RWANDA : UMUYOBOZI w’IGIHUGU cy’URWANDA ASIGAYE YITWA : « IFARANGA »

Publié le par veritas

  

  (source: www.leprophete.fr)

musone-james-minaloc[1]Guhera mu 1994, kuva FPR yafata ubutegetsi, twakomeje gushakisha icyihishe inyuma y’impindagurika z’urudaca twabonaga, ntitubishyikire ! Muri iyi minsi dutangiye gusobanukirwa : ikintu kimwe gusa ni cyo gifite agaciro imbere ya guverinoma ya FPR : IFARANGA.

 

Iyo witegereje abayobozi ba FPR, ukareba uko bayobora Abanyarwanda, ushobora kumva neza ikiri mu mutwe wabo . Mu by’ukuri ntabwo bakunda abaturage bashinzwe, ahubwo barabatinya bakanabanga urunuka .Iyo abitwa abayobozi bareba iriya mbaga ya miliyoni 10 z’Abanyarwanda bigajemo Abahutu, nta kandi gaciro bababonamo uretse kuba « inka zikamwa »(les vaches à lait) ! .

Ni yo mpamvu Leta ntayindi nshingano ikigira uretse gucuruza Abanyarwanda. Services za Leta ntizikibaho, zose zahinduwe imishinga ibyara inyungu. Minisiteri zose za Leta zishinzwe kwinjiza amafaranga kandi menshi, avuye mu Banyarwanda bagenda barushaho gutindahara. Ni byo tugiye kubereka muri iyi nyandiko ngufi cyane

 

I.Umugi wa Kigali

 

Umugi wa Kigali nta shema wari ukwiye gutera Abanyarwanda bashyira mu gaciro ! Impamvu ni uko umugi wa Kigali, wirukanwamo ku mugaragaro abadafite amafaranga yo kubaka amagorofa ari ikimenyetso simusiga cy’ivangura rishingiye ku mutungo ryahawe intebe mu Rwanda ku ngoma ya FPR ! Ibyiza byose by’igihugu byakusanyirijwe mu maboko y’agatsiko k’abantu bake, bituriye i Kigali. Abakene ntibashakwa muri Kigali, abatinze kuhava bahorana umutekano muke, yewe Polisi y’igihugu ijya ibafata ikabafunga nk’iyo habaye inama mpuzamahanga , bakazafungurwa ari uko abashyitsi batashye !!!Abakene ni abo guhishwa, mu Rwanda rwa Paul Kagame. Nyamara abakene ni 90% by’abatuye Urwanda !!! Abakene baciriwe mu cyaro ? Leta ikahabasanga gusa igiye kubaca amafaranga, kubasenyera amazu no gushahura abagabo ngo badakomeza kubyara kandi ari abakene cyangwa abahutu ! Kuri FPR umukene n’umuhutu ni byo kimwe. Mu mibare twabishushanya dutya : Umukene=umuhutu=umwanzi w’igihugu = ntakwiye kubyara no kororoka ! Kuri FPR kandi Urwanda ni Kigali gusa, icyaro ni indiri y’Interahamwe. Abatuye mu cyaro bagomba gukeneshwa no kwicishwa inzara ! Nta mushinga ufite akamaro bagomba guhabwa. Ushaka kumva aho intambara izaturuka yumvire aho.

 

II. Muri za minisiteri :

  

FPR imaze gufata ubutegetsi mu Rwanda , twabanje gutungurwa no kubona ibintu byoseministre-w-ubuzima-r-sezibera[1] bihora bihindagurika, buri kwezi buri mwaka. Twabanje gutekereza ko ari impinduramiyoborere( « réformes ») zizagirira Abanyarwanda akamaro. Nyamara wareba akajagari bikorwamo, ntubure kwibaza niba igihugu kikigira umuyobozi. Muri make iyo umuminisitiri wa FPR arose ikintu bucya yatangiye kugishyira mu bikorwa ! N’iyo cyaba kizasiga ingogo ! Ng’uko uko FPR yamenyereje Abanyarwanda guhora mu bishyashya nk’ababaji ! Ubu tumaze kumenya ko iryo hindagurwa rya buri munsi riba rifite intego : IFARANGA risa!

