta roketi yatewe imodoka ya Colonel Mamadou Ndala, ahubwo yiciwe hanze atwikirwa mu mudoka hakoreshejwe essance!
Kuri uyu wa mbere taliki ya 06/01/2014 nibwo i Kinshasa habaye umuhango wo gushyingura Colonel Mamadou Ndala n’abasilikare bamurindaga biciwe hamwe ,muri uwo muhango kandi hashyinguwe abandi basilikire ba Congo baguye mu mvururu zo ku italiki ya 30/12/2013 bishwe n’abayoboke ba Pasteur Gidéon Mukunkubila.Mu ishyingurwa rya Mamadou Ndala Perezida Kabila ntiyahakojeje ikirenge kuko muri iyi minsi amajwi y’abakongomani benshi ari kumushinja kuba ari inyuma y’urwo rupfu, bitewe ni uko byamaze kugaragara ko Mamadou Ndala yishwe n’abasilikire b’abakongomani bavuga ikinyarwanda bo mu ngabo za Congo babihawemo amabwiriza na perezida Joseph Kabila.
Colonel Mamadou Ndala yabaye ikirangirire cyane mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa, akaba yaragaragaye mu ntambara yo kwirukana umutwe wa M23/RDF bituma abaturage ba Kivu y’amajyaruguru bamufata nk’umucunguzi ; iyo Mamadou Ndala yatambukaga mu mujyi wa Goma abagore baho basasaga imyenda mu muhanda akayinyuraho ! Mu gihe Kabila yasuraga umujyi wa Goma nyuma y’itsindwa rya M23/RDF, Mamadou Ndala yahawe amashyi menshi kurusha perezida Kabila. Ibyishimo abaturage beretse Kabila ubu byarayoyotse nyuma y’urupfu rwa Mamadou Ndala bitewe ni uko yishwe n’ingabo zivuga ikinyarwanda kumabwiriza zahawe na Kabila nawe abigiriwemo inama na perezida Museveni na Kagame Paul, icyemezo cyo guhitana Mamadou Ndala kikaba cyarafashwe mu ntangiriro z’ukwezi k’ukuboza 2013 ubwo Joseph Kabila yasuraga umujyi wa Goma akaza kunyaruka akajya kureba Museveni i Kampala.
Colonel Mamadou Ndala yazize gukorana cyane n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU uri i Goma ugizwe ahanini n’ingabo z’igihugu cya Tanzaniya n’Afurika y’epfo kurusha perezida Kabila, akaba kandi yaragiye agaragaza ubwitange bukabije kurugamba ndetse akaba ari mu basilikare 17 bakuru biyemeje muri icyo gihe kutumvira amabwiriza ya perezida Kabila abasaba gusubira inyuma kurugamba barwanaga na M23/RDF kimwe na Général François Olenga wari umukuriye nawe wasimbutse urupfu rw’umusilikare wari ugiye kumurasira mu biro bye i kinshasa !
Urupfu rwa Colonel Mamadou Ndala
Kuwa kane taliki ya 02/01/2014 nibwo Colonel Mamadou Ndala yishwe hamwe n’abamurindaga bose uretse umwe washoboye gucika ku icumu akaba ariwe wahuruje abandi basilikare nyuma yaho akanatanga ubuhamya bw’uko byagenze. Amakuru y’ikubitiro yatanzwe kuri urwo rupfu ni uko bavugaga ko Mamadou Ndala yaguye mu gico cy’inyeshyamba z’igihugu cya Uganda ADF/Nalu, imodoka ye zikayitera igisasu cya roketi igahita ishya maze nawe agahiramo ! Nyuma y’amakuru yatanzwe n’umusilikare warokotse ubwo bwicanyi,ndetse na telefoni taraguwe hafi yaho ubwo bwicanyi bwabereye, byagaragaye ko Mamadou Ndala yishwe n’abasilikare bo mu ngabo za Congo.
Kuri iyo taliki Colonel Mamadou Ndala yarimo atembera ku manywa yihangu mu gace kagenzurwa n’umutwe w’ingabo za Congo. Imodoka yari arimo iza guhagarikwa n’abasilikare ba Congo, bamugaragariza ko hari ubutumwa bashaka kumugezaho, ubwo imodoka yarahagaze nibwo abo basilikare bahise basaba Colonel n’abo bari kumwe kuyisohokamo babatunze imbunda, bahise ubwo babarasa , bafata imirambo bashyira mu modoka barimo bayimenaho essance barayitwika ! Mugihe barasaga Colonel Mamadou n’abamurinze umwe yashoboye kubacika ararokoka akaba ariwe watabaje avuga n’uko byagenze !
Ubwo abasilikare batabaraga basanze imodoka iri gushya, uwo musilikare warokotse akababwira ko hari guhiramo imirambo yabasilikare bishwe na colonel Mamadou arimo ; mu gihe iperereza ryatangiraga byagaragaye ko nta hantu na hamwe bigaragara ku modoka ko igisasu cya roketi cyayiguyeho, ndetse impuguke mubyerekeranye n’ibisasu bya roketi zikaba zihakana rwose ko iyo modoka nta roketi yayirashweho , ko iyo bikiba ibyo yari gushwanyagurika, n’abantu barimo bagashwanyagurika mbere y’uko ishya ! ibyo rero siko byagenze ! Ikindi kigaragara ni uko imirambo y’abishwe bose yari irambuye amaguru Nk'uko bigaragara ku ifoto hejuru), ntabwo umuntu yahira mu modoka yicaye noneho ngo amaguru abe arambuye !
Amakuru akomeje gutangwa n’ibinyamakuru binyuranye ndetse n’ingabo za Congo ni uko amabwiriza yo kwica Mamadou Ndala , perezida Joseph Kabila yayahaye umu kapiteni witwa Baziri Kasereka ushinzwe iperereza mu ngabo zirinda Kabila akageza ayo mabwiriza kuri Colonel Murenzi na Lt.Colonel Tito Bizuru ubu bombi barafunze kubera urwo rupfu kandi bakaba barahoze mu ngabo za CNDP.
Amakuru veritasinfo ikesha RFI aravuga ko abaturage ba Beni begereye agace Colonel Mamadou Ndala yiciwemo batangiye kubona ibimenyetso bigaragaza uko yishwe bitangiye gusibanganywa mu buryo bw’amayeri,ingero batanga ni uko Lt.Colonel Tito Bizuru wafashwe ashaka guhunga n’ushinzwe ku murinda batoye telefoni ye aho ubwicanyi bwabereye kandi batagombaga kuba bahari ubu bivugwa ko bashaka kubarekura by’agateganyo ; imodoka yarimo Mamadou Ndala ubu yarimuwe ijyanwa ahandi hantu hasa no kuyihisha, abaturage bakaba babona abashinzwe iperereza ryo kugaragaza urupfu rwa Colonel Mamadou ndala nabo barimo ibyitso byanga kugaragaza ukuri kose ! Abakongomani kandi ntibashira amakenga ishyingurwa rya hutihuti ryakorewe Mamadou Ndala kandi iperereza rigikomeza rikaba ryaragombaga no kureba ibimenyetso k’umurambo we !
Uko byagenda kose urupfu rwa Mamadou Ndala rurasiga Kabila ahungabanye ndetse n’abantu bose bavuga ikinyarwanda bari mubutegetsi bwe kuko ibimenyetso byinshi by’urupfu rwa colonel Mamadou Ndala bibahama.
Ubwanditsi.