RDC: Ingabo za Congo FARDC zivuganye Colonel Bisamaza washakaga kujya gufasha imirwano umutwe wa M23!
Amakuru dukesha urubuga rwa “Congovirturl .info” aratumenyesha ko Colonel Bisamaza wikuye mu ngabo za Congo FARDC agahungira mu bihuru byo mu Karere ka BENI ashaka kujya mu mutwe wa M23 yitabye Imana aguye mu mirwano ya muhuje n’ingabo za Congo zamuhigaga.Nkuko urwo rubuga rubisobanura Colonel Richard Bisamaza yari amaze iminsi 8 gusa atorotse igisilikare cya Congo ari kumwe n’abandi basilikare bagera kuri 60. Akaba yaratorotse ku italiki ya 12/08/2013.
Kuba Colonel Richard Bisamaza adashoboye kugera mu mutwe wa M23 nk’uko abandi basilikare bakuru bo mu rwego rwe bashoboye kubikora mu gihe cya shize birerekana ko ingabo za Congo ubu zimaze kugaragaza imbaraga zitigeze zigira mbere hose , ibyo bikaba byemeranywaho n’abakongomani bose mu bice byose barimo by’amashyaka.
Colonel Richard Bisamaza yatorokanye intwaro nyinshi, maze afata abaturage ho ingwate ngo bazimutwaze, ariko uko yagendaga ahura n'ibico yatezwe n'ingabo za Congo niko izo ntwaro zagendaga zifatwa , amakuru yavugwaga ku cyumweru kuriwe ni uko yahamyaga ko yihishe mu ishyamba ryo mu karere ka Kabwete kumupaka w’intara ya Kivu n’intara y’amajyaruguru, kuwa gatandatu taliki ya 17/08/2013 akaba yararasanye n’ingabo za Congo ahitwa Mutoulo/Biakato agatakaza abasilikare benshi mubo bahunganye. Kubera imirwano y’uwo munsi mubasilikare 25 yari asigaranye 4 bahise bamucika , yiyicira abandi basilikare be 5 abakekaho ubugambanyi.
Ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 19/08/2013 ingabo za Congo zamuteze ikindi gico kuko zakomeje kumurya runono , maze mu mirwano yabereye ahitwa Bapere ,mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’intara ya BENI niho Colonel Richard Bisamaza yiciwe. Abasilikare bake bashoboye gucika ku icumu bari kumwe nawe baratorotse ubu nabo bakaba bakomeje guhigishwa uruhindu n’ingabo za Congo ariko umuyobozi w’ingazo za Congo muri ako karere akaba ahamagarira abo basilikare batorotse bari kwihishahisha kwishyira mu maboko y’ubuyobozi bwa Congo kugira ngo badatakaza ubuzima bwabo muri icyo gikorwa cyo kubahiga!
Ubu ingabo za Congo ziri kwivuga ibigwi kwandi zikaba zeretse ingabo za ONU ko arizo zibuza Congo kwirukana M23 kubutaka bwabo ko imbaraga zihari! Ingabo za Congo zirasanga ingabo za ONU ziri i Goma zarazanywe n’ibihugu by’ibihangange kuri iyi si kugira ngo zihararikire abari gusahura umutungu wa Congo bawohereza muri ibyo bihugu.
Ubwanditsi