 

1. Mu rwego rw’uburezi ninde muminisitiri wayoboye minisiteri y’uburezi ngo abure kuzana utwe “dushya” tugamije kongera icuraburindi ? Porogaramu zihora zihindagurika , uburyo bwo kubara amanota y’ibizami bya Leta buteye amakenga menshi( dipolome ibariwe ku manota 11, bwacya bigahinduka…. !!!), amashami(sections) agenwa mu cyuka gusa, n’ibindi byinshi bibi bitesha uburezi agaciro. Rurangiza ikaba yarabaye icyemezo cyo guhindura gahunda y’umwaka w’amashuri , aho gutangira mu kwezi kwa Nzeri ngo uzajya utangira mu kwezi kwa Mutarama. None babonye bimaze guteza akavuyo kifuzwaga ngo bagarutse kuri gahunda yo gutangira umwaka w’amashuri mu kwa cyenda (2011)! None se tuvuge ko ako kajagari kose kerekana ubwenge bwinshi bw’abayobozi bacu bo muri iki gihe ? Nta kindi byerekana kitari uko FPR idashishikajwe n’uko abana bacu barerwa neza ngo bamenye ubwenge ! Ikiri imbere ni ukuboza mu bwoko bagasigara ari ibihunda ! Ugira ngo ndabeshya azarebe amashuri y’akataraboneka yigamo abana b’ibyo bikomerezwa : ni Green Hills, La Colombière…iyo badafashe indege ngo bajye kwiga amashuri abanza, ayisumbuye n’amakuru mu bihugu by’Abazungu ! Rubanda rwa giseseka twari dukwiye guhumuka, tukamenya kwirwanaho naho ubundi katubayeho!

 

Charles MURIGAgahomamunwa kashyizwe ahagaragara na Minisitiri Muligande ! Kubera ko gufasha Abahutu bakiga nta nyungu na busa bifitiye Leta ya FPR, nibwo twabonye Minisitiri Muligande avugira ku mugaragaro ko Leta « idakeneye abana bacu. Ngo "nibagende babe indaya n’ibyomanzi » ! Ubwo ga FPR iba ihagaritse inguzanyo yahabwaga abanyeshuri bo muri Kaminuza.None batangiye kwiyahura no kwicwa n’inzara ku mugaragaro ! Leta ya FPR ikicecekera, ikikomereza ibikorwa byayo nk’aho ntacyabaye. Ni Leta itagira imbabazi ! N’iyo abo banyeshuri bose b’abakene bakwishyira mu kagozi, ntacyo biyibwiye! Impamvu y’iyo myifatire y’abategetsi bacu iragaragara : Leta koko ntikeneye abana b’abakene kuko badatanga amafaranga ahagije yinjira mu mifuka ya ba nyir’igihugu biyemeje kugicunga nk’abacunga akarima kabo bwite. Ni akumiro !

 

2. Mu butegetsi bw’igihugu :

 

Guhindura amazina ya Perefegitura, Komini, Segiteri na Selire byo ntitwirirwa tubigarukaho kuko ari uburyo bwo kugira ngo FPR yifatiye ubutegetsi yerekane ko ifite ububasha. Ariko harimo n’impamvu z’amafaranga. Byafashije Leta ya FPR  gukora imishinga mishya yoherezwa mu bihugu by’abazungu kugira ngo agafaranga k’imfashanyo kinjire ! Uretse n’ibyo kandi, Minisitiri Musoni ufite ubutegetsi bw’igihugu mu nshingano ze yahimbye n’indi mishinga yo kwambura abaturage « mu buryo bwiyubashye ».Dore ingero ebyiri zifatika :

 

UMURENGE SAKO: Harya uyu mushinga wa Minaloc umaze iki kindi uretse kwambura abakene (kugera ku mutindi nyakujya !), amafranga y’urwanda 3500, agendeye akamama kandi hakoreshejwe ingufu za Leta ! Uko byangenze ibara umupfu ! Ubwo FPR yaricaye yumva ko inyaze umuturage wese ugejeje ku myaka 18, amafaranga 3500 yahita yinjiza akayabo k’amamiliyoni itarushye!!! Tuvuge ko abayatanze bangana na miliyoni 3 (ni ukuvuga 3/10 by’abaturage) : ubwo Leta yinjije angahe ? Si miliyari icumi na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’amanyarwanda? (10.500.000.000fr) ? None se ayo mafaranga ajya he ? Ni iki akoreshwa gifitiye umuturage akamaro ? Ng’uko uko FPR ibara ! Ng’uko uko ikora ! Ntiyirirwa yibaza ngo umutindi nyakujya azayakura he ?! Nta mbabazi ! Hanyuma ikajyaho ikarindagiza abatarayitahura ngo ayo mafaranga azajya agurizwa abaturage ! Uwahawe inguzanyo n’Umurenge Sako azajye ahagaragara abivuge !!!

