RDC: Ingabo za Congo FARDC zivuganye Colonel Bisamaza washakaga kujya gufasha imirwano umutwe wa M23!

Publié le par veritas

Bisamaza.pngAmakuru dukesha urubuga rwa “Congovirturl .info” aratumenyesha ko Colonel Bisamaza wikuye mu ngabo za Congo FARDC agahungira mu bihuru byo mu Karere ka BENI ashaka kujya mu mutwe wa M23 yitabye Imana aguye mu mirwano ya muhuje n’ingabo za Congo zamuhigaga.Nkuko urwo rubuga rubisobanura Colonel Richard Bisamaza yari amaze iminsi 8 gusa atorotse igisilikare cya Congo ari kumwe n’abandi basilikare bagera kuri 60. Akaba yaratorotse ku italiki ya 12/08/2013.

Kuba Colonel Richard Bisamaza adashoboye kugera mu mutwe wa M23 nk’uko abandi basilikare bakuru bo mu rwego rwe bashoboye kubikora mu gihe cya shize birerekana ko ingabo za Congo ubu zimaze kugaragaza imbaraga zitigeze zigira mbere hose , ibyo bikaba byemeranywaho n’abakongomani bose mu bice byose barimo by’amashyaka.

Colonel Richard Bisamaza yatorokanye intwaro nyinshi, maze afata abaturage ho ingwate ngo bazimutwaze, ariko uko yagendaga ahura n'ibico yatezwe n'ingabo za Congo niko izo ntwaro zagendaga zifatwa , amakuru yavugwaga ku cyumweru kuriwe ni uko yahamyaga ko yihishe mu ishyamba ryo mu karere ka Kabwete kumupaka w’intara ya Kivu n’intara y’amajyaruguru, kuwa gatandatu taliki ya 17/08/2013 akaba yararasanye n’ingabo za Congo ahitwa Mutoulo/Biakato agatakaza abasilikare benshi mubo bahunganye. Kubera imirwano y’uwo munsi mubasilikare 25 yari asigaranye 4 bahise bamucika , yiyicira abandi basilikare be 5 abakekaho ubugambanyi.

Ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 19/08/2013 ingabo za Congo zamuteze ikindi gico kuko zakomeje kumurya runono , maze mu mirwano yabereye ahitwa Bapere ,mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’intara ya BENI niho Colonel Richard Bisamaza yiciwe. Abasilikare bake bashoboye gucika ku icumu bari kumwe nawe baratorotse ubu nabo bakaba bakomeje guhigishwa uruhindu n’ingabo za Congo ariko umuyobozi w’ingazo za Congo muri ako karere akaba ahamagarira abo basilikare batorotse bari kwihishahisha kwishyira mu maboko y’ubuyobozi bwa Congo kugira ngo badatakaza ubuzima bwabo muri icyo gikorwa cyo kubahiga!

Ubu ingabo za Congo ziri kwivuga ibigwi kwandi zikaba zeretse ingabo za ONU ko arizo zibuza Congo kwirukana M23 kubutaka bwabo ko imbaraga zihari! Ingabo za Congo zirasanga ingabo za ONU ziri i Goma zarazanywe n’ibihugu by’ibihangange kuri iyi si kugira ngo zihararikire abari gusahura umutungu wa Congo bawohereza muri ibyo bihugu.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
Q

UMVA KAMI , UZABAZE NEZA NTABWO TWE TUVUGA IBIHUHA , NINDE WAKWICA BISAMAZA MURI CONGO , NIZIHE NGABO ZAKWMERA KUJYA GUHANGANA N'UMUSIKARE WITWA BISAMAZA, UMVA UMUTINDI AROTA ICYO YIFUZA , GUSA
MUKOMEZE MUJYE MWISHIMISHA MU BINYOMA NO MUBYIFUZO , GUSA NARINZIKO MUFITE IBITEKEREZO BYAKUBAKA , ARIKO NIBA BURI GIHE MWIFURIZ ABANTU GUPFA NTWE BYATANGAZA KUKO NABO MUSHYIGIKIRA BASIZE IBARA
MU RWANDA

Répondre
K

Intore rwose mwasetsa n'uvuye guta nyina ! ngobatangaje website itabaho§ mwavuze se ko ururimi rwabananiye mukareka kubeshya! Ngaho nimukande aha murebe ko iyi site idafunguka ikaba ivuga kuburyo
burambuye urupfu rwa Bisamaza ! http://www.congovirtuel.info/ver3/index.php/site-map/articles/295-courte-defection-d-un-traitre-le-colonel-bisamaza-rattrape-par-ses-turpitudes

Répondre
K

murikirigita mugaseka ibyo nibyifuzo byanyu ariko se ubundi mwirigwa muvugira mumashyamba ya congo mwaje mukareba icyomubona aho kwirigwa mujujura mwogagiza congo kuko ibakingira ikibaba
mwankoramaraso mwe

Répondre
K

Ntimukabeshye, muratanga na website itabaho, Ubugome, ububeshyi n'ibihuha nibyo bibaranga

Répondre
N

Ariko inyenzi muransetsa pe . kuki mutarimo kwemera ko Colonel Bisamaza yaphuye ?? Mube mureste muzabyemera aruko bashyizeho iphoto yu murambo we .

Répondre
K

Ico nikinyoma cambaye ubusa ko Col BISAMAZA yaba yapfuye.

Répondre
Q

Ariko mujya munsetsa pe , ngo ingabo zande ? zivuganye nde ? kuva ryari ? hehe se ? ibyo mwanditse nimwe mubizi mwenyine nabo mukorera > Reka mbabwire noneho ibyanyu birababje , umugabo
BISAMAZA ari kumwe na M 23 none ngo imbwa z'ingabo za congo zamwishe ? ariko murota nabi peeeeeeee? musigaje kurota mwitabye mu butaka muri bazima , maze bucye mwabyanditse ,

Nta soni kweli < ariko gutangaza ibinyoma ni business mwabonye , hari ibyifuzo hakaba no kurengera , congo ubwayo ntabyo yarota itangaza , ubona yishe Colonel muzima itahamagaza BBC nandi
maradiyo,

yewe murote murya ??????? nibyo nabifuriza kuko ntakindi mushoboye gusa twabonye urubuga rudusetsa cyane , rw'ibyifuzo byo kujya mwijuru no kugaruka k'ubutegetsi kwa HABYARIMANA .

NGAHO

Répondre
N

Nibyiza Cyane kubona uruya Colonel Bisamaza aba FARDC bamwivuganye , ibi bibere isomo aba giszugura FARDC bose , ubu ngubu u Rwanda ni rwongera kwibeshya gutera Congo ruzahakura isomo
rutazibagirwa mubuzima bwaryo .

Répondre
I

INKURU NZIZA CYAAAANE.

Répondre