Rwanda: Ubushinjacyaha bw'u Rwanda burasaba abatumwe na Bikiramariya kwa Kagame kwerekana ibaruwa(ikimenyetso) yabahaye!
[Ndlr: Kuba Kikwete yaratinyutse kuvuga ko u Rwanda rugomba gushyikirana na FDLR kugirango amahoro aboneke, Kagame akamubwira ko azamukocora kuba yaratinyutse kuvuga iryo jambo, Kagame azabigenza ate kuri Bikiramariya wamutumyeho intwarane?]
Abantu icyenda (9) bo mu itsinda «Intwarane za Yezu na Mariya», kuri uyu wa 19 Kanama basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekurwa, kuko ngo bafashwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.
Aba biyita Intwarane za Yezu na Mariya bari bakatiwe iminsi 30 y’igifungo by’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha barerwa byo gukora imyigaragambyo batabifitiye uburenganzira.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy’Umushinjacyaha wa mbere ari ikiziranenge, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa bari hanze kuko iyo baza koko gutumwa n’Umwuka Wera baba barasabye uburenganzira bwo kubonana n’Umukuru w’Igihugu bakamubwira ubutumwa bwe, aho kugenda babubwira uwo babonye wese.
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko kujya mu mihanda bitumvikana ukuntu bose bahuriye ahantu hamwe, bityo ibyo bakoze bikaba ari umugambi bari bateguye nkuko bitangazwa na Izuba Rirashe.
Ikindi ngo ni uko ngo nta mpamvu n’imwe bavuga ko Roho Mutagatifu ariyo yabatumye kuko nta kintu na kimwe kibyerekana.
Abunganira aba baregwa, bavuga ko abakiriya babo bagombye kurekurwa kuko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko nta mugambi mubi bari bafite, kuko muri urwo rugendo rwabo batari babivuganye.
Umwe mu bari bitezwe muri izi ntwarane yitwa Chantal Mutamba.
Mu rukiko yamaganye umwunganira avuga ko atazi uwamuzanye n’icyo aje kumufasha, umwunganira we yahise avuga ko Chantal ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.
Chantal Mutamba mu rukiko yateye hejuru avuga ngo abandi umunani nibabarekure kuko ariwe Bikiramariya yahaye ubutumwa.
Abunganira abaregwa bavuga ko abo bunganira babonye mugenzi wabo afashwe n’Umwuka akagenda, abandi nabo biyemeza kumukurikira kugira ngo adahura n’ikibazo mu nzira ngo kuko batari bazi aho agiye.
Aba babunganira bashoje basaba ko abo bunganira bakurikiranwa bari hanze, kuko nta mugambi mubisha bari bafite wo guteza umwuka mubi mu gihugu ndetse no mu benegihugu.
Ubushinjacyaha bwashoje buvuga ko ibyo bavuga byose ari ukubeshya, kuko icyemezo cy’Umushinjacyaha wa mbere nta nenge gifite, naho ibyo bavuga ko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko bikaba atari byo kuko polisi itari kubarebera banyuranya n’amategeko.
Urukiko rumaze kumva uko impande zombi zisobanuye, rwafashe umwanzuro w’uko urubanza ruzasomwa kuri 29 Kanama 2013 saa cyenda z’umugoroba.
Intwarane zafashwe ku wa 21 Nyakanga 2013, aho zavugaga ko zifite ubutumwa zishyiriye Umukuru w’Igihugu, ko natihana ngo abuze n’Abanyarwanda gukora ubusambanyi n’ibindi byaha, ko amaraso azameneka ari meshi kurusha ayamenetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Intwarane za Yezu na Mariya, bivugwa ko ziba mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugege, mu rugo rwa Nyirahabyarimana.
Itegeko mu Rwanda rihana umuntu wese ukoresha cyangwa ukora inama, imyigaragambyo, itubahirije amategeko.
Source:umuseke.rw