 

Ibyerekeye gusenya nyakatsi :

Nabyo ni Minisitiri Musoni ubishinzwe. Bigamije gutoteza abakene ariko birimo na gahunda zo kwishakira agafaranga. Kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi itacyinjiza menshi, byari ngombwa ko FPR ishaka izindi mpamvu zo kwinjiza amafaranga. Buriya nibamara gusiga abaturage iheruheru, bazabiheraho bahuruze amahanga, ngo natabare atange amabati kuko hari Abanyarwanda b’abakene « bisenyeye ubwabo » amazu ya nyakatsi none bakaba bari ku gasozi ! Izo mfashanyo niziboneka, abari ku gasozi bazaba batarahwera ntibazamenya n’aho zarengeye! Iri “curuza ritindi” Abanyarwanda bazaryigobotora bate koko ?

 

III. Muri services za Leta

 

1. Guhera mu 1994, Permis yo gutwara imodoka imaze guhindurwa kangahe? Plaque d’immatriculation y’imodoka zihora zihindurwa kubera iki ? Muribuka amafaranga umuturage asabwa kuriha kugira ngo ahabwe Permis yatsindiye ? Muribuka akayabo k’amafaranga kakwa abaturage igihe cyose plaque z’imodoka zahinduwe? Nabyo ni ugucuruza Abanyarwanda.

 

2.Urupapuro rw’abajya mu mahanga (Passeport) ruhinduwe kangahe ? Ni nde watubwira akayabo k’amafaranga Umwenegihugu atanga kugira ngo aruhabwe? Nzi Abahutu benshi batanze n’ayo mafaranga, bakimwa Pasiporo kandi ntibasubizwe amafaranga yabo! Aka karengane kazashira ryari, bagenzi !

 

 

Umwanzuro

 

Ibiri kuba mu Rwanda muri iki gihe ruyobowe na FPR byenda gusa n’ibyabaye i Roma ku ngoma y’umwami w’abami witwaga Nero. Uwo muyobozi yarwaye mu mutwe, abaturage ntibabimenya nuko barakomeza bamukurikira buhumyi baza kuzanzamuka ari uko Nero ashyize inkongi y’umuriro ku gice kinini cy’umugi wa Roma. Ngo yashakaga kubaka undi mugi mwiza cyane ! (Nka Kigali itarangwamo umukene FPR iriho yubaka !!!).Yamaze gutwika Roma, abonye ko biri bumugaruke, abyegeka ku bakirisitu, maze si ukubatoteza no kubicisha, yiva inyuma!

 

Abanyarwanda bari bakwiye gukanguka kuko amazi ariho arenga inkombe, bakabona ko ibyo Leta ibakorera muri iyi minsi bitakiri ibyo kwihanganirwa. Ubu se Leta ya FPR nimara gukona abagabo ibihumbi magana arindwi(700 000 ,bihwanye n’umubare w’Abahutu b’abakene bubatse ingo muri iki gihe bari mu Rwanda!), hazaba hasigaye iki !!!??? Mumenye neza ko ubwo FPR yatinyutse kubitangaza ku mugaragaro buriya imaze igihe kitari gito ibikora. Iryavuzwe riratashye : nyamwinshi izaba nyamuke mu myaka mike iri imbere aha! Murarye muri menge!

 

Igikwiye gukorwa ni iki ?

 

Rubanda rwa Kanyarwanda, nimushire ubwoba, muhaguruke muvuge muti “FPR ntudukunda, ntudushaka, natwe turakwanze, turashaka kwihitiramo abandi batuyobora!Nimuhere ku muyobozi w’akagari n’uw’umurenge: nabatumira mu nama yo kubashishikariza bene izo gahunda zo gukona abagabo, kubacuruza no kubambura utwanyu, nimumuvugirize induru icyarimwe kugeza yirutse akagenda , ntazongera kubagaruka imbere! N’iyo yaba umukuru w’abasilikari ubakoresheje inama, nimumukomera, imbunda azayita yiruke! Nimukora mutyo , n’igihugu cyose muzakibohoza mu gihe gito ! Ibyo nibyo byitwa revolisiyo nk’iyo abaturage ba Tuniziya baherutse gukora. Abaturage bo mu gihugu cya Misiri bari bararembejwe n’akarengane Leta ibagirira gasa cyane n’ak’iwacu i Rwanda, ubu nabo barahagutse, bamaze ibyumweru bitatu mu myigaragambyo yo kwirukana Perezida wabo na guverinoma ye y’ibisahiranda nk’iby’iwacu. Kandi rero Paul Kagame ntarusha Mubarake wa Misiri imbunda za rutura n’indege z’intambara! Nyamara ubu yaramanjiriwe, nadahunga abaturage bazashirwa bamufashe mpiri. Simbabeshya, mufite izindi ngufu mutazi, nimuzikoreshe rero! Nidukomeza kwituramira, tuzashira twishwe umwe umwe nk’udushwiriri, kandi uwiyishe ntaririrwa! Niduhaguruke rero twirwaneho.

 

Philippe Tuyisenge, UNR Butare.

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article